Mbese, Imibereho Yacu yo mu Gihe Kizaza Iba Yaranditswe Mbere y’Igihe
UMUKRISTO, Umuyisilamu, Umuyahudi, Umuhindu, cyangwa uwizera wese wo mu rindi dini—abantu b’imyizerere yose bagerwaho n’amakuba kandi akabatera agahinda.
Urugero, ku itariki ya 6 Ukuboza 1997, habayeho akaga gakomeye mu mujyi wa Irkutsk wo muri Siberiya. Mu gihe indege nini itwara abagenzi yo mu bwoko bwa AN-124 yari ikimara guhaguruka, ebyiri muri za moteri zayo zananiwe gukomeza gukora. Iyo ndege yari yuzuye lisansi, yaguye mu karere kagizwe n’amazu manini atuwemo. Amazu menshi yatwitswe n’inkongi y’umuriro, yica kandi ikomeretsa abantu benshi bari bayatuyemo babuze kivurira, hakubiyemo n’abana batariho urubanza.
Muri ako karere ka Siberiya iyo mpanuka yabereyemo, hashobora kuba hari abantu bafite ibitekerezo bitandukanye bishingiye ku idini. Bamwe bashobora kuvuga ko bemera Ubukristo, ariko bakaba barashoboraga gutekereza ko ako kaga kabayeho bitewe n’uko ari byo Imana iba yaragennye mbere y’igihe. Abo hamwe n’abandi bashobora gutekereza bati ‘ni ko Imana yabishatse, iyo kandi abo bapfuye bataza guhitanwa n’iyo mpanuka, bari kwicwa n’ikindi kintu—bitewe n’uko ari byo baba barandikiwe.’
Bene iyo mitekerereze, yavugwa cyangwa itavugwa, igaragaza igitekerezo cyogeye mu madini menshi aboneka ku isi hose—ni ukuvuga imyizerere ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe. Abantu benshi bemera ko imibereho yacu yo mu gihe kizaza, uhereye umunsi wo kuvuka kugeza dupfuye, iba yaranditswe mbere y’igihe mu buryo runaka.
Imyizerere ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe, igenda yigaragaza mu buryo bunyuranye, ibyo bikaba bituma kuyibonera ibisobanuro byuzuye biba ibintu bikomeye. Mbere na mbere, imyizerere ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe, yumvikanisha igitekerezo cy’uko buri kintu cyose kibaye, buri gikorwa, buri mimerere—byaba byiza cyangwa bibi—biba ari ibintu bigomba kuba byanze bikunze; byagenwe bityo bitewe n’uko biba byarateganyijwe mbere y’igihe n’imbaraga zihanitse, zirenze ubushobozi bw’umuntu. Bene icyo gitekerezo gishobora kuboneka mu buhanga bwo kuragurisha inyenyeri, mu myizerere ya karma y’idini rya Hindu n’irya Buddha (imyizerere ivuga ko ibintu biba ku muntu biba bitewe n’ibyo yakoze mu mibereho ye ya mbere, no mu nyigisho ya Kristendomu ivuga ko ibiba ku muntu byose biba byaragenwe n’Imana mbere y’igihe. Muri Babuloni ya kera, abantu bizeraga ko hariho igitabo imana zandikagamo ibizaba ku muntu, n’ibihereranye n’igihe kizaza. Bibwiraga ko imana iyo ari yo yose yagengaga izo “mpapuro zanditsweho ibizaba ku muntu,” yashoboraga kugena ibizaba ku bantu, ku bwami, ndetse no ku mana ubwazo.
Hari abizera benshi bavuga ko biturutse ku itegeko ry’Imana, mbere y’uko abantu bavuka, Imana igena ibizababaho byose, hakubiyemo n’igihe ubuzima bwabo buzamara, niba bazaba abagabo cyangwa abagore, abakire cyangwa abakene, niba bazagira imimerere irangwa n’agahinda cyangwa ibyishimo. Bavuga ko ibyo byose biba biri mu bwenge bw’Imana cyangwa byaranditswe mu gitabo mbere y’uko biba. Bityo rero, mu gihe hateye akaga, nta bwo ari ibintu bidasanzwe ko umuntu runaka wizera avuga ati “mektoub,”—bisobanurwa ngo ni byo Imana yatwandikiye! Bavuga ko Imana igomba no kumenya uzayumvira n’utazayumvira, bitewe n’uko iba izi buri kintu cyose mbere y’uko kiba. Ni yo mpamvu abayoboke benshi b’amadini bemera ko Imana iba yaramaze kwemeza niba umuntu yaragenewe kuzagira ibyishimo by’iteka muri Paradizo, cyangwa niba azacirwaho iteka, mbere y’uko anavuka.
Ushobora kuba wumva ukuntu ibyo bihuje cyane n’inyigisho yigishwa mu matorero amwe n’amwe ya Kristendomu, ivuga ko ibiba ku muntu biba byaragenwe n’Imana mbere y’igihe. Umuporotesitanti w’ibanze mu gushyigikira inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaragenwe n’Imana mbere y’igihe, ni Umufaransa witwaga John Calvin, wabayeho mu kinyejana cya 16, akaba yari umwe mu Bashakaga ko Ibintu Bihinduka. Yasobanuye inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaragenwe n’Imana mbere y’igihe, avuga ko ari “itegeko ry’iteka ryashyizweho n’Imana, iryo yashingiragaho mu kwemeza ibyo yashakaga gukorera buri muntu. Abantu bose ntibaremewe mu mimerere imwe, ariko kandi, hari bamwe bateganyirijwe ubuzima bw’iteka, hari n’abandi bagenewe gucirwaho iteka.” Nanone kandi, Calvin yemeje agira ati “Imana ntiyamenye gusa mbere y’igihe ko umuntu wa mbere yari kugwa, kandi ko yari gukururira urubyaro rwe kurimbuka; ahubwo yanabigennye mbere y’igihe ibyishakiye.”
Ariko kandi, si ko abayoboke bose b’amadini yigisha ko ibintu byose bibaho biba byaragenwe n’Imana cyangwa ko biba byarateganyijwe mbere y’igihe babyemera ku giti cyabo. Hari abagaragaza mu buryo buhuje n’ukuri ko inyandiko z’idini zivuga ibihereranye n’umudendezo umuntu afite wo kwihitiramo ibimunogeye. Mu by’ukuri, hagiwe impaka zikomeye zo gushaka kumenya niba ibikorwa by’umuntu biterwa n’umudendezo afite wo kwihitiramo ibimunogeye, cyangwa niba bigenwa n’Imana mbere y’igihe. Urugero, hari abavuga ko umuntu agomba kugira umudendezo wo kwihitiramo no gukora ibyo ashatse, kubera ko Imana, yo ikiranuka, iryoza umuntu ibikorwa bye kandi ikamusaba ko yabiyimurikira. Abandi bo bavuga ko Imana ihanga ibikorwa by’umuntu, ariko ko “biharirwa” umuntu mu buryo runaka kandi akabiryozwa. Ariko kandi, muri rusange abantu benshi bavuga ko buri kintu cyose kibaho mu mibereho yacu ya buri munsi, igikomeye n’icyoroheje, kiba cyarategetswe n’Imana.
Wowe se wemera iki? Mbese, Imana yaba yaragennye uko igihe cyawe kizaza kizaba kimeze? Mbese koko, abantu bafite umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, bakaba bafite ubushobozi bwo kugira amahitamo ya buri munsi ku bihereranye n’igihe cyabo kizaza? Ni mu ruhe rugero imibereho tuzagira mu gihe kizaza ishingiye ku byo dukora ku giti cyacu? Igice gikurikira kiragerageza gutanga ibisubizo by’ibyo bibazo.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
SEL/Sipa Press