ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/5 pp. 3-4
  • Buri Wese Yifuza Kugira Umudendezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Buri Wese Yifuza Kugira Umudendezo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abantu Baracyari “mu Bubata”
  • Ubwoko Bufite Umudendezo Ariko Bufite Icyo Buzabazwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Reka Yehova akugeze ku mudendezo nyakuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Korera Yehova, Imana itanga umudendezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Twe gupfusha ubusa umudendezo twahawe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/5 pp. 3-4

Buri Wese Yifuza Kugira Umudendezo

Mu mwaka wa 1762, umuhanga mu bya filozofiya w’Umufaransa witwaga Jean-Jacques Rousseau, yanditse agira ati “umuntu yavukanye umudendezo, none aho ari hose ari mu bubata.” Kuvukana umudendezo. Mbega igitekerezo gihebuje! Ariko kandi nk’uko Rousseau yabivuze, mu mateka ya kimuntu abantu babarirwa muri za miriyoni ntibigeze bagira umudendezo. Ahubwo, mu buzima bwabo bagiye babaho bari “mu bubata,” baragizwe imfungwa muri gahunda yabambuye icyo ari cyo cyose cyajyaga gutuma mu mibereho yabo bagira ibyishimo no kunyurwa birambye.

ABANTU babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe, baracyibonera ko “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Mu gihe abagabo n’abagore barangwa no kurarikira biruka inyuma y’ubutegetsi, usanga bakomeza kugaragaza ko nta cyo bitayeho na mba ku bihereranye no konona umudendezo w’abandi. Raporo imwe ivuga ibihereranye n’ibyo yagize iti “udutsiko tw’abicanyi twagabye ibitero twica abantu 21.” Indi raporo ivuga ibihereranye n’“ibagiro,” ikavuga ko abasirikare bashinzwe umutekano ‘bica abagore, abana n’abasaza batabarwanya kandi batagira kirengera, babakata amajosi, bakarasa imfungwa z’abasivili mu mutwe, kandi bagakora ibikorwa byo gusiga batwitse kandi bakangiza imidugudu mbere y’uko bayivamo, kandi bagapfa gutera ibisasu aho babonye hose.’

Ntibitangaje rero kuba abantu bifuza umudendezo mu buryo bwimbitse, kandi koko bakawuharanira bashaka kwigobotora mu maboko y’ababakandamiza! Ariko kandi, ukuri kubabaje ni uko iyo umuntu aharanira umudendezo we, akenshi biba bikubiyemo kurengera uburenganzira n’umudendezo by’abandi. Abagabo, abagore n’abana batariho urubanza, akenshi usanga batabura kubigwamo, iyicwa ryabo “rikemerwa ku mugaragaro” binyuriye ku gutangaza ko icyatumye bicwa gifite ishingiro kandi ko gihuje n’ubutabera. Urugero, umwaka ushize muri Irilande mu mujyi muto wo muri icyo gihugu witwa Omagh, imodoka yari itezwemo igisasu cyatezwe n’abiyita ko ari “abaharanira umudendezo,” yahitanye abantu 29 batariho urubanza bari bibereye aho, kandi ikomeretsa abandi babarirwa mu magana.

Abantu Baracyari “mu Bubata”

Iyo intambara irangiye, inyungu ziba ari izihe? Mu gihe “abaharanira umudendezo” batsinze urugamba, bashobora kubona umudendezo runaka uciriritse. Ariko se, mu by’ukuri baba bafite umudendezo? Mbese, si iby’ukuri ko no mu miryango yitwa ko ifite umudendezo, mu bihugu abantu bishyira bakizana kurusha ibindi, usanga abantu bakiri “mu bubata” bw’ibindi bintu bibakandamiza, urugero nk’ubukene, ukudatungana, indwara n’urupfu? Ni gute hagira umuntu uvuga ko mu by’ukuri afite umudendezo igihe cyose ibyo bintu bigikomeje kumugira imbata?

Mose, umwanditsi wa kera wa Bibiliya, yasobanuye mu buryo nyabwo ukuntu byagiye bigendekera abantu benshi cyane mu mateka yose ya kimuntu, kandi nk’uko bikimeze muri iki gihe. Yavuze ko dushobora kubaho imyaka 70 cyangwa 80, “nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro” (Zaburi 90:10). Mbese, hari ubwo ibyo bizigera bihinduka? Mbese, hari igihe bizashoboka ko twese tubaho tunyuzwe n’ubuzima mu buryo bwuzuye, ubuzima butarangwa n’imibabaro n’ubwoba abantu benshi cyane bahanganye na byo muri iki gihe?

Bibiliya ivuga ko bizashoboka rwose! Ivuga ibihereranye n’ ‘umudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’ (Abaroma 8:21). Nimucyo dusuzume mu buryo bwimbitse ibihereranye n’uwo mudendezo werekejweho n’intumwa Pawulo mu kinyejana cya mbere mu rwandiko yandikiye Abakristo b’i Roma. Muri urwo rwandiko, Pawulo asobanura mu buryo bwumvikana neza ukuntu buri wese muri twe ashobora kuronka ‘umudendezo’ nyakuri kandi urambye ‘w’ubwiza.’

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Byavuye mu gitabo cyitwa Beacon Lights of History, Umub. XIII

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze