ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/4 pp. 14-19
  • Ubuzima nyuma y’urupfu—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubuzima nyuma y’urupfu—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Ubugingo Ari Cyo Dukurikije Bibiliya
  • Abapfuye Bari mu Mimerere yo Kutagira Ubwimenye
  • Bite se ku Bihereranye n’Umwuka?
  • “Azazuka”
  • Ibyiringiro Byihariye!
  • Kubaho Nta Gupfa
  • Icyo Ubugingo Ari Cyo Dukurikije Bibiliya
    Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
  • Ni Iki Kiba ku Bugingo Igihe cyo Gupfa?
    Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
  • Ese umwuka wawe uzakomeza kubaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Bigendekera Bite Abantu Bacu Dukunda Bapfa?
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/4 pp. 14-19

Ubuzima nyuma y’urupfu​—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

“Uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”​—ITANGIRIRO 3:19.

1, 2. (a) Ni ibihe bitekerezo bitandukanye abantu bagira ku bihereranye no kubaho nyuma y’urupfu? (b) Ni iki dukeneye gusuzuma kugira ngo tumenye icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’ubugingo?

UMUHINDU w’umuhanga mu bya filozofiya witwa Nikhilananda yagize ati “inyigisho ihereranye n’umubabaro w’iteka, inyuranye no kwizera urukundo Imana ifitiye ibyaremwe . . . Kwizera ko ubugingo buhabwa igihano cy’iteka bitewe n’amakosa bwakoze mu gihe cy’imyaka mike budahawe akanya ko kwikosora, ntibihuje n’ubwenge.”

2 Kimwe na Nikhilananda, abantu benshi muri iki gihe, usanga babuzwa amahwemo n’inyigisho ihereranye n’umubabaro w’iteka. Abandi na bo, usanga badasobanukirwa neza ibitekerezo byerekeranye no kugera muri Nirvana no kunga ubumwe n’ibintu kamere. Ndetse no mu bihandagaza bavuga ko imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya, harimo abafite ibitekerezo binyuranye ku bihereranye n’icyo ubugingo ari cyo, n’uko bibugendekera iyo dupfuye. Ariko se mu by’ukuri, ni iki Bibiliya yigisha ku byerekeye ubugingo? Kugira ngo tubimenye, dukeneye gusuzuma ibisobanuro by’amagambo yo mu Giheburayo no mu Kigiriki yahinduwemo “ubugingo” muri Bibiliya.

Icyo Ubugingo Ari Cyo Dukurikije Bibiliya

3. (a) Ni irihe jambo ryahinduwemo “ubugingo” mu Byanditswe bya Giheburayo, kandi se, ni iki risobanura mu buryo bw’ibanze? (b) Ni gute ibivugwa mu Itangiriro 2:7, byemeza ko ijambo “ubugingo” rishobora kwerekeza ku muntu wese uko yakabaye?

3 Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ubugingo” ni neʹphesh, kandi riboneka incuro 754 mu Byanditswe bya Giheburayo. Mbese, ijambo neʹphesh risobanura iki? Dukurikije uko inkoranyamagambo yitwa The Dictionary of Bible and Religion ibivuga, “ubusanzwe ryerekeza ku muntu muzima, umuntu wese uko yakabaye.” Ibyo byemezwa n’ukuntu ijambo ubugingo ryakoreshejwe muri Bibiliya, mu Itangiriro 2:7 hagira hati “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo; umuntu ahinduka ubugingo buzima.” Tuzirikane ko umuntu wa mbere ‘yahindutse’ ubugingo. Ibyo bishaka kuvuga ko Adamu atari afite ubugingo; ahubwo yari ubugingo​—kimwe n’uko umuntu ubaye umuganga aba ari umuganga. Ku bw’ibyo rero, aha ngaha ijambo “ubugingo” ryerekeza ku muntu wese uko yakabaye.

4. Ni irihe jambo ryahinduwemo “ubugingo” mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, kandi se, ni iki iryo jambo risobanura mu buryo bw’ibanze?

4 Ijambo ryahinduwemo “ubugingo” (psy·kheʹ), riboneka incuro zisaga ijana mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Kimwe na neʹphesh, akenshi iryo jambo ryerekeza ku muntu wese uko yakabaye. Urugero, reba interuro zikurikira: “ubugingo bwanjye burahangayitse” (Yohana 12:27, NW). “Ubwoba butangira gutera buri bugingo bwose” (Ibyakozwe 2:43, NW). “Ubugingo bwose nibugandukire abategetsi bakuru” (Abaroma 13:1, NW ). “Nimuhumurize ubugingo bwihebye” (1 Abatesalonike 5:14, NW ). “Bake bararokotse, ndetse ni umunani [“ubugingo umunani,” NW ] bakijijwe n’amazi” (1 Petero 3:20). Mu buryo bugaragara, psy·kheʹ, kimwe na neʹphesh, yerekeza ku muntu wese uko yakabaye. Dukurikije uko intiti mu bya Bibiliya yitwa Nigel Turner ibivuga, iryo jambo “risobanura ikiranga umuntu, we ubwe, umubiri ufite rûah [umwuka] Imana yawuhumekeyemo. . . . Ryerekeza ku muntu ubwe uko yakabaye.”

5. inyamaswa ni ubugingo? Sobanura.

5 Igishimishije ni uko muri Bibiliya, ijambo “ubugingo” riterekeza ku bantu gusa, ahubwo ryerekeza no ku nyamaswa. Urugero, mu kuvuga iby’irema ry’ibiremwa byo mu nyanja, mu Itangiriro 1:20 havuga ko Imana yategetse iti “amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo.” No ku munsi w’irema wakurikiyeho, Imana yaravuze iti “isi izane ibifite ubugingo, amatungo n’ibikururuka, nk’uko amoko yabyo ari, n’inyamaswa zo mu isi, nk’uko amoko yazo ari.”​—Itangiriro 1:24; gereranya no mu Kubara 31:28, NW.

6. Twavuga iki ku bihereranye n’ukuntu Bibiliya ikoresha ijambo “ubugingo”?

6 Bityo rero, ijambo “ubugingo” nk’uko rikoreshwa muri Bibiliya, ryerekeza ku muntu cyangwa ku nyamaswa, cyangwa ku buzima bw’umuntu cyangwa ubw’inyamaswa. (Reba ibiri mu gasanduku kari haruguru.) Ibisobanuro bitangwa na Bibiliya ku bihereranye n’ubugingo, biroroshye, ntibihindagurika kandi ntibiremerezwa na za filozofiya zidasobanutse hamwe n’imiziririzo y’abantu. Bityo rero, tugomba guhita twibaza iki kibazo: dukurikije uko Bibiliya ibivuga, bigendekera bite ubugingo igihe cyo gupfa?

Abapfuye Bari mu Mimerere yo Kutagira Ubwimenye

7, 8. (a) Ni iki Ibyanditswe bigaragaza ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye? (b) Tanga ingero zo muri Bibiliya zigaragaza ko ubugingo bushobora gupfa.

7 Imimerere y’abapfuye, igaragazwa neza mu Mubwiriza 9:5, 10, aho dusoma ngo “abapfuye nta cyo bakizi . . . ikuzimu aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.” Bityo rero, urupfu ni imimerere yo kutabaho. Umwanditsi wa Zaburi yanditse avuga ko iyo umuntu apfuye, ‘asubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira’ (Zaburi 146:4). Abapfuye bari mu mimerere yo kutagira ubwimenye, nta cyo bakora.

8 Igihe Imana yaciragaho iteka Adamu, yagize iti “uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19). Mbere y’uko Imana irema Adamu imuvanye mu mukungugu wo mu gitaka kandi ikamuha ubuzima, ntiyari ariho. Igihe yapfaga, yasubiye muri iyo mimerere. Igihano cye cyabaye urupfu​—si ukujyanwa mu bundi buturo. None se, byagendekeye bite ubugingo bwe? Kubera ko muri Bibiliya, akenshi ijambo “ubugingo” ryerekeza gusa ku muntu, iyo tuvuze ko Adamu yapfuye, tuba tuvuze ko ubugingo bwitwaga Adamu bwapfuye. Ibyo bishobora kumvikana nk’aho ari ibintu bidasanzwe ku muntu wizera ibihereranye n’ukudapfa k’ubugingo. Ariko kandi, Bibiliya igira iti “ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa” (Ezekiyeli 18:4). Mu Balewi 21:1 havugwamo “ubugingo bwapfuye” (NW ) (“umubiri wapfuye,” Bible de Jérusalem). Kandi, Abanaziri bari barabwiwe ko batagombaga kwegera “ubugingo ubwo ari bwo bwose bwapfuye” (NW ) (“intumbi,” Bibliya Yera).​—Kubara 6:6.

9. Ni iki Bibiliya iba yumvikanisha, mu gihe ivuga ko “ubugingo” bwa Rasheli ‘bwari mu igenda’?

9 Ariko se, bite ku bihereranye n’ibivugwa mu Itangiriro 35:18, ku birebana n’urupfu rubabaje cyane Rasheli yapfuye igihe yabyaraga umwana we wa kabiri? Aho ngaho, dusoma ngo “ubugingo bwe buri mu igenda, yita umwana Benoni, ariko se amwita Benyamini.” Mbese, uwo murongo waba ugaragaza ko hari ikintu Rasheli yari afite muri we cyamuvuyemo ubwo yapfaga? Si ko biri. Twibuke ko ijambo “ubugingo” rishobora no kwerekeza ku buzima umuntu afite. Aha ngaha rero, imvugo ngo “ubugingo” bwa Rasheli, yashakaga kuvuga gusa ko ari “ubuzima” bwe. Ni yo mpamvu iyo nteruro ngo “ubugingo bwe buri mu igenda,” izindi Bibiliya ziyihinduramo ngo “ubuzima bwe bwari burimo bukendera” (Knox), “yahumekaga umwuka we wa nyuma” (Bible de Jérusalem), na “ubuzima bwe bwamuvagamo” (Bible in Basic English). Nta kigaragaza ko hari igice kimwe mu byari bigize Rasheli, cy’amayobera, cyakomeje kubaho nyuma yo gupfa kwe.

10. Ni mu buhe buryo ubugingo bw’umuhungu w’umupfakazi wazuwe ‘bwamusubiyemo’?

10 Ibyo bihuje n’uko byagenze ku bihereranye no kuzuka k’umuhungu w’umupfakazi, uvugwa mu 1 Abami igice cya 17. Ku murongo wa 22, dusoma ko igihe Eliya yasengaga asabira uwo muhungu, ‘Uwiteka yumviye Eliya, ubugingo bw’uwo mwana bumusubiramo, arahembuka.’ Aha nanone, ijambo “ubugingo” risobanura “ubuzima.” Ni yo mpamvu Bibiliya yitwa New American Standard Bible ivuga ngo “ubuzima bw’uwo mwana bumugarukamo, maze yongera kuba muzima.” Ni koko, ubuzima ni bwo bwasubiye muri uwo muhungu, aho kuba ikintu runaka kidafututse. Ibyo bihuje n’ibyo Eliya yabwiye nyina w’uwo muhungu agira ati “nguyu umwana wawe [umuntu wuzuye], ni muzima.”​—1 Abami 17:23.

Bite se ku Bihereranye n’Umwuka?

11. Kuki ijambo “umwuka” ridashobora kwerekeza ku gice runaka cy’umuntu cyiyambuye umubiri, gikomeza kubaho nyuma y’urupfu?

11 Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye, “umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe” (Zaburi 146:4). Mbese, ibyo byaba bishatse kuvuga ko umwuka wiyambuye umubiri ugenda ibi byo kugenda maze ugakomeza kubaho nyuma yo gupfa k’umuntu? Ibyo ntibishoboka, kuko umwanditsi wa Zaburi yakomeje agira ati “uwo munsi imigambi ye i[r]ashira” (“ibitekerezo bye byose birashira,” The New English Bible). None se, umwuka ni iki, kandi ni gute ‘uva’ mu muntu igihe cyo gupfa kwe?

12. Ni iki amagambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki yahinduwemo “umwuka” muri Bibiliya asobanura?

12 Muri Bibiliya, amagambo yahinduwemo “umwuka” (mu Giheburayo, ruʹach; mu Kigiriki, pneuʹma) mu buryo bw’ibanze asobanura “guhumeka.” Ni yo mpamvu aho kuvuga ngo “umwuka we umuvamo,” ubuhinduzi bwa R. A. Knox bukoresha interuro ivuga ngo “uguhumeka kuva mu mubiri we” (Zaburi 145:4). Ariko kandi, ijambo “umwuka” risobanura ibirenze igikorwa cyo guhumeka. Urugero, mu kuvuga iby’irimbuka ry’abantu n’inyamaswa mu gihe cy’Umwuzure w’isi yose, mu Itangiriro 7:22 hagira hati “ibifite umwuka w’ubugingo [“imbaraga y’ubuzima,” NW ] [cyangwa umwuka; mu Giheburayo, ruʹach] mu mazuru byose, ibiri ku butaka byose, birapfa.” Bityo rero, “umwuka” ushobora kwerekeza ku mbaraga y’ubuzima ikorera mu biremwa byose bizima, ari abantu ari n’inyamaswa, kandi ikabeshwaho no guhumeka.

13. Ni gute umwuka usubira ku Mana mu gihe umuntu apfuye?

13 None se, mu Mubwiriza 12:7 haba hashaka kuvuga iki, iyo havuga ko igihe umuntu apfuye, ‘umwuka usubira ku Mana yawutanze’? Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko umwuka wambukiranya ikirere ibi byo kwambuka maze ukajya aho Imana iri? Nta kintu nk’icyo dusanga muri ayo magambo. Kubera ko umwuka ari imbaraga y’ubuzima, ‘usubira ku Mana’ mu buryo bw’uko ibyiringiro byo kuzongera kubaho k’uwo muntu, biba bisigaye ku Mana yonyine. Imana ni yo yonyine ifite ubushobozi bwo kongera gusubiza umuntu umwuka, cyangwa imbaraga y’ubuzima, ituma yongera kuba muzima (Zaburi 104:30). Ariko se, Imana yaba ifite umugambi wo kubigenza ityo?

“Azazuka”

14. Ni iki Yesu yavuze akanakora, kugira ngo ahumurize kandi amare agahinda bashiki ba Lazaro nyuma y’aho musaza wabo apfiriye?

14 Mu mujyi mutoya wa Betaniya, mu birometero bigera hafi kuri bitatu mu burengerazuba bwa Yerusalemu, hari hari Mariya na Marita barimo barizwa n’urupfu rwa musaza wabo Lazaro, wari upfuye akenyutse. Yesu yifatanyije na bo muri ako gahinda, kuko yakundaga cyane Lazaro na bashiki be. Ni gute Yesu yashoboraga kumara agahinda bashiki ba Lazaro? Nta bwo yari kubamara agahinda ababwira inkuru runaka idasobanutse neza, ahubwo yari kubikora ababwiza ukuri. Yavuze mu buryo busobanutse neza ati “musaza wa[nyu] azazuka.” Hanyuma, Yesu yagiye ku mva maze azura Lazaro​—agarurira ubuzima umuntu wari umaze iminsi ine apfuye!​—Yohana 11:18-23, 38-44.

15. Ni gute Marita yitabiriye ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze?

15 Mbese, Marita yaba yaratangajwe n’amagambo ya Yesu yavugaga ko Lazaro yari ‘kuzazuka’? Uko bigaragara, ayo magambo ntiyamutangaje, kuko yashubije agira ati “nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.” Yari asanzwe yizera isezerano ry’umuzuko. Hanyuma, Yesu yaramubwiye ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho” (Yohana 11:23-25). Igitangaza cyo kugarurira Lazaro ubuzima, cyakomeje ukwizera kwa Marita kandi gituma n’abandi bagira ukwizera (Yohana 11:45). Ariko se mu by’ukuri, ijambo “umuzuko” risobanura iki?

16. Ni iki ijambo “umuzuko” risobanura?

16 Ijambo “umuzuko” ryahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Ikigiriki a·naʹsta·sis, rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, rikaba risobanurwa ngo “kongera guhaguruka.” Abahinduzi b’Abaheburayo bahinduye Ikigiriki, ijambo a·naʹsta·sis barihinduyemo amagambo asobanurwa ngo “gusubirana ubuzima k’uwapfuye” (mu Giheburayo, techi·yathʹ ham·me·thimʹ).a Bityo rero, kuzuka byumvikanisha kuvana umuntu mu mimerere y’urupfu itarimo ubuzima​—ni ukuvuga kumusubiza ubuzima no gutuma bwongera gukora.

17. (a) Kuki kuzura abantu bitazaba ikibazo kuri Yehova Imana na Yesu Kristo? (b) Ni irihe sezerano Yesu yatanze ku bihereranye n’abari mu mva z’urwibutso?

17 Kubera ko Yehova Imana afite ubwenge butarondoreka kandi butunganye, ashobora kuzura umuntu mu buryo bworoshye. Kwibuka imiterere y’ubuzima bw’abapfuye​—ibyabarangaga buri muntu ku giti cye, imibereho yabo, n’utundi tuntu duto duto twose twabarangaga​—si ikibazo kuri we. (Yobu 12:13; gereranya no muri Yesaya 40:26.) Byongeye kandi, nk’uko ibyabaye kuri Lazaro bibigaragaza, Yesu Kristo afite ubushake n’ubushobozi bwo kuzura abapfuye. (Gereranya no muri Luka 7:11-17; 8:40-56.) Mu by’ukuri, Yesu Kristo yagize ati “igihe kizaza, ubwo abari mu bituro [“mu mva z’urwibutso,” NW] bose bazumva ijwi rye [rya Yesu], bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Ni koko, Yesu Kristo yasezeranyije ko abo Yehova azirikana bose bazazurwa. Mu buryo bugaragara, duhuje n’ibyo Bibiliya ivuga, ubugingo burapfa, kandi ikibazo cy’urupfu kizakemurwa binyuriye ku muzuko. Ariko kandi, abantu babayeho bakaza gupfa, babarirwa muri za miriyari. Ni ba nde muri bo Imana izirikana, bategereje umuzuko?

18. Ni ba nde bazazurwa?

18 Abakurikiye inzira yo gukiranuka ari abagaragu ba Yehova, bazazuka. Ariko kandi, hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye batagaragaje niba bari gushobora kumvira amahame y’Imana akiranuka. Bashobora kuba batari bazi ibyo Yehova abasaba, cyangwa se bakaba batarabonye igihe gihagije cyo kugira ihinduka rikenewe. Abo na bo Imana irabazirikana, bityo rero bakaba bazazurwa, kubera ko Bibiliya idusezeranya iti “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”​—Ibyakozwe 24:15.

19. (a) Ni ibihe bintu byerekeranye n’umuzuko intumwa Yohana yeretswe? (b) Ni ibiki ‘byajugunywe mu nyanja yaka umuriro,’ kandi se, ni iki ayo magambo asobanura?

19 Intumwa Yohana yeretswe ibintu bishishikaje bihereranye n’abantu bari bazutse, bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana. Mu kuvuga ibyo bintu, yanditse agira ati “inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. Urupfu n’Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 20:12-14). Tekereza ku cyo ibyo bisobanura! Abantu bose bapfuye bazirikanwa n’Imana, bazavanwa muri Hadesi, cyangwa Sheoli, ni ukuvuga imva rusange y’abantu bose (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 2:31). Hanyuma, “urupfu n’Ikuzimu” bizajugunywa mu cyitwa ‘inyanja yaka umuriro,’ ari byo bigereranya kurimbuka burundu. Imva rusange y’abantu bose ntizongera kubaho ukundi.

Ibyiringiro Byihariye!

20. Abantu babarirwa muri za miriyoni ubu bapfuye, bazazurirwa ahantu hameze hate?

20 Igihe abantu babarirwa muri za miriyoni bazazurwa mu gihe cy’umuzuko, ntibazazurirwa ku isi idatuwe (Yesaya 45:18). Bazakangukira ahantu heza cyane hazaba haravuguruwe, kandi bazasanga barateguriwe amacumbi, imyambaro n’ibyo kurya byinshi. (Zaburi 67:7, umurongo wa 6 muri Biblia Yera; 72:16; Yesaya 65:21, 22.) Ni ba nde bazategura ibyo byose? Uko bigaragara, hari abantu bagomba kuzaba bari mu isi nshya mbere y’uko umuzuko wo ku isi utangira. Ariko se, ni ba nde?

21, 22. Ni ibihe byiringiro byihariye bishyirwa imbere y’abantu bariho mu “minsi y’imperuka”?

21 Isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, rigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi gahunda y’ibintu (2 Timoteyo 3:1).b Vuba aha, Yehova Imana agiye kuza gukemura ibibazo by’abantu maze avane ubugome ku isi (Zaburi 37:10, 11; Imigani 2:21, 22). Muri icyo gihe, bizagendekera bite abantu bakorera Imana ari abizerwa?

22 Nta bwo Yehova azarimburana abakiranutsi n’inkozi z’ibibi (Zaburi 145:20). Nta na rimwe yigeze akora ikintu nk’icyo, kandi nta n’ubwo azagikora igihe azaba asukura isi ayivanaho ububi bwose. (Gereranya n’Itangiriro 18:22, 23, 26.) Koko rero, igitabo cya nyuma cya Bibiliya kivuga ibihereranye n’ “abantu benshi, umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’indimi zose,” bavuye mu “mubabaro mwinshi” (Ibyahishuwe 7:9-14). Ni koko, hari imbaga y’abantu benshi bazarokoka umubabaro ukomeye uzavanaho burundu isi mbi ya none, maze binjire mu isi nshya y’Imana. Icyo gihe, abantu bumvira bashobora kuzungukirwa mu buryo bwuzuye n’uburyo buhebuje bwateganyijwe n’Imana, bwo kuvana abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Ibyahishuwe 22:1, 2). Ku bw’ibyo, abagize “[imbaga y’]abantu benshi” ntibagomba kuzigera bapfa na rimwe. Mbega ibyiringiro byihariye!

Kubaho Nta Gupfa

23, 24. Ni iki ugomba gukora, niba ushaka kuzabaho muri Paradizo ku isi nta gupfa?

23 Mbese, dushobora kugirira icyizere ibyo byiringiro bitangaje? Yego rwose! Yesu Kristo ubwe yagaragaje ko hari igihe abantu bari kuzabaho nta gupfa. Mbere gato y’uko azura incuti ye Lazaro, yabwiye Marita ati “umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose.”​—Yohana 11:26.

24 Mbese, wifuza kubaho iteka muri Paradizo ku isi? Mbese, ufite amatsiko yo kuzongera kubona abo wakundaga? Intumwa Yohana yanditse igira iti “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). Ubu rero, iki ni cyo gihe cyo kumenya ibyo Imana ishaka kandi ukiyemeza kubaho uhuje na byo. Hanyuma, wowe hamwe n’abandi babarirwa muri za miriyoni bakora ibyo Imana ishaka, mushobora kuzabaho iteka muri Paradizo ku isi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a N’ubwo ijambo “umuzuko” ritaboneka mu Byanditswe bya Giheburayo, ibyiringiro by’umuzuko bivugwa mu buryo busobanutse neza muri Yobu 14:13, muri Daniyeli 12:13 no muri Hoseya 13:14.

b Reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, ku ipaji ya 98-107, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Mbese, Uribuka?

◻ Ni iki amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yahinduwemo “ubugingo” asobanura mu buryo bw’ibanze?

◻ Bigendekera bite ubugingo igihe cyo gupfa?

◻ Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, ikibazo cy’urupfu kizakemurwa gite?

◻ Ni ibihe byiringiro byihariye bishyirwa imbere y’abantu bizerwa muri iki gihe?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 15]

“Ubugingo” Bufashwe nk’Ubuzima bw’Ikiremwa

Rimwe na rimwe, ijambo “ubugingo” ryerekeza ku buzima bw’umuntu cyangwa ubw’inyamaswa. Ibyo nta bwo byaba binyuranye n’ibisobanuro bitangwa na Bibiliya bivuga ko ubugingo ari umuntu cyangwa inyamaswa. Urugero, tuvuga ko kanaka ariho dushaka kuvuga ko ari umuntu muzima. Nanone dushobora kuvuga ko afite ubuzima. Mu buryo nk’ubwo, umuntu muzima ni ubugingo. Nyamara kandi, igihe ariho, “ubugingo” bushobora kuvugwaho ko ari ikintu afite.

Urugero, Imana yabwiye Mose iti “abantu bose bahigaga ubugingo bwawe barapfuye.” Uko bigaragara, abanzi ba Mose bashakaga ubuzima bwe. (Kuva 4:19, NW; gereranya no muri Yosuwa 9:24; Imigani 12:10.) Yesu yakoresheje iryo jambo mu buryo nk’ubwo, igihe yavugaga ati ‘Umwana w’umuntu yaje gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.’ (Matayo 20:28; gereranya na 10:28.) Muri buri nteruro, ijambo “ubugingo” risobanura “ubuzima bw’ikiremwa.

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Byose ni ubugingo

[Aho ifoto yavuye]

Hummingbird: U.S. Fish and Wildlife Service, Washington, D.C./Dean Biggins

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Yesu yagaragaje ko ikibazo cy’urupfu kizakemurwa binyuriye ku muzuko

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

“Umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose.”​—Yohana 11:26

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze