Naretse Gusenga Umwami w’Abami Nyoboka Ugusenga k’Ukuri
BYAVUZWE NA ISAMU SUGIURA
N’ubwo mu mwaka wa 1945 byagaragaraga ko u Buyapani bwari burimo butsindwa Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, twari dufite icyizere cy’uko kamikaze (“umuyaga w’Imana”) yari guhuha maze igahashya umwanzi. Ijambo kamikaze, ryerekeza ku mvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’amahindu yaguye mu mwaka wa 1274 na 1281, maze incuro ebyiri zose ikarimbura amenshi mu mato y’ingabo za Mongolie zari ziteye zituruka ku nkengero z’u Buyapani, bituma zikubura ziragenda.
KU BW’IYO mpamvu, ku itariki ya 15 Kanama 1945, igihe Umwami w’abami Hirohito yatangarizaga abaturage bose ko u Buyapani buneshejwe bukaba bwishyize mu maboko y’ingabo z’Ibihugu Byiyunze, ibyiringiro by’abantu babarirwa muri miriyoni ijana bari baramwiyeguriye byarayoyotse. Icyo gihe nari umwana w’umunyeshuri, kandi nanjye ibyiringiro byanjye byarayoyotse. Naribajije nti ‘none se niba umwami w’abami atari we Mana nzima, Imana ni iyihe? Ni nde ngomba kwiringira?’
Ariko kandi mu by’ukuri, gutsindwa k’u Buyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, byatumye haboneka uburyo bwo kwiga ibihereranye n’Imana y’ukuri Yehova, kuri jye no ku bandi Bayapani babarirwa mu bihumbi. Mbere yo kuvuga iby’ihinduka nari kuzagira, reka mbanze mbabwire imimerere y’iby’idini narerewemo.
Uruhare Idini Ryangizeho Nkiri Muto
Navukiye mu mujyi wa Nagoya, ku itariki ya 16 Kamena 1932, mvuka ndi umuhererezi mu bahungu bane. Data yari ashinzwe ibihereranye no gupima ibibanza n’amasambu muri uwo mujyi. Mama yari umuyoboke urangwa n’ishyaka muri Tenrikyo, ni ukuvuga agatsiko ko mu idini rya Shinto, naho umukuru muri bakuru banjye yari yarahawe inyigisho zo mu rwego rw’idini kugira ngo abe umwigisha wo muri Tenrikyo. Jye na mama twarakundanaga mu buryo bwihariye, kandi yanjyanaga aho basengeraga.
Nigishijwe kubika umutwe ngasenga. Idini rya Tenrikyo ryigishaga ibyo kwemera umuremyi witwa Tenri O no Mikoto, hamwe n’izindi mana icumi nto. Abayoboke baryo basengeraga abarwayi kugira ngo bakire binyuriye ku kwizera, kandi bibandaga ku gukorera abandi no gukwirakwiza imyizerere yabo.
Kubera ko nari nkiri muto, nagiraga amatsiko menshi. Natangariraga ukwezi n’inyenyeri zitabarika nabonaga mu kirere nijoro, maze nkibaza aho ikirere kigarukira urenze iki ngiki turebesha amaso. Nashishikajwe cyane no kwitegereza ukuntu intoryi n’igihingwa cyo mu bwoko bw’uruyuzi bita concombre nari narateye mu karima gato kari mu gikari bikura. Kwitegereza ibyo Imana yaremye, byatumaga ndushaho kuyizera.
Imyaka y’Intambara
Imyaka namaze niga mu mashuri abanza, kuva mu mwaka wa 1939 kugeza mu wa 1945, yahuriranye n’igihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Gusenga umwami w’abami, bikaba ari bimwe mu by’ingenzi bigize idini rya Shinto, byibandwagaho cyane mu nyigisho twahabwaga ku ishuri. Twigishwaga shushin, hakaba hari hakubiyemo uburere mbonezamuco n’izindi nyigisho zirengurira ku gukunda igihugu n’ingabo by’agakabyo. Imihango yo kuzamura ibendera, kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, kwiga amategekoteka y’igihugu cyacu ahereranye n’uburezi, no kuramya ifoto y’umwami w’abami, ibyo byose ni bimwe mu byo twakoraga ku ishuri buri munsi.
Twajyaga no mu rusengero rw’idini rya Shinto rwo mu karere k’iwacu, gutakambira Imana tuyisaba ko yaha ingabo z’igihugu cyacu gutsinda. Bakuru banjye babiri babanza bari abasirikare. Kubera ko nari naracengejwemo inyigisho za kidini zishingiye ku gukunda igihugu by’agakabyo, nashimishwaga n’amakuru yavugaga ibyo gutsinda kw’ingabo z’u Buyapani.
Kubera ko Nagoya wari umujyi wiganjemo inganda z’u Buyapani zikora indege, yibasiwe cyane n’Ingabo Zirwanira mu Kirere za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Amanywa yose, indege z’intambara zo mu bwoko bwa B-29 Superfortress zirirwaga zihitagira hejuru y’uwo mujyi, zigendera nko kuri metero 9.000 uturutse hasi, zisuka amatoni n’amatoni y’ibisasu mu duce turimo izo nganda. Nijoro, amatara yagenewe kureba ibintu biri mu mpande zose yamurikaga izo ndege zabaga zigendera hafi, nko muri metero 1.300. Kuba indege zarahoraga zisuka ibisasu bitwika, byateye inkongi y’umuriro iteye ubwoba mu duce twari dutuwe. Mu mezi icyenda ya nyuma y’intambara, i Nagoya honyine indege zahasutse ibyo bisasu incuro 54, ibyo bituma haba imibabaro myinshi, kandi hagwa abantu basaga 7.700.
Muri icyo gihe, amato y’intambara yari yaratangiye kurasa ibisasu mu mijyi icumi iri ku nkengero z’inyanja, kandi abantu bavugaga ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashoboraga kuba zasesekaye hafi y’i Tokyo. Abagore n’abana b’abahungu bigishijwe kurwanisha ibisongo by’imigano, kugira ngo barinde igihugu. Intero yacu yari “Ichioku Sougyokusai,” bisobanurwa ngo “aho kugira ngo dutsindwe, ahubwo twapfusha abantu miriyoni 100.”
Ku itariki ya 7 Kanama 1945, hari umutwe mukuru w’ikinyamakuru wagiraga uti “Igisasu cy’Ubwoko Bushya Cyatewe i Hiroshima.” Nyuma y’iminsi ibiri, ikindi gisasu cyatewe i Nagasaki. Ibyo byari ibisasu bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa bombe atomique, kandi nyuma y’aho batubwiye ko byombi byari byahitanye abantu basaga 300.000. Ku bw’ibyo rero, ku itariki ya 15 Kanama, ubwo twari tumaze gukora urugendo rwo kwitoza kurwana, tukaba twari twitwaje imbunda zikozwe mu biti, twumvise ijambo ry’umwami w’abami, atangaza ko u Buyapani butsinzwe. Bari baratwijeje ko twagombaga gutsinda nta kabuza, ariko icyo gihe noneho twari twashegeshwe!
Ibyiringiro Bishya Byihembera
Kubera ko igihugu cyahise kijya mu maboko y’ingabo z’Abanyamerika, buhoro buhoro twagiye twemera ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zaratsinze iyo ntambara. Mu Buyapani hashyizweho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi, hamwe n’itegekonshinga rishya ryatangaga umudendezo mu birebana no gusenga. Hari hariho ubuzima bubi, ibyo kurya byari ingume, bityo rero mu mwaka wa 1946 papa yarapfuye azize kurya nabi.
Hagati aho, Icyongereza cyatangiye kwigishwa mu ishuri nigagamo, kandi radiyo NHK y’u Buyapani yatangiye kujya ihitisha gahunda z’ibiganiro by’Icyongereza. Namaze imyaka itanu numva ibyo biganiro abantu bakundaga cyane, nkabitega amatwi buri munsi nkurikira no mu gitabo birimo. Ibyo byatumye nifuza cyane kuzajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igihe kimwe. Kubera ko nari narazinutswe idini rya Shinto n’irya Buddha, natangiye gutekereza ko wenda ahari ukuri ku byerekeye Imana gushobora kuboneka mu madini yo mu Burengerazuba.
Mu ntangiriro za Mata 1951, nahuye na Grace Gregory, akaba yari umumisiyonari wa Watch Tower Society. Yari ahagaze imbere y’aho gari ya moshi yahagararaga mu mujyi wa Nagoya, arimo atanga igazeti y’Umunara w’Umurinzi w’Icyongereza, n’agatabo kanditswe mu Kiyapani, kavugaga ingingo zishingiye kuri Bibiliya. Ukuntu yakoraga uwo murimo yicishije bugufi, byarantangaje. Nafashe utwo dutabo twombi, kandi mpita mwemerera kuzanyoborera icyigisho cya Bibiliya. Namusezeranyije ko nyuma y’iminsi mike nzaza iwe kugira ngo anyoborere icyo cyigisho cya Bibiliya.
Igihe nari maze kwicara muri gari ya moshi ngatangira gusoma Umunara w’Umurinzi, amaso yanjye yahise agwa ku ijambo ryabimburiraga ingingo ibanza, ari ryo “Yehova.” Mbere y’aho, sinari narigeze mbona iryo zina. Sinari niteze no kurisanga mu gatabo gato nitwazaga k’inkoranyamagambo ihindura amagambo y’Icyongereza mu Kiyapani, ariko ryari ririmo! “Yehova . . . , Imana ya Bibiliya.” Icyo gihe, nari ntangiye kumenya ibihereranye n’Imana y’Ubukristo!
Igihe najyaga ku nzu y’abamisiyonari ku ncuro ya mbere, namenye ko mu byumweru bike hari disikuru ishingiye kuri Bibiliya yari kuzatangwa na Nathan H. Knorr, icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Bible and Tract Society. Yari buzasure u Buyapani ari kumwe n’umwanditsi we Milton Henschel, kandi yari buzaze i Nagoya. N’ubwo ubumenyi nari mfite mu bya Bibiliya bwari buke, nashimishijwe cyane n’iyo disikuru, hamwe no kwifatanya n’abamisiyonari n’abandi bari bateranye.
Mu gihe kingana hafi n’amezi abiri, mu masomo nari narahawe na Grace, nari maze kumenyeramo ukuri kw’ifatizo ku bihereranye na Yehova, Yesu Kristo, incungu, Satani Diyabule, Harimagedoni n’isi izahinduka Paradizo. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni bwo neza neza nari narahoze nshaka. Igihe natangiraga kwiga kandi, natangiye no guterana amateraniro y’itorero. Nashimishwaga n’umwuka wa gicuti warangaga ayo materaniro, aho wasangaga abamisiyonari bivanga mu Bayapani ari nta cyo bishisha, kandi bakicarana natwe kuri tatami (imikeka iboshywe mu bwatsi).
Mu kwezi k’Ukwakira 1951, habaye ikoraniro ry’akarere rya mbere mu Buyapani, ribera mu Nzu Mberabyombi y’i Nakanoshima, mu mujyi wa Osaka. Mu Buyapani hose, hari hari Abahamya batageze kuri 300; nyamara kandi, abantu bagera hafi kuri 300 bateranye muri iryo koraniro, hakubiyemo n’abamisiyonari bagera hafi kuri 50. Ndetse nanjye nari mfite uruhare ruto kuri iyo porogaramu. Ibyo nabonye n’ibyo numvise byaranshimishije cyane, ku buryo mu mutima wanjye nahise niyemeza kuzakorera Yehova mu buzima bwanjye bwose. Ku munsi wakurikiyeho, nabatirijwe mu mazi y’akazuyazi yo mu nzu yari hafi aho, yari yaragenewe kwiyuhagiriramo.
Ibyishimo Naboneye mu Murimo w’Ubupayiniya
Nifuzaga kuba umupayiniya, nk’uko abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova bitwa, ariko nkumva mfite n’inshingano yo gutunga umuryango wanjye. Igihe nagiraga ubutwari bwo kwiyemeza kubwira databuja icyifuzo cyanjye, natangajwe no kumva avuze ati “ndishimira kubigufashamo, niba byagushimisha.” Nakoraga kabiri gusa mu cyumweru, kandi ngashobora no kunganira mama mu byabaga bikenewe mu rugo. Mu by’ukuri, numvaga meze nk’inyoni irekuwe ikava mu kazu yari ifungiwemo.
Kubera ko imimerere yagendaga irushaho kuba myiza, naje gutangira gukora ubupayiniya ku itariki ya 1 Kanama 1954, mu ifasi yari inyuma y’aho gari ya moshi zihagarara mu mujyi wa Nagoya, hakaba hari urugendo rw’iminota mike uturutse ha handi nari narahuriye na Grace ku ncuro ya mbere. Nyuma y’amezi runaka, nahawe inshingano yo gukora ubupayiniya bwa bwite muri Beppu, umujyi uri ku kirwa cya Kyushu kiri mu burengerazuba. Tsutomu Miura ni we nahawe ngo dukorane.a Icyo gihe, muri icyo kirwa cyose nta matorero y’Abahamya ba Yehova yari ahari, nyamara ubu hari abarirwa mu magana, akaba agabanyijemo uturere 22!
Nsogongera Isi Nshya
Igihe Umuvandimwe Knorr yongeraga gusura u Buyapani muri Mata 1956, yansabye gusoma za paragarafu nke mu ijwi riranguruye, mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi y’Icyongereza. Sinabwiwe impamvu zabyo, ariko nyuma y’amezi make nabonye urwandiko rwantumiriraga kujya kwiga mu cyiciro cya 29 cy’ishuri ry’i Galeedi ritoza abamisiyonari. Bityo rero, mu kwezi k’Ugushyingo k’uwo mwaka, natangiye urugendo rushimishije cyane ngana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rukaba rwari rusohoje ibyo nari maze igihe kirekire nifuza. Kubana no gukorana n’abagize umuryango mugari wa Beteli y’i Brooklyn mu gihe cy’amezi make, byatumye ndushaho kwizera umuteguro ugaragara wa Yehova.
Muri Gashyantare 1957, Umuvandimwe Knorr yadushyize mu modoka turi abanyeshuri batatu, atujyana mu kigo cy’Ishuri ry’i Galeedi kiri i South Lansing, mu karere k’amajyaruguru ya leta ya New York. Mu mezi atanu yakurikiyeho namaze mu Ishuri ry’i Galeedi, mu gihe nari ndimo mpabwa inyigisho zo mu Ijambo rya Yehova kandi mba mu mimerere myiza ndi kumwe n’abanyeshuri bagenzi banjye, nasogongeye imimerere izaba iri mu isi izaba yahindutse Paradizo. Mu banyeshuri 103, icumi boherejwe gukorera mu Buyapani, nanjye nkaba nari mbarimo.
Nishimira Inshingano Zanjye
Igihe nagarukaga mu kwezi k’Ukwakira 1957, mu Buyapani hari hari Abahamya bagera hafi kuri 860. Nashinzwe gukora umurimo wo gusura amatorero ndi umugenzuzi w’akarere, ariko mbanza guhabwa iminsi mike yo kwitoza uwo murimo, ntozwa na Adrian Thompson i Nagoya. Akarere nari nshinzwe katurukaga i Shimizu hafi y’Umusozi wa Fuji, kakagera ku Kirwa cya Shikoku, kandi kari gakubiyemo n’imijyi minini nka Kyoto, Osaka, Kobe na Hiroshima.
Mu mwaka wa 1961, nashinzwe kuba umugenzuzi w’intara. Ibyo byasabaga gukora urugendo rwo kuva ku kirwa cyo mu majyaruguru gikunda kubudikaho urubura cya Hokkaido, kugera ku kirwa cya Okinawa kiri mu karere k’ubushyuhe, ndetse ukanarenga ku birwa bya Ishigaki biri hafi ya Tayiwani, mu birometero bigera hafi ku 3.000.
Hanyuma mu mwaka wa 1963, natumiriwe guhabwa amasomo y’Ishuri ry’i Galeedi kuri Beteli y’i Brooklyn, mu gihe cy’amezi icumi. Muri ayo masomo, Umuvandimwe Knorr yatsindagirije ko ari ngombwa kugira imyifatire ikwiriye ku bihereranye n’inshingano z’umurimo. Yavuze ko gusukura ibyumba byo kwiyuhagiriramo ari inshingano y’ingenzi nko gukora mu biro. Yavuze ko mu gihe ibyumba byo kwiyuhagiriramo byaba bidasukuye, abagize umuryango wa Beteli bose uko bakabaye hamwe n’umurimo bakora byagerwaho n’ingaruka. Nyuma y’aho, umwe mu mirimo nakoze kuri Beteli yo mu Buyapani wari uwo gusukura imisarani, kandi nibukaga iyo nama.
Maze kugaruka mu Buyapani, nongeye gushingwa umurimo wo gusura amatorero. Nyuma y’imyaka mike, mu mwaka wa 1966, nashyingiranywe na Junko Iwasaki, umupayiniya wa bwite wakoreraga mu mujyi wa Matsue. Lloyd Barry, icyo gihe wari umugenzuzi w’ishami ry’u Buyapani, yatanze disikuru y’ubukwe isusurutsa umutima. Nuko Junko yifatanya nanjye mu murimo wo gusura amatorero.
Inshingano zacu zahindutse mu mwaka wa 1968, igihe nahamagarwaga ku biro by’ishami i Tokyo, gukora umurimo w’ubuhinduzi. Kubera ko nta byumba bihagije byari bihari, nakoraga ntaha i Sumida, agace kubatswe neza ko mu mujyi wa Tokyo, kandi Junko yari umupayiniya wa bwite mu itorero ryo muri ako gace. Muri icyo gihe, hari hakenewe amazu y’ishami manini kurushaho. Ku bw’ibyo rero, mu mwaka wa 1970, haguzwe isambu ahitwa i Numazu, hafi y’Umusozi wa Fuji. Aho hubatswe inzu y’icapiro y’amagorofa atatu n’inzu yo kubamo. Mbere yo gutangira kuhubaka, amazu menshi yari ahari yaberagamo Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, rihugura abagenzuzi b’amatorero. Nahawe igikundiro cyo kwigisha muri iryo shuri, maze Junko akajya atekera abo banyeshuri. Byari bishimishije cyane kubona abagabo b’Abakristo babarirwa mu magana, barimo bahabwa imyitozo yihariye mu bihereranye n’umurimo.
Umunsi umwe nyuma ya saa sita, nabonye ubutumwa bwihutirwa. Bwavugaga ko mama ari mu bitaro, kandi ko nta cyizere cyo gukira. Nafashe gari ya moshi yihuta cyane igana i Nagoya, maze mpita njya ku bitaro. Nasanze nta kintu acyumva, ariko naraye iruhande rw’igitanda cye. Mama yapfuye mu museso. Igihe nasubiraga i Numazu, sinashoboraga gutangira amarira iyo nibukaga ibihe bigoye yari yaranyuzemo mu buzima bwe, n’urukundo yankunze. Yehova nabishaka, nzongera mubone mu gihe cy’umuzuko.
Mu gihe gito twariyongereye dusaga ya mazu y’i Numazu. Ku bw’ibyo, haguzwe isambu ya hegitari 7 iri mu mujyi wa Ebina, maze mu mwaka wa 1978 hatangira kubakwa amazu mashya y’ishami. Muri iki gihe, ubuso bwose bw’iyo sambu burimo amazu y’icapiro n’ayo kubamo, hamwe n’Inzu y’Amakoraniro ishobora kwakira abantu basaga 2.800. Amazu aherutse kongerwamo vuba aha, akaba akubiyemo amazu abiri yo kubamo agiye agizwe n’amagorofa 13, hamwe n’inzu y’amagorofa 5 ikorerwamo imirimo ikagira n’aho guhagarika imodoka, yarangiye kubakwa mu ntangiriro z’uyu mwaka. Abagize umuryango wacu wa Beteli, ubu babarirwa muri 530, ariko ayo mazu yongewemo azatuma dushobora kwakira abagera kuri 900.
Impamvu Nyinshi zo Kwishima
Byabaye ibintu bishimishije kubona ubuhanuzi bwa Bibiliya busohora, maze koko ‘uworoheje akaba ishyanga rikomeye’ (Yesaya 60:22). Ndibuka mu mwaka wa 1951, umwe muri bakuru banjye ambaza ati “mu Buyapani hari Abahamya bangahe?”
Ndamusubiza nti “hafi 260.”
Nuko ambaza mu buryo bwo gupfobya ati “abo gusa?”
Ndibuka ntekereza nti ‘igihe ni cyo kizagaragaza umubare w’abantu Yehova azazana muri iyi gahunda yo kumusenga, muri iki gihugu cyiganjemo amadini ya Shinto na Buddha.’ None Yehova yatanze igisubizo! Muri iki gihe, mu Buyapani ntihakiri amafasi adafite abahawe kuyabwirizamo, kandi umubare w’abasenga by’ukuri wariyongereye cyane, usaga 222.000 mu matorero 3.800!
Imyaka 44 maze mu murimo w’igihe cyose—32 muri yo nkaba nyimaranye n’umugore wanjye nkunda cyane—yabaye iy’ibyishimo mu buryo bwihariye. Imyaka 25 muri iyo, nyimaze nkora mu Biro by’Ubuhinduzi kuri Beteli. Muri Nzeri 1979, natumiriwe no kuba umwe mu bagize komite y’ishami ry’Abahamya ba Yehova mu Buyapani.
Kuba naragize uruhare ruto mu gufasha abantu bafite imitima itaryarya kandi bakunda amahoro kuza muri gahunda yo kuyoboka Yehova, byambereye igikundiro n’imigisha. Hari benshi babigenje batyo, na bo bareka kwiyegurira umwami w’abami, bayoboka Imana imwe y’ukuri Yehova. Nifuza mbivanye ku mutima, gufasha n’abandi benshi cyane, kuza ku ruhande rwatsinze rwa Yehova, maze bakazabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’amahoro.—Ibyahishuwe 22:17.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Se yari Umuhamya wizerwa, warokotse igisasu cya kirimbuzi cyaturikiye i Hiroshima mu mwaka wa 1945, ubwo yari ari muri gereza ya leta y’u Buyapani. Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Ukwakira 1994, ku ipaji ya 11-15.
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Inyigisho z’amashuri zose zabaga zishingiye ku gusenga umwami w’abami
[Aho ifoto yavuye]
Ibinyamakuru bya Mainichi
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
I New York ndi kumwe n’Umuvandimwe Franz
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Ndi kumwe n’umugore wanjye Junko
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Ndi ku kazi mu Biro by’Ubuhinduzi