Ukwizera kwa Gikristo Kuzageragezwa
‘Kwizera ntigufitwe na bose.’—2 Abatesalonike 3:2.
1. Ni gute amateka yagaragaje ko ukwizera nyakuri kudafitwe na bose?
MU GIHE cyose cy’amateka, hagiye habaho abagabo, abagore n’abana bafite ukwizera nyakuri. Iyo ntera “nyakuri” irakwiriye, bitewe n’uko hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bagaragaza ukwizera kudafite ishingiro, ni ukuvuga kwihutira kwemera ibintu bidafite ikintu gifatika bishingiyeho cyangwa impamvu yumvikana ituma byemerwa. Akenshi, uko kwizera kwabaga gukubiyemo imana z’ikinyoma cyangwa uburyo bwo gusenga bunyuranye n’ubw’Ushobora Byose Yehova hamwe n’Ijambo rye ryahishuwe. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yanditse iti ‘kwizera ntigufitwe na bose.’—2 Abatesalonike 3:2.
2. Kuki ari iby’ingenzi ko twasuzuma ukwizera kwacu bwite?
2 Ariko kandi, amagambo ya Pawulo agaragaza ko icyo gihe hariho abantu bamwe na bamwe bari bafite ukwizera nyakuri, kandi ibyo bikaba byumvikanisha ko no muri iki gihe bariho. Abantu benshi basoma iyi gazeti, bifuza kugira uko kwizera nyakuri kandi bakakongera—ni ukuvuga ukwizera guhuje n’ubumenyi nyakuri bw’ukuri kw’Imana (Yohana 18:37; Abaheburayo 11:6). Mbese, ibyo ni ko bimeze no kuri wowe? Niba ari ko biri rero, ni ngombwa ko wemera kandi ukaba witeguye ko ukwizera kwawe kuzageragezwa. Kuki byavugwa bityo?
3, 4. Kuki twagombye kureba Yesu ku birebana n’ibigerageza ukwizera?
3 Tugomba kwemera ko Yesu Kristo ari we ukwizera kwacu gushingiyeho. Mu by’ukuri, Bibiliya imuvugaho ko ari we Utunganya ukwizera kwacu. Ibyo ni ko biri bitewe n’ibyo Yesu yavuze hamwe n’ibyo yakoze, cyane cyane ukuntu yasohoje ubuhanuzi. Yakomeje urufatiro abantu bashobora gushingiraho ukwizera nyakuri (Abaheburayo 12:2; Ibyahishuwe 1:1, 2). Ariko kandi, dusoma ko Yesu “yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha” (Abaheburayo 4:15). Ni koko, ukwizera kwa Yesu kwarageragejwe. Aho kugira ngo ibyo biduce intege cyangwa bitume dutinya, byagombye kuduhumuriza.
4 Kuba Yesu yaranyuze mu bigeragezo bikomeye, ndetse akagera n’aho apfa urupfu rwo ku giti cy’umubabaro, byatumye ‘yigishwa kumvira’ (Abaheburayo 5:8). Yagaragaje ko abantu bashobora kubeshwaho no kwizera nyakuri, uko ibigeragezo byabageraho byaba bimeze kose. Ibyo bigira ibisobanuro byihariye, iyo dutekereje ku magambo Yesu yavuze yerekeza ku bigishwa be, agira ati “mwibuke ijambo nababwiye nti ‘umugaragu ntaruta shebuja’ ” (Yohana 15:20). Koko rero, Yesu yahanuye ibihereranye n’abigishwa be bo muri iki gihe, agira ati “muzangwa n’amahanga yose, abahora izina ryanjye.”—Matayo 24:9.
5. Ni gute Ibyanditswe bigaragaza ko tuzahura n’ibigeragezo?
5 Mu ntangiriro z’iki kinyejana, urubanza rwabanjirije mu nzu y’Imana. Ibyanditswe byahanuye bigira biti “igihe kigiye gusohora, urubanza rukazabanziriza mu b’inzu y’Imana; ariko se, niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite? Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, ūtubaha Imana n’umunyabyaha bazaba he?”—1 Petero 4:17, 18.
Ukwizera Kugeragezwa—Kuki?
6. Kuki ukwizera kwageragejwe ari ukw’agaciro katagereranywa?
6 Ku ruhande rumwe, ukwizera kutageragejwe nta gihamya kuba gufite kigaragaza ko gukwiriye, kandi agaciro kako gakomeza kutamenyekana. Ushobora kukugereranya na sheki itarishyurwa. Ushobora guhabwa sheki ku bw’umurimo wakoze, ibicuruzwa watanze, cyangwa ukaba wanayihabwaho impano. Iyo sheki ishobora kuba igaragara ko ari nziza, ariko se, ni nziza koko? Mu by’ukuri se, ifite agaciro kangana n’amafaranga ayanditsweho? Mu buryo nk’ubwo, ukwizera kwacu na ko kugomba kuba atari ibi byo ku isura cyangwa ku munwa gusa. Kugomba kugeragezwa kugira ngo tugaragaze ko gushyitse kandi gufite agaciro nyakuri. Iyo ukwizera kwacu kugeragejwe, dushobora kubona ko gukomeye kandi ko gufite agaciro. Nanone kandi, ikigeragezo gishobora guhishura aho ukwizera kwacu gukeneye gutunganywa cyangwa gukomezwa.
7, 8. Ibigerageza ukwizera kwacu bikomoka hehe?
7 Imana ireka ibitotezo n’ibindi bintu bigerageza ukwizera kwacu bikatugeraho. Dusoma ngo “umuntu niyoshywa gukora ibyaha, ye kuvuga ati ‘Imana ni yo inyoheje’; kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha” (Yakobo 1:13). Ni nde cyangwa se ni iki twavuga ko ari nyirabayazana w’ibyo bigeragezo? Ni Satani, isi hamwe n’umubiri wacu udatunganye ubwawo.
8 Dushobora kwemera ko Satani afite uruhare rukomeye mu kuyobora isi, imitekerereze yayo n’inzira zayo (1 Yohana 5:19). Kandi dushobora kuba tuzi ko ateza Abakristo ibitotezo (Ibyahishuwe 12:17). Ariko se, twaba nanone twemera tudashidikanya ko Satani agerageza kutuyobya yifashishije umubiri wacu udatunganye, arabagiranisha amoshya y’isi imbere yacu yiringiye ko tugushwa na yo, tugasuzugura Imana, maze amaherezo ntitwemerwe na Yehova? Birumvikana ko uburyo Satani akoresha butagombye kudutangaza, bitewe n’uko yakoresheje ayo mayeri igihe yageragezaga gushuka Yesu.—Matayo 4:1-11.
9. Ni gute dushobora kubonera inyungu ku ngero z’abagaragaje ukwizera?
9 Binyuriye mu Ijambo rye no mu itorero rya Gikristo, Yehova atwereka ingero nziza dushobora kwigana ku bihereranye no kwizera. Pawulo yatanze inama igira iti “bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho ikitegererezo” (Abafilipi 3:17). Pawulo wari umwe mu bagaragu b’Imana basizwe bo mu kinyejana cya mbere, yafashe iya mbere mu gukora imirimo irangwa no kwizera, n’ubwo yahuye n’ibigeragezo bikomeye. Muri iki gihe cyo ku iherezo ry’ikinyejana cya 20, dufite ingero nk’izo zigaragaza ukwizera. Amagambo yo mu Baheburayo 13:7, arakwiriye cyane muri iki gihe nk’uko byari bimeze igihe Pawulo yayandikaga; ayo magambo akaba agira ati “mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.”
10. Ni izihe ngero dufite zihariye zo kwizera zo mu bihe bya vuba aha?
10 Iyo nama igira imbaraga zihariye iyo turebye imyifatire abasigaye basizwe bagiye bagaragaza. Dushobora kuzirikana urugero rwabo maze tukigana ukwizera kwabo. Bafite ukwizera nyakuri kwatunganyijwe n’ibigeragezo. Umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose watangiye ari itsinda ry’abantu bake mu myaka ya 1870, waje kwaguka. Ukwizera no kwihangana kwagaragajwe n’abo basizwe uhereye icyo gihe kugeza ubu, byatumye haboneka Abahamya ba Yehova basaga miriyoni eshanu n’igice, ubu bakaba babwiriza kandi bakigisha iby’Ubwami bw’Imana. Itorero ryo mu rwego rw’isi yose rigizwe n’abasenga by’ukuri b’abanyamwete muri iki gihe, ni igihamya kigaragaza ukwizera kwageragejwe.—Tito 2:14.
Ukwizera Kwageragejwe ku Bihereranye n’Umwaka wa 1914
11. Ni gute umwaka wa 1914 wari umwaka ufite icyo usobanura kuri C. T. Russell n’abo bari bafatanyije?
11 Mu myaka yabanjirije intambara ya mbere y’isi yose, abasigaye basizwe bagendaga batangaza ko umwaka wa 1914 wari kuba umwaka w’ingenzi mu birebana n’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Ariko kandi, bimwe mu byo bari biteze byari bitarageza igihe, kandi uburyo babonaga ibyari bigiye kuba, ntibwari buhuje n’ukuri mu buryo bwuzuye. Urugero, C. T. Russell, perezida wa mbere wa Watch Tower Society hamwe n’abo bari bafatanyije, babonaga ko hari umurimo wo kubwiriza wagombaga gukorwa mu buryo bwagutse. Basomye aya magambo agira ati “iyi vanjiri ihereranye n’ubwami izigishwa mu isi yose, ngo ibe ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose; hanyuma ni bwo imperuka izaza” (Matayo 24:14, King James Version). None se, ni gute itsinda ryabo rito ugereranyije ryari gushobora gukora uwo murimo?
12. Ni gute umwe mu bari bafatanyije na Russell yitabiriye ukuri kwa Bibiliya?
12 Reka turebe ukuntu ibyo byagize ingaruka kuri A. H. Macmillan, wari ufatanyije na Russell. Macmillan yavukiye muri Kanada, akaba yari atarageza ku myaka 20 igihe yabonaga igitabo cyanditswe na Russel cyitwaga Plan des âges (1886). (Icyo gitabo nanone cyitwaga Divin plan des âges, ni cyo cyabaye Umubumbe wa 1 w’uruhererekane rw’ibitabo byakwirakwijwe cyane byitwaga Etudes des Ecritures. Umubumbe wa 2 witwaga The Time Is at Hand [1889], werekezaga ku mwaka wa 1914 uvuga ko wari kuba iherezo ry’ “ibihe by’abanyamahanga” [Luka 21:24].) Mu ijoro Macmillan yatangiriyeho gusoma icyo gitabo, yaratekereje ati “ibi birasa n’aho ari ukuri!” Mu mpeshyi y’umwaka wa 1900, yahuriye na Russell mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya, akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Bidatinze, Macmillan yarabatijwe maze atangira gukorana n’Umuvandimwe Russell ku cyicaro gikuru cya Sosayiti, i New York.
13. Ni iyihe ngorane Macmillan hamwe n’abandi babonaga ku birebana n’isohozwa ry’ibivugwa muri Matayo 24:14?
13 Abo Bakristo basizwe, bagaragaje bashingiye ku byo basomaga muri Bibiliya, ko umwaka wa 1914 wari kurangwa n’ihinduka rikomeye rihereranye n’umugambi w’Imana. Ariko kandi, Macmillan hamwe n’abandi, bibazaga ukuntu umurimo wo kubwiriza amahanga yose, wahanuwe muri Matayo 24:14, washoboraga gusohozwa mu gihe kigufi cyari gisigaye. Nyuma y’aho yaje kuvuga ati “nibuka ukuntu najyaga mbiganiraho kenshi n’Umuvandimwe Russell, maze akambwira ati ‘muvandimwe, hano i New York dufite Abayahudi benshi kurusha abari i Yerusalemu. Dufite abantu benshi bakomoka muri Irilande kurusha abari i Dublin. Kandi dufite Abataliyani benshi kurusha abari i Roma. Ubwo rero, nitubageraho aha ngaha, tuzaba turimo tugeza ubutumwa ku batuye isi.’ Ariko mu bitekerezo byacu, twumvaga ibyo bidahagije. Hanyuma, twaje kugira igitekerezo cyo gukora ‘Photo-Drame.’ ”
14. Ni ikihe gikorwa gitangaje cyatangijwe mbere y’umwaka wa 1914?
14 Mbega ukuntu iyo “Photo-Drame de la création” yari ikozwe mu buryo budasanzwe! Yari ikubiyemo amashusho yerekanwa mu buryo asa n’aho agenda, hamwe na za diyapozitive z’amabara biherekejwe n’ibiganiro bya Bibiliya hamwe n’umuzika biri mu cyuma gifata amajwi kikanayasohora. Mu mwaka wa 1913, The Watch Tower yerekeje ku ikoraniro ryabereye i Arkansas, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igira iti “bose bemeje ko igihe cyari kigeze kugira ngo hakoreshwe amashusho ya filimi mu kwigisha ukuri kwa Bibiliya. . . . [Russell] yasobanuye ko yari amaze imyaka itatu ategura iyo gahunda, kandi icyo gihe akaba yari amaze kugira amashusho meza agera ku magana, akaba nta gushidikanya yari kureshya imbaga y’abantu kandi akabatangariza Invanjiri, akanafasha rubanda kongera kwizera Imana.”
15. Ni ibihe bintu byagezweho na “Photo-Drame”?
15 Ibyo “Photo-Drame” yabigezeho nyuma y’aho bayerekaniye ubwa mbere bayitaha muri Mutarama 1914. Raporo zikurikira zavanywe muri The Watch Tower yo mu mwaka wa 1914:
Tariki ya 1 Mata: “igihe umunyedini umwe yari amaze kureba ibice bibiri bya PHOTO-DRAME DE LA CREATION, yagize ati ‘narebye kimwe cya kabiri cyayo gusa, ariko cyanyigishije byinshi ku byerekeye Bibiliya, kurusha ibyo nize mu myaka itatu namaze mu ishuri rya tewolojiya.’ Igihe Umuyahudi umwe yari amaze kuyireba, yagize ati ‘ngiye ndi Umuyahudi mwiza kurusha uko nari meze ninjira.’ Hari abapadiri n’ababikira benshi b’Abagatolika baje kureba iyo DRAME, maze bagaragaza ko bayishimiye cyane. . . . Tumaze kugira kopi zuzuye z’iyo DRAME cumi n’ebyiri gusa . . . Nyamara kandi, tumaze kugera no gukorera mu mijyi mirongo itatu n’umwe . . . Buri munsi, abantu basaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu barayireba, barayumva, barayishimira, bayitekerezaho kandi bahabwa imigisha.”
Tariki ya 15 Kamena: “amashusho yayo yatumye ndushaho kugira umwete mu gukwirakwiza Ukuri, kandi yatumye urukundo nkunda Data wo mu Ijuru hamwe n’Umuvandimwe wacu Mukuru ukundwa cyane, ari we Yesu, rurushaho kwiyongera. Nsenga buri munsi nsabira iyi PHOTO-DRAME DE LA CREATION hamwe n’abitangiye kuyerekana bose, kugira ngo bahabwe imigisha y’Imana ikungahaye kurusha iyindi yose . . . Ndi umukozi wanyu muri Yo, F. W. KNOCHE.—Iowa.”
Tariki ya 15 Nyakanga: “twishimiye kugaragaza ukuntu ayo mashusho yagize ingaruka nziza ku bitekerezo by’abantu bo muri uyu mujyi, kandi twumva twizeye ko ubu buhamya butangwa mu isi yose, nanone burimo bukoreshwa mu gukorakoranya abantu benshi bagaragaza ko ari ibirezi Umwami ubwe agenda yitoranyiriza. Tuzi umubare munini w’abigishwa ba Bibiliya babishishikariye, ubu bifatanya n’abagize Itsinda hano biturutse ku murimo wakozwe na Photo-Drame. . . . Mushiki wanyu mu Mwami, EMMA L. BRICKER.”
Tariki ya 15 Ugushyingo: “twizera tudashidikanya ko muzishimira kumva ibihereranye n’ubuhamya buhebuje bugenda butangwa binyuriye kuri PHOTO-DRAME DE LA CREATION, i Kingsway, mu Nzu y’Imikino y’i Londres. Ukuboko kuyobora k’Umwami kwagiye kugaragara mu buryo buhebuje, muri buri kantu kose gahereranye no kwerekana ayo mashusho, ku buryo abavandimwe babyishimira cyane . . . Abayirebye bari abantu b’inzego zose n’ingeri zose; twabonye abayobozi ba kidini benshi mu bazaga muri iryo teraniro. Umupasitoro umwe . . . yasabye amatike kugira ngo we n’umugore we bazashobore kongera kuza kuyireba. Umuyobozi w’Itorero ryo mu Bwongereza yaje kureba iyo DRAME incuro nyinshi, kandi . . . yazanye benshi mu ncuti ze kugira ngo na bo bayirebe. Haje n’abasenyeri babiri hamwe n’abanyacyubahiro benshi.”
Tariki ya 1 Ukuboza: “jye n’umugore wanjye turashimira Data wo mu Ijuru rwose, ku bw’imigisha myinshi kandi y’igiciro kitagereranywa twabonye binyuriye kuri mwe. PHOTO-DRAME yanyu nziza ni yo yatumye tubona Ukuri kandi tukakwemera . . . Dufite imibumbe yanyu itandatu y’igitabo ETUDES DES ECRITURES. Iradufasha cyane.”
Uko Babyifashemo Muri Icyo Gihe cy’Ibigeragezo
16. Kuki umwaka wa 1914 watumye habaho ibintu bigerageza ukwizera?
16 None se, ni gute abo Bakristo bataryarya kandi biyeguriye Imana babyifashemo, igihe babonaga ko ibyo bari biteze bihereranye no kuzasanga Umwami mu mwaka wa 1914 bidasohoye? Abo basigaye banyuze mu gihe cyihariye cy’ibigeragezo. Igazeti The Watch Tower yo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1914 yagize iti “twibuke ko turi mu gihe cyo kugeragezwa.” Ku birebana n’ibyo, igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu (1993) kigira kiti “mu by’ukuri, imyaka yo hagati ya 1914 na 1918 yabaye ‘igihe cyo kugeragezwa’ ku Bigishwa ba Bibiliya.” Mbese, bari kureka ukwizera kwabo kugatunganywa, n’imitekerereze yabo ikagororwa, kugira ngo bakore umurimo ukomeye wari ubategereje?
17. Ni gute abasizwe bizerwa bitabiriye ibyo gukomeza kuba bari ku isi nyuma y’umwaka wa 1914?
17 Igazeti The Watch Tower yo ku itariki ya 1 Nzeri 1916 yagize iti “twatekerezaga ko umurimo w’Isarura uhereranye n’ikorakoranywa ry’abagize Itorero [ni ukuvuga abasizwe], wari gusohozwa mbere y’iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga; ariko nta ho bivugwa bityo muri Bibiliya. . . . Mbese, hari icyo twicuza bitewe n’uko umurimo w’Isarura ugikomeza? . . . Imyifatire yacu muri iki gihe bavandimwe dukunda, yagombye kuba iyo gushimira Imana cyane, turushaho gufatana uburemere Ukuri kwiza, uko yaduhayeho igikundiro cyo kubona no kumenyekanishwa na ko, kandi tukarushaho kugira umwete mu murimo wo kumenyesha abandi uko Kuri.” Ukwizera kwabo kwarageragejwe, ariko kandi, bahanganye n’icyo kigeragezo kandi bacyigobotoramo neza. Nyamara kandi, twebwe Abakristo twagombye kumenya ko ibigerageza ukwizera bishobora kuba byinshi kandi binyuranye.
18, 19. Ni ibihe bintu bindi bigerageza ukwizera byageze ku bwoko bw’Imana Umuvandimwe Russsel akimara gupfa?
18 Urugero, hari ikindi kigeragezo cyageze ku basigaye nyuma gato y’urupfu rw’Umuvandimwe Charles T. Russell. Icyo cyari ikigeragezo kirebana n’ubudahemuka no kwizera kwabo. ‘Umugaragu ukiranuka’ uvugwa muri Matayo 24:45 yari nde? Bamwe bumvaga ko yari Umuvandimwe Russell ubwe, maze banga kwifatanya muri gahunda nshya zashyizweho mu rwego rw’umuteguro. None se, niba ari we wari uwo mugaragu, abavandimwe bari kubyifatamo bate ubwo yari amaze gupfa? Mbese, bagombaga gukurikira abantu bashya bamwe na bamwe bari bashyizweho, cyangwa noneho cyari igihe cyo kwiyumvisha ko Yehova atari arimo akoresha umuntu umwe gusa, ahubwo ko yari arimo akoresha itsinda ry’Abakristo ryose uko ryakabaye, cyangwa itsinda ry’umugaragu?
19 Nanone hari ikindi kigeragezo cyageze ku Bakristo b’ukuri mu mwaka wa 1918, igihe abategetsi b’isi, basunitswe n’abakuru ba Kristendomu, ‘bagiraga amategeko urwitwazo rw’igomwa’ kugira ngo barwanye umuteguro wa Yehova (Zaburi 94:20). Inkubi y’ibitotezo bikaze yaroshywe ku Bigishwa ba Bibiliya muri Amerika y’Amajyaruguru no mu Burayi. Ukurwanya gusunitswe n’abakuru ba kidini kwageze ahakomeye ku itariki ya 7 Gicurasi 1918, igihe ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwatangaga uburenganzira bwo gufata J. F. Rutherford n’abandi benshi yari afatanyije na bo mu buryo bwa hafi cyane, hakubiyemo na A. H. Macmillan. Bageretsweho ibirego by’ibinyoma by’uko ngo boshyaga abandi kugandira ubutegetsi, maze ubutegetsi bwirengagiza ukwiregura kwabo.
20, 21. Nk’uko byahanuwe muri Malaki 3:1-3, ni uwuhe murimo wakozwe mu basizwe?
20 N’ubwo bitafatwaga bityo muri icyo gihe, umurimo wo kweza wari urimo ukorwa, nk’uko byavuzwe muri Malaki 3:1-3, hagira hati “ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara, ubwo azaboneka? Kuko [intumwa y’isezerano i]meze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi. Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba; azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.”
21 Mu gihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yari yegereje, bamwe mu Bigishwa ba Bibiliya bahuye n’ikindi kigeragezo kirebana no kwizera—cyo kumenya niba bari kutagira aho babogamira rwose mu bikorwa by’isi bya gisirikare (Yohana 17:16; 18:36). Bamwe ntibagize icyo gihagararo. Bityo, mu mwaka wa 1918, Yehova yohereje “intumwa y’isezerano,” ari we Kristo Yesu, muri gahunda y’urusengero Rwe rwo mu buryo bw’umwuka, kugira ngo yeze itsinda rito ry’abamusenga, irivaneho imyanda y’isi. Abiyemeje kugaragaza ukwizera nyakuri, bavanye isomo ku byabaye maze bajya mbere, bakomeza gukora umurimo wo kubwiriza babigiranye umwete.
22. Ku birebana n’ibigerageza ukwizera, ni iki kindi kizasuzumwa?
22 Ibyo tumaze gusuzuma, si ibintu birebana n’amateka yo mu gihe cyahise gusa. Bifitanye isano ritaziguye n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero rya Yehova ryo ku isi hose muri iki gihe. Ariko kandi, reka mu gice gikurikira tuzarebe bimwe mu bigerageza ukwizera ubwoko bw’Imana buhanganye na byo muri iki gihe, maze tuzarebe ukuntu dushobora kubyigobotoramo neza.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki ubwoko bwa Yehova bwagombye kwitega ko ukwizera kwabwo kwageragezwa?
◻ Ni iyihe mihati yo gukwirakwiza ubutumwa bw’Imana yari yaratangiye gushyirwaho mbere y’umwaka wa 1914?
◻ “Photo-Drame” yari iki, kandi se yagize izihe ngaruka?
◻ Ni gute ibintu byabayeho mu myaka ya 1914-1918 byabereye ikigeragezo abasizwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Ahagana ku iherezo ry’ikinyejana cya 19 no ku itangiriro y’ikinyejana cya 20, mu bihugu byinshi abantu barimo biga Bibiliya bifashishije uruhererekane rw’imibumbe y’igitabo “L’Aurore du Millénium,” yaje kwitwa “Etudes des Ecritures”
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Urwandiko rwanditswe na C. T. Russell, rufite amagambo y’iriburiro avuga ibihereranye no gufata amajwi n’amashuho, aho yavugaga ati “ ‘Photo-Drame de la création’ yerekanwa na IBSA [International Bible Students Association]. Intego yayo ni iyo kwigisha abantu iby’idini mu buryo bujyanye na siyansi, no kuvuganira Bibiliya”
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Demetrius Papageorge yakoze urugendo agenda yerekana “Photo-Drame de la création.” Nyuma y’aho, yaje gufungwa azira ukutabogama kwe kwa Gikristo