ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/7 p. 25
  • “Mu Iguriro Iminsi Yose”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mu Iguriro Iminsi Yose”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibisa na byo
  • Yehova yatugaragarije ineza yuje urukundo kandi atwitaho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Kubwiriza mu isoko
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Igice cya 4—Abahamya kugera mu turere twa kure cyane tw’isi
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Jya ukoresha neza ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/7 p. 25

Ababwiriza b’Ubwami Barabara Inkuru

“Mu Iguriro Iminsi Yose”

INTUMWA Pawulo yakoreshaga uburyo bwose kugira ngo ikwirakwize ubutumwa bw’Ubwami. Kugira ngo abone abakwiriye, yagiraga impaka “mu isinagogi y’Abayuda . . . kandi no mu iguriro iminsi yose a[ka]jya impaka n’abamusangaga.”​—Ibyakozwe 17:17.

Kuva mu kinyejana cya mbere I.C., bene uwo mwete wabaye ikimenyetso kimenyekanisha abasenga Yehova by’ukuri (Matayo 28:19, 20). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova na bo bakoresha uburyo bunyuranye, mu gihe bashyiraho umwete mu gufasha abantu bafite imitima itaryarya kugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’ukuri (1 Timoteyo 2:3, 4). Inkuru ikurikira y’ibyabaye muri Ositaraliya, irabigaragaza.

Iminsi itanu buri cyumweru, Sid na Harold bajya ibihe mu kwita ku bitabo bike by’imfashanyigisho za Bibiliya, bidandikwa aho gari ya moshi ihagarara i Sydney. Ubu bamaze imyaka igera hafi kuri itanu bageza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana muri ubwo buryo. Sid ufite imyaka 95, yagize ati “igihe nari mfite imyaka 87, sinari ngishobora gutwara imodoka. Ibyo byanciye intege kuko nakundaga umurimo wo gutanga ubuhamya mu ruhame. Umunsi umwe, ubwo nari ndi hafi y’ahantu ba mukerarugendo bakunze kuba bari hitwa Echo Point ho muri Katoomba, nahabonye umunyabugeni agurisha amakarita yashushanyijeho udusozi tw’icyaro. Nitegereje ayo makarita maze ndibwira nti ‘mu ishakoshi yanjye mfite amafoto meza kurusha ariya—kandi arahendutse cyane kuyarusha!’ Bityo, nafashe icyemezo cyo gukora akameza gato ko kuramburaho ibitabo, nkagashyira ahantu ba mukerarugendo bakunze kuba bari, maze nkajya mpa abagenzi bahanyura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya birimo amafoto meza cyane, byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

“Ubu hashize imyaka ine nimuriye ako kameza i Sydney, kandi na Harold yaje kwifatanya nanjye. Tujya ibihe byo gusigara kuri ako kameza no gukorana n’amatorero yacu.” Harold, ubu ufite imyaka 83, yagize ati “kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu, mu rugo haba hari abantu bake cyane. Bityo, kugeza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami muri ubwo buryo, bituma tuba turi aho abantu bari. Ubusanzwe, tugira ingaruka nziza cyane. Umubare w’ibitabo dutanga, uratangaje rwose muri iki gihugu.”

Sid yagize ati “n’ubwo mu myaka runaka twakoreye ahantu hane cyangwa hatanu hatandukanye, abantu bahita bamenya abo turi bo n’aho dutuye. Hari abantu bamwe na bamwe baza aho turi gufata ibitabo. Abandi baba bafite ibibazo bashakiraga ibisubizo. Hari n’ababa bashaka gusa kuganira mu gihe cy’iminota mike.” Yavuze yisekera ati “icyo ni cyo gihe cyonyine ngera ku bo nagasubiye gusura.”

Harold yongeyeho ati “mu by’ukuri, abantu benshi bashimishwa na Bibiliya. Mu kwezi kumwe, abantu bane batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya, ibyo bikaba byaratewe n’ibitabo twari twabahaye, hamwe n’ibibazo twashoboye gusubiza twifashishije Bibiliya. Ibintu nk’ibyo bidutera inkunga mu buryo bukomeye.”

Kimwe na Sid na Harold—kandi kimwe n’intumwa Pawulo—Abahamya ba Yehova aho bari hose bakoresha uburyo bubonetse bwose, kugira ngo bakwirakwize ubutumwa bwabo bw’ingirakamaro. Bityo rero, ‘ubutumwa bwiza’ burakomeza kubwirizwa “mu isi yose.”​—Matayo 24:14.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze