ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/7 pp. 4-7
  • Ni Gute Yesu Ashobora Guhindura Imibereho Yawe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Gute Yesu Ashobora Guhindura Imibereho Yawe?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Inyigisho Ze
  • Ibikorwa Bye
  • Igitambo Cye
  • Yesu Kristo Ni Muntu Ki?
    Yesu Kristo Ni Muntu Ki?
  • Yesu Kristo—Uwatumwe n’Imana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Yesu Kristo, Uwo Imana Izakoresha mu Guha Abantu Imigisha
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Yesu Kristo Ni Nde?
    Ni iki Imana Idusaba?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/7 pp. 4-7

Ni Gute Yesu Ashobora Guhindura Imibereho Yawe?

YESU KRISTO yari Umwigisha Mukuru wabaye muri Palestina, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku 2.000. Nta byinshi bizwi ku bihereranye n’imibereho ye akiri umwana. Ariko kandi, hari ibihamya bigaragaza neza ko igihe yari ageze mu kigero cy’imyaka 30, yatangiye umurimo we wo ‘guhamya ukuri’ (Yohana 18:37; Luka 3:21-23). Abigishwa bane banditse inkuru zivuga iby’imibereho ye, bibanda ku myaka itatu n’igice yakurikiyeho.

Mu gihe Yesu Kristo yakoraga umurimo we, yahaye abigishwa be itegeko ryari gutuma birinda ibibazo byinshi byugarije isi. Iryo tegeko ryari irihe? Yesu yagize ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana” (Yohana 13:34). Ni koko, umuti w’ibibazo byinshi byugarije abantu ni urukundo. Ikindi gihe ubwo babazaga Yesu itegeko rikomeye kuruta ayandi iryo ari ryo, yarashubije ati “ ‘ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ ”​—Matayo 22:37-40.

Yesu yatugaragarije binyuriye mu magambo no mu bikorwa, uko twakunda Imana hamwe na bagenzi bacu. Nimucyo dusuzume ingero nke, maze turebe isomo dushobora kumuvanaho.

Inyigisho Ze

Muri kimwe mu bibwiriza bizwi cyane mu mateka kurusha ibindi, Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ati “ntawe ucyeza abami babiri; kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’[u]butunzi.” (Matayo 6:24). Mbese, inyigisho za Yesu zihereranye no gushyira Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu zaba zikiri ingirakamaro no muri iki gihe, ubwo abantu benshi cyane bibwira ko amafaranga akemura ibibazo byose? Ni iby’ukuri ko dukeneye amafaranga kugira ngo tubeho (Umubwiriza 7:12). Ariko kandi, nitwimika “[U]butunzi” bukatubera umwami, “gukunda impiya” bizatugenga, bidutegeke mu mibereho yacu yose (1 Timoteyo 6:9, 10). Abantu benshi baguye muri uwo mutego, amaherezo batakaje imiryango yabo, ubuzima bwabo burahazaharira, ndetse bamwe bagera n’ubwo bahatakariza ubuzima.

Ku rundi ruhande, iyo twisunze Imana ikatubera Umwami, bituma tugira imibereho ifite ireme. Kubera ko ari Umuremyi, ni yo Soko y’ubuzima, ku bw’ibyo, ikaba ari yo yonyine dukwiriye gusenga. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Ibyahishuwe 4:11.) Abantu biga ibihereranye n’imico yayo maze bakayikunda, basunikirwa kwitondera amategeko yayo (Umubwiriza 12:13; 1 Yohana 5:⁠3). Mu kubigenza dutyo, turungukirwa ubwacu.​—Yesaya 48:⁠17.

Nanone kandi, mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yigishije abigishwa be uko bagaragariza bagenzi babo urukundo. Yagize ati “nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe: kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe” (Matayo 7:12). Ijambo “abantu” Yesu yakoresheje aha ngaha, rikubiyemo n’abanzi b’umuntu. Muri icyo kibwiriza, yagize ati “mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya” (Matayo 5:43, 44). Mbese, bene urwo rukundo ntirwakemura ibyinshi mu bibazo duhanganye na byo muri iki gihe? Umuyobozi w’Umuhindi witwaga Mohandas Gandhi ni ko yabitekerezaga. Bavuga ko yaba yaravuze amagambo agira ati “igihe [tu]zaba tuvuga rumwe ku nyigisho zatanzwe na Kristo muri icyo Kibwiriza cyo ku Musozi, tuzaba dukemuye ibibazo . . . by’isi yose.” Mu gihe inyigisho za Yesu zihereranye n’urukundo zaba zishyizwe mu bikorwa, zishobora gukemura ibibazo byinshi byugarije abantu.

Ibikorwa Bye

Yesu ntiyigishije ukuri kwimbitse ku bihereranye n’ukuntu twagaragaza urukundo gusa, ahubwo yanakoraga ibihuje n’ibyo yigishaga. Urugero, yashyiraga inyungu z’abandi imbere y’ize. Igihe kimwe, Yesu hamwe n’abigishwa be bari bagize akazi kenshi cyane ko gufasha abantu, ku buryo batari banabonye akanya ko kugira icyo bafungura. Yesu yabonye ko abigishwa be bakeneye kuruhuka ho gato, maze abajyana ahantu hiherereye. Ariko mu gihe bari bagezeyo, basanzeyo imbaga y’abantu babategereje. Ni gute wari kubyifatamo ukimara kubona iyo mbaga y’abantu bari biteze ko wagira icyo ukora mu gihe wowe wari kuba wumva ukeneye akaruhuko gato? Yesu we, ‘byamuteye impuhwe aherako abigisha byinshi’ (Mariko 6:34). Uwo muco wo kwita ku bandi, buri gihe wajyaga usunikira Yesu kubafasha.

Yesu yakoreye abantu byinshi birenze ibyo kubigisha gusa. Yanabahaye ubufasha bw’ingirakamaro. Urugero, igihe kimwe yagaburiye abantu basaga 5.000 bari birije umunsi wose bamuteze amatwi. Nyuma y’aho gato, yagaburiye indi mbaga y’abantu​—icyo gihe noneho bakaba barasagaga 4.000​—bari bamaze iminsi itatu bamuteze amatwi kandi bakaba ari nta byo kurya bari bagisigaranye. Ku ncuro ya mbere, yakoresheje imigati itanu n’amafi abiri, naho nyuma y’aho yakoresheje imigati irindwi n’udufi duke (Matayo 14:14-22; 15:32-38). Ibyo se ntibyari ibitangaza? Ni koko, yari umuntu ukora ibitangaza rwose.

Nanone kandi, Yesu yakijije abantu benshi bari barwaye. Yakijije impumyi, ibimuga, ababembe n’ibipfamatwi. Ndetse yanazuye abapfuye (Luka 7:22; Yohana 11:30-45)! Igihe kimwe, umubembe yaramwinginze ati “washaka, wabasha kunkiza.” Ni gute Yesu yabyifashemo? ‘Yaramubabariye, arambura ukuboko, amukoraho ati “ndabishaka, kira” ’ (Mariko 1:40, 41). Binyuriye kuri bene ibyo bitangaza, Yesu yagaragaje urukundo yakundaga abababara.

Mbese, wumva kwemera ibitangaza byakozwe na Yesu bikugoye? Hari abo bigora. Ariko kandi, wibuke ko ibitangaza Yesu yakoze yabikoreraga mu ruhame. Ndetse n’abamurwanyaga, buri gihe bajyaga bagerageza kumushakaho amakosa, ntibashoboraga guhakana ko atakoraga ibitangaza (Yohana 9:1-34). Byongeye kandi, ibitangaza bye byari bifite intego. Byafashije abantu kumenya ko ari We woherejwe n’Imana.​—Yohana 6:14.

Yesu ntiyakoraga ibitangaza ashaka kwibonekeza. Ahubwo, yahesheje Imana ikuzo, yo Soko y’imbaraga ze. Hari igihe kimwe yari i Kaperinawumu, ari mu rugo rwari rwuzuye abantu benshi cyane. Umuntu wari wararemaye yifuzaga gukizwa, ariko ntiyashoboraga kwinjira. Bityo, incuti ze zamumanuriye mu ngobyi zimunyujije mu gisenge cy’inzu. Yesu abonye ukwizera kwabo, ahita akiza uwo muntu wari uremaye. Ibyo byatumye abantu “bahimbaza Imana” bagira bati “bene ibi ntabwo twigeze kubibona” (Mariko 2:1-4, 11, 12). Ibitangaza byakozwe na Yesu byahesheje Yehova Imana ye ikuzo, kandi byafashije abari bababaye.

Icyakora, gukiza abarwayi mu buryo bw’igitangaza, si byo byonyine Yesu yibanzeho mu murimo we. Umwe mu bantu banditse inkuru zivuga iby’imibereho ya Yesu yagize ati “ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana; kandi ngo, nimwizera, muherw[e] ubugingo mu izina rye” (Yohana 20:31). Ni koko, Yesu yaje ku isi kugira ngo abantu bizera babone ubugingo.

Igitambo Cye

Ushobora kwibaza uti ‘mbese, Yesu yaje ku isi? None se ubwo yari avuye he?’ Yesu ubwe yarivugiye ati ‘sinavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka’ (Yohana 6:38). Yabayeho mbere yuko aba umuntu, ari Umwana w’Imana w’ikinege. None se, ni ibiki Uwo wamutumye akamwohereza ku isi yashakaga? Umwe mu banditsi b’Amavanjiri witwa Yohana yagize ati “Imana yakunze abari mu isi cyane [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Ni gute ibyo byari gushoboka?

