Ijambo ry’Imana Rihoraho Iteka
“Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.”—YESAYA 40:8.
1. (a) Aha ngaha, amagambo ngo “ijambo ry’Imana yacu,” asobanura iki? (b) Amasezerano y’abantu ameze ate, uyagereranyije n’ijambo ry’Imana?
ABANTU babangukirwa no kwizera ibyo abagabo hamwe n’abagore b’ibikomerezwa babasezeranya. Ariko kandi, uko ayo masezerano yaba asa n’aho anogeye abantu baririra kujya mbere mu mibereho yabo kose, ameze nk’uburabyo bwumye, uyagereranyije n’ijambo ry’Imana yacu (Zaburi 146:3, 4). Hashize imyaka isaga 2.700 Yehova Imana ahumekeye umuhanuzi Yesaya kwandika amagambo agira ati “abantu bose bameze nk’ubwatsi, n’ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bwo ku gasozi. . . . Ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose” (Yesaya 40:6, 8). Iryo ‘jambo’ rihoraho, ni irihe? Ni ibyavuzwe n’Imana bihereranye n’umugambi wayo. Muri iki gihe, dufite iryo ‘jambo,’ ryanditswe muri Bibiliya.—1 Petero 1:24, 25.
2. Ni iyihe myifatire hamwe n’ibikorwa byariho, igihe Yehova yasohozaga ijambo rye rihereranye n’Isirayeli na Yuda bya kera?
2 Abantu bari bariho mu gihe cy’Isirayeli ya kera, biboneye amanyakuri y’ibyo Yesaya yanditse. Binyuriye ku bahanuzi be, Yehova yahanuye ko mbere na mbere abari bagize imiryango cumi y’ubwami bw’Isirayeli, na nyuma y’aho abari bagize imiryango ibiri y’ubwami bwa Yuda, bari kuzajyanwa mu bunyage, bitewe n’uko batamubereye abizerwa mu buryo bweruye (Yeremiya 20:4; Amosi 5:2, 27). N’ubwo batoteje abahanuzi ba Yehova, ndetse bakabica, bagatwika umuzingo wari ukubiyemo ubutumwa bw’Imana bw’umuburo, kandi bakitabaza Egiputa, kugira ngo ibafashe mu rwego rwa gisirikare, maze bitume ubwo buhanuzi budasohora, ijambo rya Yehova ntiryabuze gusohora (Yeremiya 36:1, 2, 21-24; 37:5-10; Luka 13:34). Byongeye kandi, isezerano ry’Imana ryo kugarura Abayahudi basigaye bihannye, bakaza mu gihugu cyabo, ryagize isohozwa rikomeye.—Yesaya, igice cya 35.
3. (a) Ni ayahe masezerano yanditswe na Yesaya, adushishikaza mu buryo bwihariye? (b) Kuki wemera udashidikanya ko ibyo bintu bizasohora koko?
3 Nanone kandi, binyuriye kuri Yesaya, Yehova yahanuye iby’ubutegetsi bukiranuka buzayobora abantu binyuriye kuri Mesiya, ibyo kugobotorwa ku ngoyi y’icyaha n’urupfu, n’ibyo guhindura isi paradizo (Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera; 11:1-9; 25:6-8; 35:5-7; 65:17-25). Mbese, ibyo bintu na byo bizagera ubwo bisohora? Nta gushidikanya rwose! ‘Imana ntibasha kubeshya.’ Yandikishije ijambo ryayo ry’ubuhanuzi ku bw’inyungu zacu, kandi yagize icyo ikora kugira ngo rikomeze kurindwa.—Tito 1:2; Abaroma 15:4.
4. N’ubwo inyandiko za Bibiliya z’umwimerere zitarinzwe, ni gute ari iby’ukuri ko ijambo ry’Imana ari “rizima”?
4 Yehova ntiyarinze inyandiko z’umwimerere, izo abanditsi be ba kera banditsemo ubwo buhanuzi. Ariko kandi, “ijambo” rye, ni ukuvuga umugambi we watangajwe, ryagaragaye ko ari ijambo rizima. Uwo mugambi ujya mbere nta nkomyi, kandi mu gihe ukomeza kujya mbere, ibitekerezo hamwe n’intego byo mu mitima y’abantu bahindura imibereho yabo mu buryo buhuje na wo, bihita bigaragara (Abaheburayo 4:12). Byongeye kandi, inkuru z’ibyabaye mu mateka, zigaragaza ko kurinda Ibyanditswe byahumetswe ubwabyo no kubihindura [mu zindi ndimi], byakozwe binyuriye ku buyobozi bw’Imana.
Igihe Ryabaga Rihanganye n’Abageragezaga Kurizimanganya
5. (a) Ni iyihe mihati umwami w’i Siriya yashyizeho, kugira ngo atsembeho Ibyanditswe bya Giheburayo byahumetswe? (b) Kuki atagize icyo ageraho?
5 Incuro nyinshi, abategetsi bagiye bihatira gutsembaho inyandiko zahumetswe. Mu mwaka wa 168 M.I.C., Umwami Antiochus Epiphanes w’i Siriya (ugaragazwa ku ipaji ya 18), yubakiye Zewu igicaniro, mu rusengero rwari rwareguriwe Yehova. Nanone kandi, yashatse ‘ibitabo by’amategeko,’ arabitwika, kandi atangaza ko umuntu uwo ari we wese wari kuba atunze ibyo Byanditswe, yagombaga kwicwa. Uko kopi zabyo yatwitse i Yerusalemu n’i Yudaya zaba zingana kose, ntiyashoboye kuzimanganya burundu Ibyanditswe. Icyo gihe, amatsinda y’Abayahudi yari yaratatanyirijwe mu bihugu byinshi, kandi buri sinagogi yabaga ifite imizingo yayo yari yarakorakoranyije.—Gereranya n’Ibyakozwe 13:14, 15.
6. (a) Ni iyihe mihati myinshi yashyizweho, yo gutsembaho Ibyanditswe byakoreshwaga n’Abakristo ba mbere? (b) Ingaruka zabaye izihe?
6 Mu buryo nk’ubwo, mu mwaka wa 303 I.C., Dioclétien, Umwami w’Abami w’Abaroma, yategetse ko ahantu hakorerwaga amateraniro ya Gikristo hagombaga gusenywa, kandi ‘Ibyanditswe’ byabo ‘bigatwikwa.’ Icyo gikorwa cyo gutsemba [Ibyanditswe], cyarakomeje mu gihe cy’ikinyejana kimwe. N’ubwo icyo gitotezo cyari gikaze, Dioclétien ntiyashoboye kugera ku ntego ye yo kuzimanganya Ubukristo, nta n’ubwo Imana yemereye abambari b’uwo mwami w’abami, gutsemba kopi zose z’igice nibura kimwe cy’Ijambo ryayo ryahumetswe. Ariko kandi, abo barwanyaga Ijambo ry’Imana, bagaragaje ibyari mu mitima yabo, binyuriye ku myifatire bagize ku byerekeye umurimo wo kurikwirakwiza no kuribwiriza. Bigaragaje ubwabo ko ari abantu bahumwe na Satani, kandi bakaba barasohozaga ibyo ashaka.—Yohana 8:44; 1 Yohana 3:10-12.
7. (a) Ni iyihe mihati yashyizweho, yo gukumira ubumenyi bwa Bibiliya, kugira ngo budakwirakwira mu Burayi bw’i burengerazuba? (b) Ni iki cyasohojwe, binyuriye mu guhindura no kwandika Bibiliya?
7 Nanone kandi, imihati bagize yo gukumira ubumenyi bwa Bibiliya ngo budakwirakwira, yafashe andi masura. Igihe Ikilatini cyahindukaga ururimi rutagikoreshwa, nta bwo abategetsi b’abapagani ari bo barwanyije umurimo wo guhindura Bibiliya mu ndimi zakoreshwaga na rubanda rwa giseseka, ahubwo abitwaga ko ari Abakristo—ari bo Papa Grégoire wa VII (1073-1085) hamwe na Papa Innocent wa III (1198-1216)—ni bo bawurwanyije babigiranye umwete. Kugira ngo Konsili ya Kiliziya Gatolika y’i Roma, yabereye i Toulouse ho mu Bufaransa mu mwaka wa 1229, iburizemo ibyo kutavuga rumwe n’ubuyobozi bwa kiliziya, yategetse ko umuyoboke wo muri rubanda rwa giseseka atagombaga gutunga ibitabo bihereranye na Bibiliya mu rurimi rwari rusanzwe ruvugwa. Urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwaciraga imanza abataravugaga rumwe na yo rwarashinzwe, kandi rukoresha urugomo, kugira ngo rutume iryo tegeko rishyirwa mu bikorwa. Nyamara kandi, nyuma y’imyaka 400 urwo Rukiko rubikoze, abakundaga Ijambo ry’Imana bari baramaze guhindura Bibiliya yuzuye, kandi barimo bakwirakwiza inyandiko zayo zacapwe, mu ndimi zigera hafi kuri 20, no mu ndimi z’inyongera zishamikiye ku zindi, ndetse n’ibice by’ingenzi byayo byari byarahinduwe mu zindi ndimi 16.
8. Mu kinyejana cya 19, ni ibiki byari birimo biba mu bihereranye n’umurimo wo guhindura no gukwirakwiza Bibiliya mu Burusiya?
8 Nta bwo ari Kiliziya Gatolika y’i Roma yonyine yihatiye guhisha Bibiliya, kugira ngo itagera kuri rubanda rwa giseseka. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, uwitwaga Pavsky, wari umwarimu mu Ishami Ryigisha Ibihereranye n’Imana ry’i St. Petersburg, yahinduye Ivanjiri ya Matayo, ayivana mu Kigiriki ayishyira mu Kirusiya. Ibindi bitabo bigize Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, na byo byahinduwe mu Kirusiya, Pavsky akaba ari we wishingiraga kubyandika. Ibyo bitabo byarakwirakwijwe mu rugero rwagutse cyane, kugeza mu mwaka wa 1826, ubwo abakuru ba kidini bacuraga umugambi mubisha wo koshya umwami [w’Uburusiya], kugira ngo atume Umuryango wa Bibiliya wo mu Burusiya, ugenzurwa na “Sinodi Ntagatifu” ya Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Burusiya, ingaruka zikaba zarabaye iz’uko iyo Sinodi yaje guca ibikorwa by’uwo Muryango wa Bibiliya wo mu Burusiya. Nyuma y’aho, Pavsky yaje guhindura Ibyanditswe bya Giheburayo, abivana mu Giheburayo abishyira mu Kirusiya. Hafi muri icyo gihe, uwitwaga Makarios, akaba yari umwe mu bakuru ba Kiliziya y’Aborutodogisi, na we yahinduye Ibyanditswe bya Giheburayo, abivana mu Giheburayo abishyira mu Kirusiya. Abo bombi barahanwe bazira imihati yabo, kandi ubuhinduzi bwabo bushyirwa mu bubiko bwa kiliziya, bubikwamo ibitabo bishaje. Kiliziya yari yariyemeje kugumisha Bibiliya mu rurimi rwa kera rw’Igisilave, icyo gihe rukaba rutarasomwaga cyangwa ngo rwumvwe na rubanda rwa giseseka. Igihe “Sinodi Ntagatifu” itari igishoboye kuburizamo imihati ya rubanda rwari rugamije kugira ubumenyi bwa Bibiliya, ni bwo gusa iyo Sinodi yatangiye gukora ubwayo buhinduzi yemera, ubwo hakaba hari mu mwaka wa 1856, kandi ibukora ikurikije amabwiriza yateguwe mu buryo bunonosoye, yasabaga ko amagambo akoreshwa mu buhinduzi yaba ahuje n’ibitekerezo bya kiliziya. Bityo rero, mu birebana no gukwirakwiza Ijambo ry’Imana, byari birimo bigaragara ko isura abayobozi b’amadini bagaragazaga inyuma, itari ihuje n’intego zo mu mitima yabo, nk’uko byahishuwe n’amagambo yabo hamwe n’ibikorwa byabo.—2 Abatesalonike 2:3, 4.
Kurinda Ijambo Ibyashoboraga Kuryonona
9. Ni gute abahinduzi ba Bibiliya bamwe na bamwe, bagaragaje urukundo bakundaga Ijambo ry’Imana?
9 Mu bantu bahinduye Ibyanditswe bakanabyandukura, harimo abagabo bakundaga Ijambo ry’Imana koko, kandi bakoresheje imihati batizigamye, kugira ngo rigere kuri buri wese. William Tyndale yarishwe (mu mwaka wa 1536), azize ibyo yakoze, kugira ngo atume Bibiliya iboneka mu Cyongereza. Urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwaciraga imanza abataravugaga rumwe na yo, rwashyize uwitwa Francisco de Enzinas muri gereza (nyuma y’umwaka wa 1544), kubera ko yahinduye akanasohora Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu Gihisipaniya. Robert Morrison yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga, ahindura Bibiliya mu Gishinwa (kuva mu mwaka wa 1807 kugeza mu wa 1818).
10. Ni izihe ngero zigaragaza ko hari hariho abahinduzi bakoraga uwo murimo, babitewe n’izindi mpamvu zitari izihereranye n’urukundo bakundaga Ijambo ry’Imana?
10 Ariko kandi rimwe na rimwe, abandukuye Ijambo ry’Imana n’abarihinduye, bagiye bakora umurimo wabo babitewe n’izindi mpamvu, zitari izihereranye no kurikunda. Reka dufate ingero enye: (1) Abasamariya bubatse urusengero ku Musozi Gerizimu, kugira ngo ruhiganwe n’urusengero rw’i Yerusalemu. Mu gushyigikira icyo gikorwa, bagize icyo bongera muri Pantateki ya Gisamariya, mu Kuva 20:17. Itegeko ryo kubaka igicaniro cy’amabuye ku Musozi Gerizimu no kuhatambira ibitambo ryongerewemo, maze riba nk’aho ryari igice kigize Amategeko Cumi. (2) Umuntu wahinduye ku ncuro ya mbere igitabo cya Daniyeli mu buhinduzi bw’Ikigiriki bwitwa La Septante, yagihinduye nk’uko abyishakiye. Yashyizemo amagambo yatekerezaga ko yari gusobanura cyangwa akongera agaciro k’ibyavuzwe mu nyandiko y’Igiheburayo. Yavanyemo ingingo yatekerezaga ko abasomyi batari kuzemera. Igihe yahinduraga ubuhanuzi buhereranye n’igihe Mesiya yari kuzabonekera, buboneka muri Daniyeli 9:24-27, yagoretse igihe kivugwamo, maze yongeramo amagambo, ayita uko atari kandi arayahindaguranya; uko bigaragara, akaba yari afite intego yo gutuma ubwo buhanuzi busa n’aho bushyigikira ibihereranye n’intambara y’Abamakabe. (3) Uko bigaragara mu gitabo cy’Ikilatini gitanga ibisobanuro ku ngingo runaka, mu kinyejana cya kane I.C., umuntu wari ufite ishyaka rikabije mu gushyigikira inyigisho y’Ubutatu, yishyiriyemo amagambo avuga ngo “mu ijuru, Data, Jambo, n’umwuka wera; kandi ibyo bitatu birahuje,” abyandika nk’aho ari amagambo yandukuwe aturutse muri 1 Yohana 5:7. Nyuma y’aho, uwo murongo waje gushyirwa mu mwandiko wari ugize inyandiko ya Bibiliya y’Ikilatini. (4) Mu Bufaransa, uwitwaga Louis wa XIII (1610-1643) yemereye Jacques Corbin guhindura Bibiliya mu Gifaransa, kugira ngo imihati y’Abaporotesitanti itiharira urubuga yonyine. Kubera ko Corbin yari afite iyo ntego, yongereyemo amagambo amwe n’amwe ahindura umwandiko, hakubiyemo n’imvugo yerekeza ku “gitambo gitagatifu cya Misa,” mu Byakozwe 13:2.
11. (a) Ni gute Ijambo ry’Imana ryakomeje kubaho, n’ubwo abahinduzi bamwe na bamwe batabaye inyangamugayo? (b) Hari ibihamya bingana iki by’inyandiko za kera, bigaragaza icyo Bibiliya yavugaga mu nyandiko yayo y’umwimerere? (Reba agasanduku.)
11 Yehova ntiyahagaritse ibyo bikorwa byo konona Ijambo rye, ariko nta n’ubwo byahinduye umugambi we. Ni izihe ngaruka byagize? Kongera ibisobanuro ku Musozi Gerizimu, ntibyatumye idini ry’Abasamariya rihinduka igikoresho Imana yifashisha mu guha abantu imigisha. Ibiri amambu, byagaragaje ko n’ubwo idini ry’Abasamariya ryihandagazaga rivuga ko ryemera Pantateki, ritashoboraga kwiringirwa kugira ngo ryigishe ukuri (Yohana 4:20-24). Kugoreka amagambo mu buhinduzi bwa La Septante, ntibyabujije Mesiya kuza mu gihe cyari cyarahanuwe binyuriye ku muhanuzi Daniyeli. Byongeye kandi, n’ubwo ubuhinduzi bwa La Septante bwakoreshwaga mu kinyejana cya mbere, uko bigaragara, Abayahudi bari bamenyereye kumva Ibyanditswe bisomwa mu Giheburayo, mu masinagogi yabo. Ingaruka zabaye iz’uko ‘abantu bagize amatsiko,’ igihe isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryari ryegereje (Luka 3:15). Naho ku birebana n’amagambo yongerewe muri 1 Yohana 5:7, kugira ngo ashyigikire inyigisho y’Ubutatu, no mu Byakozwe 13:2, kugira ngo ashyigikire inyigisho ihereranye na Misa, ibyo ntibyahinduye ibiri ukuri. Kandi amaherezo, ubwo buriganya bwaje gushyirwa ahabona mu buryo bwuzuye. Inyandiko nyinshi ziboneka zanditswe mu ndimi z’umwimerere za Bibiliya, zituma habaho uburyo bwo gusuzuma agaciro k’ubuhinduzi ubwo ari bwo bwose.
12. (a) Ni ukuhe guhindura amagambo gukomeye kwakozwe n’abahinduzi ba Bibiliya bamwe na bamwe? (b) Ibyo byageze kure mu rugero rungana iki?
12 Indi mihati yo guhindura Ibyanditswe, yari ikubiyemo ibirenze ibyo kugoreka amagambo yanditswe mu mirongo imwe n’imwe gusa. Iyo mihati yari ikubiyemo ibyo kurwanya ibihereranye no kumenya Imana y’ukuri ubwayo. Ukuntu ibyo bikorwa byo guhindaguranya Ibyanditswe byakozwe mu buryo buhambaye no mu rugero rwagutse, byagaragaje neza ko byaterwaga n’isoko ifite imbaraga zirenze iz’umuntu uwo ari we wese, cyangwa iz’umuryango w’abantu uwo ari wo wose—ni koko, byaterwaga n’umwanzi w’ibanze wa Yehova, ari we Satani Diyabule. Mu guha urwaho ibyo bikorwa bya Satani, abahinduzi n’abandukuzi—bamwe bakaba bari bashishikaye, abandi bagononwa—batangiye kuvana izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova, ahantu ryagaragaraga habarirwa mu bihumbi, mu Ijambo ryayo rwahumetswe. Mu mizo ya mbere, ubuhinduzi bumwe na bumwe bwakozwe bavana mu Giheburayo bajyana mu Kigiriki, Ikilatini, Ikidage, Icyongereza, Igitaliyani, n’Igiholandi, buri mu bwavanyeho burundu izina ry’Imana, cyangwa bukarirekera ahantu hake gusa. Nanone kandi, ryavanywe muri za kopi z’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo.
13. Kuki imihati yashyizweho mu rugero rwagutse, igamije guhindura amagambo ya Bibiliya, itasibanganyije izina ry’Imana mu bwenge bw’abantu?
13 Ariko rero, iryo zina ry’ikuzo ntiryasibanganye mu bitekerezo by’abantu. Ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo, mu Gihisipaniya, Igiporutugali, Ikidage, Icyongereza, Igifaransa, no mu zindi ndimi nyinshi, bwashyizemo izina bwite ry’Imana, mu buryo burangwa no kubaha. Nanone kandi, mu kinyejana cya 16, izina bwite ry’Imana ryatangiye kongera kugaragara mu buhinduzi bunyuranye bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu Giheburayo; mu kinyejana cya 18, ibyo Byanditswe birigaragaza mu Kidage; naho mu kinyejana cya 19, birigaragaza mu Gikorowate no mu Cyongereza. N’ubwo abantu bashobora kugerageza guhigika izina ry’Imana, igihe “umunsi wa Yehova,” uzaba ugeze, nk’uko Imana ibivuga, ni bwo ‘amahanga azamenya yuko ndi Uwiteka [“Yehova,” NW ].’ Uwo mugambi w’Imana watangajwe, ntuzabura gusohora.—2 Petero 3:10, NW; Ezekiyeli 38:23; Yesaya 11:9; 55:11.
Ubutumwa Bugera mu Mpande Zose z’Isi
14. (a) Mu kinyejana cya 20, Bibiliya yari yaracapwe mu ndimi zingahe zivugwa mu Burayi, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka? (b) Ku iherezo ry’umwaka wa 1914, Bibiliya yabonekaga mu ndimi zingahe zivugwa muri Afurika?
14 Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Bibiliya yacapwaga mu ndimi zivugwa mu Burayi zigera kuri 94. Ibyo byatumye abigishwa ba Bibiliya bo muri icyo gice cy’isi baba maso, ku bihereranye n’uko mu mwaka wa 1914, ku iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga, isi yose yari kugerwaho n’ibintu bihambaye cyane, kandi koko byabayeho (Luka 21:24)! Mbere y’uko umwaka washyizweho ikimenyetso wa 1914 urangira, Bibiliya yose, cyangwa ibitabo bimwe na bimwe byayo, byari bimaze kwandikwa mu ndimi zivugwa muri Afurika zigera ku 157, zikaba zariyongeraga ku ndimi zakoreshwaga cyane, ari zo, Icyongereza, Igifaransa n’Igiporutugali. Bityo rero, hashyizweho urufatiro, kugira ngo abantu bicisha bugufi bo mu moko menshi hamwe n’amatsinda y’amahanga, baba muri ako karere, bigishwe ukuri kwa Bibiliya kubatura mu buryo bw’umwuka.
15. Igihe iminsi y’imperuka yatangiraga, ni mu ruhe rugero Bibiliya yabonekaga mu ndimi zavugwaga n’abantu bo muri Amerika?
15 Mu gihe isi yinjiraga mu minsi y’imperuka yahanuwe, Bibiliya yabonekaga mu rugero runini muri Amerika. Abimukira baturutse mu Burayi bazaga bayitwaje, iri mu ndimi zabo zinyuranye. Porogaramu yagutse yo kwigisha Bibiliya yari yaratangiye, hakubiyemo ibiganiro mbwirwaruhame, hamwe na porogaramu yagutse yo gutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, byandikwaga n’Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Byongeye kandi, imiryango ya Bibiliya, yari irimo icapa Bibiliya mu zindi ndimi 57, kugira ngo ihaze ibyifuzo by’abantu bakomoka mu mahanga menshi, bari mu Gice cy’i Burengerazuba cy’Isi.
16, 17. (a) Ubwo igihe cyo gukora umurimo wo kubwiriza ku isi hose cyari kigeze, Bibiliya yari yarabonetse mu rugero rungana iki? (b) Ni gute Bibiliya yagaragaje ko mu by’ukuri ari igitabo gihoraho kandi kigira ingaruka nziza?
16 Ubwo igihe cyageraga, kugira ngo hakorwe umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose mbere y’uko ‘imperuka iza,’ Bibiliya ntiyari ikintu cy’inzaduka muri Aziya no mu birwa bya Pasifika (Matayo 24:14). Yandikwaga mu ndimi 232, zivugwa muri icyo gice cy’isi. Zimwe na zimwe zari Bibiliya yuzuye, ariko inyinshi zari ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, naho izindi zikaba zari zigizwe n’igitabo kimwe kimwe gusa cy’Ibyanditswe Byera.
17 Uko bigaragara, Bibiliya ntiyakomezaga kuramba, ifatwa nk’igitabo cya kera gusa. Mu bitabo byose byari biriho, ni cyo gitabo cyari cyarahinduwe kandi kikaba cyarakwirakwizwaga mu rugero runini kurusha ibindi byose. Mu buryo buhuje n’icyo gihamya kigaragaza ko icyo gitabo cyari gishyigikiwe n’Imana, ibyanditswemo byari birimo bisohora. Nanone kandi, inyigisho zacyo hamwe n’umwuka wera wazihumetse, byagize ingaruka zirambye ku mibereho y’abantu bo mu bihugu byinshi (1 Petero 1:24, 25). Ariko kandi, hari ibindi bintu byinshi byagombaga kubaho—byinshi cyane kurushaho.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni irihe ‘jambo ry’Imana yacu’ rihoraho iteka?
◻ Ni iyihe mihati yagiye ishyirwaho yo kugerageza gutsembaho Bibiliya, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?
◻ Ni gute ubusugire bwa Bibiliya bwarinzwe?
◻ Ni gute ibyo Imana yavuze ku bihereranye n’umugambi wayo, byagaragaye ko ari ijambo rizima?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 20]
Mbese Koko, Tuzi Icyo Bibiliya Yavugaga mu Nyandiko Yayo y’Umwimerere?
Inyandiko z’Igiheburayo zanditswe n’intoki zigera hafi ku 6.000, zemeza ibikubiye mu Byanditswe bya Giheburayo. Inkeya muri izo, zabayeho mu gihe cya mbere y’Ubukristo. Inyandiko zigera nibura kuri 19 zikiriho na n’ubu, z’Ibyanditswe bya Giheburayo byuzuye, ni izo mu gihe cya mbere y’uko bavumbura uburyo bwo gucapa hakoreshejwe inyuguti zanditswe ku tuntu batondekanyaga, kugira ngo bakore amagambo. Byongeye kandi, haracyariho ubuhinduzi bwakozwe muri icyo gihe, mu zindi ndimi 28.
Ku birebana n’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, habaruwe inyandiko ziri mu Kigiriki zigera hafi ku 5.000. Imwe muri izo yavuzweho ko yabayeho mbere y’umwaka wa 125 I.C., bityo ikaba yarabayeho hashize imyaka mike gusa inyandiko y’umwimerere ibayeho. Nanone kandi, hari ibice bimwe na bimwe abantu batekereza ko byabayeho mbere y’aho cyane. Ku birebana n’ibitabo 22 byo mu bitabo 27 byahumetswe, hari inyandiko zuzuye ziri hagati ya 10 na 19, zandikishijwe intoki, mu nyuguti nkuru zitatanye zakoreshwaga cyane cyane mu Kigiriki no mu Kilatini, hagati y’ikinyejana cya 4 n’icya 8 I.C. Mu bitabo bigize icyo gice cya Bibiliya bifite izo nyandiko zuzuye, ikigizwe n’inyandiko nkeya kurusha ibindi, kigizwe n’eshatu—kikaba ari icy’Ibyahishuwe. Inyandiko imwe y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byuzuye, ni iyo mu kinyejana cya kane I.C.
Nta kindi gitabo cya kera gihamywa n’inyandiko za kera nyinshi cyane bigeze aho.