ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/7 p. 3
  • Kuki Tugomba Kwemera Yesu Kristo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Tugomba Kwemera Yesu Kristo?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Yesu Kristo Ni Muntu Ki?
    Yesu Kristo Ni Muntu Ki?
  • Amavanjiri—Mbese, ni inkuru y’ibyabayeho koko cyangwa ni inkuru z’impimbano?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Yesu nyawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ese hari andi Mavanjiri avuga ibya Yesu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/7 p. 3

Kuki Tugomba Kwemera Yesu Kristo?

“NDETSE n’abantu benshi batari Abakristo, bemera ko yari umwigisha ukomeye kandi w’umunyabwenge. Nta gushidikanya ko yari umwe mu bantu babayeho bagize ingaruka ku mibereho y’abandi mu buryo bukomeye.” (Byavuzwe mu gitabo The World Book Encyclopedia.) ‘Uwo muntu’ ni nde? Ni Yesu Kristo, washinze Ubukristo.

Icyakora, n’ubwo icyo gitabo kivuga gityo, abantu babarirwa muri za miriyoni amagana bo mu Burasirazuba n’ahandi, usanga ari nta cyo bazi kuri Yesu Kristo, bakaba bashobora kwibuka gusa ko bumvise iryo zina igihe bigaga ibitabo byo mu mashuri yisumbuye. Ndetse no mu madini ya Kristendomu, hari abanyatewolojiya n’abayobozi b’idini bavuga ko mu by’ukuri tutazi Yesu kandi bagashidikanya ku bihereranye n’ukuri kw’inkuru enye zivuga iby’imibereho ye (Amavanjiri), ubu ziboneka muri Bibiliya.

Mbese, abanditsi b’Amavanjiri baba barahimbye inkuru zivuga iby’imibereho ya Yesu? Oya rwose! Nyuma y’aho umuhanga mu by’amateka w’ikirangirire witwa Will Durant amariye gusuzuma izo nkuru z’Amavanjiri, yanditse agira ati “kuvuga ko abantu bake kandi boroheje baba barahimbye mu gihe kimwe umuntu ukomeye kandi ukunzwe, ufite imyifatire yo mu rwego rwo hejuru cyane mu birebana n’umuco hamwe no kwiyumvisha ukuntu abantu bagira ubumwe bwa kivandimwe bubashishikaza, byaba ari igitangaza gikomeye cyane kuruta ibindi bitangaza ibyo ari byo byose byanditswe mu Mavanjiri. Nyuma y’Ijora Rihanitse cyane ry’ubuvanganzo bwa Bibiliya ryakozwe mu binyejana bibiri, inkuru zirambuye zivuga iby’imibereho ya Kristo, kamere ye n’inyigisho ze, na n’ubu zirumvikana neza mu buryo buhuje n’ubwenge, kandi ni zimwe mu bintu bishishikaje cyane kuruta ibindi byose biboneka mu mateka y’abantu b’i Burengerazuba.”

Byongeye kandi, hari abantu bumva bakwivanamo igitekerezo cy’uko bakwiriye kwita kuri Yesu Kristo bitewe n’ibyo abiyita abigishwa be bagiye bakora. Abantu bamwe na bamwe bo mu Buyapani, bashobora kuvuga bati ‘bateye bombe ya kirimbuzi mu mujyi wa Nagasaki. Kandi uwo mujyi wa Nagasaki ni wo wari utuwemo n’Abakristo benshi kuruta indi mijyi yose yo mu Buyapani.’ Ariko se, ushobora kwitakana umuganga umuryoza indwara y’umurwayi mu gihe uwo murwayi yaba atakurikije amabwiriza ya muganga? Abantu benshi bihandagaza bavuga ko ari Abakristo, kuva kera usanga baragiye birengagiza inama Yesu yatanze ku bihereranye n’ukuntu umuntu yakwirinda ibibazo bigera ku bantu. Nyamara kandi, Yesu yatanze umuti w’ibibazo duhura na byo mu mibereho ya buri munsi, hamwe n’ibintu bibabaza abantu ku isi hose. Ni yo mpamvu tugutumiriye gusoma ingingo ikurikira, kugira ngo wirebere uwo yari we.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze