ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp20 No. 2 pp. 4-5
  • Kuki dukeneye Ubwami bw’Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki dukeneye Ubwami bw’Imana?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UKO ABANTU BATANGIYE GUTEGEKA
  • IGIHE KIRAGEZE NGO UBWAMI BW’IMANA BUTEGEKE
  • Ubwami bw’Imana—Ubutegetsi bushya bw’isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Igihe Imana yamaze yihanganira imibabaro kiri hafi kurangira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ubutegetsi bwa Yehova bwaratsinze!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Kuki hariho ibibi n’imibabaro?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
wp20 No. 2 pp. 4-5
Adamu afashe urubuto bari barabujijwe aruhawe na Eva.

Igihe abantu bayoborwaga n’Imana bari bunze ubumwe kandi bafite amahoro

Kuki dukeneye Ubwami bw’Imana?

Igihe Umuremyi wacu ari we Yehova yaremaga abantu, ni we wenyine wategekaga. Yategekaga neza cyane kubera ko yakundaga abantu. Yabatuje mu busitani bwiza cyane bwa Edeni kandi abaha ibyokurya bihagije. Nanone yabahaye akazi gashimishije (Intangiriro 1:28, 29; 2:8, 15). Abantu bari kubaho neza iyo bemera gukomeza kuyoborwa n’Imana.

Ifoto ya Nimurodi igaragaza ukuntu yari umwibone. Inyuma ye hari abantu barimo bubaka.

Abantu ba mbere banze kuyoborwa n’Imana

Bibiliya itubwira ko umumarayika wigometse, waje kwitwa Satani, yavuze ko Imana idakwiriye gutegeka abantu. Yavuze ko abantu bari kubaho bishimye kurushaho, iyo batayoborwa n’Imana. Ikibabaje ni uko abo babyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva, biganye Satani na bo bakigomeka ku Mana.—Intangiriro 3:1-6; Ibyahishuwe 12:9.

Adamu na Eva banze kuyoborwa n’Imana maze birukanwa muri paradizo kandi batakaza ibyiringiro byo kubaho iteka batunganye (Intangiriro 3:17-19). Nanone ibyo byari kugira ingaruka ku bana bari kuzabyara. Bibiliya ivuga ko Adamu yacumuye maze “icyaha kikinjira mu isi, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha” (Abaroma 5:12). Nanone icyaha cyatumye habaho ibindi bintu bibabaje. Bibiliya igira iti: “Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Ibyo bisobanura ko iyo abantu bategetse abandi ibintu biba bibi.

UKO ABANTU BATANGIYE GUTEGEKA

Ifoto ya Nimurodi igaragaza ukuntu yari umwibone. Inyuma ye hari abantu barimo bubaka.

Nimurodi yigometse kuri Yehova

Bibiliya ivuga ko umuntu wa mbere wategetse abandi ari Nimurodi. Uwo mutegetsi yigometse ku Mana. Kuva icyo gihe, abategetsi bagiye bakoresha nabi ububasha bwabo. Hashize imyaka igera ku 3.000 umwami Salomo yanditse ati: “Mbona amarira y’abakandamizwa, ariko ntibari bafite uwo kubahumuriza, kandi ababakandamizaga bari bafite ububasha.”—Umubwiriza 4:1.

Na n’ubu ni ko bikimeze. Mu mwaka wa 2009, Umuryango w’Abibumbye wasohoye igitabo kivuga ko ubutegetsi bubi ari bwo “bwagize uruhare rukomeye mu bibazo tubona muri iyi si.”

IGIHE KIRAGEZE NGO UBWAMI BW’IMANA BUTEGEKE

Abantu bakeneye ubutegetsi bwiza kandi Imana yarabubasezeranyije.

Ifoto: Ingaruka z’ubutegetsi bw’abantu. 1. Umugore wo muri Aziya yicaye ku nzira ahantu handuye akikiye umwana we urimo arira. 2. Umuntu urwaye uri mu bitaro. 3. Abasirikare bari ku rugamba. 4. Abantu bigaragambya basakuza kandi banashyira hejuru ibyapa. 5. Umubyeyi uri kumwe n’umukobwa we bahagaze inyuma y’inzu yabo babajwe n’uko ikirahuri cyo ku rugi rwabo cyamenetse. 6. Umugi urimo imyotsi n’insinga z’amashanyarazi.

N’ubutegetsi bwagiye bugerageza gutegeka neza ntibwakemuye ibibazo bikomeye abantu bahanganye na byo

Imana yashyizeho Ubwami, cyangwa ubutegetsi, buzakuraho ubw’abantu bwose kandi “buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Ngubwo Ubwami abantu benshi bamaze igihe basenga basaba ko buza (Matayo 6:9, 10). Icyakora Imana si yo izaba Umwami w’ubwo Bwami. Ahubwo yashyizeho Umutegetsi wigeze kuba umuntu. Uwo mutegetsi ni nde?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze