ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/8 pp. 16-21
  • Jya Uha Abandi Icyubahiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya Uha Abandi Icyubahiro
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yehova Yubaha Abantu
  • Yesu Yubahaga Abandi
  • Pawulo Yagaragaje ko Yubahaga Abandi
  • Duhe Abandi Icyubahiro Muri Iki Gihe
  • Twubahe Yehova
  • Mujye mwubaha abakwiriye kubahwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Ese ufata iya mbere mu birebana no kubaha abo muhuje ukwizera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Kubaha Imana y’ibyilingiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Ese ufata iya mbere mu kugaragariza abandi icyubahiro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/8 pp. 16-21

Jya Uha Abandi Icyubahiro

“Ku by’icyubahiro, umuntu wese ashyire imbere mugenzi we.”​—Abaroma 12:10.

1, 2. (a) Tugomba kwimenyereza iki kugira ngo tugaragaze ko twiyoroshya mu bwenge? (b) Ni gute incuro nyinshi Bibiliya ikoresha ijambo “icyubahiro,” kandi se, ni bande kubaha birushaho korohera?

IGICE cyacu kibanziriza iki, cyatsindagirije inama iboneka mu Ijambo ry’Imana igira iti “mwese mukenyere kwicisha bugufi [“kwiyoroshya mu bwenge,” NW ] , kugira ngo mukorerane: kuko Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (1 Petero 5:5). Uburyo bumwe dushobora gukoresha kugira ngo dukenyere kwiyoroshya mu bwenge, ni ukwimenyereza guha abandi icyubahiro.

2 Muri Bibiliya, incuro nyinshi ijambo “icyubahiro” rikoreshwa mu kugaragaza ukuntu twagombye kubaha abandi, tukabaha agaciro, kandi tukabazirikana. Twubaha abandi tubagaragariza ubugwaneza, tubaha icyubahiro kibakwiriye, dutega amatwi tukumva ibitekerezo byabo, twubahiriza ibyo badusabye mu buryo bushyize mu gaciro tubishishikariye. Ubusanzwe, abantu biyoroshya mu bwenge ibyo ntibizabagora. Ariko kandi, abafite umutima w’ubwibone bashobora kubona ko bikomeye guha abandi icyubahiro nyakuri, ahubwo bashobora kugerageza kubikundwakazaho bababwira utugambo two gushyeshyenga turangwa n’uburyarya.

Yehova Yubaha Abantu

3, 4. Ni gute Yehova yahaye Aburahamu icyubahiro, kandi se, kuki?

3 Yehova ubwe atanga urugero mu bihereranye no guha abandi icyubahiro. Yaremanye abantu umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, kandi ntabafata nk’aho ari za robo (1 Petero 2:16). Urugero, igihe yabwiraga Aburahamu ko i Sodomu hagombaga kurimburwa bitewe n’ububi bukabije bwaharangwaga, Aburahamu yaramubajije ati “warimburana abakiranutsi n’abanyabyaha? Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu; waharimbura se, ukanga kuhareka ku bw’abakiranutsi mirongo itanu bahari?” Yehova yashubije ko yari kuhareka ntaharimbure ku bw’abakiranutsi 50. Hanyuma, Aburahamu yakomeje kwinginga yicishije bugufi. Byari kugenda bite se iyo habonekayo 45? 40? 30? 20? 10? Yehova yijeje Aburahamu ko atari kurimbura i Sodomu, iyo haza kubonekayo abakiranutsi bagera ku icumi.​—Itangiriro 18:20-33.

4 Yehova yari azi ko ari nta bakiranutsi icumi bari bari i Sodomu, ariko kandi, yubashye Aburahamu binyuriye mu kumutega amatwi akumva igitekerezo cye kandi akavugana na we mu buryo burangwa no kubaha. Kubera iki? Ni ukubera ko Aburahamu ‘yizeye Uwiteka, akabimuhwaniriza no gukiranuka.’ Aburahamu yiswe “incuti y’Imana” (Itangiriro 15:6; Yakobo 2:23). Byongeye kandi, Yehova yabonye ko Aburahamu yubahaga abandi. Igihe havukaga intonganya hagati y’abashumba be n’aba Loti, yari abereye se wabo, bapfa ubwatsi, Aburahamu yubashye Loti binyuriye mu kumubwira ngo abe ari we ubanza guhitamo akarere yashakaga. Loti yahisemo akarere yabonaga ko ari ko kari keza cyane kuruta ahandi hose, naho Aburahamu yerekera ahandi hari hasigaye.​—Itangiriro 13:5-11.

5. Ni gute Yehova yubashye Loti?

5 Mu buryo nk’ubwo, Yehova na we yubashye umukiranutsi Loti. Mbere y’uko i Sodomu harimburwa, yabwiye Loti guhungira mu karere k’imisozi. Ariko kandi, Loti yavuze ko atashakaga kujyayo; yahisemo kwigira i Sowari, umudugudu wari bugufi, n’ubwo na wo wagombaga kurimburwa. Yehova yabwiye Loti ati “dore, ku byo uvuze ibyo ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze.” Yehova yahaye Loti wizerwa icyubahiro binyuriye mu gukora ibyo yari amusabye.​—Itangiriro 19:15-22; 2 Petero 2:6-9.

6. Ni gute Yehova yubashye Mose?

6 Ubwo Yehova yoherezaga Mose ngo asubire mu Misiri kujya kuyobora ubwoko bw’Imana abuvana mu buretwa, no kujya kubwira Farawo ibihereranye no kurekura ubwoko Bwe ngo bugende, Mose yaramushubije ati “Mwami, na mbere si ndi intyoza mu magambo.” Yehova yijeje Mose agira ati “nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.” Ariko Mose yakomeje gushidikanya. Hanyuma, Yehova yahaye Mose icyizere kandi akora gahunda zo kumwohereza ari kumwe na Aroni umuvandimwe we, wari kumubera umuvugizi.​—Kuva 4:10-16.

7. Kuki Yehova yari yiteguye kubaha abandi?

7 Muri ibyo bihe byose, Yehova yagaragaje ko yiteguye kubaha abandi, cyane cyane abamukoreraga. N’ubwo ibyo basabaga bishobora kuba byari binyuranye n’ibyo Yehova yabaga yaragambiriye mbere hose, yasuzumaga ibyo basabaga, kandi akabihanganira mu gihe cyose ibyo byabaga bitabangamiye umugambi we.

Yesu Yubahaga Abandi

8. Ni gute Yesu yubashye umugore wari urwaye cyane?

8 Yesu yigannye Yehova mu birebana no kubaha abandi. Igihe kimwe, mu kivunge cy’abantu benshi hari harimo umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso. Abaganga bari barananiwe kumuvura. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, mu buryo buhuje n’amategeko yagengaga ibirori, yabonwaga ko ahumanye, kandi ntiyagombaga kuba ari aho ngaho mu bandi. Yaje inyuma ya Yesu, akora ku mwenda we, maze arakira. Yesu ntiyigeze atsimbarara ku mategeko mu buryo butagoragozwa, amukangara ku bw’ibyo yari akoze. Ahubwo, kubera ko yari azi imimerere uwo mugore yari arimo yaramwubashye, aramubwira ati “mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro, ukire rwose icyago cyawe.”​—Mariko 5:25-34; Abalewi 15:25-27.

9. Ni gute Yesu yubashye Umunyamahanga?

9 Ikindi gihe, Umunyakanaanikazi yabwiye Yesu ati “Mwami, mwene Dawidi, mbabarira; umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.” Kubera ko Yesu yari azi ko yatumwe mu ishyanga rya Isirayeli aho kuba mu Banyamahanga, yagize ati “si byiza kwenda ibyokurya by’abana [Abisirayeli] ngo mbijugunyire imbwa [Abanyamahanga].” Uwo mugore yaramushubije ati “ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa, buvuye ku meza ya ba nyira zo.” Hanyuma, Yesu yaramubwiye ati “mugore, kwizera kwawe ni kwinshi: bikubere uko ushaka.” Umukobwa we yarakize. Yesu yubashye uwo Munyamahanga bitewe n’uko yari afite ukwizera. Ndetse no kuba yarakoresheje imvugo ngo “imbwa,” aho kwerekeza ku misega, byoroheje ikibazo kandi bigaragaza impuhwe yari afite.​—Matayo 15:21-28.

10. Ni irihe somo rikomeye Yesu yigishije abigishwa be, kandi se, kuki ryari rikenewe?

10 Yesu yakomeje kwigisha abigishwa be ko ari ngombwa kwiyoroshya mu bwenge no kubaha abandi, kubera ko bari bagifite ikibazo cy’ingeso ya reka mbanze. Igihe kimwe, ubwo bari bamaze kujya impaka, Yesu yarababajije ati “icyo mwahoze mugira impaka . . . ni iki?” Baracecetse, kuko bari “bahoze bajya impaka z’umukuru wabo uwo ari we” (Mariko 9:33, 34). Ndetse no mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, ‘habyutse impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru’ (Luka 22:24). Bityo rero, mu gihe cy’ifunguro rya Pasika, Yesu ‘yasutse amazi ku mbehe atangira koza ibirenge by’abigishwa.’ Mbega isomo rikomeye! Yesu yari Umwana w’Imana, uwa kabiri kuri Yehova mu isi no mu ijuru hose. Nyamara kandi, yigishije abigishwa be isomo rihebuje mu birebana no kubaha binyuriye mu kuboza ibirenge. Yagize ati “mbahaye ikitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye.”​—Yohana 13:5-15.

Pawulo Yagaragaje ko Yubahaga Abandi

11, 12. Ni iki Pawulo yitoje amaze guhinduka Umukristo, kandi se, ni gute yakoresheje iryo somo afasha Filemoni?

11 Kubera ko intumwa Pawulo yageraga ikirenge mu cya Kristo, yahaga abandi icyubahiro (1 Abakorinto 11:1). Yagize iti “kandi ntitwashatse icyubahiro mu bantu . . . Ahubwo twitonderaga muri mwe, nk’uko umurezi akuyakuya abana be” (1 Abatesalonike 2:6, 7). Umugore urera abana be, abitaho. Mu gihe Pawulo yari amaze kuba Umukristo, yitoje kwiyoroshya mu bwenge, kandi yajyaga aha Abakristo bagenzi be icyubahiro binyuriye mu kubafata mu buryo burangwa n’ubwiyoroshye. Mu kubigenza atyo, yanubahirizaga uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ibibanogeye, nk’uko byagaragajwe n’ibintu byabayeho igihe yari afungiwe i Roma.

12 Umugaragu witwaga Onesimo, wari waratorotse shebuja, yateze amatwi inyigisho za Pawulo. Yabaye Umukristo ndetse aba n’incuti ya Pawulo. Shebuja w’uwo mugaragu yari Filemoni, na we akaba yari Umukristo wari utuye muri Aziya Ntoya. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Filemoni, yavuze ukuntu Onesimo yari yaramubereye ingirakamaro, agira ati “nari nkunze kumugumana.” Ariko kandi, Pawulo yashubije Filemoni Onesimo, kuko yanditse agira ati “nta cyo nshaka gukora, ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora, utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.” Pawulo ntiyitwaje ibyo kuba yari intumwa, ahubwo yubashye Filemoni binyuriye mu kutamusaba ko yagumana Onesimo i Roma. Byongeye kandi, Pawulo yateye Filemoni inkunga yo kubaha Onesimo, amufata nk’‘uruta imbata, ari mwene se ukundwa.’​—Filemoni 13-​16.

Duhe Abandi Icyubahiro Muri Iki Gihe

13. Ni iki mu Baroma 12:10 hadusaba gukora?

13 Ijambo ry’Imana riduha inama igira iti “ku by’icyubahiro, umuntu wese ashyire imbere mugenzi we” (Abaroma 12:10). Ibyo bisobanura ko tutagombye gutegereza ko abandi ari bo babanza kutwubaha, ahubwo ko twagombye gufata iya mbere. “Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we” (1 Abakorinto 10:24; 1 Petero 3:8, 9). Bityo rero, abagaragu ba Yehova bashakisha uburyo bwo guha icyubahiro abagize umuryango wabo, Abakristo bagenzi babo mu itorero, ndetse n’abatari abo mu itorero.

14. Ni gute umugabo n’umugore bagaragaza ko bubahana?

14 Bibiliya igira iti ‘umutwe w’umugabo wese ni Kristo, kandi umutwe w’umugore wese ni umugabo we’ (1 Abakorinto 11:3). Yehova ategeka umugabo gufata umugore we nk’uko Kristo yafataga itorero. Muri 1 Petero 3:7, umugabo ahabwa amabwiriza yo ‘kubaha [umugore we] kuko ameze nk’urwabya rudahwanije nawe gukomera.’ Ibyo ashobora kubigeraho agaragaza abikuye ku mutima by’ukuri ko yiteguye gutega amatwi ibyo umugore we amubwira no kwita ku bitekerezo bye (Itangiriro 21:12). Ashobora kureka umugore we agahitamo ibyo yifuza mu gihe ari nta mahame ya Bibiliya arengerewe, kandi akamufasha mu bintu bimwe na bimwe kandi akamufata mu buryo burangwa n’ubwiyoroshye. Hanyuma, ‘umugore na we akubaha umugabo we’ (Abefeso 5:33). Atega amatwi umugabo we, ntiyihatira buri gihe gutuma ibyo ashaka ari byo bikorwa, ntamuhinyura cyangwa ngo ahore amushakaho amakosa. Agaragaza ko yiyoroshya mu bwenge binyuriye mu kutagerageza gutegeka umugabo we, kabone n’iyo yaba amurusha ubushobozi mu bintu runaka.