Bibiliya ihishura ukuntu urupfu rwaje kuba kimwe mu bintu bigera ku bantu byanze bikunze. Imana yahaye abantu babiri ba mbere ubuzima, bakaba bari bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Ariko kandi, bahisemo kwigomeka ku Muremyi wabo (Itangiriro 3:1-19). Icyo gikorwa, ari cyo cyaha cya mbere cyakozwe n’abantu, cyatumye urubyaro rwa Adamu na Eva rusigarana umurage rutifuzaga w’urupfu (Abaroma 5:12). Kugira ngo abantu bazahabwe ubugingo nyakuri, icyaha n’urupfu bigomba kuvanwaho burundu.

Nta muhanga mu bya siyansi n’umwe ushobora kuvanaho urupfu akoresheje uburyo runaka bw’ubuhanga mu bihereranye no guhindura uduce tugize ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka. Nyamara kandi, Umuremyi w’abantu afite uburyo bwo kugeza abantu bumvira ku butungane, kugira ngo bashobore kuzabaho iteka. Muri Bibiliya, ubwo buryo bwitwa incungu. Abantu babiri ba mbere, barigurishije bajya mu bubata bw’icyaha n’urupfu, bo hamwe n’ababakomotseho. Bagurishije ubuzima bari bafite ari abantu batunganye bumvira Imana, babugurana kwigenga bakabaho batisunze Imana, bifatira imyanzuro yabo ku bihereranye n’icyiza n’ikibi. Kugira ngo ubuzima bwa kimuntu butunganye bucungurwe, hagombaga gutangwa ikiguzi gihwanye n’ubuzima bwa kimuntu butunganye ababyeyi bacu ba mbere batakaje. Kubera ko abantu barazwe ukudatungana, ntibashoboraga gutanga icyo kiguzi.​—Zaburi 49:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.

Bityo rero, Yehova Imana yarahagobotse kugira ngo atange ubufasha. Yimuye ubuzima butunganye bw’Umwana we w’ikinege, abushyira mu nda y’umukobwa w’isugi wabyaye Yesu. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, ushobora kuba warahakanaga ko umukobwa w’isugi adashobora kubyara. Ariko kandi muri iki gihe, abahanga mu bya siyansi bagiye bavana ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka mu nyamabere bakazikoramo indi imeze nka yo, kandi bagiye bavana intanga mu nyamaswa imwe bakazitera mu yindi. Noneho se, ni nde waba ufite impamvu zumvikana zo kuba yahakana ubushobozi Umuremyi afite bwo kurenga ku buryo busanzwe bwo kubyara?

Kubera ko hari habonetse ubuzima bwa kimuntu butunganye, ikiguzi cyasabwaga kugira ngo abantu bacungurwe bavanwe mu cyaha no mu rupfu, cyari kibonetse. Ariko kandi, uwo mwana wari uvukiye ku isi, ari we Yesu, yagombaga gukura akaba wa ‘muganga,’ ushobora gutanga ‘umuti’ wo gukiza indwara z’abantu. Ibyo yabigezeho binyuriye ku mibereho itunganye yagize kandi itarangwa n’icyaha. Nta bwo Yesu yabonye agahinda abantu bagira bitewe n’icyaha byonyine, ahubwo we ubwe yagezweho n’intege nke ziterwa no kuba umuntu. Ibyo byatumye arushaho kuba umuganga ugira impuhwe (Abaheburayo 4:15). Ibikorwa byo gukiza abantu mu buryo bw’igitangaza yakoze akiri ku isi, byagaragaje ko afite ubushake n’ubushobozi bwo gukiza abarwayi.​—Matayo 4:23.

Nyuma y’imyaka itatu n’igice Yesu yamaze akora umurimo hano ku isi, yishwe n’abamurwanyaga. Yagaragaje ko umuntu utunganye ashobora kumvira Umuremyi, kabone n’ubwo yaba ari mu bigeragezo bikaze bite (1 Petero 2:22). Ubuzima bwe butunganye bwatanzweho igitambo, bwabaye ikiguzi cy’incungu, gishobora gucungura abantu kibavana mu cyaha no mu rupfu. Yesu Kristo yagize ati “nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze” (Yohana 15:13). Ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwe, Yesu yazukiye ubuzima bw’umwuka, maze hashize ibyumweru bike nyuma y’aho arazamuka ajya mu ijuru, agiye gushyikiriza Yehova Imana ikiguzi cy’incungu (1 Abakorinto 15:3, 4; Abaheburayo 9:11-14). Mu kubigenza atyo, Yesu yashoboye gukoresha inyungu z’igitambo cye cy’incungu ku bw’abantu bamukurikira.

Mbese, waba wifuza kungukirwa n’ubwo buryo bwo gukiza indwara zo mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri? Kugira ngo umuntu abigereho, bisaba ko yizera Yesu Kristo. Kuki se utasanga uwo Muganga wowe ubwawe? Ushobora kubigeraho wiga ibihereranye na Yesu Kristo n’uruhare afite mu gukiza abantu bizerwa. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Yesu afite ubushake n’ubushobozi bwo gukiza abarwayi

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ni gute urupfu rwa Yesu rukugiraho ingaruka?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze