ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/6 pp. 20-23
  • Nsohoza isezerano ryanjye ryo gukorera Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nsohoza isezerano ryanjye ryo gukorera Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Nkurira Muri Lituwaniya
  • Nsohoza Isezerano Ryanjye
  • Ibigeragezo bya Mbere by’Ukwizera
  • Kubuzanywa k’Umurimo no Kongera Gufatwa
  • Nkomeza Kugira Ukwizera Muri Gereza
  • Nsubira mu Murimo w’Igihe Cyose
  • Duhuza n’Ibyari Bikenewe
  • Twarwanye intambara kugira ngo dukomeze kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • “Oo ku bw’ukwizera kutazacogora”!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/6 pp. 20-23

Nsohoza isezerano ryanjye ryo gukorera Imana

BYAVUZWE NA FRANZ GUDLIKIES

Mu ikompanyi nari ndimo y’abasirikare basaga ijana, abantu bane ni bo bonyine basigaye ari bazima. Ubwo nari nugarijwe n’urupfu, narapfukamye ndasenga maze nsezeranya Imana ngira nti ‘nindokoka iyi ntambara, nzagukorera buri gihe.’

NAVUZE ayo magambo muri Mata 1945, ubu hakaba hashize imyaka 54, ubwo nari umusirikare mu ngabo z’u Budage. Hari mbere gato y’uko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangira, kandi ingabo z’Abasoviyeti zari zirimo zigaba igitero simusiga zerekeza i Berlin. Ibirindiro by’ingabo zacu byari biri hafi y’umujyi wa Seelow uri ku Ruzi rwa Oder, mu birometero bitageze kuri 65 uturutse i Berlin. Aho ngaho, twasutsweho ubutitsa ibisasu byaraswaga nibibunda bya rutura ku manywa na nijoro, kandi ikompanyi nari ndimo yaratsembwe.

Icyo gihe, ni bwo bwari bubaye ubwa mbere mu buzima bwanjye nturika nkarira kandi ngasenga Imana. Nibutse umurongo wo muri Bibiliya mama watinyaga Imana yakundaga kuvuga kenshi, ugira uti “unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago; nzagukiza, nawe uzanshimisha” (Zaburi 50:15). Igihe nari ndi mu mwobo aho ngaho, kandi mfite ubwoba bwo gutakaza ubuzima bwanjye, nasezeranyije Imana rya sezerano navuze haruguru. Ni gute nashoboye kurisohoza? Kandi se, ni gute nari narinjiye mu ngabo z’u Budage?

Nkurira Muri Lituwaniya

Mu mwaka wa 1918, mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, Lituwaniya yatangaje ko yabonye ubwigenge, maze ishyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi. Navutse mu mwaka wa 1925 mu ntara ya Memel (Klaipėda), hafi y’Inyanja ya Baltique. Iyo ntara yari yarometswe kuri Lituwaniya mu mwaka wabanjirije uwo navutsemo.

Njye na bashiki banjye batanu twagize imibereho ishimishije igihe twari tukiri abana. Papa yari ameze nk’incuti yacu magara, buri gihe agakorera ibintu hamwe natwe. Ababyeyi bacu bari abayoboke b’idini ryitwa Eglise Evangélique, ariko ntibajyaga mu misa kubera ko Mama yari yarazinuwe n’uburyarya bw’umupasiteri. Ariko kandi, yakundaga Imana hamwe n’Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya, akaba yarayisomaga abishishikariye.

Mu mwaka wa 1939, u Budage bwigaruriye igice cya Lituwaniya twari dutuyemo. Hanyuma, mu ntangiriro z’umwaka wa 1943, ninjijwe mu ngabo z’u Budage. Nakomerekeye muri imwe mu mirwano, ariko maze gukira ibyo bikomere, nasubiye ku Rugamba rwabereye i Burasirazuba. Icyo gihe inkubi y’intambara yari yarahinduye icyerekezo, Abadage bari barimo basubira inyuma bahunga ingabo z’Abasoviyeti. Icyo gihe ni bwo narokotse ku kaburembe sinicwa, nk’uko nabivuze ngitangira.

Nsohoza Isezerano Ryanjye

Mu gihe cy’intambara, ababyeyi banjye bimukiye i Oschatz ho mu Budage, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Leipzig. Mu gihe cya nyuma y’intambara, kumenya aho bari baherereye byari bigoye. Ariko rero mbega ukuntu amaherezo twaje kwishimira ko twongeye guhura! Hashize igihe gito nyuma y’aho, muri Mata 1947, naherekeje Mama, tujya kumva disikuru y’abantu bose yari yatanzwe na Max Schuber, umwe mu Bahamya ba Yehova. Mama yizeraga ko yari yarabonye idini ry’ukuri, kandi nanjye maze kujya mu materaniro incuro nke, naje kugira imyizerere nk’iye.

Nyuma y’aho gato, Mama yahanutse ku rwego arakomereka, maze nyuma y’amezi runaka arapfa. Mu gihe yari ari mu bitaro mbere y’urupfu rwe, yanteye inkunga mu buryo burangwa n’igishyuhirane agira ati “nagiye nsenga kenshi nsaba ko nibura umwe mu bana banjye yazabona inzira igana ku Mana. Ubu ndabona amasengesho yanjye yarasubijwe, noneho nshobora kwipfira mu mahoro.” Mbega ukuntu ntegerezanyije amatsiko igihe Mama azazuka maze akamenya ko ibyo yajyaga asaba mu masengesho ye byasohoye!​—Yohana 5:28.

Ku itariki ya 8 Kanama 1947, hashize amezi ane gusa nyuma y’aho numviye disikuru y’Umuvandimwe Schuber, narabatijwe mu ikoraniro ryabereye i Leipzig, ngaragaza ko niyeguriye Yehova Imana. Amaherezo nari ndimo ntera intambwe ngana ku gusohoza rya sezerano nasezeranyije Imana. Bidatinze nabaye umupayiniya, nk’uko abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova bitwa. Icyo gihe, hari abapayiniya bagera hafi kuri 400 babaga mu cyaje guhinduka nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Budage, cyangwa u Budage bw’i Burasirazuba.

Ibigeragezo bya Mbere by’Ukwizera

Hari umuntu twari duturanye ahitwa Oschatz wagerageje kuncengezamo amatwara y’uwitwa Marx (Marxisme), ambwira ko Leta yari kundihira amashuri muri kaminuza, iyo ndamuka nifatanyije n’Ishyaka ry’Ubumwe bw’Abasosiyalisiti ry’u Budage, (SED mu magambo ahinnye). Ibyo narabyanze, nk’uko Yesu na we yanze ibyo Satani yamusezeranyije.​—Matayo 4:8-10.

Umunsi umwe muri Mata 1949, abapolisi babiri baje aho nakoreraga, maze bansaba ko mbakurikira. Najyanywe ku biro by’Abasoviyeti bishinzwe iperereza byo muri ako karere, aho nashinjwe ko nkorana n’abakapitalisiti bo mu Burengerazuba. Bavuze ko nashoboraga kugaragaza ko ndi umwere binyuriye ku gukomeza umurimo wanjye wo ku nzu n’inzu, ariko nkajya mbaha raporo y’umuntu wese wari kuba yavuze nabi Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyangwa SED, cyangwa se umuntu wese wari kuba yaje mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ubwo nangaga gufatanya na bo, nashyizwe muri kasho. Nyuma y’aho, najyanywe imbere y’icyasaga n’aho ari urukiko rwa gisirikare. Nakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nkoreshwa imirimo y’uburetwa muri Siberiya!

