ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/11 p. 2
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Jya ukoresha neza imfashanyigisho za Bibiliya
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Jya ukoresha neza ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Gutanga ibitabo mu ifasi ituwe n’abantu bakoresha indimi nyinshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibitabo utanga biba bimeze bite?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 12/11 p. 2

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ni iki cyadufasha kumenya niba dukwiriye guha umuntu igitabo?

Ikintu cya mbere twaheraho ni ukuba uwo muntu ashimishijwe. Niba agaragaje ko ashimishijwe by’ukuri, dushobora kumuha amagazeti abiri, agatabo cyangwa igitabo gitangwa muri uko kwezi. Tugomba kukimuha niyo yaba afite amafaranga make yo gutangaho impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, cyangwa se nta yo afite (Yobu 34:19; Ibyah 22:17). Icyakora ntitwagombye gusigira ibitabo byacu abantu batabishaka.—Mat 7:6.

Twamenya dute ko uwo tubwiriza ashimishijwe? Iyo yemeye ko tuganira, ibyo ubwabyo biba ari byiza. Iyo adutega amatwi igihe tuvuga, agasubiza ibibazo tumubaza kandi akavuga uko abona ibintu, biba bigaragaza rwose ko ashishikajwe n’ibyo tuganira. Iyo akurikira mu gihe tumusomera umurongo w’Ibyanditswe, aba agaragaza ko yubaha Ijambo ry’Imana. Akenshi biba byiza kumubaza niba azasoma igitabo tumuhaye. Ababwiriza bagomba gushyira mu gaciro igihe bareba niba umuntu baganira ashimishijwe. Urugero, igihe tubwiriza mu muhanda ntibyaba bikwiriye gutanga amagazeti, udutabo n’ibitabo uko twiboneye kose, tubiha buri wese utunyuzeho. Niba tudashoboye kumenya ko umuntu ashimishijwe koko, byaba byiza tumuhaye inkuru y’Ubwami.

Nanone kandi, umubwiriza agomba gufata ibitabo azirikana ibyo akeneye kandi ashobora gutanga mu murimo wo kubwiriza; ntabifata akurikije uko impano atanga zingana. Impano dutanga si izo kwishyura ibitabo, ahubwo ni izo gushyigikira uburyo bwose bwo gukora umurimo wo kubwiriza ku isi hose. Uko amafaranga dufite yaba angana kose, niba dushimira tuzatanga impano tubikuye ku mutima kugira ngo dushyigikire inyungu z’Ubwami; ntituzatanga ibidusagutse (Mar 12:41-44; 2 Kor 9:7). Ibyo nanone bizatuma dufata ibitabo dukeneye gusa, aho kubipfusha ubusa kandi biba byaratanzweho amafaranga.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 2]

Ababwiriza bagomba gushyira mu gaciro igihe bareba niba umuntu baganira ashimishijwe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze