ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/10 pp. 19-23
  • Imico y’Uturere n’Amahame ya Gikristo—Mbese Birahuza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imico y’Uturere n’Amahame ya Gikristo—Mbese Birahuza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Aho Ibintu Bisobanutse Neza
  • Bite Se ku Birebana n’Imigenzo Itagize Icyo Itwaye?
  • Mu Gihe Umugenzo Ubangamira Amajyambere yo mu Buryo bw’Umwuka
  • Tuzirikane Ibintu Bikundwa mu Karere Turimo
  • Ba Maso Utarengera Umupaka!
  • Umuco Ufite Umwanya Wawo
  • Mwirinde imihango idashimisha Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ibibazo by’Abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/10 pp. 19-23

Imico y’Uturere n’Amahame ya Gikristo​—⁠Mbese Birahuza?

STEPHEN, Umuhamya wo mu Burayi bw’Amajyaruguru, yoherejwe gukora umurimo w’ubumisiyonari mu gihugu cyo muri Afurika. Mu gihe yari arimo atembera mu mujyi ari kumwe n’umuvandimwe wo muri ako karere, yarikanze, ubwo uwo muvandimwe yamufataga mu ntoki.

Ibyo gutembera mu muhanda ugendamo abantu benshi afatanye mu ntoki n’undi mugabo, byari ibintu bitangaje kuri Stephen. Mu muco w’iwabo, uwo mugenzo werekeza ku mikorere y’abagabo bendana n’abandi bagabo (Abaroma 1:27). Nyamara kandi kuri uwo muvandimwe w’Umunyafurika, kugenda bafatanye mu ntoki byari ikimenyetso cy’ubucuti gusa. Kwanga gufatana na we mu ntoki, byari kuba bisobanura kwanga kugirana na we ubucuti.

Kuki twagombye gushishikazwa n’ibyo abantu batandukaniyeho mu birebana n’umuco? Mbere na mbere, ni ukubera ko abagize ubwoko bwa Yehova bashishikariye gusohoza ubutumwa bahawe n’Imana, bwo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19). Kugira ngo basohoze iyo nshingano, hari bamwe na bamwe bagiye bimuka, bajya gukorera ahakeneye abakozi cyane kurusha ahandi. Kugira ngo bagire icyo bageraho mu turere dushya baba bagiyemo, bagomba gusobanukirwa imico y’uturere itandukanye bahura na yo, kandi bakayimenyereza. Icyo gihe baba bashobora gukorana mu bumwe n’abavandimwe na bashiki babo, ari nako barushaho kugira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza mu ruhame.

Byongeye kandi, muri iyi si ivurunganye, hari abantu benshi bagiye bahunga, bakava mu bihugu byabo birimo imvururu bitewe n’impamvu zishingiye kuri politiki cyangwa ku bukungu, maze bakajya kwibera mu bindi bihugu. Bityo rero, dushobora rwose kwibonera ko mu gihe tubwiriza abo bantu bashya, tugenda duhura n’imigenzo mishya (Matayo 22:39). Iyo tugitangira guhura n’imyifatire inyuranye, bishobora gutuma mu buryo runaka tuba mu rujijo ku birebana n’imigenzo tutamenyereye.

Aho Ibintu Bisobanutse Neza

Umuco uhangirwa mu muryango wa kimuntu. Ku bw’ibyo rero, mbega ukuntu byaba ari ukwiruhiriza ubusa, umuntu aramutse ‘akabije gukiranuka,’ maze akagenzura buri kagenzo kose, kugira ngo akunde amenye niba gahuje n’amahame ya Bibiliya!​—Umubwiriza 7:16.

Ku rundi ruhande, ni ngombwa kumenya imigenzo yo mu karere runaka inyuranyije n’amahame y’Imana mu buryo bugaragara. Icyakora, ubusanzwe usanga ibyo bitagoye, kuko Ijambo ry’Imana riba rihari kugira ngo ‘ribitunganye’ (2 Timoteyo 3:16). Urugero, kugira abagore benshi ni umuco wogeye mu bihugu bimwe na bimwe, ariko ku Bakristo b’ukuri, ihame rishingiye ku Byanditswe ni iry’uko umugabo agira umugore umwe gusa, ntamuharike akiriho.​—⁠Itangiriro 2:24; 1 Timoteyo 3:2.

Mu buryo nk’ubwo, imigenzo y’ihamba imwe n’imwe yagenewe gukumira imyuka mibi, cyangwa ishingiye ku myizerere y’uko ubugingo budapfa, ntishobora kwemerwa ku Mukristo w’ukuri. Abantu bamwe na bamwe bosereza abapfuye imibavu cyangwa bakabavugira amasengesho, kugira ngo birukane imyuka mibi. Abandi barara ku kiriyo cyangwa bakanakora umuhango wa kabiri wo guhamba, bagamije gufasha uwapfuye kwitegura ubuzima bwo ‘mu yindi si.’ Ariko kandi, Bibiliya yo yigisha ko iyo umuntu apfuye ‘nta cyo [aba] akizi,’ kandi ku bw’ibyo, nta we ashobora kugirira neza cyangwa nabi.​—Umubwiriza 9:5; Zaburi 146:4.

Nta gushidikanya, hari imigenzo myinshi ihuza n’Ijambo ry’Imana. Mbega ukuntu twumva tugaruye ubuyanja iyo tugeze ahantu hakirangwa umuco wiganjemo umwuka wo kwakira abashyitsi, aho usanga hari imigenzo isaba ko n’umunyamahanga asuhuzwa yishimiwe, kandi byaba ngombwa agahabwa icumbi! Iyo wowe ubwawe ukorewe ibyo bintu, mbese ntiwumva usunikiwe gukurikiza urwo rugero? Niba ari ko bimeze, nta gushidikanya ko bizatuma kamere yawe ya Gikristo irushaho kuba nziza.​—⁠Abaheburayo 13:1, 2.

Ni nde muri twe wakwishimira kuzirikwa ku katsi ategereje uwo bahanye gahunda? Mu bihugu bimwe na bimwe, ibyo ntibikunze kubaho bitewe n’uko kubahiriza igihe ari ikintu cyitabwaho cyane. Bibiliya itubwira ko Yehova ari Imana igira gahunda (1 Abakorinto 14:33). Ku bw’iyo mpamvu, yagennye ‘umunsi n’igihe’ azavaniraho ububi, kandi atwizeza ko ibyo ‘bitazatinda’ (Matayo 24:36; Habakuki 2:3). Imico y’uturere ishyigikira ibyo kubahiriza igihe mu buryo bushyize mu gaciro, idufasha kugendera kuri gahunda no kubaha abandi bantu n’igihe cyabo mu buryo bukwiriye, ibyo nta gushidikanya bikaba bihuje n’amahame y’Ibyanditswe.​—⁠1 Abakorinto 14:40; Abafilipi 2:4.

Bite Se ku Birebana n’Imigenzo Itagize Icyo Itwaye?

N’ubwo imigenzo imwe n’imwe ihuje rwose n’uburyo bwo kubaho bwa Gikristo, hari indi idahuje na bwo. Ariko se, bite ku birebana n’imigenzo runaka idashobora kugaragazwa ko ari myiza cyangwa ko ari mibi? Hari imigenzo myinshi usanga idafite icyo itwaye, kandi uko tuyifata bishobora kugaragaza ukuntu tutabogama mu buryo bw’umwuka.

Urugero, hari uburyo bwinshi bwo gusuhuzanya​—⁠guhana umukono, kunamira umuntu, kumusoma, ndetse wenda no guhoberana. Mu buryo nk’ubwo, hari imigenzo myinshi itandukanye ihereranye n’imyifatire umuntu agomba kugira ku meza. Mu bihugu bimwe na bimwe, usanga abantu basangirira ku isahani imwe. Usanga gutura umubi ari uburyo bwemewe​—ndetse bunifuzwa​—bugaragaza ugushimira mu bihugu runaka, mu gihe mu bindi ho usanga bitemewe, kandi bikaba byafatwa nko kutagira ikinyabupfura na gike.

Aho kurobanura imigenzo wowe ku giti cyawe ukunda cyangwa udakunda muri iyo itagize icyo itwaye, shishikazwa no kugira imyifatire ikwiriye ku bihereranye na yo. Inama ihoraho yo muri Bibiliya, idutegeka ‘kutagira icyo dukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko tutari, ahubwo tukicisha bugufi mu mitima, umuntu wese yibwira ko mugenzi we amuruta’ (Abafilipi 2:3). Mu buryo nk’ubwo, uwitwa Eleanor Boykin yanditse mu gitabo cye This Way, Please​—⁠ A Book of Manners, agira ati “umutima w’ineza ni cyo kintu cya mbere uba ukeneye.”

Ubwo buryo burangwa no kwicisha bugufi, buzatuma tudapfobya imigenzo y’abandi. Tuzumva dusunikiwe kujya mbere mu kumenya uko abandi bantu babaho, kwifatanya mu migenzo yabo, no kurya ku byo kurya byabo aho kwifata cyangwa kwishisha ikintu cyose gisa n’aho gitandukanye n’ibyacu. Iyo tugize imyifatire yo gushaka kwitabira ibitekerezo by’abandi kandi tukifuza kugerageza imyifatire mishya, tuba tugaragaza ko twubashye umuntu watwakiriye cyangwa bagenzi bacu bo mu bindi bihugu. Nanone kandi, mu gihe ‘twagura’ imitima yacu n’ubushobozi bwacu mu by’ubumenyi, tuba twiyungura.​—⁠2 Abakorinto 6:13.

Mu Gihe Umugenzo Ubangamira Amajyambere yo mu Buryo bw’Umwuka

Byagenda bite mu gihe tubonye imigenzo ubwayo itabangamira Ibyanditswe, ariko ikaba idatuma umuntu agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe, ushobora gusanga abantu badakunda gushamadukira ibintu cyane. Ubwo buryo bwo kubaho burangwa no kudafatana ibintu uburemere, bushobora kugabanya imihangayiko, ariko bushobora gutuma gusohoza umurimo wacu ‘mu buryo bwuzuye’ birushaho kutugora.​—⁠2 Timoteyo 4:5, NW.

Ni gute dushobora gutera abandi inkunga yo kwirinda gusubika ibintu by’ingenzi ngo bizabe bikorwa “ejo”? Wibuke ko “umutima w’ineza [ari] cyo kintu cya mbere uba ukeneye.” Dusunitswe n’urukundo, dushobora gutanga urugero, hanyuma tugasobanura tubigiranye ubugwaneza inyungu zo kudasubika ibintu byakagombye gukorwa uyu munsi ngo bizabe bikorwa ejo (Umubwiriza 11:4). Icyo gihe kandi, tugomba no kuba maso kugira ngo umuco wo kwizerana utahazaharira, ngo ni ukugira ngo hakunde hakorwe byinshi. Mu gihe abandi badahise bemera ibitekerezo byacu, ntitwagombye kubashyiraho igitugu cyangwa kubatura umujinya. Urukundo rugomba buri gihe kuba ari rwo rushyirwa imbere, tukarurutisha ubushobozi dufite.​—1 Petero 4:8; 5:3.

Tuzirikane Ibintu Bikundwa mu Karere Turimo

Tugomba kureba neza niba inama iyo ari yo yose dutanze ikwiriye, ko atari uburyo bwo gushaka guhatira abandi ibyo twebwe ubwacu twikundira. Urugero, imyambarire y’abantu iranyuranye cyane. Mu turere twinshi, birakwiriye ko umugabo ubwiriza ubutumwa bwiza aba yambaye karuvati, ariko mu bihugu bimwe na bimwe byo mu turere tw’ubushyuhe, bishobora kubonwa nk’aho ari ugukabya kugendera ku mihango. Kuzirikana imyambarire abantu bo mu karere kacu babona ko ikwiriye ku muntu wiyubashye ukora akazi kamuhuza na rubanda, incuro nyinshi bizatuyobora mu buryo bw’ingirakamaro. Ni iby’ingenzi kugira umuco wo ‘kwirinda,’ mu gihe dusuzuma iyo ngingo ikomeye irebana n’imyambarire.​—⁠1 Timoteyo 2:9, 10.

Byagenda bite mu gihe umugenzo runaka utadushimisha? Mbese, twagombye guhita tuwanga nta kuzuyaza? Oya si ngombwa. Umugenzo twavuze tugitangira wo kugenda abagabo bafatanye mu ntoki, wari wemewe rwose muri ako karere ko muri Afurika. Wa mumisiyonari amaze kubona ko hafi aho hari abandi bagabo bagenda bafatanye mu ntoki, yarushijeho kumva yisanzuye.

Intumwa Pawulo, mu gihe yakoraga ingendo ndende z’ubumisiyonari, yasuye amatorero yabaga agizwe n’abantu barerewe mu mimerere itandukanye. Nta gushidikanya, hakundaga kuboneka ibintu batahurizagaho mu rwego rw’umuco. Ku bw’ibyo rero, Pawulo yageragezaga guhuza n’imigenzo iyo ari yo yose yabaga ahuye na yo uko byabaga bishoboka kose, ari nako agendera ku mahame ya Bibiliya mu buryo butajegajega. Yarivugiye ati “kuri bose [“ku bantu b’ingeri zose,” NW ] nabaye byose, kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.”​—⁠1 Abakorinto 9:22, 23; Ibyakozwe 16:3.

Hari ibibazo bike ku birebana n’ibyo, bishobora kudufasha kumenya uko twagombye kwifata ku migenzo mishya. Nidukurikiza umugenzo runaka mushya​—⁠cyangwa nitutawukurikiza​—⁠ni gute abatureba bari bubibone? Mbese, bazumva barehejwe n’ubutumwa bw’Ubwami, bitewe n’uko babonye ko tugerageza gukurikiza umuco wabo? Ku rundi ruhande se, turamutse dukurikije umugenzo runaka wo mu karere turimo, mbese ‘umurimo wacu wagira umugayo?’​—⁠2 Abakorinto 6:3.

Niba twifuza ko ‘ku bantu b’ingeri zose twaba byose,’ dushobora kuba tugomba guhindura imyifatire runaka yadushinzemo imizi mu buryo bwimbitse, ku bihereranye n’ibyo tubona ko bikwiriye n’ibidakwiriye. Akenshi, usanga uburyo “bukwiriye” n’ “ubudakwiriye” bwo gukora ikintu, bushingiye gusa ku karere tubamo. Bityo rero, usanga mu gihugu kimwe gufatana mu ntoki ku bagabo ari ikimenyetso cy’ubucuti, mu gihe mu bindi bihugu byinshi ho bishobora rwose gutesha agaciro ubutumwa bw’Ubwami.

Ariko kandi, hari indi migenzo iba yemewe mu turere tunyuranye, ndetse ikaba ishobora no kuba ikwiriye ku Bakristo; icyakora, tugomba kugira amakenga.

Ba Maso Utarengera Umupaka!

Yesu Kristo yavuze ko n’ubwo abigishwa be batari gukurwa mu isi, bagombaga gukomeza “[kutaba] ab’isi” (Yohana 17:15, 16). Icyakora rimwe na rimwe, usanga bitoroshye gutandukanya ibigize isi ya Satani n’ibintu byo mu muco gusa. Urugero, umuzika n’imbyino byacengeye mu mico y’uturere hafi ya twose, n’ubwo usanga hari uturere bifitemo uruhare rukomeye cyane.

Dushobora mu buryo bworoshye gufata imyanzuro​—⁠ishingiye cyane cyane ku mimerere twarerewemo kurusha uko yaba ishingiye ku mpamvu ziboneye zo mu Byanditswe. Uwitwa Alex, akaba ari umuvandimwe w’Umudage, yoherejwe gukorera muri Hisipaniya. Mu karere yari yarahozemo, kubyina ntibyari byogeye cyane, ariko muri Hisipaniya ho, ni bimwe mu bigize umuco. Ubwo yabonaga ku ncuro ya mbere umuvandimwe na mushiki wacu babyina imbyino yo muri ako karere babyina vuba na vuba bashishikaye, yaguye mu kantu. Mbese, ubwo buryo bwo kubyina bwari bubi, cyangwa se wenda bwari ubw’isi? Mbese iyo yemera uwo mugenzo, yari kuba apfobeje amahame ye? Alex yaje kumenya ko n’ubwo uwo muzika n’ubwo buryo bwo kubyina byari bitandukanye n’iby’iwabo, nta mpamvu yari gutuma yumva ko abavandimwe na bashiki be bo muri Hisipaniya bapfobyaga amahame ya Gikristo. Kuba yaraguye mu kantu, byatewe n’ukuntu iyo mico y’uturere yombi yari itandukanye.

Ariko kandi, Emilio, umuvandimwe ukunda imbyino gakondo zo muri Hisipaniya, yiyemereye ko hari akaga. Yagize ati “nzi neza ko hari uburyo bwinshi bwo kubyina busaba ko abantu babiri b’ibitsina byombi bagwatirana. Jyewe w’umuseribateri, nzi neza ko ibyo bishobora kugira ingaruka ku byiyumvo nibura by’umwe muri abo babyinana. Rimwe na rimwe, kubyina bishobora kuba impamvu y’urwitwazo yo kugaragaza urukundo ufitiye umuntu wumva wikundiye. Kureba neza ko umuzika runaka uzira amakemwa, kandi ko ababyina bombi bategeranye cyane, bishobora kuba uburinzi. Ariko kandi, ndemeza rwose ko mu gihe itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri basohotse bagiye kubyinana, biba bigoye cyane kugira ngo bakomeze kurangwa n’umwuka wa gitewokarasi.”

Nta gushidikanya, ntitwakwifuza kwitwaza umuco wacu ngo dukunde tubone impamvu yo kwirundumurira mu myifatire y’isi. Kuririmba no kubyina byari bifite umwanya mu muco w’ishyanga ry’Isirayeli, kandi igihe Abisirayeli bari ku Nyanja Itukura bamaze kubohorwa mu Misiri, bakoze ibirori byari bikubiyemo no kuririmba no kubyina (Kuva 15:1, 20). Ariko kandi, uburyo bwabo bwo kuririmba no kubyina bwari bunyuranye n’ubw’isi y’abapagani yari ibakikije.

Ikibabaje ni uko mu gihe bari bategereje ko Mose agaruka ava ku Musozi Sinayi, Abisirayeli barambiwe, bagakora inyana ya zahabu, maze bamara kurya no kunywa “ba[ga]hagurutswa no gukina” (Kuva 32:1-6). Igihe Mose na Yosuwa bumvaga urusaku rw’imiririmbire yabo, rwahise rubahagarika umutima (Kuva 32:17, 18). Abisirayeli bari barengereye wa ‘mupaka,’ kandi noneho uburyo bwabo bwo kuririmba no kubyina bwari busigaye busa n’ubw’isi y’abapagani yari ibakikije.

Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe umuzika no kubyina bishobora kuba ari ibintu byemewe muri rusange mu karere kacu, kandi bikaba bidahungabanya umutimanama w’abandi. Ariko iyo urumuri rw’amatara rugabanyijwe, hakongerwamo amatara yaka amyasa, cyangwa hagacurangwa umuzika ufite injyana inyuranye n’isanzwe, ibyahoze ari ibintu byemewe bishobora noneho kuzamo umwuka w’isi. Wenda dushobora kuvuga tuti “uwo ni wo muco wacu.” Aroni na we yatanze impamvu nk’iyo y’urwitwazo, igihe yarekaga hagakorwa imyidagaduro n’uburyo bwo gusenga bya gipagani, maze akabyita uko bitari, avuga ko ari “umunsi mukuru w’Uwiteka.” Iyo mpamvu y’urwitwazo idafashije nta shingiro yari ifite. N’ikimenyimenyi, imyifatire yabo yahindutse “ibitwenge ku banzi babo.”​—Kuva 32:5, 25.

Umuco Ufite Umwanya Wawo

Imigenzo ihabanye cyane n’iyacu ishobora kubanza kudushisha, ariko yose si ko byanze bikunze iba itemewe. Nidukoresha “ubushobozi [bwacu] bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe,” tuzashobora kumenya imigenzo ihuje n’amahame ya Gikristo n’idahuje na yo (Abaheburayo 5:14, NW). Nitugaragariza bagenzi bacu umutima w’ineza wuzuye urukundo tubakunda, tuzagira imyifatire ikwiriye mu gihe tuzaba duhuye n’imigenzo itagize icyo itwaye.

Uko tugenda tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu bantu bo mu karere kacu cyangwa ka kure, gushyira mu gaciro ku birebana n’imico y’uturere inyuranye, bizatuma tuba “[byose] kuri bose.” Kandi nta gushidikanya, tuzibonera ko uko tugenda twimenyereza imico y’uturere dutandukanye, bizadufasha kugira imibereho y’agaciro, ishishikaje kandi ishimishije.

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Indamukanyo za Gikristo zishobora gukorwa mu buryo bwinshi bukwiriye

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Gushyira mu gaciro ku birebana n’imico y’uturere inyuranye, bishobora gutuma tugira imibereho y’agaciro kandi ishimishije

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze