ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/5 p. 3
  • Umwami wari ufite ubutunzi n’ubwenge

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umwami wari ufite ubutunzi n’ubwenge
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibisa na byo
  • Mbese, Ubutunzi Bushobora Gutuma Ugira Ibyishimo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ese akubera icyitegererezo cyangwa ibyo yakoze bikubera umuburo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Umwami w’umunyabwenge Salomo
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Umunezero nyawo uturuka kuli wowe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/5 p. 3

Umwami wari ufite ubutunzi n’ubwenge

Mbese, utekereza ko ubutunzi bwatuma ugira ibyishimo? Umuntu aramutse aguhaye akayabo k’amafaranga, mbese ntibyagushimisha? Birashoboka ko byagushimisha. Wenda watekereza ukuntu uzayakoresha.

NTA gushidikanya, ibintu umuntu ashobora kugura kugira ngo agire imibereho myiza kandi ishimishije, ni byinshi cyane. Nanone kandi, amafaranga ashobora kuba “ubwugamo” bwo kwikingamo ingorane zije zitari zitezwe, urugero nk’indwara cyangwa ubushomeri.​—Umubwiriza 7:12.

Ariko se, ni iyihe sano iri hagati y’amafaranga n’ibyishimo? Mbese, utekereza ko ibyishimo bituruka ku butunzi nk’uko hari n’abandi benshi babitekereza? Kubona ibisubizo by’ibyo bibazo, bishobora kugorana, bitewe n’uko amafaranga ashobora gupimwa cyangwa kubarwa mu buryo bworoshye, naho ibyishimo byo bikaba bidashobora gupimwa no kubarwa. Ntushobora gushyira ibyishimo ku munzani maze ngo ubipime.

Hanyuma kandi, abantu bamwe na bamwe bakize, basa n’aho bafite ibyishimo, mu gihe abandi bo bihebye. Ibyo ni nako bimeze ku bakene. Nyamara kandi, abantu benshi cyane—ndetse n’abasanzwe ari abakire—bibwira ko amafaranga menshi kurushaho yabahesha ibyishimo byinshi kurushaho.

Umuntu umwe wanditse ibihereranye n’ibyo bintu, ni Umwami Salomo w’Isirayeli ya kera. Ni umwe mu bantu bakize kurusha abandi bose babayeho. Ushobora gusoma amagambo agaragaza ubutunzi bwe bwinshi, aboneka mu gice cya 10 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Abami ba Mbere. Urugero, zirikana ko ku murongo wa 14 hagira hati “izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto z’izahabu magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Uwo mubare uhwanye na toni 25 za zahabu. Muri iki gihe, zahabu nyinshi gutyo yagura amadolari y’amanyamerika asaga 200.000.000!

Ariko kandi, Salomo ntiyari akize gusa, ahubwo Imana yari yaranamuhaye umugisha wo kugira ubwenge. Bibiliya igira iti “Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge. Abo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bumve ubwenge bwe Imana yashyize mu mutima we” (1 Abami 10:23, 24). Natwe dushobora kungukirwa n’ubwenge bwa Salomo, bitewe n’uko ibyo yanditse biri mu bigize umwandiko wa Bibiliya. Nimucyo turebe ibyo yavuze ku bihereranye n’isano iri hagati y’ubutunzi n’ibyishimo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Byavuye muri Bibiliya yitwa Die Heilige Schrift - Übersetzt von Dr. Joseph Franz von Allioli. Druck und Verlag von Eduard Hallberger, Stuttgart

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze