Kuki Igihe Ari Gito Cyane?
IGIHE. Gusobanura iryo jambo mu buryo nyabwo nta kwibeshya bishobora kutugora, ariko tuzi rwose ko nta na rimwe dusa n’aho dufite igihe gihagije. Nanone kandi, tuzi ko igihe gihita vuba. Mu by’ukuri, incuro nyinshi usanga dusuhuza imitima tugira tuti “igihe kiradusiga.”
Ariko kandi, biragaragara ko umusizi w’Umwongereza witwaga Austin Dobson yasaga n’ubivuga ukuri, ubwo mu mwaka wa 1877 yandikaga agira ati “muravuga ngo igihe kiragenda? Reka da!Igihe nta ho kijya, ni twe tugenda.” Uhereye igihe Dobson yapfiriye mu mwaka wa 1921, hakaba hashize hafi imyaka 80 agiye; igihe cyo cyarakomeje.
Igihe Kirekire Kurushaho
Bibiliya yerekeza ku Muremyi w’abantu itubwira iti “imisozi itaravuka, utararamukwa isi n’ubutaka, uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose, ni wowe Mana” (Zaburi 90:2). Cyangwa se dukurikije uko Bibiliya yitwa The New Jerusalem Bible ihindura uwo murongo, “uhereye igihe cy’iteka ukageza igihe cy’iteka uri Imana.” Bityo rero, igihe kizakomeza kubaho igihe cyose Imana ubwayo izaba iriho—ni ukuvuga iteka ryose!
Mu buryo butandukanye cyane n’uko bimeze ku Mana, yo ifite ubushobozi bwo gukoresha igihe cy’iteka, ku bihereranye n’abantu dusoma amagambo agira ati “kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe, imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima. Iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, ariko kandi nitugira intege nyinshi, ikagera kuri mirongo inani, nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro; kuko ishira vuba, natwe tukaba tugurutse.”—Zaburi 90:9, 10.
Kuki muri iki gihe ubuzima ari bugufi cyane, kandi Bibiliya yigisha mu buryo busobanutse neza ko umugambi Imana ifitiye abantu ari uko babaho iteka (Itangiriro 1:27, 28; Zaburi 37:29)? Aho kugira ngo abantu bagire ubuzima buzira iherezo nk’uko Imana yabiteganyaga, kuki usanga abantu babayeho mu mimerere myiza cyane kurusha iyindi bamara iminsi itageze ku 30.000 ugereranyije? Kuki abantu bafite igihe gito cyane? Ni nde, cyangwa se ni iki cyateje iyo mimerere ibabaje? Bibiliya itanga ibisubizo byumvikana neza kandi bishimishije.a
Igihe Kigenda Kirushaho Kuba Gito
Abantu basheshe akanguhe, bazakubwira ko mu myaka ibarirwa muri za mirongo ya vuba aha, imihihibikano y’ubuzima yongereye umuvuduko. Umunyamakuru umwe witwa Dr. Sybille Fritsch, yagaragaje ko mu myaka 200 ishize, amasaha y’akazi mu cyumweru yamanutse cyane, akava ku masaha 80 akagera ku masaha 38, “ariko kandi ibyo ntibyatumye tureka kwitotomba.” Yabisobanuye agira ati “nta gihe gihagije dufite; igihe kirahenda; dukeneye cyane igihe nk’uko dukenera guhumeka; dufite imibereho irangwa n’imihihibikano myinshi.”
Ibintu bishya byavumbuwe, byatumye abantu babona uburyo n’ubushobozi abo mu bihe byababanjirije batigeze banarota. Ariko uko umuntu agenda arushaho kugira ubushobozi bwinshi bwo gukora ibikorwa byinshi, ni na ko agenda arushaho kumva amanjiriwe bitewe n’uko atabona igihe gihagije cyo kubikora byose. Muri iki gihe, mu duce twinshi tw’isi, abantu bagendera ku isaha, batanguranwa no kurangiza ikintu kimwe kugira ngo batangire ikindi ku gihe ntarengwa. Papa agomba kujya ku kazi saa 1:00 za mu gitondo, saa 2:30 za mu gitondo Mama agomba kuba yagejeje abana ku ishuri, Sogokuru agomba kubonana na muganga saa 3:40 za mu gitondo, kandi twese tugomba kwitegura inama ikomeye saa 1:30 za nimugoroba. Muri uko gusiganwa n’igihe kugira ngo turangize ikintu kimwe dutangire ikindi ku gihe runaka ntarengwa, usanga igihe kigenerwa imyidagaduro iyo ari yo yose cyarabaye ingume. Kandi usanga twitotombera gahunda y’ibikorwa byacu bya buri munsi biruhije, kandi binaniza.
Si Twe Twenyine Dufite Igihe Gito
Umwanzi w’Imana, ari we Satani Diyabule, ari na we wacuze umugambi mubisha watumye abantu babaho igihe gito, ubu na we yagezweho n’ingaruka z’ububi bwe bwite. (Gereranya n’Abagalatiya 6:7, 8.) Mu kwerekeza ku kuvuka k’Ubwami bwa Kimesiya mu ijuru, mu Byahishuwe 12:12 haduha impamvu yo kugira ibyiringiro, hagira hati “wa juru we, namwe abaribamo, nimwishime. Naho wowe, wa si we, na we wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.)
Dukurikije uburyo bwiriringirwa bwo gukurikiranya ibihe bwo muri Bibiliya, hamwe n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya, ubu turi ku iherezo ry’icyo ‘gihe gito.’ Mbega ukuntu bishimishije kumenya ko igihe Satani afite cyose uko cyakabaye kiri hafi kurangira burundu! Igihe azaba amaze kujugunywa ikuzimu, abantu bumvira bazasubizwa ubutungane, kandi bashobore kubona ubuzima bw’iteka Yehova yateganyaga uhereye mu itangiriro (Ibyahishuwe 21:1-4). Kubura igihe gihagije ntibizongera kuba ikibazo.
Mbese, ushobora kwiyumvisha icyo kugira ubuzima bw’iteka bizaba bisobanura—ni ukuvuga kubaho ubuziraherezo? Ntuzigera wongera guhangayikishwa n’ibintu byajyaga biba ngombwa ko ubireka utabirangije. Niba ukeneye igihe kirekire kurushaho, n’ejo azaba ari umunsi, cyangwa mu cyumweru gitaha, cyangwa se umwaka utaha—mu by’ukuri uzaba ufite igihe cy’iteka kirekire kiri imbere yawe!
Dukoreshe Igihe Dufite Ubu Tubigiranye Ubwenge
Kubera ko Satani azi ko igihe afite cyo kuyobya abantu kibaze, agerageza gutuma abantu bahora bahuze cyane, ku buryo batabona igihe cyo gutega amatwi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwimitswe. Ku bw’ibyo rero, byaba byiza tuzirikanye inama ituruka ku Mana igira iti “mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.”—Abefeso 5:15-17.
Ni iby’ingenzi cyane ko dukoresha igihe dufite tubigiranye ubwenge, dukora ibintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi aho kugipfusha ubusa twiruka inyuma y’ibintu bitagira umumaro, kandi bitazana inyungu zirambye! Twagombye kwihingamo imyifatire nk’iyo Mose yari afite, igihe yingingaga Yehova muri aya magambo avuye ku mutima agira ati “utwigishe kubara iminsi yacu, [mu buryo] butuma dutunga imitima y’ubwenge.”—Zaburi 90:12.
Ni iby’ukuri ko mu isi ya none usanga buri wese afite akazi kenshi. Ariko kandi, Abahamya ba Yehova bagushishikariza bakomeje gufata igihe runaka ku gihe cyawe cy’agaciro, ukakimara wiga ibyo Imana igusaba, kugira ngo uzabone ubuzima bw’iteka mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwayo. Isaha imwe wamara buri cyumweru wiga Bibiliya kuri gahunda kandi ‘umenya icyo Umwami wacu ashaka,’ yatuma ushobora kuzibonera mu buryo bwa bwite isohozwa ry’aya magambo agira ati “va mu byaha, ujye ukora ibyiza, uzaba gakondo iteka. Abakiranutsi bazaragwa igihugu bakibemo iteka.”—Zaburi 37:27, 29.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, igice cya 6, cyanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society of New York, Inc.