Nihatiye kuba “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe”
BYAVUZWE NA ANDRÉ SOPPA
Intambara ya kabiri y’isi yose yacaga ibintu, igatuma abantu batagira ingano bapfa umusubizo, abandi bagasigara bihebye cyane Kubera ko nari ndi mu Ngabo z’u Budage Zarwaniraga mu Mazi zari zikambitse hafi y’ahitwa Narvik ho muri Noruveji, nkaba nari nshinzwe gutata uko ibintu byifashe nkaziburira, nanahitaga mbona ibikorwa bya kinyamaswa abantu bagirira abandi bantu. Nijoro, ubwo nabaga nikinze mu tugobe tw’inyanja turi hagati y’imisozi y’ibihanamanga, ubwiza bw’amabara yabaga ari mu kirere cy’amajyaruguru y’isi bwatumaga ndushaho gutekereza ku buzima. Numvaga rwose ko Imana yaremye ibyo bintu, idashobora kuba ari yo nyirabayazana w’ibikorwa by’ubusazi by’intambara.
NAVUTSE mu mwaka wa 1923, mvukira mu mudugudu muto witwaga Lassoth (ubu hakaba ari muri Polonye), hafi y’umupaka wa Repubulika ya Tchèque, maze ndererwa mu muryango w’abahinzi b’abakene. Ababyeyi banjye bari Abagatolika, kandi idini ryari rifite uruhare rukomeye cyane mu mibereho yacu. Ariko kandi mbere hose, natangiye kujya nshidikanya ku birebana n’idini nari ndimo. Mu mudugudu wacu, hari harimo ingo eshatu z’Abaporotesitanti, kandi abandi baturage b’Abagatolika bari barabahaye akato. Sinumvaga impamvu byari bimeze bityo. Ku ishuri, twigishwaga gatigisimu. Ariko umunsi umwe, nasabye padiri kunsobanurira Ubutatu, maze igisubizo kiba icyo kunkubita inkoni icumi. Icyakora, ibintu byabaye ubwo nari mfite imyaka 17, ni byo byatumye nzinukwa iryo dini burundu. Ababyeyi ba mama bapfuye bakurikiranye, hagati yabo hacamo ukwezi kumwe, kandi mama ntiyari afite amafaranga ahagije yo kuriha imihango ibiri ya kiliziya igendana n’ihamba. Bityo, yabajije padiri niba yazayamwishyura nyuma. Yaramusubije ati “ababyeyi bawe bari bafite ibintu batunze; si byo se? Genda ubigurishe, maze amafaranga ubonye uyakoreshe muri iyo mihango.”
Mu myaka mike mbere y’aho, Hitileri amaze gufata ubutegetsi mu mwaka wa 1933, ntitwari tucyemererwa kuvuga Igipolonye; twagombaga kuvuga Ikidage. Ababyangaga cyangwa ntibige Ikidage, buhoro buhoro bagendaga bazimira—nyuma y’aho tukaba twaraje kumva ko bajyanwaga mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Ndetse n’umudugudu wacu wahinduriwe izina, uhabwa izina ry’Iridage, ari ryo Grünfliess. Navuye mu ishuri mfite imyaka 14, maze kubera ko ntari ndi mu muryango w’Urubyiruko rwa Hitileri, ngira ingorane zo kubona akazi. Amaherezo ariko, naje kubona aho nkora akazi k’ubucuzi ndi umwiga. Igihe intambara yarotaga, mu kiliziya bavugaga amasengesho yo gusabira Hitileri n’ingabo z’u Budage. Nibazaga niba no ku rundi ruhande rw’abashyamiranye baravugaga bene ayo masengesho yo gusaba gutsinda.
Nkora mu Ngabo z’u Budage Zirwanira mu Mazi
Mu kwezi k’Ukuboza 1941, nashyize umukono ku masezerano yo kujya mu Ngabo z’u Budage Zirwanira mu Mazi, maze mu ntangiriro z’umwaka wa 1942 noherezwa ku nkengero za Noruveji, kujya nkora ku bwato bwari bushinzwe gutata. Twahawe inshingano yo kujya duherekeza amato atwaye ingabo, intwaro, cyangwa indi mizigo, yabaga akora urugendo ruri hagati ya Trondheim na Oslo. Muri icyo gihe twagendaga mu nyanja, ni bwo numvirije abakozi babiri bo mu bwato baganira, bavuga ku bihereranye n’imperuka y’isi yahanuwe muri Bibiliya. N’ubwo bari bafite ubwoba bwo kubivuga ku mugaragaro, bambwiye ko ababyeyi babo bifatanyaga n’Abahamya ba Yehova, ariko bo bakaba batarakurikije urugero rwabo. Icyo gihe ni bwo bwari ubwa mbere numva iby’Abahamya ba Yehova.
Ku iherezo ry’intambara, Abongereza baradufashe batugira imfungwa, maze badushyikiriza Abanyamerika kugira ngo badusubize mu Budage. Muri twe, abakomokaga mu turere twari dusigaye tugenzurwa n’Abasoviyeti, boherezwaga muri gereza y’i Liévin, ho mu majyaruguru y’u Bufaransa, bagakora mu birombe byacukurwagamo nyiramugengeri. Ubwo hari muri Kanama 1945. Ndibuka mvugana n’umwe mu barinzi b’Abafaransa bandindaga, nkamubaza idini rye. Yaransubije ati “ndi Umugatolika.” Kubera ko nanjye nari Umugatolika, namubajije icyo dupfa? Nuko aransubiza ati “kugerageza kubyiyumvisha nta cyo bimaze. Uko ni ko bimeze gusa.” Kuri jye, kugira ngo abantu bahuje idini barwane kandi bicane, numvaga ari ibintu bitumvikana rwose.
Mbona Umucyo mu Birombe bya Nyiramugengeri
Ku munsi wa mbere nkora mu birombe ndi hamwe n’abandi bakozi bo muri ako karere, hari umuntu witwaga Evans Emiot wampaye ku migati ye turayisangira. Yakomokaga ahitwa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yari amaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa. Yambwiye ibihereranye n’isi izaba itarangwa n’intambara ukundi. Imyifatire ye y’ineza yarantangaje cyane. Nta rwango yigeze angirira, n’ubwo nari Umudage naho we akaba Umunyamerika. Ntitwigeze twongera kubonana kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1948, ubwo yampaga agatabo kari gafite umutwe uvuga ngo “The Prince of Peace.” Amaherezo, muri ako gatabo namenyeyemo ibihereranye n’Imana igira neza, yangaga intambara—iyo ikaba ari yo Mana nari naratekereje igihe nitegerezaga ya mabara yabaga ari mu kirere cy’amajyaruguru y’isi. Nahise niyemeza kumenya idini ryigishaga ibyo bintu. Ariko kandi, kubera ko Evans yakoraga mu kandi gace k’ibirombe, sinashoboraga kubonana na we. Nazengurutse mu matsinda y’amadini yose yabaga muri gereza, mbaza niba hari icyo bari bazi kuri ako gatabo, ariko biba iby’ubusa.
Amaherezo, muri Mata 1948, narafunguwe mva muri gereza, maze mba umukozi ufite umudendezo. Ku Cyumweru cyakurikiyeho, natangajwe no kumva akajwi k’inzogera kavugira mu muhanda. Mbega ukuntu nashimishijwe no kubona Evans! Yari ari kumwe n’itsinda ry’Abahamya ba Yehova bambaye ibyapa by’amatangazo, byamenyekanishaga umutwe wa disikuru y’abantu bose yari butangwe. Umuhamya wavuzaga inzogera yari Marceau Leroy, ubu akaba ari umwe mu bagize Komite y’Ishami ry’u Bufaransa. Nahawe Umunyapolonye wavugaga Ikidage witwaga Joseph Kulczak, wari warababarijwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa azira ukwizera kwe. Yantumiriye kuza mu materaniro yari bube kuri uwo mugoroba. Ibyinshi mu byavuzwemo sinabisobanukiwe, ariko igihe nabonaga buri wese mu bari bateranye azamuye ukuboko, nabajije umuntu twari twicaranye impamvu bari bayazamuye. Arambwira ati “ni abashobora kuzajya kubwiriza i Dunkerque mu cyumweru gitaha.” Ndamubaza nti “nanjye nshobora kuza?” Aransubiza ati “birashoboka rwose!” Bityo rero, ku Cyumweru cyakurikiyeho nagiye kubwiriza ku nzu n’inzu. N’ubwo abo twahuye bose atari ko bemeraga, nagize ibyishimo, kandi bidatinze natangiye kubwiriza buri gihe.