Nakomeje gutuza, kandi ibyo byatangaje abategetsi. Hanyuma bambwiye ko igihano cyanjye cyari kugumishwaho, ariko ko byari kuba bihagije kuzajya nitaba rimwe mu cyumweru kuzageza igihe nari kuba niteguye gufatanya na bo. Nagiye i Magdeburg, aho ibiro by’ishami bya Watch Tower Society byari biri icyo gihe, njyanywe no gusaba inama Abahamya bakuze mu buryo bw’umwuka kurushaho. Ntibyari binyoroheye kujyayo, bitewe n’uko nari mfungishijwe ijisho. Ernst Wauer, wakoraga mu Rwego Rushinzwe Ibihereranye n’Amategeko i Magdeburg yarambwiye ati “rwana intambara, uzatsinda. Nuteshuka uzatsindwa. Iryo ni ryo somo twavanye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.”a Iyo nama yamfashije gusohoza isezerano nasezeranyije Imana.

Kubuzanywa k’Umurimo no Kongera Gufatwa

Muri Nyakanga 1950, nahawe igikundiro cyo kuba umugenzuzi usura amatorero. Ariko kandi, ku itariki ya 30 Kanama abapolisi bateye mu mazu yacu y’i Magdeburg, hanyuma umurimo wacu wo kubwiriza urabuzanywa. Ubwo rero, nahinduye aho nagombaga gukorera umurimo. Njye n’uwitwa Paul Hirschberger twagombaga gukorana n’amatorero agera hafi kuri 50, tukajya tumarana na buri torero iminsi ibiri cyangwa itatu, dufasha abavandimwe kugira gahunda bakitegura kugira ngo basohoze umurimo wabo muri icyo gihe wari ubuzanyijwe. Mu mezi yakurikiyeho, abapolisi bashatse kumfata incuro esheshatu ndusimbuka!

Hari itorero rimwe ryari ryarasesewemo n’umuntu waje kutugambanira kuri Stasi, ni ukuvuga Ibiro Bishinzwe Umutekano w’Igihugu. Ku bw’ibyo rero, muri Nyakanga 1951, igihe njye na Paul twari turi mu muhanda, twafashwe n’abantu batanu bari badutunze imbunda. Dusubije amaso inyuma, twashoboraga kubona ko tutari twishingikirije ku muteguro wa Yehova cyane nk’uko twagombaga kubigenza. Abavandimwe bacu bakuze bari baratugiriye inama, yo kutazigera tugendera hamwe. Kwiyiringira bikabije byatumye tuvutswa umudendezo wacu! Byongeye kandi, ntitwari twarigeze tuvugana mbere y’igihe icyo twari kuzavuga mu gihe twari kuba dufashwe.

Igihe nari ndi njyenyine mu kasho nari mfungiwemo, natakambiye Yehova ndira, musaba kumfasha kugira ngo ntagambanira abavandimwe banjye cyangwa ngateshuka ku kwizera kwanjye. Maze gusinzira, nahise nkangurwa n’ijwi rya mucuti wanjye Paul. Hejuru ya kasho nari ndimo, hari icyumba abakozi ba Stasi bari barimo bamuhatiramo ibibazo. Kubera ko muri iryo joro hari hashyushye kandi hari umwuka uhehereye, urugi rwo ku ibaraza rwari rukinguye, bityo nashoboraga kumva ibyo bavugaga byose n’ubwo akajwi kumvikaniraga kure. Nyuma y’aho, ubwo nahatwaga ibibazo, natanze ibisubizo nk’ibye, ibyo bikaba byaratangaje abategetsi. Nakomeje kwibuka umurongo wa Bibiliya Mama yakundaga cyane, ugira uti “unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago; nzagukiza, nawe uzanshimisha,” kandi wanteye inkunga cyane.​—Zaburi 50:15.

Tumaze guhatwa ibibazo, njye na Paul twamaze amezi atanu dufungiwe muri gereza ya Stasi iri ahitwa Halle dutegereje gucirwa urubanza, hanyuma tujyanwa i Magdeburg. Igihe twari i Magdeburg, rimwe na rimwe najyaga ndabukwa amazu y’ishami ryacu icyo gihe yari afunzwe. Nifuzaga ko nari kuba ndimo nkorayo aho kuba muri gereza! Muri Gashyantare 1952, twakatiwe ibihano bikurikira: “imyaka 10 muri gereza, kandi tukamara imyaka 20 twaratakaje uburenganzira buhabwa umwenegihugu.”

Nkomeza Kugira Ukwizera Muri Gereza

Abahamya ba Yehova bari barakatiwe kumara nibura imyaka icumi muri gereza, bagombaga kumara igihe runaka bambaye ikimenyetso cyihariye cyabarangaga. Badoderaga ku kaguru k’ipantalo no ku kaboko k’ishati twabaga twambaye umushumi utukura. Nanone kandi, ku rugi rwa kasho twari turimo bari barometseho akantu k’uruziga gatukura gakozwe mu gikarito, kugira ngo baburire abarinzi ko twari abagizi ba nabi bashoboraga guteza akaga.

Mu by’ukuri, abayobozi badufataga nk’aho twari abagizi ba nabi ruharwa. Ntitwari twemerewe kugira Bibiliya, kubera ko nk’uko umurinzi yabisobanuye, “Umuhamya wa Yehova ufite Bibiliya mu ntoki ze, ni nk’umugizi wa nabi ufite imbunda mu ntoki.” Kugira ngo tubone uduce twa Bibiliya, twasomaga ibitabo by’umwanditsi w’Umurusiya witwaga Leo Tolstoy, wakundaga kwandukura imirongo ya Bibiliya kenshi mu bitabo bye. Iyo mirongo ya Bibiliya twayifataga mu mutwe.

Mbere y’uko mfatwa mu mwaka wa 1951, njye na Elsa Riemer twari twaragiranye amasezerano yo kuzabana. Yansuraga muri gereza kenshi uko byabaga bishoboka kose, kandi rimwe mu kwezi yajyaga anyoherereza igipfunyika cy’ibyo kurya. Nanone kandi, muri ayo mapaki yahishagamo ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka. Igihe kimwe yazingazingiye ingingo zo mu Munara w’Umurinzi muri za saucisses. Akenshi abarinzi bakataguraga za saucisses, kugira ngo barebe ko nta kintu cyabaga cyahishwemo imbere, ariko icyo gihe, icyo gipfunyika cyahageze mbere gato y’uko akazi karangira, maze nticyasakwa.

Icyo gihe, njye na Karl Heinz Kleber twabanaga muri kasho ntoya n’izindi mfungwa eshatu zitari Abahamya. Ni gute twari gusoma uwo Munara w’Umurinzi nta wutubona? Ubwo twashushaga n’abasoma igitabo, muri icyo gitabo tukaba twarabaga twahishemo za ngingo z’Umunara w’Umurinzi. Byongeye kandi, twahererekanyije ibyo biryo byo mu buryo bw’umwuka by’agaciro kenshi tubigeza kuri bagenzi bacu b’Abahamya bari bari muri gereza.

Nanone kandi, igihe twari turi muri gereza, twajyaga dukoresha uburyo twabaga tubonye bwose kugira ngo tubwire abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Nashimishijwe cyane no kubona ibyo byaratumye umwe muri bagenzi banjye twari dufunganywe yizera.​—Matayo 24:14.

Nsubira mu Murimo w’Igihe Cyose

Ku itariki ya 1 Mata 1957, nyuma y’imyaka igera hafi kuri itandatu ndi muri gereza, nararekuwe. Mu gihe kitageze ku byumweru bibiri nyuma y’aho, nashyingiranywe na Elsa. Igihe abakozi ba Stasi bumvaga inkuru yo kurekurwa kwanjye, bashakishije impamvu z’urwitwazo zo kunsubiza muri gereza. Kugira ngo nirinde ko ibyo byabaho, jye na Elsa twambutse umupaka tujya gutura muri Berlin y’i Burengerazuba.

Tugeze muri Berlin y’i Burengerazuba, Sosayiti yifuje kumenya imigambi twari dufite. Twasobanuye ko umwe muri twe yari gukora umurimo w’ubupayiniya, mu gihe undi we yari gukora akazi k’umubiri.

Baratubajije bati “mubibona mute mwembi mubaye abapayiniya?”

Twarashubije tuti “niba ibyo bishoboka, turahita dutangira.”

Bityo, buri kwezi twahabwaga amafaranga make, kugira ngo adufashe kwibeshaho, kandi twatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu mwaka wa 1958. Mbega ukuntu kubona abantu twiganye Bibiliya bahindura imibereho yabo kugira ngo babe abagaragu ba Yehova byadushimishije! Imyaka icumi yakurikiyeho dukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite, yatwigishije gukorera hamwe mu buryo bwa bugufi turi umugabo n’umugore. Buri gihe Elsa yabaga andi iruhande, ndetse n’igihe nabaga nkora imodoka. Nanone kandi, twasomeraga hamwe, tukigira hamwe kandi tugasengera hamwe.

Mu mwaka wa 1969, twahawe inshingano yo gukora umurimo wo gusura amatorero, buri cyumweru tugasura itorero rimwe kugira ngo turifashe ku byo abarigize babaga bakeneye. Josef Barth, akaba yari umugabo w’inararibonye mu murimo wo gusura amatorero, yampaye inama ikurikira: “niba ushaka kugira icyo ugeraho mu nshingano yawe, jya ugaragariza abavandimwe umwuka wa kivandimwe.” Nagerageje gushyira iyo nama mu bikorwa. Ibyo byagize ingaruka z’uko twagiranye na bagenzi bacu b’Abahamya imishyikirano isusurutse kandi irangwa n’ubumwe, yatumye bitworohera gutanga inama mu gihe yabaga ikenewe.

Mu mwaka wa 1972, Elsa baramusuzumye basanga afite indwara ya kanseri maze arabagwa. Nanone kandi nyuma y’aho, yaje kurwara rubagimpande. N’ubwo yahoraga afite ububabare, yakomezaga kujya amperekeza buri cyumweru, akorera amatorero, akorana na bashiki bacu mu murimo wo kubwiriza uko yashoboraga kose.

Duhuza n’Ibyari Bikenewe

Mu mwaka wa 1984, ababyeyi b’umugore wanjye bageze mu mimerere yasabaga ko bakwitabwaho nta kubava iruhande, bityo twaretse umurimo wo gusura amatorero tujya kubitaho, kugeza igihe bapfiriye imyaka ine nyuma y’aho (1 Timoteyo 5:8). Hanyuma, mu mwaka wa 1989, Elsa yararwaye araremba cyane. Igishimishije ni uko yorohewe mu buryo runaka, ariko byabaye ngombwa ko ari jye wita ku mirimo yose yo mu rugo. Ndacyiga kubana n’umuntu ubabara ubudatuza. Ariko kandi, n’ubwo dufite iyo mihangayiko yo mu bwenge no mu byiyumvo, twakomeje gukunda ibintu byo mu buryo bw’umwuka.

Ubu twishimira kuba tukiri ku rutonde rw’abapayiniya. Ariko kandi, twaje gusobanukirwa ko icy’ingenzi atari umwanya dufite cyangwa ubwinshi bw’ibyo dushobora gukora, ahubwo ko ari uko dukomeza kuba abizerwa. Twifuza gukorera Imana yacu Yehova, atari mu myaka mike gusa, ahubwo iteka ryose. Ibyagiye bitubaho byatubereye imyitozo ihebuje izadufasha guhangana n’imimerere yo mu gihe kizaza. Kandi Yehova yaduhaye imbaraga zo kumusingiza, ndetse no mu mimerere igoranye kurusha iyindi yose.​—Abafilipi 4:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Inkuru y’imibereho ya Ernst Wauer yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1991, ku ipaji ya 25 kugeza ku ya 29.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Aha ngaha i Magdeburg ni ho nafungiwe

[Aho ifoto yavuye]

Gedenkstätte Moritzplatz Magdeburg für die Opfer politischer Gewalt; Ifoto: Fredi Fröschki, Magdeburg

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Igihe twashyingiranwaga mu mwaka wa 1957

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ndi kumwe na Elsa muri iki gihe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze