ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/8 pp. 19-24
  • “Twakoze Ibyo Twagombaga Gukora” (NW)

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Twakoze Ibyo Twagombaga Gukora” (NW)
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko Namenye Ukuri kwa Bibiliya
  • Uko Nagize Amajyambere mu Kuri
  • Mpindurirwa Inshingano
  • Ubuzima bwo Kuri Beteli Bufite Ireme
  • Igikundiro cyo Kugira Uruhare mu Kwaguka
  • Amasomo Nigishijwe
  • Mbese, uwo waba ari wo mwuga mwiza cyane kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Umurimo w’igihe cyose​—Aho wanyerekeje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Imibereho ikungahaye mu murimo wa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Uratumiwe!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/8 pp. 19-24

“Twakoze Ibyo Twagombaga Gukora” (NW )

BYAVUZWE NA GEORGE COUCH

Twari twabwirije igitondo cyose mu murimo wo ku nzu n’inzu, maze uwo twakoranaga azana imigati ibiri. Turangije kurya, nafashe isegereti ngira ngo nyinywe. Nuko arambaza ati “umaze igihe kingana iki mu kuri?” Ndamusubiza nti “ejo nimugoroba bwari ubwa mbere nterana.”

NAVUTSE ku itariki ya 3 Werurwe 1917, mvukira mu isambu iri ku birometero bigera hafi kuri 50 mu burasirazuba bwa Pittsburgh, muri leta ya Pennsylvania, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hafi y’umugi muto wa Avonmore. Aho ni ho ababyeyi banjye baturereye jye na bakuru banjye batatu na murumuna wanjye umwe hamwe na mushiki wanjye.

Ntitwatojwe cyane ibihereranye n’idini. Hari igihe ababyeyi banjye bajyaga bajya mu rusengero, ariko baretse kujyayo tukiri abana bato. Icyakora twizeraga ko Umuremyi abaho, kandi imibereho yo mu muryango wacu yakurikizaga amahame y’ifatizo aboneka muri Bibiliya.

Uburere bwiza cyane kurusha ubundi nakuye ku babyeyi banjye, ni ubuhereranye n’inshingano—ni ukuvuga ukuntu umuntu yafata inshingano n’ukuntu yayisohoza. Uko ni ko ubuzima bw’abahinziborozi bo mu giturage bwari bumeze. Ariko kandi, ubuzima bwacu ntibwari ugukora gusa. Twagiraga n’ibihe by’imyidagaduro myiza, urugero nko gukina umupira w’intoki bita basiketi na baseball, kugendera ku mafarashi no koga. Icyo gihe amafaranga yari ingume, ariko kandi, ubuzima bwo mu giturage bwari bushimishije. Mu mashuri abanza, twigiraga mu ishuri ryari rigizwe n’inzu y’icyumba kimwe, hanyuma tukajya ku ishuri ryo mu mujyi gukomerezayo amashuri yisumbuye.

Igihe kimwe nimugoroba, nari ndimo ntembera mu mujyi ndi kumwe n’incuti yanjye. Nuko haza umukobwa mwiza avuye mu nzu y’iwabo, aje gusuhuza iyo ncuti yanjye. Iyo ncuti yanjye yambwiye ko uwo mukobwa yitwaga Fern Prugh. Ibyo byahuriranye n’uko yari atuye ku muhanda ishuri ryacu ryari ryubatseho. Incuro nyinshi iyo nanyuraga iwabo, Fern yabaga ari hanze akora uturimo two mu rugo. Mu buryo bugaragara, yari umukozi w’umunyamwete, kandi ibyo byangeze ku mutima. Twagiranye ubucuti bukomeye kandi turakundana, maze muri Mata 1936 turashyingiranwa.

Uko Namenye Ukuri kwa Bibiliya

Mbere y’uko mvuka, hari umukecuru abantu bo mu mujyi batotezaga bamuhora idini rye. Mama yajyaga amusura ku wa Gatandatu ubwo yabaga agiye mu mujyi guhaha. Mama yamusukuriraga inzu, akamufasha mu bihereranye no kujya kumuhahira, arinda ageza igihe uwo mukecuru apfiriye akibikora. Numva Yehova yarahaye Mama umugisha, kubera ko yagiriye neza uwo mukecuru wari Umwigishwa wa Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe.

Nyuma y’aho, masenge yapfushije umwana we w’umukobwa mu buryo butunguranye. Abagize idini rya masenge ntibamuhumurije cyane, ariko umuturanyi wari Umwigishwa wa Bibiliya, we yaramuhumurije. Uwo Mwigishwa wa Bibiliya yamusobanuriye uko bigenda iyo umuntu apfuye (Yobu 14:13-15; Umubwiriza 9:5, 10). Ibyo byabaye isoko y’ihumure rikomeye. Hanyuma, masenge na we yabwiye Mama ibihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko. Ibyo byatumye Mama ashimishwa cyane, bitewe n’uko ababyeyi be bapfuye akiri muto, kandi akaba yari ahangayikishijwe no kumenya uko bigendekera umuntu iyo apfuye. Ibyo byatumye menya akamaro ko gukoresha buri gihe uburyo bubonetse bwose, kugira ngo ntange ubuhamya mu buryo bufatiweho.

Mu myaka ya za 30, Mama yatangiye kujya yumva ibiganiro byo ku Cyumweru mu gitondo kuri radiyo, byatangwaga na Joseph F. Rutherford, ari na we icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Bible and Tract Society. Nanone kandi muri iyo myaka, ni bwo Abahamya ba Yehova batangiye kubwiriza ku nzu n’inzu mu karere twari dutuyemo. Bazanaga icyuma gifata amajwi kikanayasubiramo, maze bakagishyira mu mbuga mu gicucu cy’igiti, bagafungura tukumva za disikuru z’Umuvandimwe Rutherford babaga barafashe. Izo disikuru, hamwe n’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Age d’Or (ubu ikaba yitwa Réveillez-vous!), byatumye Mama arushaho gushimishwa.

Imyaka mike nyuma y’aho, mu mwaka wa 1938, abari bafite abonema y’Umunara w’Umurinzi bohererejwe ikarita ibatumira mu nama yihariye, yari kubera mu rugo rw’umuntu, ku birometero bigera hafi kuri 25 uvuye imuhira. Mama yifuzaga kuyijyamo, bityo jye na Fern hamwe na bakuru banjye babiri turamuherekeza. Twari tuhateraniye turi abantu bagera kuri 12, maze John Booth na Charles Hessler, bari abagenzuzi basura amatorero b’Abahamya ba Yehova, baduha disikuru. Nyuma y’ibyo, batangiye gutegura itsinda ryari kuzifatanya mu murimo bukeye bwaho mu gitondo. Habuze umuntu n’umwe wakwiyemeza kujyana na bo, bityo Umuvandimwe Hessler arantomboza maze arambaza ati “kuki utaza ngo tujyane?” Sinari nzi neza icyo bari bagiye gukora, ariko numvaga nta mpamvu yambuza kubafasha.

Twagiye ku nzu n’inzu kugeza hafi saa sita, maze Umuvandimwe Hessler azana imigati ibiri. Twicaye ku madarajya ya kiliziya, maze dutangira kurya. Maze gukura ya segereti mu mufuka, ni bwo Umuvandimwe Hessler yamenye ko burya bwose nateranye incuro imwe gusa. Uwo munsi nimugoroba yaje iwacu gufungura abyibwirije, maze adusaba ko twahamagara abaturanyi bacu kugira ngo tugirane ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya. Nyuma y’amafunguro, yatuyoboreye icyigisho cya Bibiliya, kandi aha disikuru itsinda ry’abo baturanyi bageraga hafi ku icumi bari baje. Yatubwiye ko twagombaga kugira icyigisho cya Bibiliya buri cyumweru. N’ubwo abaturanyi bacu batabyemeye, jye na Fern, twakoze gahunda zo kujya tugira icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo buri cyumweru.

Uko Nagize Amajyambere mu Kuri

Bidatinze, jye na Fern twagiye mu murimo wo kubwiriza. Twari twicaye ku ntebe y’inyuma mu modoka, kandi twari tumaze gukongeza amasegereti, igihe mukuru wanjye yahindukiraga akatubwira ati “naje gutahura ko Abahamya batanywa itabi.” Ako kanya Fern yahise ajugunya isegereti ye mu idirishya—naho iyanjye ndayimara. N’ubwo twikundiraga kunywa itabi, ntitwigeze twongera kurikoza ku munwa.

