‘Ukuri Kuzababatura’
“Muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra.” Uko ni ko Yesu yavuze igihe yigishaga imbaga y’abantu bari bateraniye mu rusengero i Yerusalemu (Yohana 8:32). Intumwa za Yesu zashoboraga guhita zibona ko inyigisho za Yesu ari ukuri. Zari zarabonye ibihamya byinshi by’uko umwigisha wazo akomoka ku Mana.
ARIKO kandi, muri iki gihe hari abantu bamwe bashobora kumva bibakomereye kumenya ukuri Yesu yavugaga uko ari ko. Nk’uko byari bimeze mu minsi y’umuhanuzi Yesaya, muri iki gihe nabwo hari “abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi; umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima; ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira” (Yesaya 5:20). Kubera ko muri iki gihe harimo hakwirakwizwa ibitekerezo byinshi, za filozofiya nyinshi hamwe n’uburyo bwo kubaho butandukanye, hari abantu benshi bumva ko ibintu byose biterwa n’ukuntu umuntu abyumva, kandi ko nta kintu wavuga ko ari cyo cy’ukuri.
Igihe Yesu yabwiraga abari bamuteze amatwi ko ukuri kwari kuzababatura, baramushubije bati “ko turi urubyaro rwa Aburahamu, akaba ari ntabwo twigeze na hato kuba imbata z’umuntu wese: none uvugiye iki ngo tuzabātūrwa?” (Yohana 8:33). Ntibumvaga ko bakeneye umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cyo kubabatura. Ariko kandi, icyo gihe Yesu yarababwiye ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese ukora ibyaha ari imbata y’ibyaha” (Yohana 8:34). Ukuri Yesu yavugaga, gushobora gukingura inzira ijyana ku mudendezo wo kubaturwa mu cyaha. Yesu yaravuze ati “Umwana nababātūra, muzaba mubātūwe by’ukuri” (Yohana 8:36). Bityo rero, ukuri kubatura abantu ni ukuri ku byerekeye Yesu Kristo, Umwana w’Imana. Umuntu uwo ari we wese ashobora kubaturwa ku cyaha n’urupfu, ari uko gusa yizeye igitambo cy’ubuzima bwa kimuntu butunganye bwa Yesu.
Ikindi gihe, Yesu yagize ati “ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:17). Ijambo ry’Imana rivugwa muri Bibiliya, ni ukuri gushobora kubatura abantu mu miziririzo no mu gusenga kw’ikinyoma. Bibiliya ikubiyemo ukuri ku bihereranye na Yesu Kristo, ukuri gutuma abantu bamwizera kandi kukabugururira inzira yo kugira ibyiringiro bishimishije by’igihe kizaza. Kumenya ukuri kw’Ijambo ry’Imana ni ikintu gihebuje!
Kumenya ukuri ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki? Muri iki gihe, n’ubwo amadini menshi yihandagaza avuga ko akurikiza Bibiliya, usanga yaracengewe cyane na za folozofiya z’abantu hamwe n’imigenzo yabo. Akenshi, usanga abayobozi ba kidini basa n’aho badahangayikishwa cyane n’amanyakuri y’ubutumwa bwabo nk’uko bahangayikishwa no kwemerwa n’abantu. Hari bamwe bumva ko Imana yishimira uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusenga, ko bupfa gusa kuba buvuye ku mutima. Ariko kandi, Yesu Kristo yagize ati “igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu [m]wuka no mu kuri: kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.”—Yohana 4:23.
Niba dushaka gusenga Imana mu buryo yemera, tugomba kumenya ukuri. Icyo ni ikintu cy’ingenzi. Ni cyo ibyishimo byacu by’iteka bishingiyeho. Ku bw’ibyo rero, buri muntu yagombye kwibaza ati ‘mbese, uburyo bwanjye bwo gusenga bwemerwa n’Imana? Mbese mu by’ukuri, nshishikazwa no kumenya ukuri kw’Ijambo ry’Imana? Cyangwa se, naba ntinya icyo natahura ndamutse nkoze isuzuma ryitondewe?’