ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 44 p. 108-p. 109 par. 3
  • Urusengero rwa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urusengero rwa Yehova
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Salomo yubaka urusengero
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Umwami w’umunyabwenge Salomo
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Ese akubera icyitegererezo cyangwa ibyo yakoze bikubera umuburo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Urugendo Rwahesheje Ingororano Nyinshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 44 p. 108-p. 109 par. 3
Umuriro uturutse kuri Yehova utwika igitambo kiri ku gicaniro

IGICE CYA 44

Urusengero rwa Yehova

Umwami Salomo asenga

Salomo amaze kuba umwami wa Isirayeli, Yehova yaramubajije ati: “Urifuza ko nguha iki?” Salomo yaramusubije ati: “Ndacyari umwana kandi sinzi icyo nkwiriye gukora. Ndakwinginze, mpa ubwenge kugira ngo nshobore kwita ku bantu bawe.” Yehova yaramubwiye ati: “Ubwo usabye ubwenge, nzaguha ubwenge buruta ubw’abandi bose ku isi. Nanone nzaguha ubukire, kandi nunyumvira, uzabaho imyaka myinshi.”

Salomo yatangiye kubaka urusengero. Yakoresheje zahabu nziza, ifeza, imbaho n’amabuye. Abagabo n’abagore b’abahanga babarirwa mu bihumbi ni bo bakoraga imirimo yo kubaka urwo rusengero. Nyuma y’imyaka irindwi, urusengero rwaruzuye maze bitegura kuruha Yehova. Rwari rufite igicaniro kandi bari bagishyizeho ibitambo. Salomo yapfukamye imbere y’icyo gicaniro maze atangira gusenga ati: “Yehova, iyi nzu ni nto kandi si nziza cyane kuri wowe, ariko turakwinginze wemere ko tugusenga kandi wumve amasengesho yacu.” Yehova yabonaga ate urwo rusengero kandi se yakiriye ate isengesho rya Salomo? Salomo akimara gusenga, umuriro wavuye mu ijuru utwika ibitambo byari kuri icyo gicaniro. Ibyo byagaragaje ko Yehova yari yemeye urwo rusengero. Abisirayeli babonye ibyari bibaye, barishimye.

Umuriro uturutse kuri Yehova utwika igitambo kiri ku gicaniro

Abantu bo muri Isirayeli hose ndetse no mu bihugu bya kure bari bazi ko Umwami Salomo yari umunyabwenge. Bazaga kumureba ngo abafashe gukemura ibibazo. Umwamikazi w’i Sheba na we yaje kumugerageza amubaza ibibazo bikomeye. Amaze kumva ibisubizo bye, yaramubwiye ati: “Sinigeze nemera ibyo abantu bari barakumbwiyeho, ariko ubu niboneye ko uri umunyabwenge kurusha uko babivuze. Yehova Imana yawe yaguhaye umugisha.” Icyo gihe ubuzima bwari bwiza muri Isirayeli kandi abantu bari bishimye. Icyakora ibintu byari bigiye guhinduka.

“Dore uruta Salomo ari hano.”​—Matayo 12:42

Ibibazo: Kuki Yehova yahaye Salomo ubwenge budasanzwe? Yehova yagaragaje ate ko yari yemeye urusengero?

1 Abami 2:12; 3:4-28; 4:29–5:18; 6:37, 38; 7:15–8:66; 10:1-13; 2 Ibyo ku Ngoma 7:1; 9:22

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze