Ubutegetsi bwa Yehova bwaratsinze!
‘Isumbabyose ni yo itegeka ubwami bw’abantu.’—DAN 4:14.
1, 2. Ni izihe mpamvu zigaragaza ko ubutegetsi bw’abantu bwatsinzwe?
UBUTEGETSI bw’abantu bwaratsinzwe, kandi ibyo nta wabishidikanyaho. Impamvu y’ingenzi y’uko gutsindwa, ni uko abantu badafite ubwenge bwo gutegeka mu buryo bwiza. Kuba ubutegetsi bw’abantu bwarananiwe, bigaragara cyane cyane muri iki gihe aho abategetsi benshi usanga ‘bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, ari abahemu, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana [kandi] bibona.’—2 Tim 3:2-4.
2 Hashize igihe kinini ababyeyi bacu ba mbere banze ubutegetsi bw’Imana. Igihe babwangaga, bashobora kuba baratekerezaga ko bahisemo ubwigenge. Mu by’ukuri ariko, bari bishyize mu bubata bw’ubutegetsi bwa Satani. Mu myaka ibihumbi bitandatu ubutegetsi bubi bw’abantu bumaze buyobowe na Satani, ari we ‘mutware w’iyi si,’ bwatugejeje mu mimerere mibi cyane bikabije (Yoh 12:31). Hari ikinyamakuru cyavuze ibihereranye n’imibereho y’abantu muri iki gihe, kivuga ko “gutegereza isi itunganye” nta cyo bimaze. Cyabisobanuye kigira kiti “uretse ko idashobora no kubaho, kugerageza kuyishyiraho nta cyo bigeza ku bantu, ahubwo ibyo bituma habaho ubutegetsi bw’igitugu, kandi bigateza akaga n’intambara” (The Oxford History of the Twentieth Century). Mbega amagambo adaca ku ruhande yemeza ko ubutegetsi bw’abantu bwatsinzwe!
3. Ni iki twavuga ku bihereranye n’ubutegetsi bw’Imana iyo Adamu na Eva badacumura?
3 Mbega ukuntu bibabaje kuba ababyeyi bacu ba mbere baranze ubutegetsi bw’Imana, ari bwo butegetsi bwiza bwonyine! Birumvikana ko tutazi neza uko Yehova yari gushyiraho gahunda y’ubutegetsi bwe ku isi, iyo Adamu na Eva bakomeza kuba abizerwa. Icyakora, dushobora kwizera tudashidikanya ko iyo abantu bose bemera kuyoboka ubutegetsi bw’Imana, bwari kurangwa n’urukundo no kutarobanura ku butoni (Ibyak 10:34; 1 Yoh 4:8). Tuzirikanye ko Imana ifite ubwenge butagereranywa, dushobora nanone kwizera ko iyo abantu baza gukomeza kuyoborwa n’ubutegetsi bwa Yehova, amakosa yose akorwa n’abambari b’abategetsi b’abantu, atari kubaho. Ubutegetsi bw’Imana bwari ‘guhaza kwifuza kw’ibibaho byose’ (Zab 145:16). Muri make bwari kuba ubutegetsi butunganye (Guteg 32:4). Mbega ukuntu kuba abantu baranze ubutegetsi bw’Imana bibabaje cyane!
4. Ni mu rugero rungana iki Satani yemerewe gutegeka?
4 Icyakora, ni byiza kwibuka ko nubwo Yehova yemeye ko abantu bishyiriraho ubutegetsi, atigeze na rimwe areka uburenganzira afite bwo gutegeka ibiremwa bye. Hari n’igihe umwami w’umunyambaraga w’i Babuloni yahatiwe kumenya ko “Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu” (Dan 4:14). Amaherezo, Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa (Mat 6:10). Ni iby’ukuri ko Yehova yaretse Satani agategeka mu gihe gito, ari “imana y’iyi si.” Ibyo Yehova yabikoze agira ngo asubize mu buryo budasubirwaho ibibazo byabayeho bitewe na Satani umurwanya (2 Kor 4:4; 1 Yoh 5:19). Icyakora, ubutegetsi bwa Satani ntibwashoboraga gukora ibintu Yehova atabyemeye. (2 Ngoma 20:6; gereranya na Yobu 1:11, 12; 2:3-6.) Ikindi kandi, hagiye habaho abantu bumviraga Imana, nubwo babaga bari mu isi itegekwa n’Umwanzi mukuru w’Imana.
Imana itegeka Isirayeli
5. Ni irihe sezerano Abisirayeli bagiranye n’Imana?
5 Kuva mu gihe cya Abeli kugeza igihe ishyanga rya Isirayeli ryavukiye, abagaragu b’indahemuka ba Yehova bagiye bamusenga kandi bakumvira amategeko ye (Heb 11:4-22). Mu gihe cya Mose, Yehova yagiranye isezerano n’urubyaro rw’umukurambere Yakobo, kandi abamukomotseho ni bo baje guhinduka ishyanga rya Isirayeli. Mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Abisirayeli n’abana babo barahiriye Yehova ko ari we wari kuzababera Umuyobozi bavuga bati “ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”—Kuva 19:8.
6, 7. Ni iki cyaranze ubutegetsi bw’Imana mu gihe cy’Abisirayeli?
6 Igihe Yehova yatoranyaga Abisirayeli ngo bamubere ubwoko bwe yari afite intego. (Soma mu Gutegeka 7:7, 8.) Kuba yarabatoranyije byari bikubiyemo ibirenze ibyo gutuma bamererwa neza gusa. Yanabikoze ku bw’izina rye n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga, kandi byari bifite akamaro cyane. Abisirayeli bagombaga guhamya ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine (Yes 43:10; 44:6-8). Ku bw’ibyo, Yehova yabwiye abari bagize iryo shyanga ati ‘muri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yanyu, kandi Uwiteka yabatoranyirije mu mahanga yose mu isi kuba ubwoko yironkeye.’—Guteg 14:2.
7 Ukuntu Yehova yayoboraga Abisirayeli byagaragazaga ko yazirikanaga ko badatunganye. Ariko nanone amategeko ye yari atunganye, kandi yagaragazaga imico y’uwayatanze. Amategeko Yehova yahaye Abisirayeli abinyujije kuri Mose, yagaragazaga neza ukuntu Imana ari iyera, ikunda ubutabera, yiteguye kubabarira kandi ikaba yihangana. Nyuma yaho, mu gihe cya Yosuwa n’abantu babayeho mu gihe cye, abari bagize iryo shyanga bumviraga amategeko ya Yehova kandi bari bafite amahoro n’imigisha yo mu buryo bw’umwuka (Yos 24:21, 22, 31). Icyo gihe cy’amateka y’Abisirayeli cyagaragaje ko Yehova ategeka neza.
Ingaruka z’ubutegetsi bw’abantu
8, 9. Ni ikihe kintu kidahuje n’ubwenge Abisirayeli basabye, kandi se byagize izihe ngaruka?
8 Nyuma yaho ariko, incuro nyinshi Abisirayeli bangaga ubuyobozi buturutse ku Mana maze ikareka kubarinda. Amaherezo, Abisirayeli basabye Samweli umwami w’umuntu. Yehova yabwiye Samweli ko abaha ibyo bari basabye. Icyakora, Yehova yongeyeho ati ‘si wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo’ (1 Sam 8:7). Nubwo Yehova yemereye Abisirayeli kugira umwami w’umuntu, yabahaye umuburo ababwira ko ubutegetsi bw’umwami w’umuntu bwari kubagiraho ingaruka.—Soma muri 1 Samweli 8:9-18.
9 Ibyabaye mu mateka byagiye bigaragaza ko umuburo wa Yehova wari uhuje n’ukuri. Kuba Abisirayeli barayoborwaga n’abami b’abantu, byatumye bagerwaho n’ibibazo bikomeye, cyane cyane iyo uwo mwami yabaga ari mubi. Tuzirikanye ibyabaye ku Bisirayeli, ntibitangaje ko mu gihe cy’imyaka myinshi abantu batazi Yehova bamaze bategeka, bananiwe kugera ku bintu byiza kandi birambye. Ni iby’ukuri ko hari abanyapolitiki basaba Imana ngo ibafashe mu mihati bashyiraho kugira ngo bageze abantu ku mahoro n’umutekano. Ariko se Imana yafasha ite abantu batagandukira ubutegetsi bwayo?—Zab 2:10-12.
Ishyanga rishya riyoborwa n’Imana
10. Kuki Isirayeli itakomeje kuba ishyanga ryatoranyijwe n’Imana?
10 Abari bagize ishyanga rya Isirayeli bagaragaje ko batashakaga gukorera Yehova mu budahemuka. Amaherezo, banze Mesiya woherejwe n’Imana, maze Yehova na we arabanga kandi yiyemeza kubasimbuza itsinda ry’abantu bari kuba bagize ishyanga rishya. Ni yo mpamvu mu mwaka wa 33, hashinzwe itorero rya gikristo rigizwe n’abasenga Yehova basutsweho umwuka. Mu by’ukuri, iryo torero ryari ishyanga rishya rigandukira ubutegetsi bwa Yehova. Pawulo yaryise “Isirayeli y’Imana.”—Gal 6:16.
11, 12. Ni ibihe bintu abayoboraga ishyanga rya Isirayeli bahuriyeho na “Isirayeli y’Imana”?
11 Abari bagize ishyanga rya Isirayeli bafite ibyo batandukaniyeho n’abagize “Isirayeli y’Imana,” ariko hari n’ibyo bahuriyeho. Mu buryo butandukanye na Isirayeli ya kera, itorero rya gikristo ntirifite abami b’abantu kandi ntibikiri ngombwa ko abanyabyaha batanga ibitambo by’amatungo. Ikintu ishyanga rya Isirayeli rihuriyeho n’itorero rya gikristo, ni gahunda yo kugira abakuru cyangwa abasaza (Kuva 19:3-8). Abo basaza b’Abakristo ntibatwaza igitugu umukumbi, ahubwo bayobora itorero kandi bagafata iya mbere mu kwifatanya mu bikorwa bya gikristo babigiranye ishyaka. Baganira na buri wese mu bagize itorero babigiranye urukundo, kandi bamwubashye.—2 Kor 1:24; 1 Pet 5:2, 3.
12 Iyo abagize “Isirayeli y’Imana” hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama” batekereje ku mishyikirano Imana yagiranaga n’Abisirayeli, barushaho gukunda Yehova no kwishimira uburyo akoresha atuyobora (Yoh 10:16). Urugero, ibintu byabayeho mu mateka bigaragaza ko abayobozi b’abantu bo muri Isirayeli bagize ingaruka zikomeye ku bo bayoboraga, cyangwa bakabagirira akamaro. Ibyo binareba abantu bafite inshingano mu itorero rya gikristo. Nubwo atari abami nk’uko byari bimeze kuri abo bami ba kera, buri gihe baba bagomba kuba intangarugero mu bihereranye no kugaragaza ukwizera.—Heb 13:7.
Uko Yehova ayobora muri iki gihe
13. Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyabaye mu mwaka wa 1914?
13 Muri iki gihe, Abakristo babwiriza ku isi hose ko ubutegetsi bw’abantu buri hafi kurunduka. Mu mwaka wa 1914, Yehova yimitse Yesu Kristo ngo abe Umwami w’Ubwami bwe bwo mu ijuru. Icyo gihe, Yehova yahaye Yesu ububasha bwo ‘kunesha kugira ngo aneshe burundu’ (Ibyah 6:2). Uwo Mwami mushya wimitswe yarabwiwe ati “tegeka hagati y’abanzi bawe” (Zab 110:2). Ikibabaje ni uko amahanga yakomeje kwanga kugandukira ubutegetsi bwa Yehova. Akomeje gukora ibyo yishakiye nk’aho “nta Mana iriho.”—Zab 14:1.
14, 15. (a) Ni gute Ubwami bw’Imana butuyobora muri iki gihe, kandi se tukizirikana ibyo, ni ibihe bibazo twagombye kwibaza? (b) Ni gute no muri iki gihe bigaragara neza ko ubutegetsi bw’Imana ari bwo bwiza kuruta ubundi bwose?
14 Bake gusa mu Bakristo basutsweho umwuka bagize “Isirayeli y’Imana,” ni bo bakiri hano ku si, kandi abo bavandimwe ba Yesu bakomeje inshingano yabo yo ‘kuba ba ambasaderi mu cyimbo cya Kristo’ (2 Kor 5:20). Bagize itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, ryashyiriweho guha Abakristo basutsweho umwuka hamwe n’abagize imbaga y’abantu benshi igaburo ryo mu buryo bw’umwuka no kubitaho. Abo bagize imbaga y’abantu benshi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka, kandi bagenda biyongera ku buryo ubu babarirwa muri za miriyoni (Mat 24:45-47; Ibyah 7:9-15). Kuba Yehova aha umugisha iyo gahunda, bigaragazwa n’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka abamusenga by’ukuri bafite muri iki gihe.
15 Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “ese nzi neza inshingano ngomba gusohoza mu itorero rya gikristo? Ese nshyigikira mu buryo bwuzuye ubuyobozi Yehova akoresha muri iki gihe? Ese kuba ndi umuyoboke w’Ubwami bwa Yehova bintera ishema? Ese niyemeje gukora uko nshoboye kose kugira ngo nkomeze kubwira abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana mu rugero rwagutse?” Mu rwego rw’itsinda, tuba twiteguye kumvira ubuyobozi butangwa n’Inteko Nyobozi kandi tugakorana neza n’abasaza bashyizweho mu matorero. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaza ko twemera ubutegetsi bw’Imana. (Soma mu Baheburayo 13:17.) Kubera ko ku isi hose Abakristo baganduka babyishimiye, bituma bunga ubumwe muri iyi si yiciyemo ibice. Ibyo nanone bituma habaho amahoro no gukiranuka kandi bihesha Yehova ikuzo, bikanagaragaza ko uburyo bwe bwo gutegeka ari bwo bwiza cyane kuruta ubundi bwose.
Ubutegetsi bwa Yehova bwaratsinze
16. Muri iki gihe ni uwuhe mwanzuro buri wese agomba gufata?
16 Igihe cyo gukemura ibibazo byavutse muri Edeni kiregereje cyane. Ku bw’ibyo, igihe kirageze kugira ngo abantu bafate umwanzuro. Buri muntu agomba kwemera ko azashyigikira ubutegetsi bwa Yehova cyangwa agashyigikira ubw’abantu. Dufite inshingano yo gufasha abicisha bugufi guhitamo neza. Vuba aha kuri Harimagedoni, ubutegetsi bwa Yehova buzasimbura burundu ubutegetsi bw’abantu buyobowe na Satani (Dan 2:44; Ibyah 16:16). Ubutegetsi bw’abantu buzavaho maze Ubwami bw’Imana butegeke isi yose. Mu buryo bwumvikana neza, ubutegetsi bwa Yehova buzaba butsinze burundu.—Soma mu Byahishuwe 21:3-5.
17. Ni ibihe bintu bifasha abicisha bugufi gufata imyanzuro myiza ku bihereranye n’ubutegetsi?
17 Abantu batari bafata umwanzuro wo gushyigikira ubutegetsi bwa Yehova, bagombye gushyiraho umwete bakagenzura inyungu ubutegetsi bw’Imana buzazanira abantu. Ubutegetsi bw’abantu bwananiwe gukemura ibibazo by’urugomo, harimo n’ibikorwa by’iterabwoba. Ubutegetsi bw’Imana buzavana ku isi ububi bwose (Zab 37:1, 2, 9). Ubutegetsi bw’abantu bwatumye habaho intambara z’urudaca, ariko ubutegetsi bw’Imana bwo ‘buzakuraho intambara kugeza ku mpera y’isi’ (Zab 46:10). Ubutegetsi bw’Imana buzanatuma abantu babana amahoro n’inyamaswa (Yes 11:6-9). Ubukene n’inzara byakomeje guca ibintu mu gihe cy’ubutegetsi bw’abantu, ariko ubutegetsi bw’Imana buzabikuraho burundu (Yes 65:21). Niyo abategetsi b’abantu baba bafite intego nziza, ntibashobora gukuraho indwara n’urupfu. Nyamara mu gihe cy’ubutegetsi bw’Imana, abageze mu za bukuru n’abarwayi bazasubirana imbaraga zo mu busore bwabo (Yobu 33:25; Yes 35:5, 6). Ni koko, isi izahinduka paradizo ku buryo n’abantu bapfuye tuzongera kubabona.—Luka 23:43; Ibyak 24:15.
18. Ni gute twagaragaza ko twemera ko ubutegetsi bw’Imana ari bwo butegetsi bwiza kuruta ubundi?
18 Koko rero, ubutegetsi bw’Imana buzakuraho burundu ibintu bibi byose Satani yateje igihe yashukaga ababyeyi bacu ba mbere bagatera umugongo Umuremyi wabo. Zirikana nanone ko ibintu byose Satani yangije mu gihe cy’imyaka 6.000, Imana izakoresha Kristo akabikuraho burundu mu gihe cy’imyaka 1.000 gusa! Mbega ukuntu icyo ari ikimenyetso kidashidikanywaho kigaragaza ko ubutegetsi bw’Imana buruta ubundi bwose! Kubera ko turi Abahamya b’Imana yacu, twemera ko ari we Mutegetsi wacu. Ku bw’ibyo, nimucyo tugaragaze buri munsi, ndetse na buri saha, ni ukuvuga mu mibereho yacu yose ko dusenga Yehova, ko turi abayoboke b’Ubwami bwe kandi ko duterwa ishema no kuba turi Abahamya be. Nanone kandi, nimucyo dukoreshe uburyo bwose tubonye tubwire umuntu wese wemeye kudutega amatwi ko ubutegetsi bwa Yehova ari bwo butegetsi bwiza kuruta ubundi bwose.
Ni iki twamenye ku bihereranye n’ubutegetsi bw’Imana mu gihe twasomaga mu . . .
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Nta gihe Yehova yaretse gutegeka
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Kugandukira ubutegetsi bwa Yehova tubyishimiye bituma twunga ubumwe ku isi hose