Mbese, Bibiliya Yaba Yigisha Imyizerere Ivuga ko Ibiba ku Muntu Biba Byaranditswe Mbere y’Igihe?
GUHARABIKA! GUSEBANYA! Iyo umuntu wiyubashye wo mu muryango yemera ko izina rye ryaharabitswe n’inkuru y’ikinyoma, yumva asunikiwe gushyira ibintu mu buryo. Ashobora ndetse no kurega abamuharabitse.
Mu by’ukuri, kuvuga ko Imana yandikira umuntu ibizamubaho, ni ugusebya Imana Ishobora Byose. Icyo gitekerezo kivuga ko Imana ubwayo ari yo nyirabayazana w’akaga kose n’ibyago bishavuza abantu. Niba wemera ko Imana yandikira umuntu ibizamubaho, ushobora kuba wumva ko Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, afite igitabo yandikamo wasangamo ibintu nk’ibi ngo ‘uyu munsi, John ari bukomerekere mu mpanuka y’imodoka, Fatou ararwara malariya, inzu ya Mamadou irahitanwa n’inkubi y’umuyaga’! Mbese koko, ushobora kumva ushishikariye gukorera Imana nk’iyo?
Abantu bemera ko Imana yandikira buri muntu ibizamubaho, baribaza bati ‘ariko se niba Imana atari yo nyirabayazana w’ibyago bitugeraho, ni nde wundi ubitera?’ Ousmane, wa musore wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, na we yabyibajijeho. Ariko kandi, nta bwo yagombye gufindafinda cyangwa ngo akekeranye kugira ngo abone ukuri. Yamenye ko Imana yikuyeho icyo gisebo binyuriye ku nyigisho ziboneka mu Ijambo ryayo ryahumetswe, ari ryo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Nimucyo noneho dusuzume icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo.
Ni Nde Ukwiriye Kubiryozwa?
Imyuzure, inkubi y’umuyaga, imitingito y’isi—izo mpanuka zikunze kwitwa ibikorwa by’Imana. Nyamara kandi, nta bwo Bibiliya igaragaza ko Imana ari yo iteza ibyo byago. Zirikana ibintu bibabaje bimaze ibinyejana byinshi bibaye mu Burasirazuba bwo Hagati. Bibiliya itubwira ko umuntu umwe wenyine warokotse ako kaga yagize ati “umuriro w’Imana [imvugo ya Giheburayo akenshi isobanura umurabyo] wavuye mu ijuru, utwika intama n’abagaragu, birakongoka.”—Yobu 1:16.
N’ubwo uwo muntu wari wakutse umutima ashobora kuba yaratekereje ko Imana ari yo yari yateje uwo muriro, Bibiliya yerekana ko atari yo yagombaga kubiryozwa. Isomere muri Yobu 1:7-12, bityo uramenya ko uwo murabyo utari watejwe n’Imana, ahubwo ko wari watejwe n’Uyirwanya—ari we Satani Umwanzi! Ibyo ntibishaka kuvuga ko ibyago byose biterwa na Satani mu buryo butaziguye. Ariko kandi, bigaragara ko ari nta mpamvu yatuma tubiryoza Imana.
Mu by’ukuri, incuro nyinshi iyo ibintu bizambye, abantu ni bo baba babiteye. Gutsindwa ku ishuri, kutagira icyo umuntu ageraho ku kazi cyangwa mu mibanire ye n’abandi, bishobora guterwa no kudashyiraho imihati no kwitoza neza, cyangwa wenda kutazirikana abandi. Mu buryo nk’ubwo, indwara, impanuka, n’urupfu, bishobora guterwa n’uburangare. Kwambara umukandara wagenewe abicaye mu modoka mu gihe umuntu ayitwaye, bishobora gutuma umuntu adapfa mu gihe habayeho impanuka. Umukandara nta cyo waba umaze mu gihe “Imana yaba ari yo yandikira umuntu ibizamubaho” ku buryo adashobora kubihindura. Kwivuza neza no kugira isuku, na byo bigabanya mu buryo butangaje umubare w’abantu bapfa bakenyutse. Ndetse ibyago bimwe na bimwe bikunze kwitwa ‘ibikorwa by’Imana,’ mu by’ukuri, ni ibikorwa by’umuntu—umurage ubabaje w’abantu wo gufata isi nabi.—Gereranya n’Ibyahishuwe 11:18.
“Ibihe n’Ibigwirira Umuntu”
Ni iby’ukuri ko hari ibintu byinshi bibabaje, ibibitera bikaba bitagaragara neza. Nyamara ariko, zirikana icyo Bibiliya ivuga mu Mubwiriza 9:11 hagira hati “nongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro; ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ku bw’ibyo rero, nta mpamvu yo kuvuga ko Umuremyi ari we uteza impanuka, cyangwa se ko ngo abagerwaho n’impanuka baba barimo bahanwa mu buryo runaka.
Yesu Kristo ubwe yamaganye imitekerereze nk’iyo idafite ishingiro. Igihe Yesu yavugaga ibihereranye n’ibyago abari bamuteze amatwi bari bazi neza, yarabajije ati “ba bandi cumi n’umunani abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose? Ndababwira yuko atari ko biri” (Luka 13:4, 5). Uko bigaragara, nta bwo Yesu yavuze ko Imana ari yo yari yateje ibyo byago, ahubwo yavuze ko byatewe n’“ibihe n’ibigwirira umuntu.”
Ingaruka Mbi z’Ukudatungana
Bite noneho ku bihereranye n’inkomoko y’urupfu n’indwara bidafite ikibitera gisobanutse? Bibiliya ivuga iby’imimerere ya kimuntu mu buryo butaziguye igira iti “bose bokojwe gupfa na Adamu” (1 Abakorinto 15:22). Urupfu rwagiye rushavuza abantu uhereye igihe sogokuruza Adamu yatangiraga kugendera mu nzira yo kutumvira. Nk’uko Imana yari yabitanzemo umuburo, Adamu yasigiye urubyaro rwe umurage w’urupfu (Itangiriro 2:17; Abaroma 5:12). Bityo rero, uburwayi bwose bushobora kwitirirwa uwo twakomotseho twese, ari we Adamu. Intege nke twarazwe na zo, zigira uruhare runini mu bidushobera no mu gutuma tutagira icyo tugeraho mu mibereho yacu.—Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.
Reka dusuzume ikibazo cy’ubukene. Kwemera ko Imana ari yo igenera umuntu ibizamubaho, akenshi byagiye bitera abababaye inkunga yo kwigumira muri iyo mimerere nta yindi mihati bakoresheje. Usanga bagira bati ‘ibyo ni byo twagenewe.’ Nyamara kandi, Bibiliya yerekana ko ukudatungana kwa kimuntu ari ko nyirabayazana, aho kuba ibyo Imana yabandikiye. Bamwe bagerwaho n’ubukene iyo ‘basaruye ibyo babibye,’ bitewe n’ubunebwe cyangwa kwaya ubutunzi (Abagalatiya 6:7; Imigani 6:10, 11). Abantu babarirwa muri za miriyoni zitabarika baba mu mimerere y’ubukene, bitewe n’uko bakandamizwa n’abategetsi b’abanyamururumba. (Gereranya na Yakobo 2:6.) Bibiliya igira iti “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Nta gihamya kiriho cyerekana ko ubukene bwose buterwa n’Imana cyangwa urwandiko rwayo.
Imyizerere Ivuga ko Imana Ari Yo Igenera Umuntu Ibizamubaho—Ingaruka Zayo Zonona
Ikindi gitekerezo cyemeza ko Imana atari yo igenera umuntu ibizamubaho, ni ingaruka iyo myizerere ishobora kugira ku bayigenderaho. Yesu Kristo yagize ati “igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi” (Matayo 7:17). Nimucyo dusuzume “imbuto” imwe yo kwemera ko Imana igenera umuntu ibizamubaho—ni ukuvuga ingaruka bigira ku bihereranye n’ukuntu abantu bita ku nshingano zabo.
Kumva ko umuntu afite inshingano imureba ku giti cye, ni iby’ingenzi. Ni kimwe mu bintu bituma ababyeyi bashishikarira gukenura imiryango yabo, kigatuma abakozi bakora imirimo yabo babikuye ku mutima, n’abanyenganda bagakora ibicuruzwa byiza. Kwizera ko Imana ari yo igenera umuntu ibizamubaho, bishobora gutuma ibyiyumvo byo kumva ko umuntu afite inshingano zimureba bipfa. Urugero, tekereza umuntu aramutse afite imodoka ifite ikibazo cya diregisiyo idakora neza. Mu gihe yaba yumva ko ari inshingano imureba, yayikoresha abitewe no kurengera ubuzima bwe n’ubw’abo atwaye mu modoka ye. Ku rundi ruhande, umuntu wizera ko Imana ari yo yagennye ibizamubaho, ashobora kwirengagiza ako kaga kaba kugarije, yibwira ko impanuka ishobora kubaho mu gihe byaba ‘ari ko Imana yabishatse’!
Koko rero, kwemera ko Imana yageneye umuntu ibizamubaho, bishobora mu buryo bworoshye gutuma umuntu atagira icyo yitaho, agira ubunebwe, kandi ntiyemere ko ari we nyirabayazana w’ibikorwa yakoze, n’izindi ngeso nyinshi zidakwiriye.
Mbese, Byaba Ari Inkomyi ku Mishyikirano Tugirana n’Imana?
Ikirusha ibindi byose kuba kibi, ni uko kwemera ko Imana igenera umuntu ibizamubaho, bishobora kuvana mu muntu ibitekerezo by’uko afite inshingano cyangwa ibyo [Imana] imusaba (Umubwiriza 12:13). Umwanditsi wa Zaburi, agira abantu bose inama yo ‘gusogongera, bakamenya yuko Uwiteka agira neza’ (Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera). Imana igira ibyo isaba abo igirira neza.—Zaburi 15:1-5.
Kimwe muri ibyo, ni ukwihana (Ibyakozwe 3:19; 17:30). Ibyo bikubiyemo no kwemera amakosa yacu maze tukagira ihinduka rikenewe. Kubera ko turi abantu badatunganye, twese twakoze amakosa menshi, tukaba tugomba kuyicuza. Ariko niba umuntu yizera ko Imana yamwandikiye ibizamubaho byose ku buryo we ari nta cyo yakora, ntibyoroshye kumva ko akeneye kwicuza, cyangwa ngo abe yakwemera ko ari we uryozwa amakosa ye.
Umwanditsi wa Zaburi yanditse ibihereranye n’Imana agira ati “imbabazi zawe [ni] izo gukundwa kuruta ubugingo” (Zaburi 63:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera). Nyamara kandi, kwemera ko Imana ari yo igena ibizaba ku muntu mbere y’igihe, byemeje abantu babarirwa muri za miriyoni ko Imana ari yo nkomoko y’ibyago bibageraho. Ubusanzwe, ibyo byatumye benshi bayirakarira, bishyiriraho imipaka ituma batagirana imishyikirano ya bugufi by’ukuri n’Umuremyi. N’ubundi se, ni gute ushobora kumva ukunze uwo ubona ko ari we nyirabayazana w’ibibazo n’ibigeragezo byose bikugeraho? Muri ubwo buryo, kwizera ko Imana ari yo igena ibizaba ku muntu mbere y’igihe, bishyira umupaka hagati yayo n’abantu.
Yavuye mu Bubata bw’Igitugu bw’Imyizerere Ivuga ko Imana Ari Yo Igena Ibizaba ku Muntu Mbere y’Igihe
Umusore Ousmane twavuze tugitangira, yari yarabaswe n’iyo myizerere. Icyakora, igihe Abahamya ba Yehova bamufashaga gusuzuma imitekerereze ye yifashishije Bibiliya, Ousmane yasunikiwe kureka iyo myizerere. Ingaruka yabaye iy’uko yabonye ihumure mu buryo bwimbitse, kandi agatangira kubona ubuzima mu mimerere mishya no mu buryo bwiza. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko yaje kumenya ko Yehova ari Imana “y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.”—Kuva 34:6.
Nanone kandi, Ousmane yaje gusobanukirwa ko n’ubwo Imana idateganya buri kantu kose kaba mu mibereho yacu, ifite umugambi w’igihe kizaza.a Muri 2 Petero 3:13, hagira hati “nk’uko yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.” Abahamya ba Yehova bafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kwihingamo ibyiringiro byo kuzabaho iteka, bagize iyo ‘si nshya’ yasezeranijwe. Nawe bakwishimira kugufasha.
Uko uzagenda ugira amajyambere mu kugira ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya, uzamenya ko imibereho yawe y’igihe kizaza idashingiye ku bintu bimwe na bimwe Imana yaba yaragennye mbere y’igihe ko bizakubaho, ukaba udashobora kugira icyo ubikoraho. Amagambo Mose yabwiye Abisirayeli ba kera ahuza neza n’ibyo, agira ati “ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo; nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho, wowe n’urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe, uyumvire, uyifatanyeho akaramata” (Gutegeka 30:19, 20). Ni koko, ushobora kugira amahitamo ku bihereranye n’imibereho yawe y’igihe kizaza. Nta bwo ishingiye ku bizakubaho byagenwe n’Imana mbere y’igihe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’ibyo Imana iba izi mbere y’uko bibaho, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 1984, ku mapaji ya 3-7.—Mu Cyongereza.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Ibyo byago ntibyari ibikorwa by’Imana
Aho amafoto yavuye]
U.S Coast Guard photo
OMS
UN PHOTO 186208 /M. Grafman