Nitoza Kurinda Ibyiyumvo Byanjye
Nyuma y’aho gato, Abahamya batangiye kujya babwiriza mu mazu yabagamo abanyururu b’Abadage bari bararekuwe. Ibyo ntibyanyoroheye, kuko nari nzwiho cyane kuba ngira umujinya mwinshi. Iyo umuntu yangaga gufatana uburemere ibyo mubwira, naramuburiraga nti “nutareba neza biramera nabi.” Ndetse ahubwo igihe kimwe ubwo nari ndimo nkora mu kirombe, nakubise ikofe umuntu wannyegaga Yehova.
Ariko kandi mbifashijwemo na Yehova, nashoboye guhindura kamere yanjye. Umunsi umwe, ubwo twari turimo tubwiriza muri ayo mazu, hari agatsiko k’abagabo bari basinze, bari barimo biyenza ku Bahamya bamwe na bamwe. Kubera ko abavandimwe twari turi kumwe bari bazi ko ndakara vuba, bagerageje kumbuza kubyivangamo, ariko umwe muri abo bagabo yaje ansatira, maze atangira gukuramo agakoti yari yambaye. Navuye ku igare ryanjye, ndarimuhereza, maze nifatira mu mifuka. Ibyo byaramutangaje cyane, ku buryo yateze amatwi ibyo mubwira. Namusabye ko yataha akaryama, maze akaza kuza muri disikuru y’abantu bose. Ni ko byagenze rwose; saa 9:00 nagiye kubona mbona nguwo! Amaherezo, abantu 20 bari barahoze ari abanyururu bemeye ubutumwa. Naho jye, nabatijwe muri Nzeri 1948.
Gahunda Icucitse Ariko Ihesha Ingororano
Nahawe inshingano yo kwita ku mafasi twagombaga kubwirizamo, no gushaka ahantu twashoboraga kuzajya dukorera amateraniro ya disikuru y’abantu bose. Kugira ngo ibyo bishoboke, hari ubwo nakoraga urugendo rw’ibirometero 50 ku gapikipiki kanjye, nkabona kujya ku kazi kanjye katangiraga gatinze. Bityo rero, mu mpera z’ibyumweru twategaga bisi tukajya mu ifasi, turi kumwe n’ababwiriza babiri cyangwa bane, hamwe n’uri butange disikuru. Mu mijyi minini cyane, kugira ngo tubone ahantu hakwiriye, twagerekeranyaga amasakoshi yacu, akaba nk’ameza y’utanga disikuru. Akenshi, twambaraga ibyapa by’amatangazo, kugira ngo tumenyekanishe umutwe wa disikuru y’abantu bose twatumiriraga abantu kuzamo.
Mu mwaka wa 1951, ni bwo namenyanye na Jeannette Chauffour, Umuhamya wakomokaga i Reims. Twahise dukundana, maze nyuma y’umwaka umwe, ku itariki ya 17 Gicurasi 1952, turashyingiranwa. Twimukiye i Pecquencourt, umujyi wari urimo ibirombe uri hafi ya Douai. Icyakora ntibyateye kabiri, ntangira kugira ibibazo by’uburwayi. Bansanzemo silicose, indwara ifata imyanya y’ubuhumekero ikaba iterwa no gukora mu birombe, ariko nta kandi kazi nashoboraga kubona. Ku bw’ibyo rero, mu mwaka wa 1955, mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Nuremberg ho mu Budage, igihe twasabwaga gufasha itorero rito ryari i Kehl, umujyi muto urimo inganda zikomeye wubatswe ku ruzi rwa Rhin, nta mbogamizi twagize zitubuza kwimukirayo. Icyo gihe, muri iryo torero hari harimo ababwiriza 45 gusa. Mu myaka irindwi yakurikiyeho twamaze dukorana n’iryo torero, umubare w’ababwiriza wariyongereye, ugera kuri 95.
Izindi Nshingano z’Umurimo
Tumaze kubona ko iryo torero ryari rimaze gukomera, twasabye Sosayiti ko twajya gukorera umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu Bufaransa. Icyadutangaje cyane mu buryo tutari twiteze, ni uko twoherejwe gukorera i Paris. Amezi umunani twahamaze yari ay’ibyishimo byinshi. Jye na Jeannette, twembi twagize igikundiro cyo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya 42. Mu bantu twigishije, abagera kuri batanu babatijwe tugihari, abandi 11 na bo baza kwemera ukuri nyuma y’aho.
Kubera ko twabaga mu gace kakundaga kubamo abanyeshuri kitwa Quartier latin, akenshi twahuraga n’abarimu bo muri kaminuza y’i Sorbonne. Umwarimu wa filozofiya umwe wari warahawe ikiruhuko cy’iza bukuru, wasengeraga abarwayi kugira ngo bakire binyuriye ku kwizera, yize Bibiliya maze amaherezo aza kuba umwe mu Bahamya ba Yehova. Umunsi umwe, natangije ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya umuhanga mu by’ubwubatsi, akaba yari afitanye imishyikirano ya bugufi n’abarimu b’Abayezuwiti. Yaje iwacu saa cyenda, ataha saa yine z’ijoro. Icyadutangaje, ni uko nyuma y’isaha imwe n’igice yagarutse. Yari amaze kuganira n’Umuyezuwiti wari wananiwe kumusubiza ibibazo yari afite ku bihereranye n’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Yatashye saa saba z’ijoro, saa moya za mu gitondo aba yagarutse. Amaherezo, na we yaje kuba umwe mu Bahamya ba Yehova. Bene iyo nyota yo kumenya ukuri, yaduteraga inkunga jye n’umugore wanjye.
Nyuma yo gukorera umurimo i Paris, nahamagariwe kuba umugenzuzi usura amatorero yo mu burasirazuba bw’u Bufaransa. Gusura amatorero avuga Igifaransa n’avuga Ikidage tugatera abavandimwe inkunga, byaduteraga ibyishimo nyakuri. Igihe nasuraga itorero rya Rombas, ho mu ntara ya Lorraine, nabonanye na Stanislas Ambroszczak. Ni Umunyapolonye wari warakoze mu bwato bw’intambara bw’Ibihugu Byiyunze bwarwaniraga munsi y’amazi muri cya gihe cy’intambara, kandi yarwaniye mu mazi yo mu nkengero za Noruveji. Twari twarahoze ku mpande zishyamiranye, mu gihe twakoreraga mu nyanja imwe. Icyo gihe noneho ariko, twari abavandimwe, dufatanyiriza hamwe mu gukorera Imana yacu Yehova. Ikindi gihe, ubwo twari turi mu ikoraniro i Paris, nabonye umuntu ndamumenya. Yari yarahoze ari umuyobozi wa gereza nari mfungiwemo, mu majyaruguru y’u Bufaransa. Mbega ukuntu twashimishijwe no gukorana imirimo muri iryo koraniro! Izo ni zo mbaraga z’Ijambo ry’Imana, zo gushobora guhindura abahoze ari abanzi, bakaba abavandimwe n’incuti z’amagara!
Ikibabaje ariko, ni uko nyuma y’imyaka 14 namaze mu murimo wo gusura amatorero, byabaye ngombwa ko nywuhagarika bitewe n’ubuzima bwanjye bwazahaye. Ariko kandi, jye n’umugore wanjye twiyemeje gukomeza gukorera Yehova uko tubishoboye kose. Bityo, twabonye icumbi n’akazi mu mujyi wa Mulhouse, mu burasirazuba bw’u Bufaransa, maze tuba abapayiniya (ababwirizabutumwa b’igihe cyose).
Ibindi byishimo byinshi twagize mu gihe cy’imyaka myinshi, ni ibyo kuba naragize uruhare mu kubaka Inzu z’Ubwami. Mu mwaka wa 1985, nasabwe gushinga ikipi y’abubatsi yari igenewe gukora mu burasirazuba bw’u Bufaransa. Twifashishije abantu b’abahanga mu bihereranye n’imirimo y’ubucuruzi, kandi binyuriye mu gutoza abantu bitangiye gukora imirimo, twashoboye gushinga ikipi yaje kwifatanya mu kubaka no kuvugurura amazu asaga 80, ahinduka ahantu hakwiriye gusengerwa Yehova. Kandi se mbega ukuntu mu mwaka wa 1993, nishimiye kwifatanya mu kubaka Inzu y’Amakoraniro hamwe n’Amazu y’Ubwami atanu muri Guyane, ho muri Amerika y’Amajyepfo!
Gukomeza n’Ubwo Habaho Ibigeragezo
Nta gushidikanya, nshobora kuvuga ko mu myaka 50 maze mu murimo wa gitewokarasi, ubuzima bwanjye bwaranzwe n’ibyishimo byinshi no kugenda mpabwa inshingano mu murimo. Ikibabaje ariko, ni uko mu kwezi k’Ukuboza 1995, napfushije umugore wanjye nakundaga cyane, tukaba twari tumaranye imyaka 43. N’ubwo icyo cyabaye igihe cy’agahinda kenshi—kandi n’ubu nkaba nkigafite—Yehova ampa imbaraga, kandi n’abavandimwe na bashiki banjye bo mu buryo bw’umwuka bangaragarije urukundo kandi baramfasha, ibyo bikaba mu buryo runaka bigabanya intimba uko igihe kigenda gihita.
Ndacyibuka neza amagambo umuvandimwe umwe wasizwe yambwiriye mu ikoraniro ryabereye i Munich ho mu Budage, mu mwaka wa 1963. Yagize ati “André, ntukarebe ibumoso cyangwa iburyo. Abavandimwe babaye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bagezweho n’ibigeragezo. Ubu noneho ni ahacu ho gukomerezaho. Ntitugomba na rimwe kumva twibabariye. Ku bw’ibyo rero, komereza aho!” Ibyo nakomeje kubizirikana buri gihe. Ubu noneho ubwo ntagishobora gukora byinshi bitewe n’uburwayi no kuba ngeze mu za bukuru, amagambo aboneka mu Baheburayo 6:10 ahora ambera isoko y’ihumure, akaba agira ati “Imana [nti]kiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo.” Ni koko, gukora mu murimo wa Yehova ni cyo gikundiro gikomeye kurusha ibindi byose umuntu uwo ari we wese ashobora kugira. Mu gihe cy’imyaka 50 ishize, intego yanjye yabaye iyo kuba “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe,” kandi n’ubu niko bikimeze.—2 Timoteyo 2:15.
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Ubwoko bw’ubwato nakoragaho mu tugobe tw’inyanja turi hagati y’imisozi y’ibihanamanga mu nkengero za Noruveji
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Tubwiriza twifashishije igare mu majyaruguru y’u Bufaransa
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Amasakoshi agerekeranye ni yo yabaga ameza y’utanga disikuru by’abantu bose
[Amafoto yo ku ipaji ya 24]
Ndi kumwe n’umugore wanjye Jeannette, mu bukwe bwacu mu mwaka wa 1952