Imibereho Yanjye Ndi Umubembe—Nagize Ibyishimo Kandi Mpabwa Imigisha mu Buryo bw’Umwuka
BYAVUZWE NA ISAIAH ADAGBONA
Nakuriye i Akure muri Nijeriya. Umuryango wanjye wahingaga ibikoro, urutoki, imyumbati, hamwe n’ibiti by’imbuto bita cacao. Papa ntiyashakaga ko najya mu ishuri. Yarambwiraga ati “uri umuhinzi. Nta muntu uzigera agusaba gusoma ibikoro.”
ARIKO kandi, nashakaga kwiga gusoma. Nimugoroba, najyaga kumviriza ku idirishya ry’inzu umwarimu wihariye yabaga yigishirizamo abana bamwe na bamwe. Icyo gihe hari mu mwaka wa 1940, ubwo nari mfite imyaka igera hafi kuri 12. Iyo se w’abana yabaga ambonye, yarankomeraga maze akanyirukana. Ariko nakomezaga gusubirayo. Hari ubwo uwo mwarimu atazaga, maze nkanyonyomba nkinjira, ngafatanya n’abo bana kureba mu bitabo byabo. Rimwe na rimwe bantizaga ibitabo byabo. Nguko uko namenye gusoma.
Nifatanya n’Ubwoko bw’Imana
Hagati aho nabonye Bibiliya, maze nkajya nyisoma buri gihe mbere yo kujya kuryama. Umugoroba umwe, nasomye igice cya 10 cyo muri Matayo, kigaragaza ko abigishwa ba Yesu bari kuzangwa kandi bagatotezwa n’abantu.
Nibutse ko Abahamya ba Yehova bari barigeze kuza iwacu maze bagafatwa nabi. Byanyeretse ko abo bashobora kuba ari bo bantu Yesu yavugaga. Igihe Abahamya bongeraga kuza, bansigiye igazeti. Ubwo natangiraga kwifatanya na bo, abantu batangiye kunkoba. Ariko, uko abantu barushagaho kugerageza kunca intege, ni nako narushagaho kwemera no kwishimira ko nabonye idini ry’ukuri.
Icyanshimishije by’ukuri ku bihereranye n’Abahamya, ni uko mu buryo butandukanye n’andi matsinda ya kidini yo mu karere k’iwacu, batavangaga ugusenga kwabo n’imico hamwe n’imigenzo y’idini rya gipagani ryo muri ako karere. Urugero, n’ubwo umuryango wanjye wasengeraga muri kiliziya y’Abangilikani, papa yakomeje kugira indaro y’imana y’Abayoruba yitwaga Ogun.
Nyuma y’aho papa apfiriye, byari biteganyijwe ko ngomba kumuzungura kuri iyo ndaro. Narabyanze, bitewe n’uko nari nzi ko Bibiliya iciraho iteka ibyo gusenga ibigirwamana. Nagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mbifashijwemo na Yehova, maze mu kwezi k’Ukuboza ko mu mwaka wa 1954 ndabatizwa.
Mfatwa n’Indwara y’Ibibembe
Mu ntangiriro z’uwo mwaka, nabonye ko ibirenge byanjye bigenda bibyimba kandi bigahinduka ibinya. Iyo nakandagiraga ku makara yaka, sinababaraga. Nyuma y’igihe runaka, mu gahanga no ku minwa haje ibisebe. Ari jye, ari n’abagize umuryango wanjye, nta wari uzi ikibiteye; twatekerezaga ko ari amahumane. Nagiye kwivuza ku bantu 12 batanga imiti y’imivugutano. Amaherezo umwe muri bo yatubwiye ko byari ibibembe.
Mbega ukuntu ibyo byanshegeshe! Nabuze amahwemo kandi sinasinziraga neza. Nararaga nshikagurika. Ariko ubumenyi nari mfite ku byerekeye ukuri kwa Bibiliya hamwe no kwishingikiriza kuri Yehova, byamfashije kugira icyizere ku bihereranye n’igihe kizaza.
Abantu babwiraga mama ko ndamutse nsanze umugirwa ngatura ibitambo, nari gukira. Nanze kujyayo, kuko nari nzi ko igikorwa nk’icyo cyari kurakaza Yehova. Incuti za mama zimaze kubona ko namaramaje ko ntazajya ku mugirwa, zamugiriye inama yo gufata urubuto rw’igiti cyitwa Kola maze akarunkoza ku gahanga. Hanyuma, yari gushyira urwo rubuto umugirwa akarukoresha mu kuntambira ibitambo. Sinashakaga kugira uruhare muri ibyo, kandi narabimubwiye. Amaherezo yaretse imihati ye yo kunshora mu bihereranye n’idini rya gipagani.
Icyo gihe nagiye kwa muganga, ibibembe byari bimaze kunkomerana. Nari mfite ibisebe umubiri wose. Kwa muganga bampaye imiti, maze buhoro buhoro uruhu rwanjye rwongera kumera nk’uko rwari rusanzwe.
Batekereje ko Nari Napfuye
Ariko ibibazo byanjye ntibyari birangiriye aho. Ikirenge cyanjye cy’iburyo cyarafashwe mu buryo bukomeye cyane, maze mu mwaka wa 1962 biba ngombwa ko bagica. Nyuma yo kugica, havutse ingorane z’iby’ubuvuzi. Abaganga ntibari biteze ko ndi bubeho. Umupadiri umwe wera w’umumisiyonari yaje kunkoreraho imihango ya nyuma. Nari nanegekaye cyane ku buryo ntashoboraga kuvuga, ariko umuforomokazi yamubwiye ko ndi umwe mu Bahamya ba Yehova.
Uwo mupadiri yarambajije ati “mbese urashaka guhindura maze ukaba Umugatolika kugira ngo ushobore kujya mu ijuru?” Ibyo byanteye gusekera mu mutima. Nasenze Yehova musaba kumpa imbaraga zo gusubiza. Nakoresheje imihati myinshi maze ndavuga nti “oya!” Umupadiri yarahindukiye maze aragenda.
Imimerere yanjye yarushijeho kuzamba kugeza ubwo abakozi b’ibitaro batekereje ko nari napfuye. Bantwikirije ishuka mu maso. Icyakora ntibanjyanye mu buruhukiro, kubera ko umuganga cyangwa umuforomokazi yagombaga kubanza kwemeza ko napfuye. Nta muganga wari ku izamu, kandi n’abaforomokazi bose bari bagiye mu munsi mukuru. Bityo rero, bandekeye mu bitaro ijoro ryose. Igihe muganga yazaga gusuzuma abarwayi mu gitondo cyakurikiyeho, nta muntu wigeze aza ku gitanda cyanjye, kubera ko nari ngitwikiriye kandi bakeka ko napfuye. Amaherezo, hari umuntu wabonye ko uwo “murambo” wari utwikirije ishuka wanyeganyegaga!
Nagaruye ubuyanja, maze mu kwezi k’Ukuboza 1963, banyimurira mu Kigo Cyita ku Barwaye Ibibembe cy’ahitwa Abeokuta mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Nijeriya. Aho ni ho nabaye kuva icyo gihe kugeza n’ubu.
Ukurwanywa k’Umurimo Wanjye wo Kubwiriza
Igihe nageraga muri icyo kigo, hari ababembe bagera hafi kuri 400, kandi ni jye jyenyine wari Umuhamya. Nandikiye Sosayiti, maze ihita ibyitabira yohereza abagize Itorero ry’i Akomoje kundeba. Bityo buri gihe nahoraga mfitanye imishyikirano n’abavandimwe.
Nkigera muri icyo kigo, nahise ntangira kubwiriza. Umupasiteri wo muri ako karere ntiyabyishimiye, nuko andega ku wari ushinzwe kwita ku mibereho myiza y’abarwayi, ari na we wayoboraga ikigo. Uwo wari ushinzwe kwita ku mibereho myiza y’abarwayi yari umusaza ukomoka mu Budage. Yambwiye ko nta burenganzira nari mfite bwo kwigisha Bibiliya, kubera ko nta mashuri cyangwa icyemezo cyo kubikora nari mfite; ko kubera ko ntari mbishoboye, nari kwigisha abantu mu buryo bukocamye. Yavuze ko ninkomeza, nzirukanwa mu kigo kandi bakanyima imiti. Ntiyanyemereye kugira ikintu icyo ari cyo cyose musubiza.
