ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/2 pp. 3-5
  • Ikiguzi cy’Ubwibone—Gihanitse mu Rugero Rungana Iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikiguzi cy’Ubwibone—Gihanitse mu Rugero Rungana Iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Isomo mu Bihereranye no Kwicisha Bugufi
  • Ikiguzi cy’Ubwirasi
  • Ntukemere Kumungwa n’Ubwibone
  • Kwiyubaha Bihabanye no Kwiyemera
  • Ushobora kurwanya Satani kandi ukamutsinda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Inyungu zibonerwa mu kwiyunga n’abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ni Gute Wagaragaza ko Wicisha Bugufi by’Ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • ‘Mwambare kwiyoroshya’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/2 pp. 3-5

Ikiguzi cy’Ubwibone​—Gihanitse mu Rugero Rungana Iki?

WABA warigeze kuganira n’umuntu wageragezaga ku bwende bwe kukumvisha ko nta cyo uvuze? Wenda se, ni umuyobozi, umuntu ugutegeka, umugenzuzi cyangwa umuntu wo mu muryango wabonaga ko akuruta kandi akagusuzugura mu buryo budasubirwaho? Wumvaga utekereza ute kuri uwo muntu? Mbese, wumvaga urehejwe na kamere ye? Oya rwose! Kubera iki? Kubera ko ubwibone butuma habaho inzitizi kandi bukabangamira imishyikirano.

Ubwibone butera umuntu gupfobya abandi bose, ku buryo we ahora agaragara ko ari we ubasumba. Umuntu ufite bene iyo myifatire, ntakunda kuvuga ibyiza ku bandi. Buri gihe aba afite amagambo yo kubanenga​—nk’aya ngo “yee, ibyo bishobora kuba ari byo, ariko afite iyi ngorane cyangwa irya nenge.”

Mu gitabo cyitwa Thoughts of Gold in Words of Silver, ubwibone buvugwaho kuba ari “ingeso mbi ihora itsinda abantu. Bwonona umuntu bukamusigira bike cyane ashobora gushimwaho.” Mbese byaba bitangaje kuba ari nta muntu n’umwe wumva amerewe neza iyo ari kumwe n’umuntu w’umwibone? Koko rero, akenshi usanga ikiguzi cy’ubwibone ari ukubura incuti nyancuti. Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “mu buryo bunyuranye n’ubwo, abantu bakunda umuntu wicisha bugufi​—ariko atari bene ba bandi bicisha bugufi bakabyirata, ahubwo ni abicisha bugufi by’ukuri.” Bibiliya ivuga mu buryo bukwiriye, igira iti “ubwibone bw’umuntu buzamucisha bugufi; ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro.”​—Imigani 29:23.

Ariko se, uretse ingaruka ubwibone bugira ku bucuti n’icyubahiro umuntu yakagize ku bandi, ni gute bunagira ingaruka zikomeye ndetse kurushaho, ku mishyikirano afitanye n’Imana? Ni gute Imana ibona umwibone, umwirasi n’umuntu wiyemera? Ubwibone cyangwa kwicisha bugufi​—mbese hari icyo bivuze kuri yo?

Isomo mu Bihereranye no Kwicisha Bugufi

Umwanditsi wahumekewe wanditse igitabo cy’Imigani yagize ati “kwibona kubanziriza kurimbuka; kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa. Ni byiza kugira umutima woroshye, ugafatanya n’aboroheje, kuruta kugabana iminyago n’abibone” (Imigani 16:18, 19). Kuba ubwenge bukubiye muri ayo magambo ari ubw’ukuri, bigaragarira ku byabaye ku mugaba w’ingabo z’Abasiriya witwaga Naamani, wabayeho mu gihe cy’umuhanuzi w’Umwisirayeli Elisa.

Naamani yari umubembe. Mu gushakisha uko yakira, yagiye i Samariya yibwira ko yari bwibonanire na Elisa imbonankubone. Nyamara, uwo muhanuzi yatumye umugaragu we, amuha amabwiriza yo kubwira Naamani ko agomba kwibira incuro zirindwi mu Ruzi rwa Yorodani. Naamani yarakajwe n’ukuntu yakiriwe hamwe n’iyo nama yagiriwe. Kuki uwo muhanuzi atasohotse ngo bivuganire aho kohereza umugaragu we? Kandi nta gushidikanya, uruzi rwo muri Siriya urwo ari rwo rwose, rwari ruhwanye na Yorodani! Ubwibone ni yo ngorane Naamani yari afite. Byagenze bite? Igishimishije kuri we, ni uko yemeye inama yari ihuje n’ubwenge. “Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi, nk’uko uwo muntu w’Imana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, arahumanuka.”​—2 Abami 5:14.

Rimwe na rimwe, hajya haboneka inyungu nyinshi biturutse gusa ku gikorwa gito cyo kwicisha bugufi.

Ikiguzi cy’Ubwirasi

Ariko kandi, ikiguzi ubwibone budusaba gishobora kuba gihanitse cyane kurusha ibyo kuba twatakaza gusa uburyo bwo kubona inyungu runaka. Hari ubundi bwoko bw’ubwibone bwumvikana mu ijambo ry’Ikigiriki hybris. Dukurikije uko intiti mu rurimi rw’Ikigiriki yitwa William Barclay yabivuze, “muri hubris humvikanamo ubwibone buvanze n’ubugome . . . , ubwirasi burimo n’agasuzuguro gatuma [umuntu] acisha bagenzi be bugufi.”

Urugero rugaragaza neza ubwo bwibone bukabije, ruboneka muri Bibiliya. Ni uruhereranye na Hanuni, umwami w’Abamoni. Igitabo Insight on the Scriptures kigira kiti “kubera ineza yuje urukundo Nahashi yari yaragiriye Dawidi, Dawidi yohereje intumwa zo kumara Hanuni umubabaro yari yatewe n’urupfu rwa se. Ariko Hanuni yemejwe n’abatware be ko ibyo byari igikorwa cy’urwiyerurutso gusa Dawidi yari yakoze kugira ngo abone uko atata uwo mudugudu, bituma akoza isoni abagaragu ba Dawidi abogosha igice kimwe cy’ubwanwa, kandi atabura imyenda yabo hagati ku kibuno, arangije arabohereza.”a Ku birebana n’ibyo bintu, Barclay yagize ati “uko kuntu yabafashe byarimo ubwibone bukabije cyane (hubris). Byari igitutsi, byarimo agasuzuguro no gukoza umuntu isoni ku karubanda byose bikomatanye.”​—2 Samweli 10:1-5.

Koko rero, umuntu w’umwibone aba ashobora no gushira isoni, akanakoza abandi isoni. Usanga yishimira kubabaza umuntu mu buryo butarangwa n’impuhwe na kamere ya kimuntu, hanyuma agasigara ashimishijwe n’uko uwo muntu ababaye kandi akozwe n’ikimwaro mu buryo bwimbitse. Ariko kandi, konona no gusenya icyubahiro cy’umuntu, ni inkota ifite ubugi ku mpande zombi. Bituma umuntu atakaza incuti ye, kandi birashoboka cyane ko yakwihindura umwanzi.

Ni gute Umukristo w’ukuri yagaragaza ubwibone bubabaza butyo, kandi Umutware we yaramutegetse ko agomba ‘gukunda mugenzi we nk’uko yikunda’ (Matayo 7:12; 22:39)? Bihabanye rwose n’ikintu cyose Imana na Kristo bemera. Ku bihereranye n’ibyo, Barclay yavuze amagambo akomeye agira ati “hubris ni ubwibone butuma umuntu akora Imana mu jisho.” Ubwibone ni bwo buvuga ngo “nta Mana iriho” (Zaburi 14:1). Cyangwa nk’uko bivugwa muri Zaburi 10:4, “umunyabyaha, nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri, aravuga ati ‘ntazahōra.’ Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo ‘nta Mana iriho.’ ” Bene ubwo bwibone, cyangwa ubwirasi, ntibitandukanya umuntu n’incuti ze gusa, ahubwo binamutandukanya n’Imana. Mbega ikiguzi gihanitse!

Ntukemere Kumungwa n’Ubwibone

Ubwibone bushobora kubamo ibice byinshi​—hari ubwibone buturuka ku gukunda igihugu by’agakabyo, ku ivangura ry’amoko, ku nzego runaka z’imibereho no ku bwironde bujyana na zo, ku mashuri, ku butunzi, ku byubahiro no ku bubasha. Uko byamera kose, ubwibone bushobora kugucengera mu buryo bworoshye, maze bukamunga kamere yawe.

Akenshi, usanga umuntu asa n’aho yicisha bugufi mu gihe ari kumwe n’abamuruta cyangwa se ab’urungano rwe. Ariko se, bigenda bite iyo wa muntu wasaga n’uwicisha bugufi ageze mu mwanya w’ubutware? Mu buryo butunguranye, ahita ahinduka umunyagitugu utuma abo yita ko bari hasi ye babihirwa n’ubuzima! Ibyo bishobora kuba ku bantu bamwe na bamwe mu gihe bambaye imyenda cyangwa ibyapa bigaragaza ubutware bwabo. Ndetse n’abakozi ba za leta bashobora kugira ubwibone mu mishyikirano bagirana na rubanda, bibwira ko rubereyeho kubakorera, aho kuba ari bo bagomba kurukorera. Ubwibone bushobora gutuma uba umuntu ushaririye, utishyira mu mwanya w’abandi; naho kwicisha bugufi bishobora gutuma uba umuntu ugira neza.

Yesu yashoboraga kuba umuntu wibona kandi usharirira abigishwa be. Yari umuntu utunganye, Umwana w’Imana, wabanaga n’abigishwa badatunganye, bakunda guhubuka, bagakora ibintu batatekereje. Nyamara se, ni iki yahamagariye abamwumvaga gukora? “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”​—Matayo 11:28-30.

Mbese, twihatira buri gihe gukurikiza urugero rwa Yesu? Cyangwa usanga turi abantu bashaririye, batagoragozwa, batwaza igitugu, batagira impuhwe, b’abibone? Kimwe na Yesu, twihatire kuba abantu batuma abandi bagarura ubuyanja, aho kubakandamiza.

Turwanye ingaruka zimunga z’ubwibone.

Kwiyubaha Bihabanye no Kwiyemera

Undi muco, ariko wo mwiza, ni uwo kwiyubaha mu buryo bushyize mu gaciro cyangwa bufite impamvu. Kwiyubaha bisobanura kwiha akabanga. Bisobanura ko wita ku birebana n’ukuntu abandi bagutekereza. Wita ku bihereranye n’ukuntu ugaragara no ku giharagararo ufite mu bandi. Umugani wo mu rurimi rw’Igihisipaniya wabivuze ukuri ugira uti “mbwira uwo mugendana nanjye ndakubwira uwo uri we.” Niba uhitamo kwifatanya n’abantu b’abanyamwanda, b’abanebwe, b’abanyamusozi kandi bakoresha imvugo yanduye, icyo gihe uzaba nka bo. Imyifatire yabo izakokama, kandi kimwe na bo, ntuzaba ucyiyubaha.

Birumvikana ariko ko hari undi mupaka​—ubwibone butera umuntu kwiyemera cyangwa kwirata. Abanditsi n’Abafarisayo bo mu gihe cya Yesu, birataga imigenzo yabo n’ukuntu bagaragaraga inyuma ko ari abanyedini bo mu rwego rwo hejuru. Yesu yatanze umuburo ku birebana na bo agira ati “imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: n’impapuro bambara zanditsweho amagambo y’Imana bazāgura, bakongēra inshunda z’imyenda yabo [kugira ngo barusheho kugaragara ko bubaha Imana], kandi bakunda imyanya y’abakuru mu birori, n’intebe z’icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n’abantu Rabi.”​—Matayo 23:5-7.

Bityo rero, icya ngombwa ni ukugira imyifatire ishyize mu gaciro. Nanone kandi, wibuke ko Yehova areba ibiri mu mutima, aho gupfa kureba gusa isura igaragara inyuma (1 Samweli 16:7; Yeremiya 17:10). Kwibaraho gukiranuka si ko gukiranuka kw’Imana. Icyakora, ubu noneho ikibazo ni iki: ni gute twakwihingamo ukwicisha bugufi nyakuri maze tukirinda kwishyura ikiguzi gihanitse cy’ubwibone?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Igikorwa cya Naamani cyoroheje cyo kwicisha bugufi, cyamuzaniye inyungu nyinshi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze