ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/9 pp. 3-6
  • Gusoma Bibiliya ni byo byankomeje ubuzima bwanjye bwose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gusoma Bibiliya ni byo byankomeje ubuzima bwanjye bwose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Bizaba ngombwa ko ugisoma buri munsi”
  • Mfungurwa ngasubira i Dunkerque
  • Nabonye imbaraga zo gusohoza izindi nshingano
  • Ubuzima bwiza kurusha ubundi
  • Nihatiye kuba “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Imibereho ikungahaye kandi y’ibyishimo yaranzwe no kwigomwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Nshakisha Paradizo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • “Nigiye byinshi ku bandi!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/9 pp. 3-6

Gusoma Bibiliya ni byo byankomeje ubuzima bwanjye bwose

Byavuzwe na Marceau Leroy

IGIHE nari mu cyumba cyanjye, natangiye gusoma rwihishwa amagambo agira ati “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.” Kuki nasomaga nihishe? Mu by’ukuri, papa utaremeraga ko Imana ibaho ntiyari kwishimira icyo gitabo nasomaga, ari cyo Bibiliya.

Sinari narigeze nsoma Bibiliya, kandi ayo magambo abimburira igitabo cy’Intangiriro yatumye mera nk’ukubiswe n’inkuba. Nahise mvuga nti “noneho nsobanukiwe impamvu amategeko agenga ibintu kamere yuzuzanya.” Numvise nishimye cyane maze ntangira kuyisoma kuva saa mbiri za nijoro ngeza saa kumi za mu gitondo. Nguko uko natangiye gusoma Ijambo ry’Imana, nkabigira akamenyero ubuzima bwanjye bwose. Reka mbasobanurire ukuntu gusoma Bibiliya byankomeje ubuzima bwanjye bwose.

“Bizaba ngombwa ko ugisoma buri munsi”

Navutse mu mwaka wa 1926, mvukira mu mudugudu wa Vermelles, uri mu majyaruguru y’u Bufaransa, wacukurwagamo nyiramugengeri. Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, nyiramugengeri ni yo yazaniraga igihugu amafaranga menshi. Kubera ko nakoraga mu birombe bya nyiramugengeri, nari narasonewe kujya mu gisirikare. Icyakora, kugira ngo ndusheho kugira imibereho myiza, natangiye kwiga imikorere ya radiyo n’ibirebana n’amashanyarazi, bikaba byaratumye nsobanukirwa ukuntu amategeko agenga ibintu kamere yuzuzanya. Igihe nari mfite imyaka 21, umunyeshuri twiganaga yampaye Bibiliya ya mbere natunze, arambwira ati “ukwiriye gusoma iki gitabo.” Ubwo narangizaga kuyisoma, nari naramaze kwemera ko ari Ijambo ry’Imana ryahishuriwe abantu.

Kubera ko natekerezaga ko abaturanyi banjye na bo bari gushimishwa no gusoma Bibiliya, nasabye izindi umunani. Natangajwe n’uko bankobye kandi bakandwanya. Bene wacu bagenderaga ku migenzo barambwiye bati “nutangira gusoma iki gitabo, bizaba ngombwa ko ugisoma buri munsi.” Koko rero naragisomye, kandi sinigeze mbyicuza. Nabigize akamenyero ubuzima bwanjye bwose.

Bamwe mu baturanyi bamaze kubona ko nakundaga cyane Bibiliya, bampaye ibitabo bari bafite by’Abahamya ba Yehova. Agatabo kagaragajwe ku ifotoa (mu gifaransa) kasobanuraga impamvu Bibiliya ivuga ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu (Mat 6:10). Niyemeje kugeza ibyo byiringiro ku bandi.

Umuntu wa mbere nahaye Bibiliya akayemera ni Noël, incuti yanjye twabyirukanye. Kubera ko yari Umugatolika ugira ishyaka, yashyizeho gahunda kugira ngo duhure n’umuntu wigiraga kuba umupadiri. Numvaga mfite ubwoba, ariko kubera ibyo nari narasomye muri Zaburi ya 115:4-8 no muri Matayo 23:9, 10, nari nzi ko Imana itemera ko abantu bayisenga bifashishije amashusho cyangwa ngo bite abayobozi b’idini amazina y’ibyubahiro. Ni yo mpamvu nagize ubutwari bwo kuvuganira ibyo nari nsigaye nizera. Byatumye Noël yemera ukuri, kandi na n’ubu aracyari Umuhamya wizerwa.

Nagiye no gusura mushiki wanjye. Umugabo we yari afite ibitabo bivuga iby’ubupfumu kandi yaterwaga n’abadayimoni. Nubwo nabanje kumva nta cyo namubwira, umurongo wo muri Bibiliya wo mu Baheburayo 1:14 wanyemeje ko nari nshyigikiwe n’abamarayika ba Yehova. Igihe uwo muramu wanjye yashyiraga mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya kandi agaca ukubiri n’ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu, abadayimoni ntibongeye kumutera. We na mushiki wanjye babaye Abahamya barangwa n’ishyaka.

Mu mwaka wa 1947, hari Umuhamya w’Umunyamerika witwaga Arthur Emiot wakomanze iwanjye. Narishimye cyane, mubaza aho Abahamya bateranira. Yambwiye ko hari itsinda ryateraniraga i Liévin, ku birometero bigera ku 10. Kubera ko muri icyo gihe amagare yari ahenze, namaze amezi runaka njya mu materaniro n’amaguru. Umurimo w’Abahamya ba Yehova wari umaze imyaka umunani ubuzanyijwe mu Bufaransa. Mu gihugu hose hari Abahamya 2.380, kandi abenshi bari abimukira bavuye muri Polonye. Ariko ku itariki ya 1 Nzeri 1947, umurimo wacu wongeye kwemerwa mu Bufaransa. Ibiro by’ishami byongeye gukorera mu mugi wa Paris, ahitwa i Villa Guibert. Kubera ko mu Bufaransa nta muntu n’umwe wari umupayiniya, Umurimo Wacu w’Ubwami (icyo gihe witwaga Informateur) wo mu Kuboza 1947, washishikarije ababwiriza kuba abapayiniya b’igihe cyose, bakabwiriza amasaha 150 mu kwezi. (Mu mwaka wa 1949, ayo masaha yaragabanyijwe aba 100.) Kubera ko nemeraga amagambo ya Yesu ari muri Yohana 17:17, agira ati ‘ijambo [ry’Imana] ni ukuri,’ mu mwaka wa 1948 narabatijwe, maze mu Kuboza 1949 mba umupayiniya.

Mfungurwa ngasubira i Dunkerque

Nabanje koherezwa gukorera umurimo ahitwa Agen, mu majyepfo y’u Bufaransa, ariko sinahamaze igihe. Kubera ko ntari ngikora mu birombe bya nyiramugengeri, nasabwe kujya mu gisirikare. Narabyanze, maze ndafungwa. Nubwo ntari nemerewe gutunga Bibiliya, nashoboye kubona amapaji amwe n’amwe y’igitabo cya Zaburi, kandi kuyasoma byarankomezaga. Hari umwanzuro nagombaga gufata igihe nafungurwaga: ese nagombaga kureka umurimo w’igihe cyose ngashaka imibereho? Icyo gihe nabwo ibintu nasomye muri Bibiliya byaramfashije. Natekereje ku magambo Pawulo yavuze mu Bafilipi 4:11-13, agira ati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.” Nafashe umwanzuro wo gukomeza gukora ubupayiniya. Mu mwaka wa 1950, noherejwe gukorera umurimo i Dunkerque, umugi nari narabwirijemo mbere.

Igihe nahageraga, nta kintu na kimwe nari mfite. Uwo mugi wari warangiritse cyane mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, kandi kubona icumbi byari bikomeye. Nagiye gusura umuryango najyaga mbwiriza, hanyuma umugore waho arishima cyane, aravuga ati “yoo, Leroy, warafunguwe! Umugabo wanjye ajya avuga ko iyo haza kubaho abantu benshi bameze nkawe nta ntambara yari kuba.” Bari bafite inzu y’icumbi, maze banyemerera kuyibamo kugeza igihe ba mukerarugendo bari gutangirira kuza. Kuri uwo munsi, mukuru wa Arthur Emiot witwaga Evans yampaye akazi.b Yakoraga akazi ko gusemura ku cyambu kandi yashakaga umuzamu wo kurarira ubwato. Yanjyanye kuri umwe mu bayobozi bakuru b’ubwo bwato. Kubera ko nari mfunguwe, nari nanutse ngana n’agati. Evans amaze kumusobanurira impamvu nari nanutse cyane, yarambwiye ngo ngende mfate ibyokurya muri firigo. Kuri uwo munsi nabonye icumbi, akazi n’ibyokurya. Narushijeho kwizera amagambo Yesu yavuze ari muri Matayo 6:25-33.

Igihe ba mukerarugendo batangiraga kuza, jye na mugenzi wanjye twakoranaga umurimo w’ubupayiniya witwaga Simon Apolinarski twagombaga gushaka irindi cumbi, ariko twari twariyemeje kuguma aho twari twaroherejwe gukorera. Twabonye icumbi mu nzu yahoze ari ikiraro cy’amafarashi, tukajya turyama ku byatsi. Twirirwaga tubwiriza. Twabwirije nyir’icyo kiraro, maze aba umwe mu bantu benshi bemeye ukuri. Bidatinze, ikinyamakuru cyo muri ako gace cyasohoye ingingo yaburiraga abantu bari batuye i Dunkerque ko “Abahamya ba Yehova bari bibasiye ako gace.” Nyamara jye na Simon n’abandi babwiriza bake cyane ni twe Bahamya twenyine twari aho. Iyo twabaga duhanganye n’ibihe bitoroshye, twaterwaga inkunga no gutekereza ku byiringiro bya gikristo no gusuzuma ukuntu Yehova yagiye atwitaho. Igihe noherezwaga gukorera umurimo ahandi mu mwaka wa 1952, i Dunkerque hari ababwiriza bagera kuri 30.

Nabonye imbaraga zo gusohoza izindi nshingano

Maze igihe gito mu mugi wa Amiens, noherejwe kuba umupayiniya wa bwite i Boulogne-Billancourt, mu nkengero za Paris. Nari mfite abantu benshi nigishaga Bibiliya kandi bamwe muri bo baje gukora umurimo w’igihe cyose, abandi baba abamisiyonari. Hari umusore witwa Guy Mabilat wemeye ukuri, aza kuba umugenzuzi w’akarere, nyuma yaho aza no kuba umugenzuzi w’intara. Hanyuma yaje guhagararira imirimo yo kubaka icapiro kuri Beteli ubu iri i Louviers, ku birometero runaka uvuye i Paris. Kuba naraganiraga kenshi n’abantu kuri Bibiliya ndi mu murimo wo kubwiriza byatumaga ndushaho kwicengezamo Ijambo ry’Imana, bigatuma ngira ibyishimo kandi nkarushaho kugira ubuhanga bwo kwigisha.

Mu mwaka wa 1953, natunguwe n’uko bangize umugenzuzi w’akarere muri Alsace-Lorraine, akarere kigeze kwigarurirwa incuro ebyiri n’Abadage, hagati y’umwaka wa 1871 n’uwa 1945. Ku bw’ibyo, nagombaga kwiga ikidage. Igihe natangiraga gukora umurimo wo gusura amatorero, muri ako gace hari imodoka nke, kandi televiziyo n’imashini zandika na byo byari bike. Abantu ntibari batunze radiyo cyangwa orudinateri. Ariko sinabagaho nibabaza cyangwa ngo usange ndi umuntu wo kubabarirwa. Mu by’ukuri nari mfite ibyishimo byinshi. Kuba nta birangaza byinshi byariho icyo gihe byabuza umuntu gukorera Yehova, byamfashije gukurikiza inama ya Bibiliya yo gukomeza kugira ijisho “riboneje ku kintu kimwe.”—Mat 6:19-22.

Sinzigera nibagirwa ikoraniro ryabereye i Paris mu mwaka wa 1955, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bugenda bunesha.” Aho ni ho nahuriye na Irène Kolanski waje kuba umugore wanjye, akaba yari yaratangiye umurimo w’igihe cyose umwaka umwe mbere yanjye. Ababyeyi be bakomokaga muri Polonye, bari bamaze igihe kirekire ari Abahamya kandi barangwaga n’ishyaka. Mu Bufaransa basurwaga na Adolf Weber. Yari yarigeze gukora mu busitani bw’umuvandimwe Russell kandi yari yaraje mu Burayi kubwiriza ubutumwa bwiza. Jye na Irène twashyingiranywe mu mwaka wa 1956, maze dufatanya umurimo wo gusura amatorero. Yakomeje kunshyigikira.

Imyaka ibiri nyuma yaho, hari ikindi kintu cyantunguye: nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi w’intara. Ariko kubera ko abavandimwe bari bujuje ibisabwa bari bake, nakomeje gusura amatorero amwe n’amwe nk’umugenzuzi w’akarere. Nari mfite byinshi byo gukora. Uretse kuba naragombaga kubwiriza amasaha 100 buri kwezi, buri cyumweru nagombaga gutanga za disikuru, ngasura amatsinda atatu y’ibyigisho by’igitabo, ngasuzuma amadosiye kandi ngategura za raporo. Nari gukura he igihe cyo gusoma Ijambo ry’Imana? Ikintu kimwe gusa nabonye cyashoboraga kumfasha ni uguca Bibiliya ishaje nkajya ngendana amwe mu mapaji yayo. Igihe cyose nabaga ntegereje umuntu twahanye gahunda, nafataga ayo mapaji nkayasoma. Icyo gihe gito namaraga nsoma Bibiliya cyanyongereraga imbaraga zo gukomeza gusohoza inshingano yanjye.

Mu mwaka wa 1967, jye na Irène twatumiriwe kuba bamwe mu bagize umuryango wa Beteli i Boulogne-Billancourt. Nakoze mu Rwego Rushinzwe Umurimo, kandi maze imyaka isaga 40 mpakora. Kimwe mu bintu binshimisha muri ako kazi, ni ugusubiza amabarwa abaza ibibazo bishingiye kuri Bibiliya. Nishimira gucukumbura mu Ijambo ry’Imana kandi ‘nkarwanirira ubutumwa bwiza’ (Fili 1:7). Nanone kandi, nishimira kuyobora isomo ry’umunsi kuri Beteli, mbere yo gufata amafunguro ya mu gitondo. Mu mwaka wa 1976, nabaye umwe mu bagize Komite y’Ishami ryo mu Bufaransa.

Ubuzima bwiza kurusha ubundi

Nubwo hari ibihe bibi nagiye mpura na byo, iki gihe ni cyo kigoye kurusha ibindi byose kubera ko imyaka y’iza bukuru n’uburwayi bituma jye na Irène tudashobora gukora byinshi. Icyakora, gusoma Ijambo ry’Imana no kuryiyigisha bituma dukomeza kugira ibyiringiro bihamye. Twishimira gufata bisi tukajya kubwiriza mu ifasi y’itorero ryacu, kugira ngo tugeze ku bandi ibyo byiringiro. Ibintu twagiye tubona mu myaka isaga 120 twembi tumaze mu murimo w’igihe cyose, bituma tubwira abantu bose bifuza kugira ubuzima bushishikaje, bushimishije kandi bufite intego, ko banyura mu nzira twanyuzemo. Igihe Umwami Dawidi yandikaga amagambo ari muri Zaburi ya 37:25, yari ‘ashaje,’ ariko kimwe na we, nanjye “sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu.”

Mu mibereho yanjye yose, Yehova yagiye ampa imbaraga binyuze ku Ijambo rye. Hashize imyaka isaga 60 bene wacu bambwiye ko nintangira gusoma Bibiliya bizaba ngombwa ko nyisoma ubuzima bwanjye bwose. Bavugaga ukuri. Mfite akamenyero ko gusoma Bibiliya buri munsi kandi simbyicuza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kanditswe mu mwaka wa 1944, ariko ubu ntikagicapwa.

b Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku birebana na Evans Emiot, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1999, ku ipaji ya 22 n’iya 23.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ndi kumwe na Simon

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Igihe nari umugenzuzi w’intara

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Bibiliya isa n’iyo nahawe bwa mbere

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Umunsi twashyingiranyweho

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Jye na Irène dukunda gusoma Ijambo ry’Imana no kuryiyigisha

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze