Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Yehova arehereza mu kuri aboroheje
BYAVUZWE NA ASANO KOSHINO
Mu mwaka wa 1949, hashize imyaka mike gusa Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye, hari umugabo muremure, w’umunyamahanga warangwaga n’urugwiro wasuye umuryango nakoreraga mu mujyi wa Kobe. Ni we mumisiyonari wa mbere w’Umuhamya wa Yehova waje mu Buyapani. Urwo ruzinduko rwe rwatumye mboneraho kumva ukuri ko muri Bibiliya. Reka ariko mbanze mbabwire iby’ubuzima bwanjye.
NAVUKIYE mu mudugudu muto wo mu majyaruguru y’intara ya Okayama mu mwaka wa 1926. Nari uwa gatanu mu bana umunani. Data yari umuntu wiringiraga cyane imana yo mu idini rya Shinto yari ifite ingoro muri ako gace. Tukiri abana twishimiraga kwizihiriza hamwe mu muryango iminsi mikuru y’idini yabaga mu bihe bitandukanye by’umwaka.
Uko nagendaga nkura, najyaga nibaza byinshi ku buzima, ariko icyampangayikishaga cyane ni urupfu. Byari itegeko mu muco wacu ko umuntu ugiye gupfa bamuzana mu rugo, abana be bagakikiza uburiri bwe agapfa bahari. Nagize agahinda kenshi cyane igihe nyogokuru yapfaga n’igihe musaza wanjye muto yapfaga ataragira n’umwaka. Iyo natekerezaga ko n’ababyeyi banjye bazapfa byancaga intege cyane. Nifuzaga cyane kumenya niba ‘mu by’ukuri urupfu ari rwo herezo ry’ibintu byose kandi niba hari ikindi ubuzima buvuze.’
Mu mwaka wa 1937, niga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ni bwo intambara hagati y’u Bushinwa n’u Buyapani yatangiye. Abagabo barafatwaga bakoherezwa ku rugamba mu Bushinwa ku ngufu. Abana b’abanyeshuri basezeye kuri ba se n’abavandimwe babo, baririmba n’ijwi rirenga bati “banzai (harakabaho) umwami w’abami!” Abayapani bari bizeye insinzi, kuko batekerezaga ko igihugu cyayoborwaga n’imana ndetse n’umwami w’abami wabo akaba yari imana nzima.
Bidatinze, imiryango yatangiye kumenyeshwa amakuru y’abaguye ku rugamba. Imiryango y’ababuze ababo yari ifite agahinda kenshi cyane. Urwango rwagendaga rwiyongera mu mitima yabo, kandi bashimishwaga no kumva ko umwanzi yatakaje abantu benshi. Ariko nanone muri icyo gihe naratekerezaga nti ‘abaturage bo ku ruhande rw’umwanzi bagomba kuba na bo bababazwa n’urupfu rw’ababo bakundaga.’ Igihe narangizaga amashuri abanza, intambara yagendaga igera mu duce twinshi two mu Bushinwa.
Mpura n’umunyamahanga
Kubera ko twari abahinzi, umuryango wacu wari ukennye, ariko papa yanyemereye gukomeza kwiga igihe cyose byabaga bidasaba amafaranga. Bityo mu mwaka wa 1941, nagiye kwiga mu ishuri ry’abakobwa ryo mu mujyi wa Okayama, ku birometero hafi 100 uvuye iwacu. Intego y’iryo shuri yari iyo guha uburere abana b’abakobwa kugira ngo bazabe abagore n’ababyeyi beza, hanyuma rikabohereza kujya kwigira imirimo yo mu rugo mu miryango ikize yo mu mujyi. Mu gitondo abanyeshuri bigiraga imirimo yo mu rugo muri iyo miryango, nyuma ya saa sita bakajya ku ishuri.
Imihango yo kwakira abanyeshuri bashya irangiye, umwarimu wanjye wari wambaye imyambaro y’Abayapani yitwa kimono yanjyanye ku nzu nini. Icyakora kubera impamvu ntabashije kumenya, umugore waho yanze kunyakira. Mwarimu yarambwiye ati “noneho tujye kwa Koda.” Yanjyanye ku nzu yari yubatswe nk’iz’i Burayi maze avuza inzogera yari ku rugi. Hashize akanya gato, haza umugore muremure ufite imvi. Naratangaye cyane! Ntiyari Umuyapanikazi, kandi nari ntarigera na rimwe mbona umuzungu mu buzima bwanjye. Mwarimu yanyeretse Maud Koda maze ahita agenda. Ubwo ninjiye mu nzu mfite ubwoba, ngenda nkurubana ibikapu. Nyuma naje kumenya ko Maud Koda yari Umunyamerikakazi wari warashyingiranywe n’Umuyapani wari warize muri Amerika. Yigishaga Icyongereza mu mashuri yigishaga iby’ubucuruzi.
Bukeye muri icyo gitondo, nahise ntangira akazi. Umugabo wa Koda yari arwaye igicuri, bityo nagombaga kumufasha kumwitaho. Bitewe n’uko nta Cyongereza na gike nari nzi, numvaga mfite akantu k’ubwoba, ariko numvise nduhutse ubwo Koda yamvugishaga mu Kiyapani. Buri munsi nabumvaga baganira mu Cyongereza, maze buhoro buhoro amatwi yanjye agenda amenyera kumva urwo rurimi. Nakundaga ukuntu muri iyo nzu harangwaga ibyishimo.
Natangajwe cyane n’ukuntu Maud yitaga cyane ku mugabo we wahoraga arwaye. Uwo mugabo yakundaga gusoma Bibiliya. Naje kumenya nyuma ko bari bafite igitabo cyitwa Le Divin Plan des Âges mu Kiyapani, bakaba bari barakiguze aho bagurishirizaga ibitabo bishaje; ndetse bari bamaze imyaka myinshi bafite abonema y’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi mu Cyongereza.
Umunsi umwe nahawe impano ya Bibiliya. Narishimye kuko bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye ntunga Bibiliya yanjye bwite. Nayisomaga njya cyangwa mva ku ishuri ariko ibyo numvagamo byari bike cyane. Kubera ko narerewe mu idini ry’Abashinto, sinari nzi Yesu Kristo na busa. Sinari nzi ko iyo yari intangiriro y’ibintu byagombaga kuzatuma amaherezo nemera ukuri kwa Bibiliya, ukuri kwari kuzasubiza ibibazo byanjye byerekeye ubuzima n’urupfu.
Ibintu bitatu bibabaje
Bidatinze imyaka ibiri yo kumenyerezwa akazi yararangiye, nsezera kuri uwo muryango. Maze kurangiza amashuri, nagiye mu itsinda ry’abakobwa b’abanyeshuri bakoraga imirimo ifitanye isano n’igisirikare, mfatanya n’abandi kudoda imyenda y’abasirikare barwanira mu mazi. Ibitero by’indege z’intambara z’Amerika bita B-29 byaratangiye, maze ku itariki ya 6 Kanama 1945 barasa igisasu cya kirimbuzi i Hiroshima. Iminsi mike nyuma yaho, nohererejwe telegaramu imenyesha ko mama arwaye cyane. Nahise njya muri gari ya moshi ya mbere yajyagayo. Nkimara kuva muri gari ya moshi, nahuye na mwene wacu ambwira ko mama yapfuye. Yapfuye ku itariki ya 11 Kanama. Icyo nari maze imyaka myinshi ntinya ni cyo cyari cyabaye! Hehe no kuzongera kumvugisha cyangwa kunsekera!
Ku itariki ya 15 Kanama, u Buyapani bwemeye ko butsinzwe. Nahanganye n’ibintu bitatu bibabaje, byose mu gihe cy’iminsi icumi gusa: icya mbere ni iturika ry’igisasu cya kirimbuzi, icya kabiri ni urupfu rwa mama, hanyuma no gutsindwa k’u Buyapani kutazibagirana mu mateka. Icyakora kumenya ko abantu batazongera guhitanwa n’intambara byaraduhumurije. Naretse gukora muri rwa ruganda, nsubira iwacu mu giturage mfite agahinda kenshi.
Uko naje kumenya ukuri
Umunsi umwe, nabonye mu buryo butunguranye ibaruwa ya Maud Koda ivuye i Okayama. Yambajije niba narashoboraga kuza kumufasha mu mirimo yo mu rugo, kuko yari agiye gutangiza ishuri ryigisha Icyongereza. Nabanje gushidikanya, ariko nemeye ubwo butumire. Nyuma y’imyaka mike, jye n’umuryango wa Koda twimukiye i Kobe.
Mu ntangiriro z’impeshyi yo mu mwaka wa 1949, umugabo muremure wagiraga urugwiro yaje gusura umuryango wa Koda. Yitwaga Donald Haslett, kandi yari avuye i Tokyo aje i Kobe gushaka inzu abamisiyonari bari kuzabamo. Ni we mumisiyonari wa mbere w’Umuhamya wa Yehova waje mu Buyapani. Inzu yaje kuboneka, maze mu mwaka wa 1949 haza abandi bamisiyonari i Kobe. Umunsi umwe, batanu muri bo baje gusura umuryango wa Koda. Babiri muri bo, ari bo Lyold Barry na Percy Iszlaub, batanze buri muntu ikiganiro cy’iminota nk’icumi mu Cyongereza babwira abari bateraniye muri iyo nzu. Abamisiyonari bitaga Maud mushiki wabo w’Umukristo kandi byagaragaraga ko yatewe inkunga no gushyikirana na bo. Ubwo ni bwo numvise nshaka kwiga Icyongereza.
Buhoro buhoro, abo bamisiyonari barangwaga n’ishyaka baramfashije ngenda nsobanukirwa inyigisho z’ibanze z’ukuri ko muri Bibiliya. Nabonye ibisubizo by’ibibazo nari mfite kuva mu bwana bwanjye. Ni koko, Bibiliya itanga ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri paradizo ku isi kandi inasezeranya umuzuko w’ “abari mu bituro bose” (Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 21:1, 4). Nashimiye Yehova cyane kubera ko yatumye ibyiringiro nk’ibyo bishoboka binyuriye ku gitambo cy’incungu cy’Umwana we Yesu Kristo.
Imirimo ya gitewokarasi ishimishije
Kuva ku itariki ya 30 Ukuboza 1949 kugeza ku ya 1 Mutarama 1950, habaye ikoraniro rya mbere ry’Abahamya ba Yehova mu Buyapani ryabereye i Kobe mu nzu y’Abamisiyonari. Najyanyeyo na Maud. Iyo nzu nini mbere yari yarahoze ari iy’umuyoboke w’ishyaka rya Nazi kandi iyo wabaga uhari wabaga ureba inyanja yose n’ikirwa cya Awaji. Kubera ko ubumenyi bwanjye bwa Bibiliya bwagerwaga ku mashyi, numvise gusa ibintu bike mu byavuzwe. Ariko kandi, natangajwe cyane n’ukuntu wabonaga Abamisiyonari basabana n’Abayapani nta kibazo. Muri disikuru y’abantu bose yo muri iryo koraniro hari abantu 101.
Nyuma yaho gato, nafashe umwanzuro wo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Kujya ku nzu n’inzu byansabaga ubutwari kubera ko nari nsanzwe ngira amasonisoni. Umunsi umwe ari mu gitondo, Umuvandimwe Lyold Barry yaje mu rugo kugira ngo tujyane kubwiriza. Yatangiriye ku nzu ya mbere yari ibumoso bw’iya Koda. Nategaga amatwi ibiganiro nsa n’uwihishe inyuma ye. Ku ncuro ya kabiri njya kubwiriza najyanye n’abandi Bamisiyonari babiri. Umugore w’Umuyapanikazi ukuze yatwinjije mu nzu, adutega amatwi ndetse nyuma aha buri muntu ikirahuri cy’amata. Yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo kandi amaherezo yaje kuba Umukristo wabatijwe. Kubona ukuntu yagiraga amajyambere byari biteye inkunga.
Muri Mata 1951, Umuvandimwe Nathan H. Knorr, wari uvuye ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova i Brooklyn, yaje gusura bwa mbere u Buyapani. Abantu bagera hafi kuri 700 baje kumva disikuru y’abantu bose yatangiwe mu cyumba kinini cy’inama mu nzu yitwa Kyouritsu y’i Kanda mu mujyi wa Tokyo. Abari baje muri iryo teraniro ridasanzwe bose bashimishijwe no kubona Umunara w’Umurinzi wari wasohotse mu Kiyapani. Mu kwezi kwakurikiyeho, Umuvandimwe Knorr yasuye Kobe, kandi mu iteraniro ridasanzwe ryahabereye ni bwo nabatijwe ngaragaza ko niyeguriye Yehova.
Hashize hafi umwaka umwe, natewe inkunga yo gukora umurimo w’igihe cyose, umurimo w’ubupayiniya. Icyo gihe hari abapayiniya bake cyane mu Buyapani, kandi nibazaga ukuntu nari kuzibeshaho. Nanibazaga ukuntu nari kuzashaka umugabo. Ariko naje kubona ko gukorera Yehova ari byo byagombaga kuza mu mwanya wa mbere mu buzima, nuko mu mwaka wa 1952 mba umupayiniya. Igishimishije, ni uko nashoboye kuba umupayiniya kandi ngakomeza gukora kwa Koda.
Hagati aho, musaza wanjye mukuru nakekaga ko yari yarahitanywe n’intambara yagarutse mu rugo we n’umuryango we, bavuye muri Tayiwani. Umuryango wanjye ntiwari warigeze ushishikazwa n’Ubukristo, ariko kubera ko nari mfite ishyaka ry’abapayiniya natangiye kuboherereza amagazeti n’udutabo. Nyuma musaza wanjye yaje kwimukira i Kobe n’umuryango we bitewe n’impamvu z’akazi. Nabajije muramukazi wanjye nti “mbese wasomye ya magazeti?” Naratangaye ubwo yansubizaga ati “ariya magazeti arashishikaje.” Yatangiye kwigana Bibiliya n’umumisiyonari ndetse na murumuna wanjye babanaga atangira kwiga. Nyuma y’igihe, bombi barabatijwe baba Abakristo.
Natangajwe cyane n’imishyikirano y’abagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe
Bidatinze, natangajwe no kubona urupapuro rwantumiraga kujya kwiga mu Ishuri rya 22 rya Bibiliya rya Galeedi. Jye n’Umuvandimwe Tsutomu Fukase, ni twe Bayapani ba mbere batumiwe muri iryo shuri. Mu mwaka wa 1953, mbere y’uko ishuri ritangira, twagiye mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “La Société du Monde Nouveau” (Umuryango w’isi nshya), ryabereye i New York ahitwa i Yankee Stadium. Natangajwe cyane no kubona ukuntu ubwoko bwa Yehova ari umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe.
Ku munsi wa gatanu w’iryo koraniro, intumwa zo mu Buyapani zari zigizwe ahanini n’Abamisiyonari zagombaga kwambara kimono. Kubera ko kimono yari mu bintu nohereje mbere yari itarahagera, natiye iy’umugore wa Knorr. Turi mu materaniro imvura yatangiye kugwa, kandi nari mpangayikishijwe n’uko iyo kimono yari gutoha. Muri ako kanya, umuntu yanturutse inyuma antwikira ikoti ry’imvura yitonze. Umuntu twari duhagararanye yarambajije ati “uriya uramuzi?” Nyuma naje kumenya ko yari Umuvandimwe Frederick W. Franz, umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi. Niboneye mu by’ukuri urugwiro rurangwa mu muteguro wa Yehova!
Ishuri rya 22 rya Galeedi ryari ishuri mpuzamahanga koko, kuko ryari ririmo abanyeshuri 120 bakomokaga mu bihugu 37. N’ubwo bwose hari imbogamizi kubera indimi zitandukanye, mu by’ukuri twagiranye imishyikirano ya kivandimwe. Muri Gashyantare 1954, igihe hari haramutse umuvumbi, nahawe impamyabumenyi maze nsubira mu Buyapani. Umunyeshuri w’Umusuwisikazi twiganaga witwaga Inger Brandt, ni we twajyanye mu mujyi wa Nagoya. Tuhageze twifatanyije n’itsinda ry’abamisiyonari bari bavuye muri Koreya kubera intambara. Imyaka mike namaze mu murimo w’ubumisiyonari yangiriye akamaro cyane.
Ibyishimo naboneye mu murimo maze gushyingirwa
Muri Nzeri 1957, nahamagariwe kujya gukora kuri Beteli i Tokyo. Ibiro by’ishami ryo mu Buyapani byari mu nzu y’ibiti y’amagorofa abiri. Muri Beteli habagamo abantu bane gusa, barimo n’Umuvandimwe Barry wari umugenzuzi w’ishami. Abandi basigaye bari abamisiyonari. Nahinduraga ibitabo, ngakora isuku, nkamesa, ngateka, ngakora n’indi mirimo.
Mu Buyapani umurimo wagendaga waguka, bityo hatumirwa abavandimwe benshi baza gukora kuri Beteli. Umwe muri bo yaje kuba umugenzuzi uhagarariye itorero nifatanyaga na ryo. Mu mwaka wa 1966 nashyingiranywe n’uwo muvandimwe, Junji Koshino. Tumaze gushyingiranwa, Junji yagizwe umugenzuzi w’akarere. Twashimishwaga no kugenda tumenya abavandimwe na bashiki bacu benshi uko twagendaga tujya mu matorero atandukanye. Kubera ko nari nkiri umuhinduzi, nabikoreraga mu rugo twabaga turimo muri icyo cyumweru. Mu gihe twabaga dusura amatorero, uretse ibikapu n’indi mitwaro yacu, twagombaga no gutwara inkoranyamagambo ziremereye.
Twakoze umurimo w’ubugenzuzi imyaka irenga ine kandi twiboneye ukuntu umuteguro wakomeje kwaguka. Ibiro by’ishami byimukiye i Numazu, nyuma y’imyaka hafi icumi byimukira i Ebina, aho bikiri n’ubu. Jye na Junji tumaze igihe kinini dukora kuri Beteli, ubu tukaba dukorana n’umuryango ugizwe n’abantu bagera kuri 600. Muri Gicurasi 2002, incuti zo kuri Beteli zamfashije kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 maze mu murimo w’igihe cyose.
Nashimishijwe no kubona ukwiyongera kwabaye
Ntangira gukorera Yehova mu mwaka wa 1950, hari ababwiriza bake cyane mu Buyapani kandi nta torero na rimwe ryari rihari. Ubu hari ababwiriza b’Ubwami barenga 210.000. Ni koko, ibihumbi by’abantu bagereranywa n’intama bareherejwe kuri Yehova, nk’uko byangendekeye.
Abamisiyonari bane b’abavandimwe na bashiki bacu baje kwa Koda mu mwaka wa 1949, kimwe na Maud Koda, barangije isiganwa ryabo ry’ubuzima ari abizerwa. Musaza wanjye wari umukozi w’imirimo na muramukazi wanjye wamaze imyaka 15 ari umupayiniya w’igihe cyose, na bo bapfuye ari abizerwa. Nkiri umwana, urupfu rw’ababyeyi banjye rwanteye ubwoba. Ni ibihe byiringiro by’igihe kizaza mfite ku birebana na bo? Isezerano rya Bibiliya ry’umuzuko rirampumuriza rikanampa ibyiringiro.—Ibyakozwe 24:15.
Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko kuba narahuye na Maud mu mwaka wa 1941 byatumye ngira ihinduka rikomeye. Iyo nza kuba ntarahuye na we kiriya gihe cyangwa iyo ntaza kwemera kuza gukorana na we nyuma y’intambara, birashoboka ko mba naragumye ku isambu y’iwacu mu giturage kandi singire n’aho mpurira n’abamisiyonari muri iyo minsi yo hambere. Mbega ukuntu nshimira Yehova kuba yarandehereje mu kuri yifashishije Maud n’abamisiyonari ba mbere!
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ndi kumwe na Maud Koda n’umugabo we. Ndi imbere ibumoso
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Turi kumwe n’abamisiyonari bavuye mu Buyapani, muri Yankee Stadium mu mwaka wa 1953. Ni jye uhera ibumoso
[Amafoto yo ku ipaji ya 28]
Turi kuri Beteli hamwe n’umugabo wanjye Junji