“Ndemera ibitabo byawe ari uko nawe wemeye ibyanjye”
Uko ni ko bamwe mu bantu tubwiriza batubwira. None se ko tudaha abantu ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya tugira ngo na bo baduhe ibitabo by’amadini bikwirakwiza inyigisho z’ibinyoma, twabasubiza dute tutabakomerekeje (Rom 1:25)? Dushobora kuvuga tuti “urakoze kuba umpaye agatabo. Ariko se kaba kavuga ko umuti w’ibibazo by’abantu ari uwuhe? [Reka asubize. Aramutse agusabye gusoma agatabo aguhaye kugira ngo ubone igisubizo, ushobora kumwibutsa ko utigeze umuha igitabo utabanje kumusobanurira ibikubiyemo. Nyuma yaho, ushobora gusoma cyangwa ukavuga amagambo yo muri Matayo 6:9, 10.] Yesu yavuze ko Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi. Ku bw’ibyo, nsoma ibitabo by’idini bivuga gusa ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Ese nshobora kukwereka muri Bibiliya bimwe mu bintu Ubwami bw’Imana buzakora?”