Jya ukoresha neza ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya
1, 2. Ni ibihe byiyumvo abantu benshi basoma ibitabo byacu bagira, kandi se ibyo bituma havuka ikihe kibazo?
1 “Natangiye gusoma ibitabo byanyu mu mwaka wa 1965. Nifashisha Bibiliya iyo mbisoma, kandi ibintu byose mwandika mu bitabo byanyu biba bihuje na Bibiliya. Buri gihe nagiye nifuza kumenya ukuri ku byerekeye Imana na Yesu, kandi mu by’ukuri nshobora kuvuga ko ngenda mbona ibisubizo nyakuri mu bitabo byanyu no muri Bibiliya.” Ayo ni amagambo umugabo umwe yandikiye icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova. Muri iyo baruwa nanone, yasabaga kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
2 Kimwe n’uwo mugabo wagaragaje ugushimira, ku isi hose hari abantu babarirwa muri za miriyoni bishimira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Mat 24:45). Buri mwaka, hari ibitabo byinshi cyane bicapwa kugira ngo bifashe abantu bafite imitima itaryarya ‘kumenya ukuri’ (1 Tim 2:4). Ni gute dushobora gukoresha neza ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya?
3. Ni gute twakwirinda gupfusha ubusa ibitabo byacu?
3 Irinde kubipfusha ubusa: Uko igihe gihita, hari ubwo dushobora gusanga twararundanyije ibitabo birenze ibyo dukeneye gukoresha. Ni iki twakora kugira ngo twirinde gupfusha ubusa ibitabo byacu by’agaciro? Twagombye kujya twitonda mu gihe dufata ibitabo tuzakoresha mu murimo wacu. Aho kugira ngo dufate ibitabo byinshi by’ubwoko bumwe, twagombye gufata kimwe cyangwa bibiri hanyuma byashira akaba ari bwo twongera gufata ibindi. Ibyo bizatuma tutuzuza ibitabo mu ngo zacu. Mu buryo nk’ubwo, niba dufite amagazeti menshi tutaratanga, byaba byiza tugabanyije umubare w’ayo dutumiza.
4. Hakorwa iki niba itorero rifite ibitabo byinshi cyane mu bubiko?
4 Ibitabo byinshi cyane mu bubiko: Niba itorero rifite ibitabo byinshi cyane mu bubiko, umuhuzabikorwa ushinzwe ibitabo ashobora kurebera hamwe n’andi matorero yo muri ako karere niba ayo matorero yatanga ibyo bitabo. Ababwiriza bashobora gutanga ibitabo bya kera bafite bakabiha abantu batizera bo mu muryango wabo, abo bigana Bibiliya n’abandi. Abamaze igihe gito bifatanya n’itorero bashobora kwishimira kugira ibyo bitabo bya kera mu bubiko bwabo.
5. Ni gute twagaragaza ko duha agaciro ibitabo byacu?
5 Twifuza ko ibitabo byacu bisohoza intego byagenewe, ari yo yo gufasha abantu bafite imitima itaryarya bakamenya byinshi ku bihereranye n’imigambi ihebuje ya Yehova. Kimwe n’uko Yesu atasesaguye ibiryo byari byasagutse igihe yagaburiraga imbaga y’abantu mu buryo bw’igitangaza, intego yacu yagombye kuba iyo gukoresha neza ibitabo by’agaciro by’imfashanyigisho za Bibiliya duhabwa (Yoh 6:11-13). Turamutse turetse ibitabo byacu bikaguma mu bubiko bwacu cyangwa mu masakoshi yacu, ubutumwa burokora ubuzima bukubiyemo ntibushobora kugera ku mitima y’abantu bakunda ibyo gukiranuka. Ku bw’ibyo rero, tugomba gushyira mu gaciro igihe dufata ibitabo tuzakoresha mu murimo wo kubwiriza kandi tukabikoresha neza kugira ngo bigirire abandi akamaro.—Fili 4:5, NW.