Ese umwuka wawe uzakomeza kubaho?
Ese tugizwe n’umubiri n’amaraso gusa? Cyangwa twaba tugizwe n’ikindi kintu kirenze umubiri n’amaraso? Ese turiho uyu munsi, ejo tukazaba twapfuye? Cyangwa se hari ikintu kitagaragara kitubamo, gikomeza kubaho nyuma yo gupfa?
NUBWO amadini y’isi yigisha inyigisho ziteza urujijo ku bihereranye n’uko bitugendekera iyo dupfuye, amenshi muri yo yemeranya kuri iki gitekerezo kigira kiti “hari ikintu kidapfa kiba mu muntu kandi gikomeza kubaho iyo apfuye.” Abantu benshi bemera ko icyo “kintu” ari umwuka uva mu muntu iyo apfuye ugakomeza kubaho, cyangwa icyo bamwe bita roho. Mbese wowe wemera iki? Umwuka uba mu muntu ni iki? Ese umwuka uba mu muntu muzima uhinduka iki iyo apfuye?
“Umubiri udafite umwuka uba upfuye”
Muri Bibiliya, amagambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki yahinduwemo “umwuka” ahanini asobanura “guhumeka” cyangwa “umuyaga.” Icyakora ijambo “umwuka” risobanura ibirenze guhumeka ibi bisanzwe. Urugero, Bibiliya igira iti “umubiri udafite umwuka uba upfuye” (Yakobo 2:26). Bityo, umwuka ni wo utuma umubiri ugira ubuzima. Ni imbaraga ituma umubiri ukora.
Kuba iyo mbaraga ituma umubiri ukora itandukanye cyane no guhumeka cyangwa umwuka unyura mu bihaha, bigaragazwa n’imimerere umuntu aba arimo nyuma gato yo guhagarika guhumeka. Kuko iyo umuntu amaze akanya gato abuze umwuka, aba ashobora kongera guhumeka binyuriye ku mihati abantu bashyiraho ngo azanzamuke. Kubera iki? Kubera ko imbaraga y’ubuzima iba ikiri mu ngirabuzima fatizo z’umubiri we. Igihe iyo mbaraga ihagaze rero, imihati iyo ari yo yose yashyirwaho kugira ngo uwo muntu yongere guhumeka, ntishobora kugira icyo igeraho. Umwuka bamushyiramo uko waba ungana kose ntushobora guha ubuzima ingirabuzima fatizo zapfuye. Ubwo rero, umwuka ni imbaraga y’ubuzima ituma ingirabuzima fatizo zibaho na nyirazo agakomeza kubaho. Ni imbaraga ituma ubuzima bubaho ababyeyi baha abana babo mu gihe cyo gusama kandi iyo mbaraga ibeshwaho no guhumeka.—Yobu 34:14, 15.
Ese buri muntu agira umwuka utandukanye n’uw’undi? Cyangwa se imbaraga ibeshaho ubuzima ni imwe kuri bose? Bibiliya iduha ibisubizo bikwiriye by’ibyo bibazo. Umwami w’umunyabwenge Salomo yagaragaje ko iyo mbaraga iboneka mu bintu byose bifite ubuzima ubwo yagiraga ati “kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa, ikibibaho ni kimwe, nk’uko bapfa ni ko zipfa. Ni ukuri byose bihumeka kumwe [“bifite umwuka umwe,” NW]. . . . Byose bijya hamwe, byose byavuye mu mukungugu kandi byose bizawusubiramo. Ni nde uzi yuko umwuka w’umuntu uzamuka ukajya hejuru, kandi akamenya yuko uw’inyamaswa umanuka ukajya mu butaka?” (Umubwiriza 3:19-21). Ni koko, abantu n’inyamaswa bafite umwuka umwe, mu yandi magambo imbaraga ibeshaho ubuzima ku nyamaswa n’abantu ni imwe.
Umwuka uri mu mubiri wagereranywa n’ingufu z’amashanyarazi zituma igikoresho runaka gikora. Izo mbaraga z’amashanyarazi zitagaragara zinyura mu mashini cyangwa igikoresho kiyacometseho, kandi zishobora gukora imirimo itandukanye bitewe n’icyo icyo gikoresho cyagenewe gukora. Urugero, umuriro w’amashanyarazi ushobora gutuma itara ryaka cyangwa ugatuma icyuma kizana akayaga gikora, radiyo ikavuga, televiziyo igakora, cyangwa ugatuma orudinateri ikora. Ariko kandi, nta na rimwe ayo amashanyarazi ajya ahinduka icyo gikoresho bayacometseho. Amashanyarazi akomeza kuba amashanyarazi, ni ukuvuga ingufu. Ni na ko bigenda ku bihereranye n’umwuka, cyangwa imbaraga ibeshaho ubuzima. Ntabwo umwuka uhinduka ibiranga umubiri ubeshejeho. Iyo mbaraga ibeshaho ubuzima cyangwa uwo mwuka, ntigira kamere cyangwa ubushobozi bwo gutekereza, ni ingufu gusa. Abantu n’inyamaswa bifite umwuka umwe. Ni yo mpamvu iyo umuntu apfuye umwuka we utimukira ahandi hantu, aho ukomeza kubaho wihagije cyangwa ari ikiremwa cy’umwuka.
Bigendekera bite umwuka iyo umuntu apfuye?
Mu Mubwiriza 12:7 havuga ko iyo umuntu apfuye, “umukungugu usubira mu butaka uko wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana yawutanze.” Icyakora, ibyo ntibishatse kuvuga ko umwuka, ni ukuvuga ikintu runaka kidafite umubiri, ufata inzira ukaguruka mu kirere mu buryo bugaragara ukagera aho Imana iri. Urugero reka dusuzume ibyo Yehova yabwiye Abisirayeli b’abahemu abinyujije ku muhanuzi we Malaki. Yehova yagize ati “nimungarukire, nanjye ndabagarukira” (Malaki 3:7). Kuri abo Bisirayeli, ‘kugarukira’ Yehova byabasabaga guhindukira bakareka inzira z’ubuyobe, bakongera guhuza imibereho yabo n’amabwiriza akiranuka y’Imana. Yehova na we yashoboraga ‘kubagarukira’ mu buryo bw’uko yari kongera kubemera. Kuri izo mpande zombi, ntawasabwaga gufata urugendo ngo ave aha, ajye hariya. ‘Kugaruka’ byumvikanishaga guhindura imitekerereze gusa. Ibyo bigaragaza ko igihe cyose Bibiliya ikoresha ijambo ‘kugaruka’ cyangwa ‘gusubira,’ atari ko buri gihe riba ryumvikanisha igikorwa cyo kuva ahantu ukajya ahandi.
Mu buryo nk’ubwo, mu gihe cyo gupfa, imvugo ngo ‘umwuka usubira ku Mana yawutanze’ yumvikanisha ko mu gihe umwuka cyangwa imbaraga ibeshaho ubuzima ivuye mu muntu, kongera kuyisubirana biba bisigaye mu maboko y’Imana yonyine yari yarayimuhaye na mbere. Ibyo bisobanura ko ibyiringiro byose by’ubuzima bw’uwo muntu mu gihe kizaza bisigara mu maboko y’Imana.
Urugero, mu Ivanjiri ya Luka havuga iby’urupfu rwa Yesu Kristo. Iyo nkuru igira iti “Yesu avuga ijwi rirenga ati ‘Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye [“umwuka,” NW].’ Amaze kuvuga atyo umwuka urahera” (Luka 23:46). Yesu akimara gupfa, umwuka we umushizemo cyangwa imbaraga y’ubuzima ye imushizemo, ntiyafashe inzira ngo yerekeze kwa Se mu ijuru. Ahubwo yari mu mva, ntiyari muzima kugeza ubwo yazurwaga mu bapfuye ku munsi wa gatatu nyuma y’uko apfa (Umubwiriza 9:5, 10). Ndetse na nyuma y’uko azuka, ntabwo yahise azamuka mu ijuru. Ahubwo, ‘yabonekeye abigishwa be ari muzima, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine’ nyuma yaho ‘arazamurwa’ (Ibyakozwe 1:3, 9). Mu gihe Yesu yapfaga ‘yashyize umwuka we mu maboko ya Se’ yiringiye adashidikanya ko Yehova afite ubushobozi bwo kongera kumusubiza ubuzima.
Icyo umwuka ari cyo
Bibiliya igaragaza mu buryo bwumvikana icyo umwuka ari cyo. Muri make ni imbaraga ibeshaho ubuzima umuntu agomba kuba afite kugira ngo akomeze kubaho. Guhumeka cyangwa umwuka duhumeka ni ngombwa kugira ngo bibesheho iyo mbaraga y’ubuzima. Ubwo rero, nta kintu kidashobora gupfa kiba mu muntu.
Ni yo mpamvu, ku bantu bapfuye, ibyiringiro byose by’ubuzima mu gihe kizaza biba bishingiye ku muzuko. Bibiliya itanga isezerano rigira riti “ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Iryo sezerano ridakuka ry’umuzuko ritandukanye n’inyigisho ivuga ko umwuka ukomeza kubaho kandi iryo sezerano ni rwo rufatiro rw’ibyiringiro nyakuri abantu bafite ku birebana n’abapfuye.
Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n‘umuzuko ndetse n’akamaro ufitiye abantu! Nanone kandi ni ngombwa kumenya Imana na Kristo (Yohana 17:3). Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bazishimira kugufasha kwiga Bibiliya kugira ngo wongere ubumenyi ufite ku bihereranye n’Imana, Umwana wayo, n’amasezerano itanga. Turagutera inkunga yo gushaka Abahamya ba Yehova cyangwa ukandikira abanditsi b’iyi gazeti.
[Amafoto yo ku ipaji ya 4]
Ibi byose bifite umwuka umwe
[Aho ifoto yavuye]
Ihene: CNPC—Centro Nacional de Pesquisa de Caprinos (Sobral, CE, Brasil