Nyuma y’aho yatanze itegeko ry’uko nta muntu wagombaga kwigana nanjye Bibiliya. Ingaruka yabaye iy’uko abari baragaragaje ko bashimishijwe batongeye kuza.
Icyo kibazo nacyeretse Yehova mu isengesho, musaba ubwenge n’ubuyobozi. Ku Cyumweru cyakurikiyeho, nagiye mu rusengero rw’Ababatisita rwo mu kigo, icyakora sinifatanyije mu bikorwa bya kidini. Hari igihe cyageraga, abari muri iryo teraniro bakaba bashobora kubaza ibibazo. Nashyize ukuboko hejuru maze ndabaza nti “niba abantu beza bose bajya mu ijuru naho ababi bakajya ahandi hantu runaka, kuki muri Yesaya 45:18 havuga ko Imana yaremeye isi guturwamo?”
Nuko abahateraniye batangira kujujura cyane. Amaherezo, umupasiteri w’umumisiyonari avuga ko tudashobora gusobanukirwa inzira zose z’Imana. Amaze kuvuga atyo, nasubije ikibazo nari nabajije nsoma imirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko abantu 144.000 bazajya mu ijuru, ko ababi bazarimburwa, kandi ko abakiranutsi bazaba ku isi iteka ryose.—Zaburi 37:10, 11; Ibyahishuwe 14:1, 4.
Mu kugaragaza ko bishimiye icyo gisubizo, bose bakomye mu mashyi. Hanyuma, uwo mupasiteri aravuga ati “nimwongere mukome mu mashyi, kubera ko mu by’ukuri uyu muntu azi Bibiliya.” Nyuma y’iteraniro, hari bamwe baje barambwira bati “uzi ibintu byinshi kurusha ibyo pasiteri azi!”
Ibyo Gushaka Kunyirukana Bikomeza
Ibyo byatumye ibitotezo byinshi bihagarara, maze abantu bongera kwifatanya nanjye mu kwiga Bibiliya. Ariko kandi, hari hakiri abandwanyaga bokeje igitutu umuyobozi wari ushinzwe imibereho myiza yacu ngo anyirukane. Hashize hafi ukwezi nyuma ya rya teraniro ryabereye mu rusengero, yarampamagaye maze arambwira ati “kuki ukomeza kubwiriza? Iwacu abantu ntibakunda Abahamya ba Yehova, kandi na hano ni ko bimeze. Kuki unteza ingorane? Ntuzi ko nshobora kukwirukana?”
Nuko ndamusubiza nti “mubyeyi, ndakubaha kubera impamvu eshatu. Iya mbere, ni uko uri mukuru kundusha, kandi Bibiliya ikaba ivuga ko tugomba kubaha abameze imvi. Impamvu ya kabiri ituma nkubaha, ni uko wavuye mu gihugu cyawe ukaza hano kudufasha. Impamvu ya gatatu ni uko ugira ineza, ukagira ubuntu, kandi ugafasha abari mu makuba. Ariko se, utekereza ko ufite ubuhe burenganzira butuma ushobora kunyirukana? Umukuru w’igihugu ntiyirukana Abahamya ba Yehova. Umutware gakondo w’aka karere ntatwirukana. Ndetse n’ubwo wanyirukana muri iki kigo, Yehova azakomeza kunyitaho.”
Mbere y’aho sinari narigeze mubwira mu buryo bweruye nk’ubwo, kandi nabonye ko byagize ingaruka. Yagiye nta jambo avuze. Nyuma y’aho, ubwo umuntu yajyaga kunyitotombera, yamusubije amwuka inabi ati “sinzongera kwivanga ukundi muri icyo kibazo. Niba hari ikibazo ufite ku bihereranye no kubwiriza kwe, genda mukivuganeho!”
Ishuri Ryigisha Gusoma no Kwandika
Kurwanya umurimo wanjye wo kubwiriza byarakomeje biturutse ku bantu basengeraga mu rusengero rw’Ababatisita rwari mu kigo. Hanyuma, nungutse igitekerezo. Nasanze wa muyobozi wari ushinzwe imibereho myiza yacu, maze mubaza niba nshobora gushinga ishuri ryigisha gusoma no kwandika. Igihe yambazaga umubare w’amafaranga nifuza kujya mpembwa, navuze ko nari kwigishiriza ubuntu.
Bampaye ishuri, ikibaho cyo kwandikaho, n’ingwa zo kwandikisha, bityo ntangira kwigisha abarwayi bamwe na bamwe gusoma. Twigaga buri munsi. Mu minota 30 ya mbere, nabigishaga gusoma, hanyuma nkababwira inkuru yo muri Bibiliya nkanayibasobanurira. Nyuma y’ibyo, twasomaga iyo nkuru muri Bibiliya.
Umunyeshuri umwe, yari umugore witwaga Nimota. Yari ashishikajwe mu buryo bwimbitse n’ibintu by’umwuka, kandi yabazaga ibibazo byo mu rwego rw’idini haba mu rusengero no mu musigiti. Aho ngaho ntiyigeze ahabonera ibisubizo by’ibibazo bye, bityo yarazaga akabimbaza. Amaherezo yeguriye Yehova ubuzima bwe maze arabatizwa. Mu mwaka wa 1966, twarashyingiranywe.
Abenshi mu bagize itorero ryacu muri iki gihe, bigiye gusoma no kwandika muri iryo shuri. Sinari mfite ubwenge bwo kuba natanga igitekerezo cyo gushinga iryo shuri. Nta gushidikanya, imigisha ya Yehova yarigaragaje. Nyuma y’aho, nta muntu n’umwe wagerageje kumbuza kubwiriza.
Inzu y’Ubwami mu Kigo
Igihe jye na Nimota twashyingiranwaga, twateraniraga hamwe icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi turi bane. Mu gihe kijya kungana n’umwaka, twateraniraga mu cyumba bogerezagamo ibisebe by’ababembe. Hanyuma umuyobozi wari ushinzwe kwita ku mibereho myiza yacu, icyo gihe akaba yari yarahindutse incuti yanjye, yarambwiye ati “si byiza ko musengera Imana yanyu mu cyumba cyo kuvuriramo.”
Yavuze ko twashoboraga guteranira mu kibandahori cy’ababaji kitakoreshwaga. Byaje kugera aho icyo kibandahori tugihinduramo Inzu y’Ubwami. Mu mwaka wa 1992, abavandimwe bo mu mugi baradufashije, turayubaka turayuzuza. Nk’uko mushobora kuyibonera ku ifoto iri ku ipaji ya 24, inzu yacu ni inyubako ikomeye—ihomye kandi isize irangi, irimo sima hasi, hamwe n’igisenge gikomeye.
Kubwiriza Abarwayi b’Ibibembe
Mu myaka 33, ifasi yanjye yabaye ikigo cy’abarwayi b’ibibembe. Kubwiriza abarwayi b’ibibembe byifashe bite? Ino muri Afurika, abantu benshi bizera ko ibintu byose bituruka ku Mana. Bityo rero, mu gihe bababazwa n’ibibembe, bizera ko Imana ibifitemo uruhare mu buryo runaka. Hari bamwe usanga barihebye cyane ku bihereranye n’imimerere barimo. Abandi bararakara maze bakavuga bati “ntutubwire ibihereranye n’Imana yuje urukundo kandi irangwa n’imbabazi. Iyo ibyo biza kuba ari ukuri, iyi ndwara yagakize!” Hanyuma, dusoma amagambo yo muri Yakobo 1:13 kandi tukayatekerezaho, hakaba hagira hati ‘Imana ntigira uwo yohesha [“igerageresha,” NW ] ibibi.’ Dukurikizaho gusobanura impamvu Yehova areka indwara zikababaza abantu, maze tukerekeza ku isezerano rye rirebana n’isi izahinduka paradizo, aho nta muntu n’umwe uzongera kurwara.—Yesaya 33:24.
Hari benshi bitabiriye neza ubutumwa bwiza. Kuva nagera muri iki kigo, Yehova yarankoresheje kugira ngo mfashe abantu basaga 30 bitange kandi babatizwe, bose bakaba ari abarwayi b’ibibembe. Abenshi basubiye iwabo aho bamariye gukira, naho bake barapfuye. Ubu dufite ababwiriza b’Ubwami 18, kandi abantu bagera hafi kuri 25 baterana amateraniro buri gihe. Babiri muri twe ni abasaza, kandi dufite umukozi w’imirimo umwe hamwe n’umupayiniya w’igihe cyose umwe. Mbega ukuntu nishimira kubona abantu benshi batyo muri iki gihe bakorera Yehova muri iki kigo ari abizerwa! Igihe nazaga muri iki kigo, natinyaga ko nari kuzaba jyenyine, ariko Yehova yampaye umugisha mu buryo buhebuje.
Ibyishimo byo Gukorera Abavandimwe Banjye
Nafashe imiti y’ibibembe kuva mu mwaka wa 1960 kugeza mu myaka itanu ishize. Ubu narakize neza, nk’uko abandi mu itorero bameze. Ibibembe byasize binteye ubusembwa—natakaje ikirenge, kandi sinshobora kurambura ibiganza—ariko iyo ndwara yarakize.
Kubera ko nakize, hari bamwe bibaza impamvu ntava mu kigo ngo nsubire imuhira. Hari impamvu nyinshi zituma mpaguma, ariko iy’ingenzi ni uko nshaka gukomeza gufasha abavandimwe banjye bari hano. Ibyishimo bituruka ku kuragira intama za Yehova, biruta kure ikintu icyo ari cyo cyose umuryango wanjye ushobora kumpa ndamutse nywusubiyemo.
Nshimira cyane kuba naramenye Yehova mbere y’uko menya ko ndwaye ibibembe. Iyo bitaba ibyo, mba nariyahuye. Habayeho ingorane n’ibibazo byinshi muri iyo myaka myinshi, ariko si imiti yankomeje—ahubwo ni Yehova. Iyo ntekereje ku gihe cyahise, nsagwa n’ibyishimo; kandi iyo ntekereje ku mimerere yo mu gihe kizaza izaba iyobowe n’Ubwami bw’Imana, ndushaho gusagwa n’ibyishimo.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]
Urupapuro Rutanga Ibisobanuro by’Ingenzi ku Bihereranye n’Indwara y’Ibibembe
Ni Indwara Ki?
Indwara y’ibibembe yo muri iki gihe ni indwara iterwa na mikorobe yavumbuwe n’uwitwa Armauer Hansen mu mwaka wa 1873. Mu kwemera ibyo yakoze, nanone abaganga berekeza ku bibembe babyita indwara ya Hansen.
Iyo mikorobe yonona imyakura, amagufwa, amaso, hamwe n’indi myanya runaka y’umubiri. Umubiri ugwa ikinya, cyane cyane mu biganza no mu birenge. Mu gihe iyo ndwara idasuzumwe, ishobora gutuma ingingo zimwe na zimwe zo mu maso, hamwe n’ibirenge n’ibiganza, bicika. Rimwe na rimwe irica.
Mbese, Igira Umuti?
Abantu barwaye ibibembe byoroheje barakira badafashe umuti uwo ari wo wose. Ibikomeye kurushaho bishobora gukira hakoreshejwe imiti.
Umuti wa mbere uvura ibibembe, wabonetse mu myaka ya za 50, wakoraga buhoro buhoro, kandi wagiye urushaho kugira ubushobozi buke bitewe n’uko mikorobe itera ibibembe yakajije umurego ikawunanira. Hakozwe imiti mishyashya, none kuva mu ntangiriro z’imyaka ya za 80, umuti witwa Multi-Drug Therapy (MDT) wabaye umuti ukoreshwa ku isi hose. Uwo muti ukomatanyirije hamwe imiti itatu—ni ukuvuga uwitwa Dapsone, Rifampicin, na Clofazimine. N’ubwo MDT yica iyo mikorobe, nta bwo isana ibiba byarangiritse.
MDT ifite ubushobozi buhambaye mu kuvura iyo ndwara. Ku bw’iyo mpamvu, umubare w’abantu barwaye ibibembe waragabanutse cyane, uva kuri miriyoni 12 mu mwaka wa 1985 ugera kuri miriyoni 1,3 mu mwaka wa 1996 rwagati.
Ni Gute Yandura?
Indwara y’ibibembe ntiyandura cyane; abantu benshi, bafite ubushobozi bwo mu mubiri buhagije bwo kuyirwanya. Mu kwandura kwayo, ubusanzwe ifata abantu bamaze igihe kirekire babana n’abantu bayirwaye.
Abaganga ntibazi neza ukuntu iyo mikorobe yinjira mu mubiri w’umuntu, ariko bakeka ko yinjirira mu ruhu cyangwa mu mazuru.
Ibyiringiro by’Igihe Kizaza
Hashyizweho intego y’uko mu mwaka wa 2000, ibibembe bizaba “bitakiri indwara yogeye.” Ibyo bisobanura ko mu karere ako ari ko kose, mu bantu 10.000 hatazaba harimo abarenze 1 barwaye ibibembe. Mu gihe cy’Ubwami bw’Imana iyo ndwara izavanwaho burundu.—Yesaya 33:24.
Aho Byaturutse: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima; Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imiryango Ishinzwe Kurwanya Indwara y’Ibibembe; hamwe no mu gitabo cyitwa Manson’s Tropical Diseases, cyanditswe mu mwaka wa 1996.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 27]
Mbese, Ibibembe byo Muri iki Gihe ni Bimwe n’Ibyo mu Gihe Cya Bibiliya?
Muri iki gihe, ibitabo by’ubuvuzi bisobanura indwara y’ibibembe mu magambo asobanutse neza; izina ryo mu rwego rwa siyansi rya mikorobe iyitera ni Mycobacterium leprae. Birumvikana ariko ko Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi. Amagambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki ahindurwamo “ibibembe” muri Bibiliya nyinshi usanga afite ibisobanuro byinshi. Urugero, ibibembe bivugwa muri Bibiliya byagiraga ibimenyetso bigaragara, atari ku bantu gusa ahubwo no ku myambaro no ku mazu, ibyo bikaba ari ibintu mikorobe idakora.—Abalewi 13:2, 47; 14:34.
Byongeye kandi, ibimenyetso by’ibibembe bigaragara ku bantu muri iki gihe, ntibihuje neza n’ibimenyetso by’ibibembe byo mu gihe cya Bibiliya. Hari bamwe bavuga ko ibisobanuro umuntu yatanga ari ukubera ko imiterere y’indwara igenda ihinduka uko igihe gihita. Abandi batekereza ko ibibembe bivugwa muri Bibiliya, bivuga indwara zo mu rwego runaka zishobora kubarirwa mu ziterwa na ya mikorobe yitwa M. leprae, cyangwa ntizibarirwemo.
Igitabo cyitwa Theological Dictionary of the New Testament, kivuga ko ijambo ry’Ikigiriki hamwe n’iry’Igiheburayo asanzwe ahindurwamo ibibembe, yose “yerekeza ku ndwara imwe, cyangwa ku itsinda rimwe ry’indwara . . . Umuntu yakwibaza niba iyo ndwara ari yo twita ibibembe muri iki gihe. Ariko kandi, kuba imiterere y’iyo ndwara izwi neza mu rwego rw’ubuvuzi, nta ngaruka bigira ku bihereranye n’ukuntu tubona inkuru zivuga ibyo gukiza [ibibembe kwa Yesu n’abigishwa be].”
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Abagize itorero bari imbere y’Inzu y’Ubwami mu kigo cy’abarwayi b’ibibembe
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Isaiah Adagbona n’umugore we Nimota