Tumaze kubatizwa mu mwaka wa 1940, jye na Fern twagiye mu materaniro, aho twize igice cyaduteraga inkunga yo gukora ubupayiniya, nk’uko umurimo wo kubwiriza w’igihe cyose witwa. Mu gihe twari mu nzira dusubira imuhira, hari umuvandimwe wambajije ati “kuki wowe na Fern mutajya gukora ubupayiniya? Nta kintu kibazitira.” Ntitwashoboraga kubyanga, bityo twiyemeje kubukora. Nanditse urupapuro rw’integuza mbere y’iminsi 30, ndujyana aho nakoraga, hanyuma dukora gahunda zo gukora ubupayiniya.

Twavuganye na Watch Tower Society ku bihereranye n’aho twagombaga gukora, hanyuma twimukira i Baltimore, muri leta ya Maryland. Aho hari inzu y’abapayiniya, kandi igiciro cy’icumbi n’ibyo kurya cyari amadolari 10 y’Amanyamerika buri kwezi. Twari twarizigamiye amafaranga, tukaba twaribwiraga ko yari kuzatugeza kuri Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). N’ubundi kandi, buri gihe twatekerezaga ko Harimagedoni yari bugufi cyane. Bityo rero, igihe twatangiraga gukora ubupayiniya, twataye inzu yacu, kandi duhara ibintu byose.

Twakoreye ubupayiniya muri Baltimore kuva mu mwaka wa 1942 kugeza mu mwaka wa 1947. Muri iyo myaka, umurimo w’Abahamya ba Yehova wararwanywaga mu buryo bukaze. Aho kugira ngo tugende mu modoka yacu tujya mu ngo z’abantu twiganaga na bo Bibiliya, rimwe na rimwe twasabaga umuntu kutugezayo. Muri ubwo buryo, imodoka yacu ntibari kuyipfumura amapine. Nta muntu ukunda bene uko kurwanywa, ariko kandi, navuga ko buri gihe twishimiraga umurimo wo kubwiriza. Mu by’ukuri, twabaga dutegereje cyane ibyishimo bibonerwa mu gukora umurimo w’Umwami, uko byaba bingana kose.

Bidatinze, amafaranga yose twari twarizigamiye yari aba aradushiranye. Amapine y’imodoka yacu arasaza, kandi imyenda n’inkweto byacu na byo bidusaziraho. Incuro ebyiri cyangwa eshatu twararwaye tugezwayo. Ntibyari byoroshye gukomeza gukora ubupayiniya, ariko nta na rimwe twigeze dutekereza kubureka. Ndetse nta n’ubwo twigeze tubivugaho. Tworoheje uburyo bwacu bwo kubaho, kugira ngo dushobore gukomeza ubupayiniya.

Mpindurirwa Inshingano

Mu mwaka wa 1947, twagiye mu ikoraniro i Los Angeles, muri Leta ya California. Mu gihe twariyo, jye na mukuru wanjye William twabonye amabaruwa yatumenyeshaga ko duhawe inshingano yo gusura amatorero no kuyafasha. Nta myitozo yihariye twari twarigeze duhabwa ku bihereranye n’uwo murimo. Twaragiye gusa. Mu myaka irindwi yakurikiyeho, jye na Fern twakoreye muri Leta ya Ohio, Michigan, Indiana, Illinois, na New York. Mu mwaka wa 1954, twatumiriwe kujya mu cyiciro cya 24 cy’ishuri ry’i Galēdi, rikaba ari ishuri ritoza abamisiyonari. Mu gihe twariyo, Fern yarwaye imbasa. Igishimishije ni uko yakize neza, maze tukoherezwa gukora umurimo wo gusura amatorero muri Leta ya New York na Connecticut.

Mu gihe twakoreraga i Stamford, muri Leta ya Connecticut, Nathan H. Knorr, icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society, yadusabye ko mu mpera z’icyumweru twabasura we n’umugore we Audrey. Batwakiriye mu cyumba cyabo nimugoroba, batuzimanira inyama z’ikimasa ziryoshye hamwe n’ibindi byajyaniranaga na zo. Twari twaramenyanye na bo mbere y’aho, kandi nari nzi Umuvandimwe Knorr bihagije, ku buryo nahise ntahura ko hari ikindi kintu yashakaga kumbwira, uretse ibyo kuganira gusa no gusangira kuri uwo mugoroba. Hanyuma y’ibyo muri uwo mugoroba, yarambajije ati “ubona ute ibyo kuza gukora kuri Beteli?”

Naramusubije nti “mu by’ukuri simbizi neza; nta bintu byinshi nzi ku bihereranye n’ubuzima bwo kuri Beteli.”

Tumaze kubitekerazaho mu gihe cy’ibyumweru byinshi, twabwiye Umuvandimwe Knorr ko twashoboraga kuza mu gihe yari kuba abishaka. Mu cyumweru cyakurikiyeho, twabonye ibaruwa yadusabaga kwitaba kuri Beteli ku itariki ya 27 Mata 1957, umunsi w’isabukuru ya 21 y’ishyingiranwa ryacu.

Kuri uwo munsi wa mbere twagereyeho kuri Beteli, Umuvandimwe Knorr yampaye amabwiriza asobanutse neza ku bihereranye n’icyo badushakiraga. Yarambwiye ati “ubu ntukiri umugenzuzi usura amatorero; uri hano kugira ngo ukore umurimo wo kuri Beteli. Uwo ni wo murimo w’ingenzi kurusha iyindi ugomba gukora, kandi turashaka ko ukoresha igihe cyawe n’imbaraga zawe kugira ngo ushyire mu bikorwa imyitozo ubonera hano kuri Beteli. Turashaka ko uguma hano.”

Ubuzima bwo Kuri Beteli Bufite Ireme

Inshingano nabanje guhabwa yari iyo gukora mu Biro Bishinzwe za Abonema z’Amagazeti, n’Ibishinzwe Gutegura no Kohereza Amabaruwa. Nyuma y’aho, hashize imyaka igera hafi kuri itatu, Umuvandimwe Knorr yantumyeho mu biro bye. Icyo gihe yamenyesheje ko impamvu nyakuri yanzanye kuri Beteli, ari iyo gukora mu bihereranye n’imirimo yo kwita ku bagize umuryango wa Beteli. Amabwiriza yampaye yari asobanutse neza kandi agusha ku ngingo, agira ati “uri hano kugira ngo uyobore imirimo yo kwita ku muryango wa Beteli.”

Kuyobora imirimo yo kwita ku muryango wa Beteli, byanyibukije amasomo ababyeyi banjye bari baranyigishije igihe nari nkiri umwana mu giturage. Umuryango wa Beteli umeze neza neza nk’umuryango w’abantu bo mu rugo rusanzwe. Hari imirimo yo kumesa, guteka, koza amasafuriya n’amasahane, gusasa n’ibindi n’ibindi. Gahunda yo kuri Beteli, igerageza gutuma Beteli iba ahantu heza ho kuba, aho umuntu ashobora kumva ko ari iwabo.

Ntekereza ko hari amasomo menshi imiryango ishobora kuvana ku mikorere ya Beteli. Tubyuka kare mu gitondo, tugatangiza umunsi ibitekerezo byo mu buryo bw’umwuka binyuriye mu gusuzuma umurongo wa Bibiliya wagenewe gusomwa uwo munsi. Tuba twitezweho gukorana umwete kandi tukagira imibereho ishyize mu gaciro, ariko irangwa no gushishikarira akazi. Beteli ntimeze nk’ikigo cy’abihaye Imana nk’uko bamwe bashobora kubitekereza. Dukora byinshi bitewe n’uko tugendera kuri gahunda mu mibereho yacu. Hari benshi bavuze ko amasomo baboneye hano, nyuma y’aho yabafashije kwemera inshingano runaka zo mu miryango yabo no mu itorero rya Gikristo.

Abasore n’inkumi baza kuri Beteli, bashobora gushyirwa mu mirimo y’isuku, aho bamesera, cyangwa bagakora mu ruganda. Isi ishobora kudutera gutekereza ko bene iyo mirimo y’amaboko idusuzuguza kandi ikadutesha agaciro. Ariko kandi, abakiri bato kuri Beteli bibonera ko bene iyo mirimo bashinzwe ari ngombwa kugira ngo umuryango wacu ukore mu buryo bukwiriye kandi bushimishije.

Nanone kandi, isi ishobora kugushyiramo igitekerezo cy’uko ugomba kuzamurwa mu ntera no kuba umunyacyubahiro, kugira ngo wishime by’ukuri. Ibyo si byo rwose. Mu gihe dusohoza ibyo dushinzwe, tuba turimo ‘dukora ibyo twagombye gukora,’ kandi Yehova aduha imigisha (Luka 17:10, NW). Dushobora kunyurwa kandi tukagira ibyishimo nyakuri, mu gihe gusa twibuka intego y’umurimo wacu—ni ukuvuga gukora ibyo Yehova ashaka no guteza imbere inyungu z’Ubwami. Nituzirikana ibyo, akazi ako ari ko kose twahabwa, gashobora kudushimisha kandi kakatunyura.

Igikundiro cyo Kugira Uruhare mu Kwaguka

Mu ikoraniro ryabereye i Cleveland, muri Leta ya Ohio, mu mwaka wa 1942, hasigaye imyaka isaga icumi ngo tuze kuri Beteli, Umuvandimwe Knorr yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Amahoro—Mbese, Ashobora Kuramba?” Yagaragaje ko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari irimo ica ibintu muri icyo gihe yari kuzarangira, kandi ko hari kuzabaho igihe cy’amahoro cyari kuzatuma haboneka uburyo bwo kubwiriza mu rugero rwagutse. Ishuri ry’i Galēdi ritoza abamisiyonari, hamwe n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi rigamije kongera ubushobozi bw’abavandimwe bwo kuvugira mu ruhame, yashinzwe mu mwaka wa 1943. Nanone kandi, hateguwe amakoraniro manini. Amanini cyane yabaye mu myaka ya za 50, ni ayabereye i Yankee Stadium, muri Leta ya New York. Ku birebana n’amakoraniro yahabereye mu mwaka wa 1950 n’uwa 1953, nabonye uburyo bwo gufasha mu bihereranye no gutegura umudugudu munini cyane wari ugizwe n’utuzu twimukanwa (caravane), wacumbitsemo abantu ibihumbi bibarirwa muri za mirongo mu gihe cy’iminsi umunani buri koraniro ryagiye rimara.

Nyuma y’ayo makoraniro, ushyizemo n’irinini cyane kuruta ayandi yose ryabaye mu mwaka wa 1958, umubare w’ababwiriza b’Ubwami wariyongereye cyane. Ibyo byahise bigira ingaruka ku murimo twakoraga kuri Beteli. Mu mpera z’imyaka ya za 60 no mu ntangiriro z’imyaka ya za 70, twari dukeneye cyane ahantu ho gushyira abakozi n’ibyumba bagomba kuraramo. Kugira ngo dushobore gucumbikira abagize umuryango wacu bakomezaga kugenda biyongera, twagombaga kugira ibindi byumba byo kuraramo, ibikoni n’ibindi byumba byo kuriramo.

Umuvandimwe Knorr yadusabye, jye n’Umuvandimwe Max Larson, wari umugenzuzi w’uruganda, gushaka inzu iboneye yo kwagukiramo. Igihe nazaga kuri Beteli mu mwaka wa 1957, umuryango wacu w’abantu bagera hafi kuri 500, wabaga mu nzu imwe nini y’icumbi. Ariko uko imyaka yagiye ihita, Sosayiti yaguze amahoteli atatu manini yari hafi aho, maze irayavugurura—ayo mahoteli akaba ari Towers, Standish, na Bossert—hamwe n’andi mazu menshi mato kuri ayo. Mu mwaka wa 1986, Sasayiti yaguze isambu yahoze yubatswemo Hotel Margaret, maze ihubaka inzu nziza nshya, iba icumbi ry’abantu bagera hafi kuri 250. Hanyuma mu ntangiriro z’imyaka ya za 90, hubatswe inzu y’amagorofa 30 yo gucumbikira abandi bakozi 1.000 biyongera ku basanzwe. Ubu Beteli y’i Brooklyn, ishobora gucumbikira no kugaburira abantu basaga 3.300 bagize umuryango wacu.

Nanone kandi, haguzwe isambu i Wallkill, muri leta ya New York, ku birometero bigera hafi ku 160 uvuye kuri Beteli y’i Brooklyn. Uko imyaka yagiye ihita, uhereye mu mpera z’imyaka ya za 60, muri iyo sambu hubatswe amacumbi n’icapiro rinini. Ubu abagize umuryango wacu wa Beteli bagera hafi ku 1.200 ni ho baba kandi bakahakorera. Mu mwaka wa 1980, hatangiye gushakwa isambu ya hegitari zigera hafi kuri 250, yaba iri mu nkengero z’umugi wa New York, ikaba iri ahantu hagera imihanda minini myiza. Umuntu ushinzwe gushakira abandi ibibanza yaradusetse, maze aratubwira ati “isambu nk’iyo muzayikura he? Ntishobora kuboneka rwose.” Ariko bukeye bwaho mu gitondo, yaraduhamagaye aratubwira ati “ya sambu nayibaboneye.” Ubu aho hantu hari Icyigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha cy’i Patterson, muri Leta ya New York. Hatangirwa amasomo, kandi hari umuryango w’abakozi basaga 1.300.

Amasomo Nigishijwe

Namenye ko umugenzuzi mwiza ari ushobora kwigira ku bandi ibintu by’agaciro. Ibyinshi mu byemezo nagiye ngira igikundiro cyo gushyira mu bikorwa igihe nari umugenzuzi muri Beteli, byagiye bituruka ku bandi.

Igihe nazaga kuri Beteli, hari benshi bari bashaje, nk’uko nanjye meze muri iki gihe. Abenshi ubu barapfuye. Ni nde usimbura abo basaza kandi bagapfa? Buri gihe si ko baba ari abantu bafite ubushobozi kurusha abandi. Ni ababa bahari, bakora ari abizerwa ku murimo, bitanga bakaboneka.

Ikindi kintu cy’ingenzi kigomba kwibukwa, ni akamaro ko kugira umugore mwiza. Inkunga natewe na Fern, umugore wanjye nkunda, yambereye ubufasha bukomeye mu gusohoza inshingano zanjye za gitewokarasi. Abagabo bafite inshingano yo kureba neza niba abagore babo bishimira inshingano zabo. Ngerageza gushyira kuri gahunda ikintu jye na Fern dukunda gukora. Si ngombwa ko kiba ari ikintu gihenze, kiba gusa ari ikintu gitandukanye gato n’ibyo dukora buri munsi. Umugabo afite inshingano yo gukora utuntu two gushimisha umugore we. Igihe amarana na we, gifite agaciro gakomeye kandi gishira vuba, ku bw’ibyo rero, agomba kugikoresha neza.

Nshimishwa no kuba ndiho mu minsi y’imperuka Yesu yavuze. Iki ni cyo gihe gishishikaje cyane kurusha ibindi mu mateka y’abantu yose. Dushobora kwitegereza kandi tukarebesha amaso yacu yo kwizera, ukuntu Umwami ateza imbere umuteguro we awutegurira kuza kw’isi nshya yasezeranyijwe. Iyo nsubije amaso inyuma nkareba igihe maze mu murimo wa Yehova, nshobora kubona ko Yehova ari we uyobora uwo muteguro—atari abantu. Twe turi abagaragu be gusa. Ubwo bimeze bityo, tugomba guhora tumushakiraho ubuyobozi. Igihe atugaragarije ibyo tugomba gukora, twagombye kumvira nta yandi mananiza, kandi tugafatanyiriza hamwe.

Korana n’umuteguro mu buryo bwuzuye, maze ube wizeye ubuzima bwuzuye, kandi burangwa n’ibyishimo. Icyo waba ukora cyose—waba uri umupayiniya, waba uri umugenzuzi w’akarere, waba uri umubwiriza ukorana n’itorero, waba ukora kuri Beteli cyangwa se ukora umurimo w’ubumisiyonari—kurikiza amabwiriza wahawe kandi ufatane uburemere umurimo wawe. Kora uko ushoboye kose kugira ngo wishimire inshingano yose na buri munsi wose umaze ukora umurimo wa Yehova. Uzananirwa, kandi rimwe na rimwe ushobora kugira akazi kenshi cyane, cyangwa ugacika intege. Icyo ni cyo gihe ugomba kwibuka impamvu yatumye wegurira Yehova ubuzima bwawe. Ni ukugira ngo ukore ibyo ashaka, si ibyo wowe ushaka.

Nta munsi n’umwe nigeze nza gukora ngo mbure kwishimira ibyo nakoze. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo twiyeguriye Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose, tunyurwa no kumenya ko ‘twakoze ibyo twagombaga gukora’ (NW).

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Urwego Rushinzwe Amagazeti

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Umudugudu w’utuzu twimukanwa, mu mwaka wa 1950

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Dukora ubupayiniya muri Baltimore, mu mwaka wa 1946

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Ndi kumwe na Fern muri wa mudugudu w’utuzu twimukanwa mu mwaka wa 1950

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Turi kumwe na Nathan Knorr n’umugore we Audrey

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ikigo cya Watch Tower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha cy’i Patterson, muri leta ya New York

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ndi kumwe na Fern muri iki gihe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze