Jya utanga amagazeti mu gihe ubwiriza
1, 2. Ni gute amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yagize ingaruka nziza ku mibereho y’abantu?
1 “Arashishikaje, ahuje n’igihe kandi atera inkunga.” “Ni yo atera inkunga kurusha ibinyamakuru byose nasomye.” Ayo magambo agaragaza neza uko abasomyi bo ku isi hose babona amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Koko rero, byaragaragaye ko amagazeti yacu ari ibikoresho by’agaciro kenshi mu kugeza ubutumwa bwiza ku ‘bantu bose.’—1 Tim 2:4.
2 Hari umucuruzi wahawe igazeti ya Réveillez-vous! yari irimo ingingo yamushimishije. Hanyuma yasomye n’Umunara w’Umurinzi bari bamuhanye na yo, ukaba wari ukubiyemo ingingo yahise imutera gusuzumana ubushishozi inyigisho y’Ubutatu yari amaze igihe kirekire yizera. Iyo ngingo yatumye atangira gushimishwa. Nyuma y’amezi atandatu yarabatijwe. Hari undi mugabo wajyaga yakira amagazeti buri gihe ariko ntayasome. Icyakora, umugore we ntiyemeraga kuganira n’Abahamya ariko agasoma amagazeti babaga basigiye umugabo we. Isezerano ryo muri Bibiliya rihereranye na paradizo yo ku isi izaturwamo n’abakiranutsi, ryamukoze ku mutima. Hashize igihe runaka, we n’umuhungu we hamwe na murumuna we, bose babaye abagaragu ba Yehova.
3. Ni akahe kamaro ko gutanga amagazeti yombi icyarimwe?
3 Jya utanga amagazeti yombi icyarimwe: Nk’uko ingero tumaze kubona zibigaragaza, ntidushobora kumenya neza abazasoma amagazeti yacu abo ari bo, cyangwa ingingo ishobora kubashimisha (Umubw 11:6). Ku bw’ibyo, ni byiza gutanga igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! icyarimwe, n’ubwo tuba twatanze ibitekerezo kuri imwe gusa. Mu mimerere imwe n’imwe, hari ubwo bishobora kuba bikwiriye ko dutanga nomero zinyuranye z’amagazeti yacu igihe dusuye umuntu.
4. Ni gute twakwishyiriraho gahunda yo gutanga amagazeti?
4 Ni byiza kugena umunsi umwe wo kwifatanya mu murimo wo gutanga amagazeti buri cyumweru. Calendrier des Témoins de Jéhovah 2005 igaragaza ko buri wa Gatandatu ari “Umunsi wo gutanga amagazeti.” Ariko kandi, kubera ko imimerere y’akarere n’iy’abantu itandukanye, hari bamwe bashobora kugena undi munsi wo gutanga amagazeti. Mbese ufite gahunda yo gutanga amagazeti buri cyumweru?
5. Ni ubuhe buryo bwo gutanga amazeti twagombye kwitabira, kandi se ni iki cyabidufashamo?
5 Jya wishyiriraho intego: Kwishyiriraho intego y’amagazeti tuzatanga mu kwezi bishobora kudufasha kurushaho kwibanda ku murimo wo gutanga amagazeti. Mbese ufite abantu ujya ushyira amagazeti uko asohotse? Mbese ujya uha amagazeti abantu muhura iyo uri mu murimo wo kubwiriza? Ushobora se gutanga amagazeti mu gihe ubwiriza mu muhanda, ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi n’ahandi abantu benshi bahurira? Mbese ujya witwaza amagazeti igihe ugiye mu rugendo, iyo ugiye kugura ibintu mu iduka n’iyo ugiye muri gahunda zawe? Jya ukoresha neza uburyo bwose bukwiriye uba ubonye kugira ngo ufashe abandi kungukirwa n’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!
6. Ni gute twakoresha neza amagazeti amaze igihe asohotse?
6 Twagombye nanone kwishyiriraho intego yo gutanga amagazeti amaze igihe asohotse dushobora kuba tugifite. N’iyo amagazeti yaba amaze ukwezi kumwe cyangwa abiri ataratangwa, ubutumwa buyakubiyemo bukomeza kugira agaciro kabwo. Jya uyaha abantu bashimishijwe. Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yabereye abantu babarirwa muri za miriyoni “ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye” (Imig 25:11). Nimucyo rero tujye tuyakoresha mu gufasha abandi bantu babarirwa muri za miriyoni kumenya Yehova no kumukorera.