Ibitabo utanga biba bimeze bite?
Icyo ni ikibazo cyiza dukwiriye kwibaza ku bihereranye n’igazeti cyangwa igitabo icyo ari cyo cyose duteganya gutanga. Ibitabo cyangwa amagazeti afite amatwi, yataye ibara, yanduye cyangwa yacitse bigayisha umuteguro wacu kandi bikaba byatuma uwo tubihaye atakira ubutumwa bwiza burokora ubuzima bubikubiyemo.
Twakora iki kugira ngo ibitabo byacu bikomeze gusa neza? Abenshi babona ko ari byiza gutegura isakoshi bajyana kubwiriza bashyira kuri gahunda ibitabo n’amagazeti bari butange. Urugero, mu isakoshi yabo hari umwanya bashyiramo ibitabo, uwo bashyiramo amagazeti n’udutabo, uwo bashyiramo inkuru z’Ubwami n’ibindi n’ibindi. Igihe basubiza mu isakoshi yabo Bibiliya n’ibindi bitabo, babikora bitonze kugira ngo bitangirika. Hari ababwiriza bashyira ibitabo byabo mu masashe cyangwa mu kindi kintu cyabibika neza. Uko uburyo twakoresha tuyabika bwaba bumeze kose, ntitwifuza ko hagira ugaya umurimo wacu bitewe n’uko tumuhaye ibitabo cyangwa amagazeti byangiritse.—2 Kor 6:3.