Amagazeti Atangaza Ubwami
1 Twebwe Abahamya ba Yehova, tuzwiho kuba tubwiriza iby’Ubwami bw’Imana tubigiranye umwete. Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! dutanga, agira uruhare rukomeye cyane mu gufasha abantu babarirwa muri za miriyoni kugira ngo bige ibihereranye n’imigambi y’Imana. Ubutumwa buyakubiyemo ni ubutumwa bwiza koko, kubera ko butangaza ko Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu.
2 Ayo magazeti yibanda ku byo abantu bakeneye by’ukuri—ni ukuvuga mu buryo bw’ibyiyumvo, mu bihereranye n’imibanire y’abantu no mu buryo bw’umwuka. Kubera ko imico n’agaciro k’umuryango bigenda bikendera ahantu hose, amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! afasha abantu guteza imbere imibereho yabo, abereka ukuntu bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Gutanga ayo magazeti muri Mata na Gicurasi bizadushimisha.
3 Arashishikaje by’ukuri: Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! aboneka mu ndimi zivugwa n’abantu bose batuye isi. Ku bw’ibyo, amagazeti yacu arazwi neza. Dore impamvu zimwe na zimwe zituma ashishikaza abantu:
◼ Kubera ko ayo magazeti arangwa n’umurava kandi avuga ukuri, yerekana neza itandukaniro riri hagati y’icyiza n’ikibi.
◼ Atanga ibyiringiro ku bihereranye na paradizo ikiranuka izaza, bishingiye ku masezerano y’Imana yerekeranye no gutegeka isi binyuriye ku Bwami.
◼ Haba hakubiyemo ingingo nyinshi zinyuranye zije mu gihe gikwiriye, zikaba zishimisha abantu bari mu mimerere itandukanye n’abo mu mico yose.
◼ Ingingo ziyakubiyemo zanditswe mu buryo buhinnye, zirigisha, zishingiye ku bintu by’ukuri kandi ntizirangwa n’urwikekwe no gutandukira.
◼ Amashusho areshya atuma habaho gushimishwa ako kanya, kandi kubera ko ayo magazeti yanditse mu buryo bworoshye, bituma kuyasoma byoroha.
4 Yatange mu Rugero Rwagutse: Gutanga ayo magazeti mu buryo bugira ingaruka nziza, ahanini biterwa n’ukuntu twateguye uburyo bwo gutangiza ikiganiro tubigiranye umwete, tugena uburyo bwo gukoresha igihe cyacu, kandi dushyira kuri gahunda umurimo wacu wo kubwiriza. Byaba byiza gusuzuma no gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’ingirakamaro byatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1996 n’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukwakira 1996.
5 Menya Neza Ayo Magazeti: Mu gihe usoma buri nomero, tekereza ku muntu runaka ushobora kwishimira kuyifata. Shaka ingingo zihariye cyangwa imirongo y’Ibyanditswe ushobora kuvuga mu gihe utangiza ikiganiro. Tekereza ku kibazo ushobora kubaza kugira ngo utangize ikiganiro kandi ingingo irusheho gushishikaza.
6 Huza Uburyo bwo Gutangiza Ibiganiro n’Uko Umuntu Ameze: Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro bworoshye, buhuza n’imimerere, ushobora gukoresha ku mugabo, umugore, umuntu ugeze mu za bukuru, cyangwa ukiri muto, yaba uwo muziranye cyangwa uwo utazi.
7 Ba Witeguye Buri Gihe Gutanga Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!: Kubera ko byoroshye gushyira amagazeti mu isakoshi, mu gasakoshi gatwarwa mu ntoki cyangwa mu mufuka, dushobora kuyitwaza mu gihe turi ku rugendo cyangwa turimo tugura ibintu. Yatange mu gihe uvugana n’abantu mufitanye isano, abaturanyi, abo mukorana akazi, abo mwigana, cyangwa abarimu. Teganya umunsi buri cyumweru, kugira ngo utange ubuhamya ukoresheje amagazeti.
8 Garagaza ko Wishimira Amagazeti: Ntiyigera na rimwe ata agaciro. Igihe gihise ntigishobora kugabanya agaciro k’ubutumwa buyakubiyemo. Birumvikana ko nidushyiraho imihati yihariye kugira ngo dutange amagazeti yose tubona, ntibizaba ngombwa ko inomero za kera zirundana mu bubiko bwacu.
9 Gutanga Ubuhamya mu Mihanda, Bigira Ingaruka Nziza: Ubwo ni bumwe mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwo guha umubare munini w’abantu amagazeti. Ababwiriza bamwe na bamwe bakorera umurimo mu mihanda inyurwamo n’abantu benshi ku minsi inyuranye y’amasoko, kuri gahunda ihoraho.
10 Ifasi Ikorerwamo Imirimo y’Ubucuruzi Ibonekamo Umusaruro: Mu gihe dutanga ubuhamya iduka ku rindi, dusanga ari abantu bake baba batari mu ngo. Abacuruzi benshi bakira abantu neza babigiranye ikinyabupfura, kandi benshi bemera amagazeti babyishimiye. Erekana ingingo zikwiriye umucuruzi runaka muganira.
11 Gushyira Abantu Amagazeti Uko Asohotse, Byera Imbuto: Kubera ko amagazeti asohoka kabiri mu kwezi, birakwiriye gusubira gusura abantu bayasoma no kubabwira inomero zizakurikiraho. Tugomba gusubira gusura buri gihe, atari ukugira ngo dutange amagazeti gusa, ahubwo no kugira ngo dushishikarize abantu gushimishwa na Bibiliya. Gushyira abantu amagazeti uko asohotse, ni isoko nziza cyane y’abantu bashobora kuzaba ibyigisho bya Bibiliya.
12 Koresha Neza Cyane Ukwezi kwa Mata na Gicurasi: Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yagiriwe icyizere n’abantu babarirwa muri za miriyoni bishimira kuyasoma. Agira ingaruka nziza mu gutangaza Ubwami, bityo tukaba tugomba kwiyemeza kuyitwaza no kuyatanga uko tubonye uburyo. Turifuza ko amezi ya Mata na Gicurasi yazatangwamo amagazeti mu buryo butangaje!