Gutanga ibitabo mu ifasi ituwe n’abantu bakoresha indimi nyinshi
1. Kuki hari amatorero menshi akeneye ibitabo byo mu ndimi z’amahanga?
1 Mu bihugu byinshi, hari amafasi aba atuwe n’abantu baturutse mu bindi bihugu. Abenshi muri bo biga ukuri vuba vuba kandi bagasobanukirwa cyane iyo bigishijwe mu rurimi rwabo kavukire. Ese haba hari gahunda zateganyirijwe gufasha abashimishijwe tubagezaho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya biri mu ndimi bumva neza?
2. Ni ubuhe bufatanye bukenewe hagati y’amatorero abiri cyangwa menshi asangiye ifasi akoresha indimi zitandukanye?
2 Igihe cyo gutanga ibitabo: Iyo amatorero abiri cyangwa menshi akoresha indimi zitandukanye asangiye ifasi, inteko z’abasaza zifatanya n’abagenzuzi b’umurimo mu gushyiraho gahunda ikwiranye na buri torero, kugira ngo ayo matsinda yose y’indimi abwirizwe mu buryo bwuzuye. Muri gahunda yo kubwiriza ku nzu n’inzu, ubusanzwe ababwiriza ntibatanga ibitabo byo mu ndimi zikoreshwa n’ayo matorero yandi. Icyakora mu gihe babwiriza mu buryo bufatiweho cyangwa aho abantu benshi bahurira, bashobora guha abantu ibitabo byo mu ndimi zabo kavukire.—Reba agasanduku k’ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Kwakira 1990.
3. Ni ryari itorero ryashyira mu bubiko bwaryo ibitabo byo mu rurimi rw’amahanga?
3 Igihe cyo kugira ibitabo mu bubiko: Hakorwa iki mu gihe mu karere aka n’aka haba hari abantu benshi bavuga ururimi runaka, ariko nta torero rihari rikoresha urwo rurimi rwihariye? Muri iyo mimerere, amatorero yashyira mu bubiko bwayo ibitabo bike by’ibanze biboneka muri urwo rurimi, nk’inkuru z’Ubwami, udutabo Ni Iki Imana Idusaba? n’Incuti y’Imana, hamwe n’igitabo Ubumenyi. Ababwiriza bashobora gutanga ibyo bitabo igihe cyose bahuye n’abantu bashobora gusoma urwo rurimi.
4. Ni gute itorero rishobora gutumiza ibitabo byo mu rurimi uru n’uru ridafite mu bubiko bwaryo?
4 Gutumiza ibyo bitabo: Niba itorero ridafite mu bubiko bwaryo ibitabo byo mu rurimi umuntu ushimishijwe avuga, ni gute ibitabo byo muri urwo rurimi bishobora kuboneka? Umubwiriza agomba kwegera umuvandimwe ushinzwe ibitabo kugira ngo barebere hamwe ibitabo biboneka muri urwo rurimi, bityo itorero rizabitumirize hamwe n’ibyaryo kuri fomu itumirizwaho ibitabo y’ubutaha.
5. Ni iyihe ntego tuba dufite igihe dutumiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya?
5 Nimucyo tujye dukoresha neza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kugira ngo dufashe “abantu bose,” bo mu ndimi izo ari zo zose ‘kumenya ukuri’ kugira ngo ‘bakizwe.’—1 Tim 2:3, 4.