Igihe, n’Igihe cy’Iteka—Mu by’Ukuri Se, Tubiziho Iki?
IGITABO kimwe kigira kiti “igihe gisa n’aho ari kimwe mu bintu byabereye abantu amayobera kurusha ibindi.” Koko rero, gusobanura igihe mu magambo yoroshye, bisa n’aho bidashoboka. Dushobora kuvuga ko igihe “gihita,” “kigenda,” “kiguruka,” kandi ko natwe ubwacu turimo tugenda mu “gihe kirekire na cyo kigenda gihita.” Ariko mu by’ukuri, ibyo tuvuga ntitubizi neza.
Igihe cyasobanuwe ko ari “intera iri hagati y’ibintu bibiri byabayeho.” Ariko kandi, ibyo twamaze kwibonera bisa n’aho bitubwira ko igihe kitagengwa n’ibintu bibaho; biragaragara ko gikomeza kugenda, ikintu runaka cyaba cyangwa kitaba. Umuhanga umwe mu bya filozofiya yihandagaje avuga ko mu by’ukuri igihe kitabaho, ahubwo ko ari ikintu abantu bitekerereje gusa. Mbese, byashoboka ko icyo kintu, ibyinshi cyane mu bintu byatubayeho bishingiyeho, cyaba ari ikintu twapfuye kwihimbira mu bitekerezo byacu gusa?
Uko Bibiliya Ibona Igihe
Bibiliya ntitanga ibisobanuro ibyo ari byo byose ku bihereranye n’icyo igihe ari cyo, bikaba byumvikanisha ko wenda kugisobanukirwa mu buryo bwuzuye birenze ubushobozi bw’abantu. Ni nk’isanzure ry’ikirere ritagira aho rigarukira, na ryo kurisobanukirwa mu buryo bwuzuye bikaba bitugora. Uko bigaragara, igihe ni kimwe mu bintu Imana yonyine ishobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye, kubera ko ari yo yonyine ‘yahereye iteka ryose, ukageza iteka ryose.’—Zaburi 90:2.
N’ubwo Bibiliya idatanga ibisobanuro ku birebana n’icyo igihe ari cyo, igaragaza ko igihe kibaho koko. Bibiliya itangira itubwira ko Imana yaremye “ibiva”—ni ukuvuga izuba, ukwezi n’inyenyeri—kugira ngo bijye bigaragaza igihe, “bibereho kuba ibimenyetso no kwerekana ibihe n’iminsi n’imyaka.” Ibintu byinshi byanditswe muri Bibiliya, byagiye bigaragazwa mu buryo buhamye mu gihe runaka byabereyemo (Itangiriro 1:14; 5:3-32; 7:11, 12; 11:10-32; Kuva 12:40, 41). Nanone kandi, Bibiliya ivuga ko igihe ari ikintu twagombye gukoresha tubigiranye ubwenge, kugira ngo tuzabone umugisha w’Imana tuzahabwa mu gihe cy’iteka—ni ukuvuga ibyiringiro byo kuzabaho ubuziraherezo.—Abefeso 5:15, 16.
Ubuzima bw’Iteka—Mbese Buhuje n’Ubwenge?
Nk’uko kugerageza gusobanukirwa icyo igihe ari cyo bitera abantu benshi gushoberwa, ni na ko kuri bo igitekerezo cy’ubuzima bw’iteka, cyangwa kubaho ubuziraherezo, kirushaho kubabera ihurizo. Impamvu imwe ibitera, ishobora kuba ari uko ibintu twabonye ku bihereranye n’igihe, buri gihe byagiye biba bifitanye isano n’uruhererekane rwo kuvuka, gukura, gusaza no gupfa. Bityo, usanga twitiranya igihe no gusaza ubwabyo. Ku bantu benshi, gutekereza mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, byasa n’aho ari ukurengera amahame nyir’izina agenga igihe. Bashobora kubaza bati ‘kuki abantu bonyine ari bo batagerwaho n’icyo kintu gisa n’aho cyibasira ibindi biremwa byose bifite ubuzima?’
Igikunze kwirengagizwa kenshi muri iyo mitekerereze, ni uko n’ubundi abantu basanzwe batandukanye n’ibindi biremwa mu nzego nyinshi. Urugero, ubushobozi bwo gukoresha ubwenge abantu bafite, inyamaswa zo ntizibufite. N’ubwo hari abandi bavuga ibinyuranye n’ibyo, ntizikora ibirenze ibyo amategeko kamere azirimo azisunikira gukora. Nta mpano zo gukora ibintu by’ubugeni zifite, nta n’ubwo zifite ubushobozi abantu bo bafite bwo kugaragaza urukundo no gushimira. Niba abantu barahawe byinshi cyane kurushaho mu bihereranye n’iyo mico n’ubushobozi, bigatuma ubuzima bugira ireme, kuki bidashoboka ko baba baragenewe kubaho igihe kirekire kurushaho?
Ku rundi ruhande, mbese ntibitangaje kubona ibiti, byo bidashobora gutekereza, hari ubwo bishobora kumara imyaka ibarirwa mu bihumbi, mu gihe abantu b’abanyabwenge bashobora kubaho kuva ku myaka 70 kugeza kuri 80 gusa ugereranyije? Mbese, si ibintu bidasanzwe kubona utunyamasyo, tudafite ubushobozi bwo gutekereza ibyo dukora cyangwa ubwo gukora ibintu by’ubugeni, dushobora kubaho imyaka isaga 200, mu gihe abantu bo bafite ubwo bushobozi mu buryo buhambaye batanabaho imyaka igeze ku cya kabiri cy’imyaka tubaho?
N’ubwo igihe n’igihe cy’iteka umuntu adashobora kubisobanukirwa mu buryo bwuzuye, isezerano ry’ubuzima bw’iteka riracyari ibyiringiro bishimangiye muri Bibiliya. Muri Bibiliya, imvugo “ubugingo buhoraho” iboneka incuro zigera hafi kuri 40. Ariko se niba umugambi w’Imana ari uko abantu babaho iteka, kuki utarasohora? Icyo kibazo kiri busuzumwe mu gice gikurikira.