Urufatiro Rwiza rwo Kurangwa n’Icyizere Muri Iki Gihe
UWITWA H. G. Wells wavutse mu mwaka wa 1866, akaba umuhanga mu by’amateka no mu by’imibereho myiza y’abaturage, yagize uruhare rukomeye mu birebana n’imitekerereze yo mu kinyejana cya 20. Binyuriye ku nyandiko ze, yashyize ahagaragara ibitekerezo bye byavugaga ko igihe cy’ishya n’ihirwe cyari kuzahuza n’amajyambere akomeza kwiyongera yo mu bya siyansi. Ku bw’ibyo rero, igitabo cyitwa Collier’s Encyclopedia cyibukije icyo cyise “imyifatire yo kurangwa n’icyizere kitagira umupaka” Wells yari afite, mu gihe yakoraga ubudatuza agamije guteza imbere igitekerezo cye. Ariko nanone, kivuga ko iyo mimerere ye yo kurangwa n’icyizere yayoyotse igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga.
Igitabo cyitwa Chambers’s Biographical Dictionary kivuga ko amaherezo, ubwo Wells yageraga aho akibonera ko “siyansi yashoboraga kugira uruhare ari mu bibi ari no mu byiza, imyizerere ye yayoyotse, maze agasigara ari umuntu wihebye.” Kuki ibyo byabayeho?
Imyizerere ya Wells n’imyifatire ye yo kurangwa n’icyizere, byari bishingiye gusa ku bikorwa abantu bageraho. Igihe yabonaga ko abantu batashoboraga kugera kuri iyo mimerere y’Ishya n’Ihirwe yatekerezaga, yabuze ahandi yakwerekera. Kumanjirwa byahise bituma yiheba.
Muri iki gihe, hari abantu benshi bagezweho n’ibintu bimeze bityo, bitewe n’impamvu nk’iyo. Iyo bakiri bato, usanga buzuye icyizere, ariko uko bagenda barushaho gusaza, ni na ko bagenda barushaho kuba abantu biyanze kandi bihebye. Hari ndetse n’abakiri bato bamwe na bamwe badohoka ku mibereho yitwa ko isanzwe, maze bakirundumurira mu mibereho yo gusabikwa n’ibiyobyabwenge, iy’ubwiyandarike n’indi mibereho ya kirimbuzi. Igisubizo ni ikihe? Reka dufate ingero zikurikira zo mu bihe bya Bibiliya, maze turebe urufatiro ruhari rwo kurangwa n’icyizere—ari mu gihe cyahise, muri iki gihe no mu gihe kizaza.
Imyifatire y’Aburahamu yo Kurangwa n’Icyizere Yaragororewe
Mu mwaka wa 1943 M.I.C., Aburahamu yavuye i Harani, yambuka Uruzi rwa Ufurate, maze yinjira mu gihugu cy’i Kanani. Aburahamu avugwaho kuba ari “sekuruza w’abizera bose,” kandi se mbega urugero rwiza yatanze!—Abaroma 4:11.
Aburahamu yajyanye na Loti n’umuryango we, uwo akaba yari umuhungu wa mukuru w’Aburahamu, kandi akaba yari imfubyi. Nyuma y’aho, ubwo inzara yayogozaga icyo gihugu, iyo miryango uko ari ibiri yasuhukiye mu Egiputa, kandi mu gihe gikwiriye, baragarukanye. Muri icyo gihe, Aburahamu na Loti bari baragwije ubutunzi bwinshi, kimwe n’imikumbi n’amashyo. Igihe intonganya zavukaga hagati y’abashumba babo, Aburahamu yafashe iya mbere, maze aravuga ati “he kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu; kuko turi abavandimwe. Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye: nuhitamo kujya ibumoso, nanjye nzajya iburyo; cyangwa nuhitamo kujya iburyo, nanjye nzajya ibumoso.”—Itangiriro 13:8, 9.
Kubera ko Aburahamu ari we wari mukuru, yashoboraga kubikora nk’uko yishakiye, kandi kubera ko Loti yubahaga se wabo, yashoboraga guha urubuga Aburahamu kugira ngo abe ari we uhitamo. Ariko kandi, ‘Loti yarambuye amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n’i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y’Uwiteka nk’igihugu cya Egiputa. Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani.’ Mu gihe Loti yari ahisemo atyo, yari afite impamvu zose zo kurangwa n’icyizere. Ariko se, bite kuri Aburahamu?—Itangiriro 13:10, 11.
Mbese, Aburahamu yaba yarahubutse, bityo agashyira mu kaga imibereho myiza y’umuryango we? Oya. Imyifatire y’Aburahamu yo kurangwa n’icyizere n’umutima wo kugira ubuntu, byamuhesheje ingororano zikungahaye. Yehova yabwiye Aburahamu ati “rambura amaso urebe, uhereye aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba. Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose.”—Itangiriro 13:14, 15.
Imyifatire y’Aburahamu yo kurangwa n’icyizere, yari ifite urufatiro rukomeye. Yari ishingiye ku byo Imana yari yarasezeranyije Aburahamu, ko izamugira ishyanga rikomeye, ku buryo ‘muri [Aburahamu] ari mo imiryango yose yo mu isi yari kuzaherwa umugisha’ (Itangiriro 12:2-4, 7). Natwe dufite impamvu yo kugira icyizere, tuzi ko “ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza.”—Abaroma 8:28.
Abatasi Babiri Barangwaga n’Icyizere
Imyaka isaga 400 nyuma y’aho, ishyanga ry’Isirayeli ryari ryiteguye kwinjira i Kanani, ‘igihugu cy’amata n’ubuki’ (Kuva 3:8; Gutegeka 6:3). Mose yatumye abatware 12 b’imiryango, kugira ngo ‘babatatire icyo gihugu, bagaruke bababwire inzira bakwiriye kuzamukiramo, n’imidugudu bazageramo’ (Gutegeka 1:22; Kubara 13:2). Abo batasi bose uko ari 12 barahuje mu kuvuga ibihereranye n’uburumbuke bw’icyo gihugu, ariko 10 muri bo batanze raporo igaragaza kwiheba, yatumye abantu basabwa n’ubwoba mu mitima yabo.—Kubara 13:31-33.
Ku rundi ruhande, Yosuwa na Kalebu bazaniye abantu ubutumwa butanga icyizere, kandi bakoze uko bashoboye kose kugira ngo babamare ubwoba. Imyifatire yabo n’inkuru bazanye, byagaragaje ko biringiraga byimazeyo ko Yehova afite ubushobozi bwo gusohoza ijambo yavuze, rihereranye no kubagarura mu Gihugu cy’Isezerano—ariko nta cyo byagezeho. Ibiri amambu, ‘iteraniro ryose ryategetse ko babicisha amabuye.’—Kubara 13:30; 14:6-10.
Mose yasabye abantu kwiringira Yehova, ariko banga kumva. Kubera ko batsimbaraye ku myifatire yabo yo kwiheba, byabaye ngombwa ko ishyanga ryose rizerera mu butayu imyaka 40. Muri ba batasi 12, Yosuwa na Kalebu ni bo bonyine bahawe ingororano zo kuba bararanzwe n’icyizere. Ikibazo cy’ibanze cyari ikihe? Ni ukubura ukwizera, mu gihe abantu bashakaga gukurikiza ubwenge bwabo bwite.—Kubara 14:26-30; Abaheburayo 3:7-12.
Gushidikanya kwa Yona
Yona yabayeho mu kinyejana cya cyenda M.I.C. Bibiliya igaragaza ko yari umuhanuzi wizerwa wa Yehova, wahanuriye ubwami bw’Isirayeli bw’imiryango cumi, mu gihe runaka ku ngoma ya Yerobowamu wa II. Ariko kandi, yanze kwemera ubutumwa bwo kujya i Nineve guha abantu umuburo. Umuhanga mu by’amateka witwa Josephus yavuze ko Yona “yatekereje ko ahubwo byarushaho kuba byiza atorotse,” akigira i Yopa. Ahageze, yafashe ubwato bwajyaga i Tarushishi, hakaba hashobora kuba ari muri Hisipaniya yo muri iki gihe (Yona 1:1-3). Impamvu yatumye Yona abona iyo nshingano muri ubwo buryo burangwa no kwiheba, isobanurwa muri Yona 4:2.
Amaherezo, Yona yaje kwemera gusohoza umurimo we, ariko yagize umujinya igihe abaturage b’i Nineve bihanaga. Ku bw’ibyo rero, Yehova yamwigishije isomo ryiza ryo kugira impuhwe, mu gutuma uruyuzi Yona yugamaga munsi ruraba maze rukuma (Yona 4:1-8). Ibyiyumvo by’agahinda Yona yagize nyuma y’uko urwo ruyuzi rwuma, byagombye kuba byararushijeho kwerekeza neza ku bantu 120.000 bari batuye i Nineve, batari “[bazi] gutandukanya indyo n’imoso.”—Yona 4:11.
Ni irihe somo twavana ku byabaye kuri Yona? Umurimo wera ntubangikana n’imyifatire yo kwiheba. Nidutahura ubuyobozi bwa Yehova kandi tukabukurikiza dufite icyizere cyuzuye, bizatugirira akamaro.—Imigani 3:5, 6.
Kurangwa n’Icyizere mu Gihe cy’Imihangayiko
Umwami Dawidi yagize ati “ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha, kandi ntugirire ishyari abakiranirwa” (Zaburi 37:1). Mu by’ukuri, iyo ni inama ihuje n’ubwenge, bitewe n’uko akarengane n’ubuhemu byakwiriye hose muri iki gihe.—Umubwiriza 8:11.
Ariko kandi, n’ubwo twaba tudafitiye ishyari abakiranirwa, biroroshye kuba twakumva tuguye mu kantu, mu gihe tubonye abantu b’inzirakarengane bababazwa n’abagome, cyangwa mu gihe natwe ubwacu duhohotewe. Bene ibyo bintu bishobora ndetse no gutuma tugira imyifatire yo gucika intege cyangwa yo kwiheba. Ni iki twagombye gukora, mu gihe twiyumva dutyo? Mbere na mbere, dushobora kuzirikana ko abo bagome badashobora guterera agati mu ryinyo, ngo bibwire ko batazigera bahanwa. Zaburi ya 37 ikomeza itwizeza ku murongo wa 2, iti “[abakora ibyaha] bazacibwa vuba nk’ubwatsi, b[a]zuma nk’igisambu kibisi.”
Byongeye kandi, dushobora gukomeza gukora ibyiza, tugakomeza kurangwa n’icyizere, kandi tugakorera Yehova. Umwanditsi wa Zaburi yakomeje agira ati “va mu byaha, ujye ukora ibyiza, uzaba gakondo iteka. Uwiteka akunda imanza zitabera, ntareka abakunzi be.”—Zaburi 37:27, 28.
Imyifatire yo Kurangwa n’Icyizere Nyakuri Iratsinda!
Bimeze bite se noneho ku bihereranye n’imibereho yacu y’igihe kizaza? Igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe kitubwira ibihereranye n’ “ibikwiriye kuzabaho vuba.” Muri ibyo, ifarashi itukura igereranya intambara, yahishuwe ko ‘ikura amahoro mu isi.’—Ibyahishuwe 1:1; 6:4.
Igitekerezo cyari cyogeye mu Bwongereza kandi cyagaragazaga icyizere mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ni icy’uko iyo ntambara ari yo yari kuzaba iya nyuma ikomeye cyane. Mu mwaka wa 1916, umunyapolitiki wo mu Bwongereza witwaga David Lloyd George yarushijeho kuvugisha ukuri. Yagize ati “iyi ntambara, kimwe n’intambara izakurikiraho, ni intambara yo kuvanaho intambara.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Yabivuze ukuri. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, yongereye umurego mu bihereranye no kuvumbura uburyo bwinshi bwa kidayimoni bwo kurimbura abantu benshi. Mu myaka isaga 50 ishize kugeza ubu, nta kanunu karaboneka ko kuba intambara ishobora kuzavaho.
Muri icyo gitabo cy’Ibyahishuwe, dusomamo ibihereranye n’abandi bantu bagendera ku mafarashi—bagereranya inzara, ibyorezo by’indwara, n’urupfu (Ibyahishuwe 6:5-8). Ibyo ni ibindi bintu bigize ikimenyetso kiranga ibi bihe.—Matayo 24:3-8.
Mbese, izo ni impamvu zatuma umuntu yiheba? Habe na gato, kubera ko iryo yerekwa nanone rivuga iby’ “ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho [akaba] yari afite umuheto, ahabwa ikamba, nuko agenda anesha, kandi ngo ahore anesha” (Ibyahishuwe 6:2). Hano, turabona Yesu Kristo ari Umwami wo mu ijuru uvanaho ububi bwose, akaba agendera ku ifarashi agamije gushyiraho amahoro n’ubusabane ku isi hose.a
Kubera ko mu gihe Yesu Kristo yari ku isi yari Umwami Wateganyijwe, yigishije abigishwa be gusenga basaba ubwo Bwami. Wenda nawe waba warigishijwe kuvuga “Data wa Twese,” cyangwa Isengesho ry’Umwami. Muri iryo sengesho, dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, kugira ngo ibyo ishaka bikorwe hano ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru.—Matayo 6:9-13.
Aho kugerageza gusanasana iyi gahunda y’ibintu, Yehova azayivanaho burundu, akoresheje Umwami wa Kimesiya yimitse, ari we Yesu Kristo. Mu mwanya wayo, Yehova aravuga ati “ndarema ijuru rishya n’isi nshya; ibya kera ntibizibukwa, kandi ntibizatekerezwa.” Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwo mu ijuru, isi izahinduka ubuturo bw’amahoro kandi bushimishije bw’abantu, aho ubuzima n’akazi bizahora bishimishije. “Mujye mwishimira ibyo ndema,” ni ko Yehova avuga. “Abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo” (Yesaya 65:17-22). Niba ibyiringiro byawe by’igihe kizaza ubishingira kuri iryo sezerano ridakuka, uzagira impamvu zose zo kurangwa n’icyizere—muri iki gihe ndetse n’iteka ryose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’iryo yerekwa, reba igice cya 16 mu gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
H. G. Wells
[Aho ifoto yavuye]
Corbis-Bettmann