ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/1 pp. 24-28
  • Ubutegetsi bwa Satani buri hafi kuvaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubutegetsi bwa Satani buri hafi kuvaho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Baragana ku kurimbuka
  • Kuki Yehova yaretse Satani agakomeza gutegeka?
  • Ubwigomeke bwatumye Yehova ahabwa ikuzo
  • Impamvu isi irwaye
  • Ubutegetsi bwa Yehova bwaratsinze!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ni Kuki Imana Yaretse Ububi Bubaho Kugeza no muli Iki Gihe Cyacu?
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Kuki hariho imibabaro myinshi?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ni Kuki Imana Ireka Imibabaro Ibaho?
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/1 pp. 24-28

Ubutegetsi bwa Satani buri hafi kuvaho

“Umunyabyaha we ntazamererwa neza.”—UMUBW 8:13.

1. Kuki urubanza rw’ababi dutegereje ari inkuru itera inkunga?

BYATINDA byatebuka, abantu babi bazacirwa urubanza. Bazaryozwa ibyo bakoze (Imig 5:22; Umubw 8:12, 13). Iyo ni inkuru itera inkunga, cyane cyane ku bantu bakunda ubutabera, bakaba bararenganyijwe kandi bakagirirwa nabi n’abantu babi. Umubi ukomeye kuruta abandi uzaryozwa ibyo yakoze ni Satani umwanzi, akaba ari na we se w’ibibi.—Yoh 8:44.

2. Kuki hari hakenewe igihe kugira ngo ikibazo cyavutse mu busitani bwa Edeni gikemuke?

2 Muri Edeni, Satani abitewe no kumva ashaka kuba ukomeye, yatumye abantu bigomeka ku butegetsi bwa Yehova. Ibyo byatumye ababyeyi bacu ba mbere biyunga na Satani mu kurwanya ubutegetsi bukiranuka bwa Yehova, maze bahinduka abanyabyaha mu maso ye (Rom 5:12-14). Birumvikana ko Yehova yari azi ukuntu kutumvira kwabo no kwigomeka byari kuzabagiraho ingaruka. Icyakora, izo ngaruka batashoboraga kwirinda, zari kugaragarira ibiremwa byose bifite ubwenge. Ubwo rero, hari hakenewe igihe runaka kugira ngo bigaragare neza ko ibyo byigomeke byari mu makosa.

3. Tubona dute ubutegetsi bw’abantu?

3 Kubera ko abantu bari baranze ko Yehova abayobora, bagombaga kwishyiriraho ubwabo buyobozi. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga bagenzi be b’i Roma bari bahuje ukwizera, yavuze iby’abo bategetsi b’abantu abita “abategetsi bakuru.” Mu gihe cya Pawulo, abategetsi bakuru mbere na mbere bari abategetsi b’Abaroma bari bayobowe n’Umwami Nero, wategetse kuva mu mwaka wa 54 kugeza mu mwaka wa 68. Pawulo yavuze ko abo bategetsi bakuru “bashyizweho n’Imana mu nzego zinyuranye ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bwayo.” (Soma mu Baroma 13:1, 2.) Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Pawulo yashimagizaga ubutegetsi bw’abantu avuga ko buruta ubw’Imana? Si icyo yashakaga kuvuga. Ahubwo, yashakaga kuvuga ko igihe cyose Yehova yemeye ko ubutegetsi bw’abantu bukomeza gutegeka, Abakristo bagombye kumvira iyo gahunda, kandi bakemera abo bayobozi.

Baragana ku kurimbuka

4. Sobanura impamvu ubutegetsi bw’abantu nta cyo bwageraho.

4 Icyakora, ubutegetsi bw’abantu buyobowe na Satani buri hafi kurunduka. Kubera iki? Impamvu ya mbere ni uko budashingiye ku bwenge bw’Imana. Yehova wenyine ni we ufite ubwenge butunganye. Ku bw’ibyo, ni we muyobozi wiringirwa ushobora gushyiraho ubuyobozi bwiza (Yer 8:9; Rom 16:27). Ibinyuranye n’abantu akenshi biga ari uko babanje gukubitika, Yehova we buri gihe aba azi uko yakora ibintu mu buryo bwiza. Ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwajyaho butisunze ubuyobozi bw’Imana, nta cyo bwageraho. Duhereye kuri iyo mpamvu ubwayo, ndetse no kuba Satani yaratumye abantu bigomeka ku Mana abitewe n’ubwikunde, uburyo bwe bwo gutegeka akoresheje abantu nta cyo bwashoboraga kugeraho.

5, 6. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Satani yigomeka kuri Yehova?

5 Ubusanzwe umuntu ushyira mu gaciro yirinda gutangira gukora ikintu abona ko kitazagira icyo kigeraho. Iyo akomeje guhatiriza, amaherezo yibonera amakosa yakoze. Ibintu byabayeho mu mateka byagiye bigaragaza kenshi ko kurwanya Umuremyi ushobora byose nta cyo bimaze. (Soma mu Migani 21:30.) Icyakora, Satani yateye Yehova umugongo abitewe n’ubwibone no kumva ashaka kuba ukomeye. Ku bw’ibyo, Satani yahisemo ku bushake gukurikira inzira itazagira icyo imugezaho, usibye kurimbuka.

6 Ubwibone bwa Satani bwaje kugaragazwa n’umutegetsi w’i Babuloni wavuganye ubwibone ati ‘“nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana,” kandi ati “nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose”’ (Yes 14:13-15). Uwo mugambi utarangwa n’ubwenge nta cyo wagezeho, kandi ubwami bwa Babuloni bwahirimye mu buryo bukojeje isoni. Uko ni na ko vuba aha Satani n’isi ye bazarimbuka burundu.

Kuki Yehova yaretse Satani agakomeza gutegeka?

7, 8. Kuba Yehova yararetse ububi bugakomeza kubaho mu gihe runaka, byagize akahe kamaro?

7 Hari abashobora kwibaza impamvu Yehova atabujije abantu gushyigikira Satani no gufatanya na we gushyiraho ubutegetsi butandukanye bwari kuzarimbuka. Kubera ko Imana ishobora byose, birumvikana ko yashoboraga kubikora (Kuva 6:3). Icyakora, yarifashe. Ubwenge bwayo bwatumye yifata mu gihe runaka, ntiyabuza abantu kwigomeka kuko byari kuzatuma habaho ibintu byiza. Amaherezo, byari kugaragara ko Yehova ari we Muyobozi ukiranuka kandi wuje urukundo. Ikindi kandi, abantu bizerwa bari kuzungukirwa no kuba Imana yarabigenje ityo.

8 Ese uzi ukuntu umuryango w’abantu wari kwirinda akaga iyo wamaganira kure amareshyo ya Satani, kandi ukirinda kwigomeka ku buyobozi bw’Imana? Icyakora, kuba Yehova yararetse abantu bakiyobora mu gihe runaka byagize akamaro. Byatumye abantu b’imitima itaryarya barushaho kwibonera ko ari iby’ubwenge kumvira Imana no kuyiringira. Ubu hashize ibinyejana byinshi abantu bagerageza uburyo butandukanye bwo gutegeka, ariko nta na bumwe bwigeze bugaragara ko bukwiriye. Ibyo byatumye abasenga Imana barushaho kwemera ko ubutegetsi bwa Yehova ari bwo bwiza kurusha ubundi. Koko rero, kuba Yehova yararetse ubutegetsi bubi bwa Satani bugakomeza gutegeka byatumye abantu bababara, hakubiyemo n’abagaragu b’Imana b’indahemuka. Ariko kandi, kuba Imana yararetse ububi bugakomeza kubaho mu gihe runaka, byagiriye akamaro abo bagaragu bayo bizerwa.

Ubwigomeke bwatumye Yehova ahabwa ikuzo

9, 10. Sobanura ukuntu ubutegetsi bwa Satani bwatumye Yehova ahabwa ikuzo.

9 Kuba Yehova yararetse Satani akayobya abantu kandi agatuma bitegeka, ntibyigeze bitesha agaciro ubutegetsi Bwe. Aho kugira ngo bigende bityo, ibyagiye biba mu mateka byagaragaje ko amagambo ya Yeremiya yahumetswe avuga ko abantu badashobora kwitegeka, ari ukuri. (Soma muri Yeremiya 10:23.) Si ibyo gusa kuko ubwigomeke bwa Satani bwatumye Yehova agaragaza neza imico ye myiza. Mu buhe buryo?

10 Kuba ingaruka z’ubutegetsi bwa Satani zigaragaza neza, bituma imico ihebuje ya Yehova na yo irushaho kwigaragaza kuruta uko yashoboraga kugaragara. Muri ubwo buryo, yarushijeho kwigaragariza abamukunda. Koko rero, nubwo byagora benshi kubyumva, ubutegetsi bwa Satani bwatumye Imana ihabwa ikuzo. Byagaragaje uburyo bwiza kurusha ubundi Yehova yakoresheje akemura ikibazo kirebana n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Kugira ngo tugaragaze ko ibyo ari ukuri, reka tugenzure muri make imwe mu mico ya Yehova, kandi turebe ukuntu ubutegetsi bubi bwa Satani bwatumye Yehova arushaho kuyigaragaza.

11. Ni gute Yehova yagaragaje urukundo rwe?

11 Urukundo. Ibyanditswe bitubwira ko “Imana ari urukundo” (1 Yoh 4:8). Kuba Imana yararemye abantu, ni ikimenyetso cya mbere kigaragaza urukundo rwayo. Kuba twararemwe mu buryo buteye ubwoba kandi butangaje, na byo bigaragaza urukundo rw’Imana. Nanone Yehova abigiranye urukundo, yahaye abantu ubuturo bwiza bwarimo ibintu byiza byose byari gutuma bishima (Itang 1:29-31; 2:8, 9; Zab 139:14-16). Icyakora igihe abantu batangiraga kuba babi, Yehova yagaragaje urukundo rwe mu bundi buryo. Yabigenje ate? Intumwa Yohana yasubiyemo amagambo ya Yesu agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Ese hari ubundi buryo Imana yari kugaragariza abantu urukundo, bwaruta kohereza Umwana wayo w’ikinege ku isi kugira ngo acungure abanyabyaha (Yoh 15:13)? Ubwo buryo buhebuje bwo kugaragaza urukundo, nanone bwabereye urugero rwiza abantu, maze nk’uko Yesu yabigenje, butuma bagaragaza urukundo rw’Imana ruzira ubwikunde mu buzima bwabo bwa buri munsi.—Yoh 17:25, 26.

12. Ni iki kigaragaza imbaraga za Yehova?

12 Imbaraga. ‘Imana Ishoborabyose’ ni yo yonyine ishobora kurema umuntu (Ibyah 11:17; Zab 36:10). Mu buryo bw’ikigereranyo, iyo umuntu akivuka aba ameze nk’urupapuro rutanditseho. Ariko ajya kugera igihe cyo gupfa, ari nk’aho rwa rupapuro ruba rwaramaze kwandikwaho imyanzuro yagiye afata, ibikorwa bye hamwe n’ibyamubayeho, ibyo byose bikaba byaratumye aba umuntu ufite ibintu bimutandukanya n’abandi, kandi akagira na kamere ye bwite. Ibyo bintu byose biranga uwo muntu Yehova arabyibuka. Mu gihe gikwiriye, Yehova ashobora kuzura uwo muntu afite ibintu byose byamurangaga (Yoh 5:28, 29). Ku bw’ibyo, nubwo mu mugambi Imana yari ifitiye abantu hatarimo gupfa, urupfu rwatumye Yehova agaragaza ko afite imbaraga zo kuzura abantu. Koko rero, Yehova ni ‘Imana Ishoborabyose.’

13. Ni gute igitambo cya Yesu kigaragaza ubutabera bwa Yehova bukiranuka?

13 Ubutabera. Yehova ntabeshya, kandi nta n’uwo arenganya (Guteg 32:4; Tito 1:2). Buri gihe ashyigikira amahame ye yo mu rwego rwo hejuru ahereranye n’ukuri n’ubutabera, ndetse n’igihe biba bimusaba kugira ibyo yigomwa (Rom 8:32). Mbega ukuntu Yehova agomba kuba yarababajwe no kubona Umwana we akunda apfira ku giti cy’umubabaro nk’umuntu w’umuhemu watutse Imana! Ariko kandi, kubera ko Yehova akunda abantu nubwo badatunganye, yemeye ko habaho icyo kintu kibabaje kugira ngo ashyigikire ihame rye rikiranuka ry’ubutabera. (Soma mu Baroma 5:18-21.) Iyi si yuzuyemo akarengane, yatumye Yehova abona uburyo bwo kugaragaza ubutabera bwe butagereranywa.

14, 15. Ni gute Yehova yagaragaje ubwenge no kwihangana mu buryo butagira akagero?

14 Ubwenge. Adamu na Eva bamaze gukora icyaha, Yehova yahise ahishura uburyo yari gukuraho ingaruka zari guterwa n’ubwo bwigomeke (Itang 3:15). Kuba Yehova yarahise agira icyo akora no kuba yaragiye ahishurira abagaragu be buhoro buhoro ibikubiye mu mugambi we, byatumye ubwenge bwe bugaragara cyane (Rom 11:33). Nta kintu gishobora kuburizamo ubushobozi Imana ifite bwo gukemura ibibazo mu buryo bwiza. Muri iyi si irangwa n’ubwiyandarike, intambara, kudashyira mu gaciro, kutumvira, kutagira imbabazi, ivangura n’uburyarya, Yehova yagiye abona uburyo bwinshi bwo kugaragariza ibiremwa bye bifite ubwenge icyo ubwenge nyakuri ari cyo. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati “ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, burangwa no gushyira mu gaciro, buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, ntiburobanura ku butoni, ntibugira uburyarya.”—Yak 3:17.

15 Arihangana. Umuco wa Yehova wo kwihangana ntiwari kugaragara cyane mbere y’uko agirana imishyikirano n’abantu badatunganye, b’abanyabyaha, kandi b’intege nke. Kuba Yehova yarabigenje atyo ku bushake mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, bigaragaza ko afite uwo muco mwiza cyane mu rugero rwuzuye, kandi ibyo byagombye gutuma tumushimira. Byari bikwiriye ko intumwa Petero itubwira ko twagombye ‘kuzirikana ko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza.’—2 Pet 3:9, 15.

16. Kuki kuba Yehova yiteguye kubabarira bituma abantu bagira ibyishimo byinshi?

16 Yiteguye kubabarira. Twese turi abanyabyaha kandi incuro nyinshi turacumura (Yak 3:2; 1 Yoh 1:8, 9). Mbega ukuntu twagombye gushimira Yehova kubera ko aba yiteguye kubabarira mu rugero rwagutse (Yes 55:7)! Nanone zirikana ibi: kuba twaravutse tudatunganye, bituma tugira ibyishimo byinshi iyo Imana itubabarira amakosa yacu (Zab 51:7, 11, 19). Kuba twibonera imico ya Yehova ishishikaje bituma urukundo tumukunda rwiyongera, kandi bikadutera inkunga yo kumwigana mu mibanire yacu n’abandi.—Soma mu Bakolosayi 3:13.

Impamvu isi irwaye

17, 18. Ni mu buhe buryo ubutegetsi bwa Satani bwatsinzwe?

17 Isi ya Satani yose igizwe n’ubutegetsi bwayo, yakomeje kugenda igwa uko ibinyejana byagiye bihita. Mu mwaka wa 1991, ikinyamakuru cyo mu Burayi cyaranditse kiti “ese isi irarwaye? Rwose ni ko biri, ariko . . . si Imana yabiteye, ahubwo uburwayi bwayo bwatewe n’abantu bayo” (The European). Mbega ukuntu ibyo ari ukuri! Satani yatumye ababyeyi bacu ba mbere bahitamo kwiyobora aho kuyoborwa na Yehova. Ku bw’ibyo, bashyizeho ubuyobozi bw’abantu ari bwo bugiye kurimbuka. Imibabaro abantu bahura na yo muri iki gihe ku isi hose, ni ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bw’abantu burwaye indwara idashobora gukira.

18 Ubutegetsi bwa Satani bushingiye ku bwikunde. Icyakora, ubwikunde ntibushobora gutsinda urukundo, ari rwo Yehova ashingiraho ategeka. Ubutegetsi bwa Satani bwananiwe kuzana umutekano, ibyishimo n’umutuzo. Ubutegetsi bwa Yehova bukomeje gutsinda. Ese muri iki gihe hari ibintu bibyemeza? Birahari, nk’uko tuzabibona mu ngingo ikurikira.

Ni iki twamenye ku bihereranye n’ubutegetsi igihe twasomaga . . .

• Mu Baroma 13:1, 2?

• Mu Migani 21:30?

• Muri Yeremiya 10:23?

• Mu Bakolosayi 3:13?

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Ubutegetsi bwa Satani nta cyo bwagejeje ku bantu

[Aho amafoto yavuye]

U.S. Army photo

WHO photo by P. Almasy

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Imbaraga za Yehova zigera n’ikuzimu

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Urukundo rwa Yehova n’ubutabera bwe byagaragariye mu gitambo cy’Umwana we

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze