Ntibigeze Bihesha Izina Rimenyekana
BIBILIYA ntivuga amazina y’abantu bubatse umunara wa Babeli wasuzuguzaga Imana. Iyo nkuru igira iti “baravuga bati ‘mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere [“twiheshe,” NW ] izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.’ ”—Itangiriro 11:4, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.
Abo ‘bavuze’ batyo ni ba nde? Ibyo byabayeho hashize imyaka igera kuri 200 nyuma y’Umwuzure. Icyo gihe Nowa wari ufite imyaka igera hafi kuri 800 yabanaga n’abantu babarirwa mu bihumbi bari baramukomotseho. Bose bavugaga ururimi rumwe, kandi bose babaga hamwe mu karere we n’abahungu be batuyemo nyuma y’Umwuzure (Itangiriro 11:1). Mu gihe runaka, itsinda rimwe ry’iryo shyanga rigari, ryimukiye ahagana iburasirazuba, maze “babona ikibaya kiri mu gihugu cy’i Shinari.”—Itangiriro 11:2.
Kuburizwamo mu Buryo Budasubirwaho
Muri icyo kibaya, ni ho iryo tsinda ryafatiye umwanzuro wo kwigomeka ku Mana. Mu buhe buryo? Mu by’ukuri, Yehova Imana yari yaragaragaje umugambi we, igihe yategekaga umugabo n’umugore ba mbere ‘kororoka, bakagwira, bakuzura isi’ (Itangiriro 1:28). Ibyo byongeye gusubirirwamo Nowa n’abahungu be nyuma y’Umwuzure. Imana yarabategetse iti “namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo” (Itangiriro 9:7). Mu kurwanya ubuyobozi bwa Yehova, abo bantu bubatse umudugudu kugira ngo be “gutatanira gukwira mu isi yose.”
Nanone kandi, abo bantu batangiye kubaka umunara bagamije kwihesha “izina rimenyekana.” Ariko mu buryo bunyuranye n’ibyo bari biteze, ntibigeze barangiza kubaka uwo munara. Inkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko Yehova yasobanyije ururimi rwabo, ku buryo batashoboraga kumvikana. Inkuru yahumetswe igira iti “Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose: barorera kubaka wa mudugudu.”—Itangiriro 11:7, 8.
Igitsindagiriza ko uwo mushinga waburijwemo mu buryo bwuzuye, ni uko amazina y’abo bubatsi atigeze ‘amenyekana’ cyangwa ngo yamamare. Mu by’ukuri, amazina yabo ntazwi, kandi yahanaguwe mu mateka ya kimuntu. Ariko se, bite ku birebana na Nimurodi, umwuzukuruza wa Nowa? Mbese, si we wari ku isonga y’uko kwigomeka ku Mana? None se, izina rye ntiryamamaye?
Nimurodi—Icyigomeke cy’Umunyagasuzuguro
Nta gushidikanya, Nimurodi ni we wari ku isonga. Mu itangiriro igice cya 10, hamuvuga ku ncuro ya mbere ko yari “umuhigi w’umunyamaboko mu buryo bwo kurwanya Yehova” (Itangiriro 10:9, NW ). Nanone kandi, Ibyanditswe bivuga ko ‘yatangiye kuba umunyamaboko mu isi’ (Itangiriro 10:8). Nimurodi yari umurwanyi, umuntu ugira urugomo. Ni we wabaye umutegetsi wa mbere wa kimuntu nyuma y’Umwuzure, yigira umwami. Nimurodi yari n’umwubatsi. Bibliya imuvugaho ko ari we washinze imidugudu umunani, habariwemo n’uwa Babeli.—Itangiriro 10:10-12.
Ku bw’ibyo rero, Nimurodi—urwanya Imana, akaba umwami w’i Babeli, akaba n’umwubatsi w’imidugudu—nta gushidikanya ko yifatanyije mu kubaka umunara w’i Babeli. Mbese, ntiyihesheje izina rimenyekana? Ku birebana n’izina Nimurodi, Umuhanga mu bihereranye n’iisanzuramuco hamwe n’imibereho y’i Burasirazuba witwa E. F. C. Rosenmüller yanditse agira ati “iryo zina ryahawe Nimurodi riturutse ku ijambo [ma.radhʹ], risobanurwa ngo ‘yarigometse,’ ‘yataye umurongo,’ dukurikije uko risobanurwa mu Giheburayo.” Hanyuma Rosenmüller asobanura ko “akenshi, Abaturage b’i Burasirazuba bafite umuco wo kwita abantu bakomeye amazina bahawe nyuma yo gupfa, bikaba ari byo bituma rimwe na rimwe usanga amazina ahuje mu buryo butangaje n’ibintu byakozwe.”
Intiti nyinshi zemera igitekerezo cy’uko izina Nimurodi atari ryo zina yiswe akivuka. Ahubwo, ziribona ko ari izina yiswe nyuma kugira ngo rihuze n’ingeso ye yo kwigomeka nyuma y’aho yigaragarije. Urugero, C. F. Keil yagize ati “izina Nimurodi ubwaryo, rituruka ku ijambo [ma.radhʹ] risobanurwa ngo ‘tuzivumbura,’ ryerekeza ku bikorwa by’urugomo byo kurwanya Imana. Riramukwiriye rwose, ku buryo ashobora kuba yararyiswe n’abantu bo mu gihe cye, kandi ku bw’ibyo rikaba ryarabaye izina rye bwite.” Mu bisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji, Keil avuga amagambo y’umuhanga mu by’amateka witwa Jacob Perizonius wanditse agira ati “ntekereza ko kugira ngo uwo mugabo [Nimurodi], wari umuhigi w’umugome ukikijwe n’agatsiko k’inkoramutima ze, yoshye abandi basigaye kwigomeka, buri gihe yahozaga mu kanwa ke iryo jambo ngo ‘nimurodi nimurodi,’ bisobanurwa ngo nimucyo twigomeke! Nimucyo twigomeke! Ni yo mpamvu mu bihe byakurikiyeho, abandi bantu, ndetse na Mose ubwe, bamwise batyo, iryo jambo barifata nk’aho ari izina bwite.”
Birumvikana neza ko Nimurodi atigeze yihesha izina rimenyekana. Uko bigaragara, izina yiswe akivuka ntirizwi. Ryasibanganye mu mateka, kimwe n’uko byagenze ku mazina y’abakurikiye ubuyobozi bwe. Ndetse nta n’ubwo yigeze asiga urubyaro rwo gusigara rwitirirwa izina rye. Aho kugira ngo abone ikuzo kandi abe ikirangirire, yabaye umuntu ugayitse. Igihe cyose, izina Nimurodi ryagiye rimwumvikanisha ko ari icyigomeke cy’umunyagasuzuguro, cyagize ubupfu bwo guhiganwa na Yehova Imana.