Mbese, Imibereho Yawe Igengwa n’Imyizerere Ivuga ko Ibiba ku Muntu Biba Byaranditswe Mbere y’Igihe?
“ALA NÒ DON.” Mu rurimi rw’Urubambara rwo muri Mali, muri Afurika y’i Burengerazuba, iyo mvugo isobanurwa ngo “ni umurimo w’Imana.” Imvugo nk’izo, usanga zogeye cyane muri icyo gice cy’isi. Mu rurimi rwa Wolof, iyo mvugo igira iti “Yallah mo ko def” (bishaka kuvuga ngo Imana ni yo yabikoze). Na ho muri rumwe mu ndimi zivugwa n’abo mu bwoko bwitwa Dogon, bavuga ngo “Ama biray,” (bisobanurwa ngo Imana ni yo yabiteye).
Izo mvugo zifite izindi bigiye bihuza mu bindi bihugu. Urugero, imvugo ngo “igihe cye cyari kigeze,” na “ni ko Imana yabishatse,” zikunze kumvikana igihe cyose umuntu apfuye cyangwa igihe habaye ibyago. Muri Afurika y’i Burengerazuba, imvugo nk’iyi ngo “hagena Imana,” usanga zikunze kwandikwa ku modoka zitwara abagenzi kandi zikamanikwa ku maduka. Kuri benshi, bumva ko ari imvugo y’ikigereranyo gusa. Icyakora, incuro nyinshi ibyo bigaragaza ko imyizerere y’uko Imana iba yarandikiye umuntu ibizamubaho yashinze imizi mu bantu.
Ariko se koko, kuvuga ko Imana yandikiye umuntu ibizamubaho bishaka kuvuga iki? Igitabo The World Book Encyclopedia kivuga ko ari “imyizerere ivuga ko ibintu bibaho bigenwa n’imbaraga zidashobora gutegekwa n’abantu.” Izo “mbaraga” ni izihe? Mu myaka ibarirwa mu bihumbi yashize, Abanyababuloni bizeraga ko uko inyenyeri zabaga ziteye mu gihe cy’ivuka ry’umuntu, byagiraga uruhare rukomeye ku bizamubaho. (Gereranya na Yesaya 47:13.) Abagiriki bizeraga ko ibizaba ku muntu bigenwa n’imana eshatu z’ingore z’inyambaraga zizingura, zigapima, kandi zigaca urudodo rw’ubuzima. Icyakora, igitekerezo cy’uko Imana ubwayo ari yo igena ibizaba ku muntu, cyakomotse mu banyatewolojiya bo muri Kristendomu!
Urugero, “Mutagatifu” Augustin yamaganye “ibitekerezo by’ibinyoma kandi byonona umuco” byazanywe n’abaragurisha inyenyeri. Ku rundi ruhande ariko, yavuze ko “kwemera ko Imana ibaho, ari na ko uhakana ko iba izi mbere y’igihe ibizaba mu gihe kizaza, ari ukugaragaza ubupfapfa cyane.” Yihandagaje avuga ko kugira ngo Imana ibe ishobora byose by’ukuri, igomba “kumenya ibintu byose mbere y’uko bibaho,” ntigire na kimwe ireka “itagitegetse.” Nyamara kandi, Augustin yihanangirije avuga ko n’ubwo Imana iba izi ibiba byose mbere y’uko biba, ibyo bitabuza abantu kuba bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye.—The City of God, Igitabo cya V, Ibice 7-9.
Nyuma y’ibinyejana byinshi, umuhanga mu bya tewolojiya w’Umuporotesitanti witwaga John Calvin, yaje kuvugurura icyo gitekerezo, avuga ko mu gihe bamwe “[Imana] yabageneye mbere y’igihe kuzaba abana n’abaragwa b’ubwami bwo mu ijuru,” abandi bo bagenewe mbere y’igihe kuzaba “inzabya z’umujinya wayo”!
Muri iki gihe, imyizerere y’uko Imana yandikira umuntu ibizamubaho, yemerwa mu bice byinshi by’isi. Dufate urugero ku byabaye k’uwitwa Ousmane, umusore wo muri Afurika y’i Burengerazuba. Yari umwe mu banyeshuri beza cyane mu ishuri yigagamo, ariko igihe yakoraga ibizamini bye bya nyuma, yaje gutsindwa! Ibyo ntibyatumye asibira mu mwaka w’amashuri yari arimo byonyine, ahubwo byanamukojeje isoni imbere y’abagize umuryango we hamwe n’incuti. Incuti ye yagerageje kumuhumuriza ivuga ko ari ko Imana yabishatse. Nyina wa Ousmane na we yavuze ko yatsinzwe bitewe n’uko ari byo Imana yamwandikiye.
Mu mizo ya mbere, Ousmane yakiranye ibyishimo impuhwe bagerageje kumugaragariza. N’ubundi kandi, niba gutsindwa kwe byari biturutse ku bushake bw’Imana, nta cyo yashoboraga kuba yarakoze kugira ngo adatsindwa. Ariko kandi, se we si uko yabibonaga. Yabwiye Ousmane ko kuba yaratsinzwe ibizamini ari we ubwe byaturutseho—aho kuba Imana. Ousmane yatsinzwe bitewe n’uko atafatanye uburemere amasomo ye.
Kubera ko ukwizera kwa Ousmane kuvuga ko Imana ari yo igenera umuntu ibizamubaho kwari kumaze guhungabanywa, yahisemo kwigenzurira ubwe uko ibintu bimeze. Nawe tugutumiriye kubigenza utyo, usuzuma ingingo ikurikira.