Twishimira kuba Yehova atwereka inzira ye
“Inzira y’Imana itungana rwose; Ijambo ry’Uwiteka ryaravugutiwe.”—2 SAMWELI 22:31.
1, 2. (a) Ni ikihe kintu abantu bose bakenera cyane? (b) Byaba byiza twiganye urugero rwa nde?
ABANTU bose bakenera cyane kuyoborwa. Koko rero, dukeneye ubufasha bwatuyobora mu mibereho yacu. Ni iby’ukuri ko Yehova yaduhaye ubwenge mu rugero runaka hamwe n’umutimanama, kugira ngo bidufashe kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi. Ariko kandi, kugira ngo umutimanama wacu utuyobore mu buryo bwiringirwa, ugomba gutozwa (Abaheburayo 5:14). Kandi ubwenge bwacu bukeneye kubwirwa ibintu by’ukuri—no gutozwa kubisesengura—kugira ngo dushobore gufata imyanzuro ikwiriye (Imigani 2:1-5). Ndetse no muri icyo gihe, imyanzuro dufata ishobora kutagenda nk’uko twabyifuzaga, kubera ko umuntu adashobora kumenya neza uko bizagenda mu buzima (Umubwiriza 9:11). Nta buryo bwiringirwa dufite ku giti cyacu bwo kumenya ibyo duhishiwe mu gihe kizaza.
2 Kubera izo mpamvu hamwe n’izindi nyinshi, umuhanuzi Yeremiya yanditse agira ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Yesu Kristo, umuntu ukomeye kurusha abandi bose babayeho yemeye guhabwa ubuyobozi. Yagize ati “nta cyo Umwana abasha gukora ubwe, atabonye Se agikora: kuko ibyo Se akora byose, n’Umwana ari byo akora” (Yohana 5:19). Bityo rero, mbega ukuntu ari iby’ubwenge ko twakwigana Yesu maze tugashakira kuri Yehova ubufasha bwo kuyobora intambwe zacu! Umwami Dawidi yaririmbye agira ati “inzira y’Imana itungana rwose; Ijambo ry’Uwiteka ryaravugutiwe; ni ingabo ikingira abamwiringira bose” (2 Samweli 22:31). Nitugerageza kugendera mu nzira ya Yehova aho gukurikiza ubwenge bwacu, tuzibonera ubuyobozi butunganye. Kwanga kugendera mu nzira y’Imana bituma umuntu agerwaho n’akaga.
Yehova Agaragaza Iyo Nzira Iyo Ari Yo
3. Ni gute Yehova yahaye Adamu na Eva ubuyobozi, bityo bakaba bari bafite ibihe byiringiro?
3 Zirikana uko byagendekeye Adamu na Eva. N’ubwo batari bafite icyaha, bari bakeneye ubuyobozi. Yehova ntiyaretse ngo Adamu abe ari we wigenera ibintu byose yagombaga gukora mu busitani bwiza bwa Edeni. Ahubwo, Imana yamuhaye umurimo wo gukora. Mbere na mbere, Adamu yagombaga kwita inyamaswa amazina. Hanyuma, Yehova yashyiriyeho Adamu na Eva intego bari kuzageraho nyuma y’igihe kirekire. Bagombaga kuzategeka isi, kuzayuzuza abana bari kuzabakomokaho no kwita ku nyamaswa zo mu isi (Itangiriro 1:28). Uwo murimo wari kuba wagutse cyane, ariko amaherezo wari kuzatuma isi yose ihinduka paradizo yuzuye umuryango w’abantu batunganye, babana neza n’inyamaswa. Mbega ibyiringiro bihebuje! Ikindi kandi, mu gihe Adamu na Eva bari kuba bagendera mu nzira ya Yehova ari abizerwa, bari kuzajya bavugana na we. (Gereranya n’Itangiriro 3:8.) Mbega igikundiro gihebuje bari kuba bafite—cyo gukomeza kugirana n’Umuremyi imishyikirano ya bwite!
4. Ni gute Adamu na Eva bagaragaje ko nta cyizere n’ubudahemuka bari bafite, kandi se, ibyo byabazaniye izihe ngaruka zibabaje?
4 Yehova yabujije abantu babiri ba mbere kurya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, cyari muri Edeni, bityo ibyo bibaha uburyo bwo guhita bagaragaza ukumvira kwabo—icyifuzo cyabo cyo kugendera mu nzira ya Yehova (Itangiriro 2:17). Ariko kandi, ukumvira kwabo kwahise kugeragezwa. Igihe Satani yazaga akabwira Adamu na Eva amagambo ye y’uburiganya, bagombaga kuba indahemuka kuri Yehova kandi bakizera amasezerano Ye, kugira ngo bakomeze kuba abantu bumvira. Ikibabaje, ni uko bananiwe kuba indahemuka no kugira icyizere. Eva yemeye gushukwa maze asuzugura Imana, igihe Satani yamubwiraga ko yari kugira ubwigenge, kandi agashinja Yehova amubeshyera ko yavuze ibinyoma. Adamu na we yaramukurikiye, akora icyaha (Itangiriro 3:1-6; 1 Timoteyo 2:14). Ibyo bahatakarije byari byinshi cyane. Kugendera mu nzira ya Yehova biba byarabahesheje ibyishimo byari kuzagenda byiyongera kurushaho, uko bari kugenda buhoro buhoro basohoza ibyo Imana ishaka. Ariko noneho, imibereho yabo yuzuyemo gushoberwa hamwe n’agahinda, kugeza bapfuye.—Itangiriro 3:16-19; 5:1-5.
5. Ni uwuhe mugambi wa Yehova w’igihe kirekire, kandi se, ni gute afasha abantu bizerwa kuzabona isohozwa ryawo?
5 Ariko kandi, Yehova ntiyahinduye umugambi we w’uko mu gihe runaka isi izaba paradizo ituwe n’abantu batunganye, batarangwaho icyaha (Zaburi 37:11, 29). Ntiyigeze areka guha ubuyobozi butunganye abagendera mu nzira ye kandi biringira kuzabona iryo sezerano risohojwe. Kuri twe abafite amatwi yo kumva, ijwi rya Yehova riduturuka inyuma rigira riti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”—Yesaya 30:21.
Hari Abantu Bamwe na Bamwe Bagendeye mu Nzira ya Yehova
6. Ni abahe bantu babiri bo mu gihe cya kera bagendeye mu nzira ya Yehova, kandi ingaruka zabaye izihe?
6 Dukurikije uko bivugwa mu nyandiko ya Bibiliya, bake mu bakomotse kuri Adamu na Eva ni bo bonyine bagendeye mu nzira ya Yehova. Uwa mbere muri abo yari Abeli. N’ubwo yapfuye akenyuwe, yapfuye yemewe na Yehova, bityo tukaba twiringira tudashidikanya ko azazurwa mu gihe cyo “kuzuka kw’abakiranutsi,” mu gihe cyagenwe n’Imana (Ibyakozwe 24:15). Amaherezo, azibonera isohozwa ry’umugambi ukomeye Yehova afitiye isi n’abantu (Abaheburayo 11:4). Undi wagendeye mu nzira ya Yehova yari Enoki, wahanuye ibihereranye n’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, ubwo buhanuzi bukaba bwarazigamwe mu gitabo cya Yuda (Yuda 14, 15). Enoki na we ntiyashoboye kubaho igihe cye cyose yagombaga kubaho (Itangiriro 5:21-24). Nyamara kandi, ‘yahamijwe yuko yanejeje Imana’ (Abaheburayo 11:5). Kimwe na Abeli, yapfuye afite ibyiringiro bidashidikanywaho byo kuzazurwa, kandi azaba mu mubare w’abantu bazabona isohozwa ry’imigambi ya Yehova.
7. Ni gute Nowa hamwe n’umuryango we bagaragaje ko ari indahemuka kuri Yehova kandi ko bamwiringira?
7 Uko isi yari iriho mbere y’Umwuzure yagendaga irushaho gushaya mu bibi, ni na ko kumvira Yehova byagendaga birushaho kuba ikibazo cy’ingorabahizi mu bihereranye no kuba indahemuka. Mu gihe iherezo ry’iyo si ryari ryegereje, hari hariho itsinda rimwe rukumbi rito ryagaragaye ko ryagenderaga mu nzira ya Yehova. Nowa hamwe n’umuryango we bumviraga Imana kandi bakizera ibyo yari yaravuze. Basohoje imirimo bari barahawe ari abizerwa, maze banga gufatirwa mu mutego wo gukora ibintu bibi byakorerwaga mu isi y’icyo gihe (Itangiriro 6:5-7, 13-16; Abaheburayo 11:7; 2 Petero 2:5). Dushobora kubashimira ku bwo kuba barumviye mu budahemuka kandi babigiranye icyizere. Ibyo byatumye barokoka Umwuzure maze baba abakurambere bacu.—Itangiriro 6:22; 1 Petero 3:20.
8. Ku byerekeye ishyanga rya Isirayeli, kugendera mu nzira y’Imana byari bikubiyemo iki?
8 Nyuma y’igihe runaka, Yehova yagiranye isezerano n’abo mu rubyaro rwa Yakobo wari umuntu wizerwa, maze baba ishyanga rye ryihariye (Kuva 19:5, 6). Yehova yahaye amabwiriza ubwoko bwe yari yaragiranye na bwo isezerano, binyuriye ku Mategeko yanditswe no ku muryango w’abatambyi, kandi akomeza kubaha ubuyobozi bushingiye ku buhanuzi. Ariko kandi, ibyo gukurikiza ubwo buyobozi byarebaga Abisirayeli. Yehova yategetse umuhanuzi we kubwira Abisirayeli ati “dore, uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo: uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi; uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana, mutigeze kumenya.”—Gutegeka 11:26-28.
Impamvu Yatumye Bamwe Bareka Inzira ya Yehova
9, 10. Ni iyihe mimerere yagombaga gutuma Abisirayeli biringira Yehova kandi bakihingamo kumugaragariza ubudahemuka?
9 Nk’uko byari bimeze kuri Adamu na Eva, Abisirayeli bagombaga kwiringira Yehova kandi bakamubera indahemuka, kugira ngo bakomeze kuba abantu bumvira. Abisirayeli bari bagize ishyanga rito ryari rikikijwe n’abaturanyi b’abarwanyi. Mu majyepfo y’i burengerazuba hari hari Misiri na Etiyopiya. Mu majyaruguru y’i burasirazuba hari hari Siriya na Ashuri. Bari baturanye cyane n’igihugu cy’Abafilisitiya, icy’Abamoni, icy’Abamowabu n’icy’Abanyedomu. Ibyo bihugu byose byahindutse abanzi b’Abisirayeli, bigahora bibarwanya. Byongeye kandi, byose byakurikizaga idini ry’ikinyoma ryarangwaga no gusenga ibigirwamana, kuragurisha inyenyeri kandi rimwe na rimwe, hagakorwa imigenzo ikabije yari ijyanye n’ibitsina no gutamba abana mu buryo burangwa n’ubugome. Abaturanyi b’Abisirayeli bahindukiriraga imana zabo ngo zibahe imiryango migari, umusaruro utubutse no gutsinda mu ntambara.
10 Abisirayeli ni bo bonyine basengaga Imana imwe rukumbi Yehova. Yabasezeranyije ko yari kuzabaha umugisha bakagira imiryango migari, umusaruro utubutse no kubarinda abanzi babo, mu gihe bari kuba bumviye amategeko ye (Gutegeka 28:1-14). Ikibabaje, ni uko abenshi mu Bisirayeli bananiwe kumvira. Abenshi mu bagenderaga mu nzira ya Yehova bababajwe bazira ubudahemuka bwabo. Bamwe ndetse bababajwe urubozo, barashinyagurirwa, barakubitwa, barafungwa kandi bicwa na bagenzi babo b’Abisirayeli (Ibyakozwe 7:51, 52; Abaheburayo 11:35-38). Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarabaye ikigeragezo ku bantu bizerwa! None se, kuki abantu benshi cyane bayobye bakava mu nzira ya Yehova? Gufata ingero ebyiri z’ibyabaye mu mateka y’Abisirayeli, biradufasha kwiyumvisha ukuntu imitekerereze yabo yari ikocamye.
Urugero Rubi Rwatanzwe na Ahazi
11, 12. (a) Ni iki Ahazi yanze gukora, mu gihe yari asumbirijwe na Siriya? (b) Ahantu habiri Ahazi yashakiye uburinzi ni hehe?
11 Ahazi yategetse ubwami bw’amajyepfo bwa Yuda, mu kinyejana cya munani M.I.C. Ubutegetsi bwe ntibwaranzwe n’amahoro. Igihe kimwe, Siriya yifatanyije n’ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli kugira ngo bamurwanye, maze “umutima wa Ahazi n’imitima y’abantu be irahubangana” (Yesaya 7:1, 2). Ariko kandi, ubwo Yehova yari yemeye gutanga ubufasha maze agasaba Ahabu ngo amugerageze, Ahabu yarabyanze rwose (Yesaya 7:10-12)! Ingaruka zabaye iz’uko Yuda yatsinzwe muri iyo ntambara ikanatakaza abantu benshi.—2 Ngoma 28:1-8.
12 N’ubwo Ahazi yanze kugerageza Yehova, yaciye bugufi ku buryo yagiye gusaba umwami wa Ashuri ubufasha. Nyamara kandi, Yuda yakomeje kugerwaho n’akaga bitewe n’abaturanyi bayo. Igihe Ashuri na yo yahindukiranaga Ahazi ‘bikamukura umutima,’ uwo mwami yatangiye ‘gutambira imana z’i Damasiko zamunesheje, akavuga ati “Imana z’abami b’i Siriya zabafashije, ni cyo kizantera kuzitambira ngo zimfashe.” ’—2 Ngoma 28:20, 23.
13. Ahazi yagaragaje iki, igihe yahindukiriraga imana z’i Siriya?
13 Hashize igihe runaka nyuma y’aho, Yehova yabwiye Abisirayeli ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba warumviye amategeko yanjye, uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja” (Yesaya 48:17, 18). Mu guhindukirira imana z’i Siriya, Ahazi yagaragaje ukuntu yari yaratandukiriye ‘inzira yari akwiriye kunyuramo.’ Yari yarayobejwe rwose n’imitekerereze y’amahanga, ahindukirira isoko yayo y’ikinyoma y’uburinzi, aho guhindukirira Yehova.
14. Kuki Ahazi atari afite icyo yireguza, igihe yahindukiriraga imana z’ibinyoma?
14 Imana z’amahanga hakubiyemo n’iz’i Siriya, zari zaragaragajwe kera kose ko ari “imana zitagira akamaro” (Yesaya 2:8, NW ). Na mbere y’aho, mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Dawidi, byari byaragaragaye neza ko Yehova yasumbaga imana z’i Siriya, igihe Abasiriya babaga abagaragu ba Dawidi (1 Ngoma 18:5, 6). Yehova, we ‘Mana nyamana, Umwami w’abami, Imana ikomeye, y’inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba,’ ni we wenyine ushobora gutanga uburinzi nyakuri (Gutegeka 10:17). Ariko kandi, Ahazi yateye Yehova umugongo maze ashakira uburinzi ku mana z’amahanga. Ibyo byatumye Abayahudi bagerwaho n’akaga.—2 Ngoma 28:24, 25.
Abayahudi Bari Bari Kumwe na Yeremiya mu Misiri
15. Ni mu buhe buryo Abayahudi bari bari mu Misiri mu gihe cya Yeremiya bakoze icyaha?
15 Kubera ko ubwoko bwa Yehova bwahemutse mu buryo bukabije, yatumye Abanyababuloni barimbura Yerusalemu n’urusengero rwayo mu mwaka wa 607 M.I.C. Abenshi mu bari bagize iryo shyanga bajyanywe ho iminyago i Babuloni. Ariko kandi, bamwe barasigaye, muri bo hakaba hari harimo umuhanuzi Yeremiya. Igihe Umutware Gedaliya yari amaze kwivuganwa, abari bagize iryo tsinda bahungiye mu Misiri maze bajyanayo na Yeremiya (2 Abami 25:22-26; Yeremiya 43:5-7). Bagezeyo, batangiye gutambira imana z’ibinyoma ibitambo. Yeremiya yavuganye bikomeye n’abo Bayahudi b’abahemu, ashaka kubumvisha uko ibintu byari bimeze, ariko banga kuva ku izima. Banze guhindukirira Yehova maze batsimbarara ku gitekerezo cy’uko bari gukomeza kosereza imibavu “umugabekazi wo mu ijuru.” Kubera iki? Kubera ko ibyo ari byo na basekuruza babo bari barakoze, igihe bari ‘bakiri mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu; kuko ari ho babonaga ibyokurya byinshi, bagahirwa, batagira ikibi babona’ (Yeremiya 44:16, 17). Nanone kandi, Abayahudi bateye hejuru bagira bati “uhereye igihe turorereye kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n’inkota n’inzara.”—Yeremiya 44:18.
16. Kuki Abayahudi bari bari mu Misiri bibeshyaga cyane mu mitekerereze yabo?
16 Mbega ukuntu ubwenge bushobora guhitamo ibyo umuntu yishakiye! Ariko se koko byari byifashe bite? Mu by’ukuri, Abayahudi bajyaga batambira imana z’ibinyoma ibitambo mu gihugu Yehova yari yarabahaye. Mu bihe bimwe na bimwe, urugero nko mu gihe cya Ahazi, bagerwagaho n’akaga bitewe n’ubwo buhakanyi. Ariko kandi, Yehova ‘yatindaga kurakarira’ ubwoko bwe bw’isezerano (Kuva 34:6; Zaburi 86:15). Yabutumagaho abahanuzi be kugira ngo babutere inkunga yo kwihana. Mu bindi bihe, iyo umwami yabaga ari uwizerwa, Yehova yamuhaga imigisha, maze abantu na bo bakungukirwa na yo, n’ubwo abenshi muri bo babaga ari abahemu (2 Ngoma 20:29-33; 27:1-6). Mbega ukuntu abo Bayahudi bari bari mu Misiri bibeshyaga, ubwo bihandagazaga bavuga ko uburumbuke bwose bari bafite mu gihugu cyabo cya kavukire, babukeshaga imana zabo z’ibinyoma!
17. Kuki Abayahudi batakaje igihugu cyabo n’urusengero?
17 Mbere y’umwaka wa 607 M.I.C. Yehova yari yaraburiye abantu b’i Buyuda agira ati “nimwumvira ijwi ryanjye, nzaba Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye; kandi mugendere mu nzira nabategetse zose, kugira ngo mubone ihirwe” (Yeremiya 7:23). Abayahudi batakaje urusengero rwabo n’igihugu cyabo, kubera ko banze kugendera ‘mu nzira [Yehova] yabategetse zose.’ Nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo twirinde kugwa muri uwo mutego wica.
Yehova Aha Imigisha Abagendera mu Nzira Ye
18. Ni iki abagendera mu nzira ya Yehova bagomba gukora?
18 Muri iki gihe, kimwe no mu gihe cya kera, kugendera mu nzira ya Yehova bisaba kuba indahemuka—kwiyemeza kumukorera we wenyine. Bisaba kumwiringira—kwizera byimazeyo ko amasezerano ya Yehova yiringirwa kandi ko azasohozwa nta kabuza. Kugendera mu nzira ya Yehova bisaba kumwumvira—gukurikiza amategeko ye tudaciye ku ruhande kandi tugakomeza kugendera ku mahame ye yo mu rwego rwo hejuru. “Uwiteka [ni] umukiranutsi; kandi akunda ibyo gukiranuka.”—Zaburi 11:7.
19. Ni izihe mana benshi basenga muri iki gihe, ariko se, ibyo bigira izihe ngaruka?
19 Ahazi yahindukiriye Imana z’i Siriya kugira ngo yironkere umutekano. Abisirayeli bari bari mu Misiri biringiraga ko “umugabekazi wo mu ijuru,” imanakazi yasengwaga henshi mu Burasirazuba bwo Hagati bwa kera, yari gutuma bagira uburumbuke. Muri iki gihe, imana nyinshi zisengwa si ibigirwamana nyabyo. Yesu yatanze umuburo wo kwirinda gukorera “ubutunzi” tugakorera Yehova (Matayo 6:24). Intumwa Pawulo yavuze ibihereranye n’ “imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana” (Abakolosayi 3:5). Hari abandi yerekejeho igira iti “imana yabo ni inda” (Abafilipi 3:19). Ni koko, amafaranga hamwe n’ibintu byo mu buryo bw’umubiri ni bimwe mu mana zikomeye zisengwa muri iki gihe. Mu by’ukuri, hari abantu benshi—hakubiyemo n’abanyamadini benshi—‘biringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa’ (1 Timoteyo 6:17). Benshi bakorana umwete cyane bakorera izo mana, kandi bamwe na bamwe bavanamo ingororano—bagira amazu meza cyane, bagatunga ibintu bihenze kandi bakarya ibyo kurya byiza cyane. Ariko kandi, si ko bose bagera kuri ibyo bintu. Ndetse n’abamaze kubigeraho, amaherezo bumva ko ubwabyo bidahagije. Ntibishobora kwiringirwa, bimara akanya gato kandi ntibihaza ibyo umuntu akenera mu buryo bw’umwuka.—Matayo 5:3.
20. Ni ukuhe kutabogama tugomba gukomeza kugaragaza?
20 Nta gushidikanya, ubwo turi mu minsi y’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu, tugomba gukora ibintu bihuje n’ukuri. Tugomba gufata ingamba zishyize mu gaciro kugira ngo dutunge abagize umuryango wacu mu buryo bw’umubiri. Ariko kandi, mu gihe twaba twibanze cyane ku kugira imibereho yo mu rwego rwo hejuru, gushaka amafaranga cyangwa ibindi nk’ibyo, kuruta uko twibanda ku gukorera Imana, tuba turimo dusenga ibigirwamana mu buryo runaka, bityo tukaba tutakigendera mu nzira ya Yehova (1 Timoteyo 6:9, 10). None se, byagenda bite mu gihe twaba duhuye n’ibibazo by’ubuzima, ibibazo by’ubukungu cyangwa ibindi bibazo? Ntitukabe nka ba Bayahudi bari bari mu Misiri, bavugaga ko bagerwagaho n’ibibazo bitewe n’uko bakoreraga Imana. Ahubwo, nimucyo tugerageze Yehova, mu gihe Ahazi we yananiwe kumugerageza. Tujye dushakira ubuyobozi kuri Yehova Imana turi indahemuka. Tujye dukurikiza ubuyobozi bwe dufite icyizere, kandi tumusabe imbaraga n’ubwenge kugira ngo dushobore guhangana n’imimerere yose. Hanyuma, dutegereze twiringiye ko Yehova azaduha imigisha.
21. Ni iyihe migisha abagendera mu nzira ya Yehova babona?
21 Mu gihe cyose cy’amateka y’Abisirayeli, Yehova yajyaga aha imigisha ikungahaye abagenderaga mu nzira ye. Umwami Dawidi yaririmbye agira ati “Uwiteka, ku bwo gukiranuka kwawe ujye unyobora kuko banyubikiye.” (Zaburi 5:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Yehova yari yaragiye atuma atsinda mu gihe yabaga arwana n’amahanga yari amukikije, amahanga yaje kujujubya Ahazi nyuma y’aho. Mu gihe cya Salomo, Abisirayeli bagize amahoro n’uburumbuke, ibyo Abayahudi bari bari mu Misiri baje kwifuza cyane nyuma y’aho. Ndetse Yehova yatumye Hezekiya mwene Ahazi anesha igihugu gikomeye cyane cya Ashuri (Yesaya 59:1). Ni koko, ukuboko kwa Yehova ntikwaheze ngo ananirwe gutabara abantu be b’indahemuka, batahagaze “mu nzira y’abanyabyaha,” ahubwo bo bakaba barishimiraga amategeko y’Imana (Zaburi 1:1, 2). Na n’ubu ni ko biri. None se, ni gute dushobora kugendera mu nzira ya Yehova muri iki gihe? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni iyihe mico tugomba kugira, niba dushaka kugendera mu nzira ya Yehova?
◻ Kuki imitekerereze ya Ahazi yari ikocamye?
◻ Ni iki cyari gikocamye mu mitekerereze y’Abayahudi bari bari mu Misiri?
◻ Ni gute dushobora gushimangira icyemezo twafashe cyo kugendera mu nzira ya Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Ahazi yahindukiriye imana z’i Siriya, aho guhindukirira Yehova