Kuki Hariho Ibintu Bikorerwa mu IBANGA Bene Aka Kageni?
“NTA kivuna nko kubika ibanga.” Uko ni ko umugani w’Igifaransa uvuga, tugenekereje. Mbese, iyo ni yo mpamvu ituma twumva twishimye iyo hari ibintu by’ibanga tuzi, ariko rimwe na rimwe tukumva tubabaye iyo tudashobora kubivuga? Ibyo ari byo byose, mu binyejana byinshi hari abantu bagiye bakira neza ibintu by’amabanga, bakifatanya n’amatsinda y’abantu bahanye igihango, bafite intego rusange bagamije.
Aya kera cyane muri ayo matsinda y’abantu, harimo udutsiko twagenderaga ku migenzo y’amayobera two muri Egiputa, mu Bugiriki, n’i Roma. Nyuma y’igihe runaka, amwe muri ayo matsinda yaje gutandukira intego zihereranye n’iby’idini yahoranye, maze yifatira ibitekerezo bishingiye kuri politiki, ku by’ubukungu, cyangwa ku by’imibanire y’abantu. Urugero: mu gihe amashyirahamwe yashingwaga mu Burayi bwo mu gihe rwagati, abari bayagize bahise bitabaza kujya bihererana ibintu, bagamije mbere na mbere kurwana ku nyungu zabo mu by’ubukungu.
Incuro nyinshi, usanga ayo matsinda ariho muri iki gihe, yarashyizweho bitewe n’impamvu nziza, wenda, dukurikije uko igitabo Encyclopædia Britannica kibivuga, akaba “afite intego zo guharanira imibereho myiza y’abaturage no gukora ibikorwa by’ubugiraneza,” no “gusohoza imishinga ihereranye no gufasha abatishoboye, hamwe n’irebana n’uburezi.” Imiryango imwe n’imwe igizwe n’abantu bafitanye isano, amashyirahamwe y’urubyiruko, amashyirahamwe y’abaturage hamwe n’andi matsinda, na yo usanga akorera mu ibanga, cyangwa se nibura ugasanga akora ibintu runaka bitazwi. Muri rusange, ayo matsinda nta bwo aba agamije ibintu bibi, usibye gusa ko abayagize baba babona ko kwihererana ibintu ari ikintu gishimishije. Imihango ikorwa mu buryo bw’ibanga mu kwinjiza abayoboke bashya mu ishyirahamwe cyangwa mu guha abantu inshingano, ireshya abantu cyane mu buryo bw’ibyiyumvo, kandi ikomeza imirunga ya gicuti n’ubumwe. Ibyo bituma abagize ayo matsinda bumva bayafitemo ijambo, kandi bakumva bafite icyo bagamije. Ubusanzwe, amashyirahamwe nk’ayo ngayo agira ibintu akora mu buryo bw’ibanga, nta bwo aba abangamiye abatayarimo. Abatayifatanyamo nta cyo bahomba, bitewe n’uko batazi ayo mabanga.
Mu Gihe Gukora Ibintu mu Buryo bw’Ibanga Bishobora Guteza Akaga
Amatsinda akorera mu ibanga yose, si ko abika ibanga mu rugero rungana. Ariko kandi, amatsinda abika “amabanga mu yandi,” dukurikije uko igitabo cyitwa Encyclopædia Britannica kiyita, ashobora guteza akaga mu buryo bwihariye. Icyo gitabo gisobanura ko “binyuriye mu gukoresha amazina y’amahimbano, indahiro zo kutazahemuka cyangwa guhishurirwa ibintu runaka,” abari mu nzego zo hejuru bafite igitinyiro bacura imigambi yo “kwitandukanya n’itsinda,” muri ubwo buryo bagatuma “abari mu nzego zo hasi bagira imihati ya ngombwa yo kuzagera mu rwego rwo hejuru.” Akaga ayo matsinda ashobora guhura na ko, karagaragara. Abari mu nzego zo hasi, bashobora rwose kuba batazi intego nyazo z’uwo muryango, bitewe n’uko baba bataragera kuri urwo rwego rwo guhishurirwa ibintu runaka. Biroroshye kuba wakwifatanya n’itsinda rigamije intego utazi neza, ukaba utanazi neza uburyo bwo kuzigeraho, kandi mu by’ukuri, wenda ukaba utarigeze ubisobanurirwa mu buryo bwuzuye. Ariko rero, umuntu winjijwe mu itsinda nk’iryo kandi akigishwa ibyaryo, nyuma y’aho ashobora gusanga kuryigobotora ari ibintu bigoye; asa n’aho aboshywe n’inzitizi z’amabanga.
Icyakora, gukora ibintu mu buryo bw’ibanga bishobora no guteza akaga gakomeye cyane, mu gihe itsinda ryaba rigamije intego zitemewe n’amategeko cyangwa rifite imigambi mibisha, maze ku bw’ibyo, rikagerageza guhishahisha ko rinahari. Cyangwa se, mu gihe ryaba rizwi, kandi n’intego zaryo z’ingenzi zikaba zizwi, rishobora kugerageza guhisha amategeko n’amahame arigenga, kandi n’ibyo riteganya kuzakora mu gihe cya vuba rikabigira ibanga. Uko ni ko bigenda ku dutsiko dukoresha iterabwoba, dukorana ishyaka rihanitse, tujya duhangayikisha isi yose bitewe n’ibitero byatwo by’iterabwoba.
Ni koko, gukora ibintu mu buryo bw’ibanga bishobora guteza akaga, haba ku muryango wose muri rusange, no ku bawugize buri wese ku giti cye. Tekereza ku dutsiko tw’ingimbi n’abangavu bakorera mu bwihisho, bibasira inzirakarengane bakazikorera ibya mfura mbi, amashyirahamwe y’abagizi ba nabi, urugero, nk’umuryango ukorera mu bwihisho witwa Mafia, udutsiko tugamije gutonesha abazungu, nk’akitwaga Ku Klux Klan,a tutavuze udutsiko twinshi dukoresha iterabwoba turi hirya no hino ku isi, dukomeza kuburizamo imihati yo kugera ku mahoro n’umutekano mu rwego rw’isi yose.
Utwo Dutsiko Dukora Iki Muri Iki Gihe?
Mu myaka ya za 50, inkurikizi z’Intambara yo Kurebana Igitsure zabaye iz’uko mu bihugu byinshi byo mu Burayi bw’i Burengerazuba, hashinzwe udutsiko twakoreraga mu ibanga, kugira ngo tuvemo imitwe yari kuzahangana n’Abasoviyeti, mu gihe cyose bari kugerageza kwigarurira u Burayi bw’i Burengerazuba. Urugero, dukurikije uko ikinyamakuru cyitwa Focus cyanditswe mu rurimi rw’Ikidage kibivuga, muri icyo gihe, muri Otirishiya hashyizweho “ububiko bw’intwaro bugera kuri 79 mu buryo bw’ibanga.” Ndetse n’ibihugu byo mu Burayi si ko byose byari bizi ko utwo dutsiko duhari. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 90, ikinyamakuru cyavugishije ukuri kigira kiti “ikintu kitazwi kugeza n’ubu, ni umubare w’iyo miryango ikiriho muri iki gihe, hamwe n’ibyo yaba iherutse gukora vuba aha.”
Yego rwose. Mu by’ukuri se, ni nde ushobora kumenya umubare w’udutsiko dukorera mu ibanga, dushobora kuba turimo dukora ibintu byateza akaga, kurusha uko uwo ari we wese muri twe yabitekereza?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ako gatsiko ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kagumanye ibintu bimwe na bimwe by’idini, byakorwaga n’imiryango ya kera yakoreraga mu ibanga; kagakoresha umusaraba waka, ukaba ari wo uba ikimenyetso kikaranga. Mu bihe byahise, ako gatsiko kagabaga ibitero nijoro, abakagize bambaye amakanzu, bifurebye n’amashuka yera mu mutwe, maze bakajya kwimarira umujinya ku birabura, ku Bagatolika, ku Bayahudi, ku banyamahanga, no ku mashyirahamwe y’abakozi.