IGICE CYA 44
Urusengero rwa Yehova
Salomo amaze kuba umwami wa Isirayeli, Yehova yaramubajije ati: “Urifuza ko nguha iki?” Salomo yaramusubije ati: “Ndacyari umwana kandi sinzi icyo nkwiriye gukora. Ndakwinginze, mpa ubwenge kugira ngo nshobore kwita ku bantu bawe.” Yehova yaramubwiye ati: “Ubwo usabye ubwenge, nzaguha ubwenge buruta ubw’abandi bose ku isi. Nanone nzaguha ubukire, kandi nunyumvira, uzabaho imyaka myinshi.”
Salomo yatangiye kubaka urusengero. Yakoresheje zahabu nziza, ifeza, imbaho n’amabuye. Abagabo n’abagore b’abahanga babarirwa mu bihumbi ni bo bakoraga imirimo yo kubaka urwo rusengero. Nyuma y’imyaka irindwi, urusengero rwaruzuye maze bitegura kuruha Yehova. Rwari rufite igicaniro kandi bari bagishyizeho ibitambo. Salomo yapfukamye imbere y’icyo gicaniro maze atangira gusenga ati: “Yehova, iyi nzu ni nto kandi si nziza cyane kuri wowe, ariko turakwinginze wemere ko tugusenga kandi wumve amasengesho yacu.” Yehova yabonaga ate urwo rusengero kandi se yakiriye ate isengesho rya Salomo? Salomo akimara gusenga, umuriro wavuye mu ijuru utwika ibitambo byari kuri icyo gicaniro. Ibyo byagaragaje ko Yehova yari yemeye urwo rusengero. Abisirayeli babonye ibyari bibaye, barishimye.
Abantu bo muri Isirayeli hose ndetse no mu bihugu bya kure bari bazi ko Umwami Salomo yari umunyabwenge. Bazaga kumureba ngo abafashe gukemura ibibazo. Umwamikazi w’i Sheba na we yaje kumugerageza amubaza ibibazo bikomeye. Amaze kumva ibisubizo bye, yaramubwiye ati: “Sinigeze nemera ibyo abantu bari barakumbwiyeho, ariko ubu niboneye ko uri umunyabwenge kurusha uko babivuze. Yehova Imana yawe yaguhaye umugisha.” Icyo gihe ubuzima bwari bwiza muri Isirayeli kandi abantu bari bishimye. Icyakora ibintu byari bigiye guhinduka.
“Dore uruta Salomo ari hano.”—Matayo 12:42