15. Ni gute abageze mu za bukuru bagomba kubahwa, kandi se, ni gute bagombye kubyitabira?

15 Mu itorero rya Gikristo, usanga hari abantu bakwiriye kubahwa mu buryo bwihariye, urugero nk’abageze mu za bukuru. “Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza [cyangwa umukecuru]” (Abalewi 19:32). Ibyo ni ko biri cyane cyane ku bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova ari abizerwa, bitewe n’uko ‘uruyenzi rw’imvi ari ikamba ry’icyubahiro; bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka’ (Imigani 16:31). Abagenzuzi bagombye gutanga urugero baha Abakristo bagenzi babo babaruta icyubahiro kibakwiriye. Birumvikana ko n’abageze mu za bukuru na bo bagomba kubaha abo baruta, cyane cyane abifatanya mu murimo wo kuragira umukumbi.​—1 Petero 5:2, 3.

16. Ni gute ababyeyi n’abana bubahana?

16 Abakiri bato bagombye kubaha ababyeyi babo: “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro, uramire mu isi.” Hanyuma, ababyeyi na bo bubaha abana babo, kubera ko bategekwa ‘kudasharirira abana babo, ahubwo [bagomba] kubarera, babahana babigisha iby’Umwami wacu.’​—Abefeso 6:1-4; Kuva 20:12.

17. Ni bande bakwiriye “guhabwa icyubahiro incuro ebyiri”?

17 Nanone kandi, abandi bagomba guhabwa icyubahiro, ni abakorana umwete bakorera itorero: “abakuru b’Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha” (1 Timoteyo 5:17). Uburyo bumwe dushobora kubaha icyo cyubahiro, ni ugukora ibivugwa mu Baheburayo 13:17, hagira hati “mwumvire ababayobora, mubagandukire.”

18. Ni gute tugomba gufata abatari mu itorero?

18 Mbese, tugomba kubaha abatari mu itorero? Yego rwose. Urugero, duhabwa amabwiriza agira ati “umuntu wese agandukire abatware bamutwara” (Abaroma 13:1). Abo batware ni abategetsi b’isi Yehova yemerera gukomeza gutegeka kugeza ubwo Ubwami bwe buzabasimburira (Daniyeli 2:44). Ku bw’ibyo rero, “mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere; abahinisha mubahinire; abo gutinywa mubatinye; n’abo kūbahwa mubūbahe” (Abaroma 13:7). Tugomba ‘kubaha abantu bose.’​—1 Petero 2:17.

19. Ni gute dushobora ‘kugirira [abandi] neza’ kandi tukabaha icyubahiro?

19 N’ubwo ari iby’ukuri ko tugomba kubaha ndetse n’abatari mu itorero, zirikana icyo Ijambo ry’Imana ritsindagiriza rigira riti “tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10). Birumvikana ko uburyo bwiza cyane dushobora gukoresha mu ‘kugirira [abandi] neza,’ ari ugutuma bamenya ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka kandi tukabibaha (Matayo 5:⁠3). Ibyo dushobora kubikora dukurikiza ibyo intumwa Pawulo itwibutsa, igira iti “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.” Mu gihe dukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo dutange ubuhamya tubigiranye amakenga, ‘dusohoza umurimo wacu wo kugabura iby’Imana’ mu buryo bwuzuye, kandi ntituba turimo tugirira bose neza gusa, ahubwo tuba tunabaha icyubahiro.​—2 Timoteyo 2:15; 4:5.

Twubahe Yehova

20. Ni gute byagendekeye Farawo hamwe n’ingabo ze, kandi kuki?

20 Yehova yubaha ibiremwa bye. Ku bw’ibyo, bihuje n’ubwenge ko natwe tugomba kumwubaha (Imigani 3:9; Ibyahishuwe 4:11). Nanone kandi, Ijambo rya Yehova rigira riti ‘abanyubaha ni bo nzubaha; ariko abansuzugura bazasuzugurwa’ (1 Samweli 2:30). Ubwo Farawo wo mu Misiri yasabwaga kurekura ubwoko bw’Imana bukagenda, yasubizanyije ubwibone, agira ati “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli?” (Kuva 5:2). Ubwo Farawo yoherezaga ingabo ze kugira ngo zitsembe Abisirayeli, Yehova yagabanyije amazi yo mu Nyanja Itukura mo kabiri, kugira ngo Abisirayeli babone uko bambuka. Ariko kandi, ubwo Abanyegiputa bari babakurikiye, Yehova yatumye amazi yongera gusubirana. “Amagare ya Farawo n’ingabo ze [Yehova] yabiroshye mu nyanja” (Kuva 14:26-28; 15:4). Bityo rero, kuba Farawo yaranze kubaha Yehova abigiranye ubwibone, byatumye ku iherezo rye agerwaho n’amakuba.​—Zaburi 136:15.

21. Kuki Yehova yarwanyije Belushazari, kandi se, ingaruka yabyo yabaye iyihe?

21 Umwami Belushazari w’i Babuloni yanze kubaha Yehova. Mu gihe bari barimo basinda vino mu birori, yasuzuguye Yehova anywera vino mu bikoresho byera bikozwe mu izahabu n’ifeza byavuye mu rusengero rw’i Yerusalemu. Kandi mu gihe yari arimo abikora, yahimbazaga imana ze za gipagani. Ariko kandi, Daniyeli umugaragu wa Yehova, yaramubwiye ati “ntiwicishije bugufi mu mutima wawe . . . ahubwo wishyize hejuru, ugomera Uwiteka Imana nyir’ijuru.” Iryo joro, Belushazari yarishwe, maze yamburwa ubwami bwe.​—Daniyeli 5:22–6:1 [5:22-31 muri Biblia Yera].

22. (a) Kuki Yehova yasutse uburakari bwe ku bayobozi ba Isirayeli hamwe n’abo bayoboraga? (b) Ni nde Yehova yatonesheje, kandi se, byagize izihe ngaruka?

22 Mu kinyejana cya mbere I.C., Umwami Herode yari arimo aganirira rubanda, maze barasakuza bati “yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!” Uwo mwami w’umwibone ntiyigeze avuguruza ibyo bintu, ahubwo yishakiraga guhabwa ikuzo. Ariko muri ako kanya, “marayika w’Umwami Imana aramukumbanya, kuko adahaye Imana icyubahiro” (Ibyakozwe 12:21-23). Herode yihesheje icyubahiro ubwe aho kugihesha Yehova, maze aricwa. Abayobozi ba kidini b’icyo gihe bari barasuzuguye Imana binyuriye mu kugambanira Umwana wayo Yesu, kugira ngo bamwice. Abategetsi bamwe na bamwe bari bazi ko Yesu yigishaga ukuri, ariko kandi, ntibari kumukurikira “kuko bakundaga gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana” (Yohana 11:47-53; 12:42, 43). Ishyanga ryose muri rusange, ntiryahaye Yehova icyubahiro cyangwa Uwo yashyiriyeho kumuhagararira, ari we Yesu. Ibyo byatumye Yehova adakomeza kububaha, arabareka barimbukana n’urusengero rwabo. Ariko kandi, yarokoye abamwubahaga bakubaha n’Umwana we.​—Matayo 23:38; Luka 21:20-22.

23. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzabe mu isi nshya y’Imana (Zaburi 37:9-11; Matayo 5:5)?

23 Abantu bose bifuza kuzaba mu isi nshya y’Imana nyuma y’aho iyi gahunda y’ibintu izaba imaze kurimburirwa, bagomba kubaha Imana hamwe n’Umwana wayo, ari we Kristo Yesu, kandi bakabumvira (Yohana 5:22, 23; Abafilipi 2:9-​11). Abatabubaha icyo cyubahiro ‘bazacibwa mu isi.’ Ku rundi ruhande, abakiranutsi bubaha kandi bakumvira Imana na Kristo, ni bo “bazatura mu isi.”​—Imigani 2:21, 22.

Isubiramo

◻ Kubaha abandi bisobanura iki, kandi se, ibyo ni gute Yehova yabikoze?

◻ Ni gute Yesu na Pawulo bubahaga abandi?

◻ Ni bande bakwiriye kubahwa muri iki gihe?

◻ Kuki tugomba kubaha Yehova na Yesu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Yehova yubashye Aburahamu igihe yubahirizaga ibyo yamusabaga amwinginga

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mu ishyingiranwa rimeze neza, umugabo n’umugore barubahana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze