Ababwiriza b’Ubwami Barabara Inkuru
Uko Uwahoze Arwanya Ukuri Yaje Kugera Aho Akakumenya
INTAMBARA y’isubiranamo ry’abenegihugu muri Liberiya yavuzweho byinshi mu itangazamakuru. Abantu bagera mu bihumbi bibarirwa muri za mirongo batakaje ubuzima bwabo, ndetse n’abandi benshi kurushaho barahunga. N’ubwo ariko habayeho iyo mimerere igoye, abantu bafite umutima utaryarya baracyakomeza kugana ukuri, nk’uko inkuru y’ibyabaye ikurikira ibigaragaza.
Kuva uwitwa James afite imyaka icumi, yarerewe mu Itorero ry’Abaluteriyani. Amaze kuba umwanditsi w’ikinyamakuru cy’itorero, yakoresheje uwo mwanya yari arimo, yandika inyandiko zisebya Abahamya ba Yehova. Nyamara kandi, ibyo yanabikoraga atarigeze abonana n’umwe muri bo.
Byaje kugera ubwo James ava mu bwanditsi bw’icyo kinyamakuru cy’itorero, akajya yikorera ku giti cye, acunga hoteli ye yungukaga cyane. Umunsi umwe, ubwo yari yicaye aho bakirira abantu muri iyo hoteli, bashiki bacu babiri bambaye neza barakomanze. Abonye ukuntu bambaye neza, yabahaye ikaze. Ariko ubwo bamubwiraga ikibagenza, yaravuze ati “ndahuze cyane, nta mwanya mfite wo kuganira.” Abo Bahamya bamusabye gukoresha abonema z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, maze arabyemera kugira ngo abone uko abikiza. Mu gihe cy’amezi 12, ayo magazeti yagiye amugeraho iwe mu rugo, ariko akayarunda mu ishashi atiriwe anafungura ibifuniko byayo.
Igihe intambara y’isubiranamo ry’abaturage yacaga ibintu, James yafashe igikapu maze agipakiramo amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro, kugira ngo azahunge mu gihe azaba agitangira kubona ko yugarijwe. Umunsi umwe mu gitondo, igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye ku muryango w’inyuma w’inzu ye, maze ashya ubwoba, abatura cya gikapu cye ahungisha amagara ye. Kugira ngo agere aho abandi baturage babarirwa mu bihumbi bari barahungiye, yagombaga kunyura kuri za bariyeri nyinshi. Aho ngaho, akenshi abantu b’inzirakarengane barahamburirwaga kandi bakahicirwa, ari nta mpamvu igaragara.
James ageze kuri bariyeri ya mbere, bamubajije utubazo duke maze bamusaba gufungura igikapu cye. Ubwo yagifunguraga, yarebyemo maze yumva akubiswe n’inkuba. Yumvise akutse umutima abonye ko igikapu yari yazanye atari cya kindi kirimo ibintu bye by’agaciro. Kubera ubwoba bwinshi, yari yateruye igikapu kirimo ya magazeti yose y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! atigeze afungura. Ariko kandi, igihe umusirikare yabonaga ayo magazeti kandi agasanga ku gifuniko handitsweho izina rye, yaravuze ati “oo, uri Umuhamya wa Yehova. Mwebwe nta cyo tubashakaho, tuzi ko mutabeshya.” Uwo musirikare amaze kuvana amagazeti make mu gikapu, yasabye James kwikomereza.
Ni nako byagiye bigenda ku zindi bariyeri icyenda zinyuranye, ubwo abasirikare bakuru bazihagarariye bose bibwiraga ko James ari Umuhamya wa Yehova, maze bakamureka agatambuka nta wumukozeho. Icyo gihe noneho, James yumvaga ashimira ku bwo kuba atazanye ibintu bye by’agaciro, bitewe n’uko akurikije ibyo yari yagiye abona, yashoboraga rwose kwicwa azira ubutunzi bwe.
Hanyuma, igihe yageraga kuri bariyeri ya nyuma kandi iteye ubwoba cyane kurusha izindi, yakuwe umutima no kubona imirambo myinshi igaramye aho. Umutima wamuvuyemo, maze yambaza izina rya Yehova. Yasenze Imana ayibwira ko nimufasha akarenga kuri urwo ruhotorero, azayikorera mu gihe cyose ashigaje kubaho.
James yerekanye igikapu cye ku basirikare, maze nanone baravuga bati “aba nta cyo tubashakaho.” Nuko barahindukira baramubwira bati “hari umwe mu bavandimwe banyu utuye munsi y’aka gasozi. Genda ube uri kumwe na we.” Icyo gihe noneho, ibitekerezo bya James ku bihereranye n’Abahamya byari byarahindutse burundu. Yahise asanga uwo muvandimwe, maze hakorwa gahunda zo gutangira icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo.a
Hashize iminsi mike, habaye igitero maze biba ngombwa ko ahunga akava muri ako karere. Icyo gihe noneho ariko, James yahungiye mu bihuru, ahungana igitabo cye Kubaho Iteka cyonyine! Mu mezi 11 yamaze atabonana n’Abahamya, yize igitabo cye agisubiramo incuro eshanu. Hanyuma, aho ashoboreye kugaruka mu mujyi, yongeye gutangirana n’Abahamya icyigisho cye cya Bibiliya, maze agira amajyambere mu buryo bwihuse. Mu gihe gito nyuma y’aho, yarabatijwe, none ubu akorana n’abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka ari uwizerwa.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.