ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/10 pp. 16-20
  • Ese ufata iya mbere mu birebana no kubaha abo muhuje ukwizera?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ufata iya mbere mu birebana no kubaha abo muhuje ukwizera?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kubaha abandi bikubiyemo iki?
  • Jya wubaha abaremwe “mu ishusho y’Imana”
  • Tugize umuryango umwe
  • Kuki kubaha abandi ari ngombwa?
  • Kubaha abandi ni inshingano ya buri wese
  • Jya wubaha ‘aboroheje’
  • Tugaragaze ko twubaha abandi dutanga igihe cyacu
  • Jya wiyemeza gufata iya mbere
  • Ese ufata iya mbere mu kugaragariza abandi icyubahiro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Mujye mwubaha abakwiriye kubahwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Jya Uha Abandi Icyubahiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Twese Duhe Icyubahiro Yehova n’Umwana We
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/10 pp. 16-20

Ese ufata iya mbere mu birebana no kubaha abo muhuje ukwizera?

“Ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese akunde mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kubahana, mufate iya mbere.”​—ROM 12:10.

1, 2. (a) Ni iyihe nama Pawulo yatanze mu ibaruwa yandikiye Abaroma? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

MU IBARUWA intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yatsindagirije ko ari ngombwa ko twebwe Abakristo tugaragaza urukundo mu itorero. Yatwibukije ko urukundo rwacu rutagombye “kugira uburyarya.” Yanavuze ibirebana “n’urukundo rwa kivandimwe,” agaragaza ko rwagombye kurangwa “n’ubwuzu.”​—Rom 12:9, 10a.

2 Birumvikana ko kugira urukundo rwa kivandimwe bikubiyemo ibirenze kugaragariza abandi urugwiro. Urwo rukundo rugomba kugaragarizwa mu bikorwa. N’ubundi kandi, nta muntu ushobora kumenya ko dukundana tutabigaragarije mu bikorwa. Ku bw’ibyo, Pawulo yongeyeho inama igira iti “ku birebana no kubahana, mufate iya mbere” (Rom 12:10b). Kugaragariza abandi icyubahiro bikubiyemo iki? Kuki ari iby’ingenzi ko dufata iya mbere mu birebana no kubaha abo duhuje ukwizera? Twabikora dute?

Kubaha abandi bikubiyemo iki?

3. Mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo, ijambo “icyubahiro” risobanura iki?

3 Ijambo ry’igiheburayo ry’ingenzi rihindurwamo “icyubahiro” rifashwe uko ryakabaye, risobanura “uburemere.” Umuntu wubashywe aba abonwa ko aremereye cyangwa ko afite agaciro. Nanone, iryo jambo ry’igiheburayo akenshi mu Byanditswe rihindurwamo “ikuzo,” rikaba rigaragaza ko umuntu yubashywe cyane (Intang 45:13, Bibiliya Ntagatifu). Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “icyubahiro” muri Bibiliya risobanura ko ikintu gifite agaciro kenshi (Luka 14:10). Koko rero, abantu twubaha tuba tubona ko bafite agaciro.

4, 5. Ni iyihe sano iri hagati yo kubona ko abandi bakwiriye icyubahiro no kukibagaragariza? Tanga urugero.

4 Kubaha abandi bikubiyemo iki? Kububaha bitangirana n’uko ubabona. Mu by’ukuri, uko ubabona bigira uruhare ku birebana n’uko ubafata. Mu yandi magambo, tugomba mbere na mbere kubona ko abavandimwe bacu bakwiriye icyubahiro, hanyuma tukakibagaragariza.

5 None se Umukristo yagaragariza ate bagenzi be bahuje ukwizera icyubahiro, atabikuye ku mutima (3 Yoh 9, 10)? Kimwe n’uko ikimera kidateye mu butaka bwiza kidashobora gukura neza kandi ngo kirambe, ni na ko icyubahiro kitavuye ku mutima kidashobora kuba nyakuri kandi ngo kirambe. Nitutagaragariza abandi icyubahiro kivuye ku mutima, amaherezo kizayoyoka nk’uko ikimera giteye mu butaka bubi kidakura. Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kuba mbere y’uko Pawulo atanga inama yo kugaragarizanya icyubahiro, yaravuze amagambo adaciye ku ruhande agira ati “urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya.”—Rom 12:9; soma muri 1 Petero 1:22.

Jya wubaha abaremwe “mu ishusho y’Imana”

6, 7. Kuki tugomba kubaha abandi?

6 Ni ngombwa ko umuntu yumva mu mutima we ko abandi bakwiriye icyubahiro kugira ngo abubahe. Bityo rero, ntitwagombye kwirengagiza impamvu zishingiye ku Byanditswe zituma twubaha abavandimwe bacu bose. Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume impamvu ebyiri muri izo.

7 Mu buryo butandukanye n’ibindi biremwa byo ku isi, abantu bo baremwe “mu ishusho y’Imana” (Yak 3:9). Bityo rero, dufite imico y’Imana, urugero nk’urukundo, ubwenge n’ubutabera. Nimureke turebe ikindi kintu twahawe n’Umuremyi wacu. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati ‘Yehova, icyubahiro cyawe kivugwa hejuru y’ijuru! Dore waremye [umuntu] abura ho gato ngo abe nk’abamarayika, wamwambitse ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro’ (Zab 8:1, 4, 5; 104:1).a Muri rusange, Imana yambitse abantu ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Ku bw’ibyo, iyo twubashye umuntu tuba tugaragaza ko twemera uwahaye abantu icyubahiro, ari we Yehova. None se niba dufite impamvu zumvikana zo kubaha abantu muri rusange, ntitwagombye kurushaho kubaha abo duhuje ukwizera?—Yoh 3:16; Gal 6:10.

Tugize umuryango umwe

8, 9. Pawulo yavuze ko dufite iyihe mpamvu yo kubaha bagenzi bacu duhuje ukwizera?

8 Pawulo yavuze indi mpamvu ituma twubaha bagenzi bacu. Mbere y’uko atanga inama ku birebana no kugaragariza abandi icyubahiro, yaravuze ati “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese akunde mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu.” Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “urukundo rurangwa n’ubwuzu,” ryerekeza ku murunga ukomeye uhuza abantu bagize umuryango umwe bakundana kandi bafashanya. Bityo rero, igihe Pawulo yakoreshaga iyo mvugo yashakaga gutsindagiriza ko imishyikirano iba hagati y’abagize itorero yagombye kuba ikomeye kandi irangwa n’urukundo nk’uko bimera mu muryango ugizwe n’abantu bunze ubumwe (Rom 12:5). Ikindi kandi, uzirikane ko ayo magambo Pawulo yayandikiye Abakristo basutsweho umwuka, bose bakaba bari baragizwe abana b’umubyeyi umwe, ari we Yehova. Birumvikana rero ko bari bagize umuryango wunze ubumwe. Ni yo mpamvu, Abakristo basutsweho umwuka bo mu gihe cya Pawulo bari bafite impamvu zumvikana zo kubahana. Uko ni na ko bimeze ku basutsweho umwuka muri iki gihe.

9 Bite se ku bagize “izindi ntama” (Yoh 10:16)? Nubwo bataragirwa abana b’Imana, birakwiriye ko bitana abavandimwe kubera ko bagize umuryango w’Abakristo wunze ubumwe ku isi hose (1 Pet 2:17; 5:9). Bityo, iyo abagize izindi ntama basobanukiwe ko bagize umuryango mpuzamahanga w’Abakristo bunze ubumwe, bituma bumva impamvu bagomba kubaha bagenzi babo bahuje ukwizera babikuye ku mutima.—Soma muri 1 Petero 3:8.

Kuki kubaha abandi ari ngombwa?

10, 11. Kuki kubaha abandi ari ngombwa?

10 Kuki kugaragariza abandi icyubahiro ari ngombwa? Ni ngombwa kubera ko iyo tugaragarije icyubahiro abavandimwe bacu tuba tugize uruhare rukomeye mu gutuma abagize itorero bose bagubwa neza kandi bakunga ubumwe.

11 Birumvikana ko tuzi ko kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova no kuba umwuka we udufasha, ari bwo buryo buruta ubundi butuma twe Abakristo b’ukuri tugira imbaraga (Zab 36:7; Yoh 14:26). Nanone ariko, iyo bagenzi bacu duhuje ukwizera babona ko dufite agaciro, bidutera inkunga (Imig 25:11). Iyo umuntu avuze cyangwa agakora ikintu kigaragaza ko atwubashye, twumva dufite agaciro. Bitwongerera imbaraga zo gukomeza kugendera mu nzira y’ubuzima twishimye kandi tukiyemeza kutazayivamo. Ibyo bishobora kuba byarakubayeho nawe.

12. Buri wese muri twe yakora iki kugira ngo itorero rirangwe n’urukundo?

12 Kubera ko Yehova azi icyifuzo twavukanye cyo kubahwa, mu buryo bukwiriye akoresha Ijambo rye adutera inkunga agira ati “ku birebana no kubahana, mufate iya mbere.” (Rom 12:10; soma muri Matayo 7:12.) Abakristo bose bazirikana iyo nama ihuje n’igihe, batuma umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose urangwa n’urukundo. Ku bw’ibyo, byaba byiza twibajije tuti ‘ni ryari mperuka kugaragariza umuvandimwe cyangwa mushiki wacu mu itorero ryanjye ko mwubashye mbikuye ku mutima, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa?’—Rom 13:8.

Kubaha abandi ni inshingano ya buri wese

13. (a) Ni ba nde bagombye gufata iya mbere mu birebana no kubaha abandi? (b) Ni iki amagambo ya Pawulo ari mu Baroma 1:7 agaragaza?

13 Ni ba nde bagombye gufata iya mbere mu birebana no kubaha abandi? Bibiliya igaragaza ko abasaza b’Abakristo bagombye kubera itorero “ibyitegererezo” (1 Pet 5:3). Ni iby’ukuri ko abasaza baba ibyitegererezo mu bikorwa byinshi. Icyakora, kubera ko ari abungeri b’umukumbi, bagomba rwose gufata iya mbere mu birebana no kubaha abo bahuje ukwizera, harimo n’abasaza bagenzi babo. Urugero, iyo abasaza bahuye kugira ngo basuzume ibyo itorero rikeneye mu buryo bw’umwuka, bagaragarizanya icyubahiro batega amatwi bitonze ibyo buri musaza wese avuga. Nanone kandi, bagaragarizanya icyubahiro bita ku bitekerezo by’abasaza bose mu gihe bafata imyanzuro (Ibyak 15:6-15). Ariko rero tugomba kuzirikana ko ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma itari igenewe abasaza gusa, ahubwo ko yari igenewe itorero ryose (Rom 1:7). Ku bw’ibyo rero, mu buryo bwagutse, iyo nama yatanze yo gufata iya mbere mu birebana no kubaha abandi, natwe iratureba muri iki gihe.

14. (a) Tanga urugero rugaragaza itandukaniro riri hagati yo kubaha abandi no gufata iya mbere mu birebana no kubaha abandi. (b) Ni ikihe kibazo dushobora kwibaza?

14 Zirikana nanone ikindi kintu kiri mu nama Pawulo yatanze. Ntiyateye bagenzi be bahuje ukwizera b’i Roma inkunga yo kugaragaza icyubahiro gusa, ahubwo yanabateye inkunga yo gufata iya mbere mu birebana no kugaragariza abandi icyubahiro. Ibyo bitandukaniye he? Tekereza kuri uru rugero. Ese umwarimu yafata abanyeshuri bazi gusoma akabatera inkunga yo kwiga gusoma? Oya rwose. Baba basanzwe bazi gusoma. Ahubwo uwo mwarimu yafasha abo banyeshuri kugira ngo bamenye gusoma neza kurushaho. Mu buryo nk’ubwo, gukundana, ari na byo bituma twubahana, ni ikimenyetso gisanzwe kiranga Abakristo b’ukuri (Yoh 13:35). Ariko kandi, nk’uko abanyeshuri bazi gusoma bagira amajyambere binyuze mu kunonosora ubuhanga bwabo mu gusoma, ni na ko natwe twarushaho kugira amajyambere binyuze mu gufata iya mbere mu birebana no kugaragariza abandi icyubahiro (1 Tes 4:9, 10). Iyo ni inshingano ya buri wese muri twe. Dushobora kwibaza tuti “ese nanjye mfata iya mbere nkagaragariza abandi icyubahiro mu itorero?”

Jya wubaha ‘aboroheje’

15, 16. (a) Mu gihe tugaragariza abandi icyubahiro, ni ba nde tutagombye kwirengagiza, kandi kuki? (b) Ni iki cyatwereka niba twubaha abavandimwe na bashiki bacu bose tubikuye ku mutima?

15 Mu gihe tugaragariza abagize itorero icyubahiro, ni ba nde tutagombye kwirengagiza? Ijambo ry’Imana rigira riti “ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova, kandi azamwitura iyo neza” (Imig 19:17). Mu gihe duhatanira gufata iya mbere mu birebana no kugaragariza abandi icyubahiro, ihame rikubiye muri ayo magambo ryagombye kutumarira iki?

16 Nta gushidikanya ko wemera ko abantu benshi bashobora kugaragariza icyubahiro abantu bari mu nzego zo hejuru, ariko bagasuzugura abari munsi yabo. Icyakora, Yehova we si uko ameze. Yaravuze ati ‘abanyubaha ni bo nzubaha’ (1 Sam 2:30; Zab 113:5-7). Yehova yubaha abantu bose bamukorera kandi bakamwubaha. Ntajya yirengagiza ‘aboroheje.’ (Soma muri 1 Samweli 2:8; 2 Ngoma 16:9.) Birumvikana ko twifuza kwigana Yehova. Bityo rero, niba dushaka kumenya niba tugaragariza abandi icyubahiro tubikuye ku mutima, byaba byiza twibajije tuti ‘mfata nte abantu badafite inshingano mu itorero’ (Yoh 13:14, 15)? Igisubizo cy’icyo kibazo kigaragaza urugero twubahamo abandi tubikuye ku mutima.—Soma mu Bafilipi 2:3, 4.

Tugaragaze ko twubaha abandi dutanga igihe cyacu

17. Uburyo bw’ingenzi twafatamo iya mbere mu birebana no kugaragariza abandi icyubahiro ni ubuhe, kandi se kuki?

17 Ni ubuhe buryo bw’ingenzi dushobora gufatamo iya mbere tugaragariza icyubahiro abagize itorero bose? Twabikora tubaha ku gihe cyacu. Kubera iki? Twe Abakristo dukunda kuba duhuze, kandi gusohoza inshingano nyinshi z’ingenzi mu itorero bidutwara igihe kinini. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba tubona ko igihe ari icy’agaciro kenshi. Nanone tubona ko tutagombye gusaba abavandimwe na bashiki bacu igihe kinini. Mu buryo nk’ubwo, iyo abandi bagize itorero basobanukiwe ko batagombye kudusaba kubagenera igihe kinini, turabyishimira.

18. Nk’uko byagaragajwe n’ifoto iri ku ipaji ya 18, twagaragaza dute ko twiteguye gukoresha igihe cyacu twita kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera?

18 Ariko nanone, tuzi (cyane cyane abungeri mu itorero) ko iyo twiteguye gusubika imirimo yacu kugira ngo duhe abo duhuje ukwizera ku gihe cyacu, bigaragaza ko tububaha. Mu buhe buryo? Iyo duhagaritse imirimo twakoraga kugira ngo twite ku bavandimwe bacu, ni nk’aho tuba tubabwiye tuti “mbona ko mufite agaciro kenshi, akaba ari yo mpamvu kumarana namwe igihe ari byo by’ingenzi kuruta ibyo nakoraga” (Mar 6:30-34). Ibinyuranye n’ibyo na byo birashoboka. Iyo tudashaka guhagarika ibikorwa byacu kugira ngo tumarane igihe n’umuvandimwe wacu, bishobora gutuma yumva ko tubona ko nta gaciro afite. Birumvikana ko hari igihe haba hari ibintu byihutirwa ku buryo bitasubikwa. Nubwo bimeze bityo ariko, kugaragaza ubushake mu birebana no kugenera abandi igihe cyangwa kutabugaragaza, bihishura byinshi ku birebana n’urugero twubahamo abavandimwe na bashiki bacu tubikuye ku mutima.—1 Kor 10:24.

Jya wiyemeza gufata iya mbere

19. Uretse gutanga igihe cyacu, ni mu buhe buryo bundi twagaragariza abo duhuje ukwizera ko tububaha?

19 Hari ubundi buryo bw’ingenzi dushobora kugaragazamo ko twubaha bagenzi bacu duhuje ukwizera. Urugero, mu gihe tubahaye ku gihe cyacu, twagombye no kubatega amatwi. Aho na ho Yehova atubera icyitegererezo. Dawidi umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, amatwi ye yumva ijwi ryo gutabaza kwabo” (Zab 34:15). Twihatira kwigana Yehova tureba mu maso abavandimwe bacu kandi tukabatega amatwi, mbese tukabitaho mu buryo bwuzuye, cyane cyane abaje kudusaba ubufasha. Iyo tubigenje dutyo, tuba tububashye.

20. Ni izihe nama zirebana no kugaragariza abandi icyubahiro tugomba kuzirikana?

20 Nk’uko twabibonye, twifuza guhora tuzirikana impamvu twagombye kubaha abo duhuje ukwizera tubikuye ku mutima. Ikindi kandi, dushaka uburyo twafata iya mbere tukagaragariza abantu bose icyubahiro, harimo n’aboroheje. Nidukora ibyo byose tuzatuma umurunga w’urukundo rwa kivandimwe w’abagize itorero urushaho gukomera kandi dutume barushaho kunga ubumwe. Ku bw’ibyo, nimucyo dukomeze kugaragarizanya icyubahiro, ariko nanone tujye dufata iya mbere mu birebana no kubahana. None se nawe waba wiyemeje kubigenza utyo?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi ya 8 ni n’ubuhanuzi bwerekeza ku muntu utunganye Yesu Kristo.—Heb 2:6-9.

Ese uribuka?

• Ni mu buhe buryo uko tubona abandi bifitanye isano ya bugufi n’uko tubafata?

• Ni izihe mpamvu dufite zo kubaha bagenzi bacu duhuje ukwizera?

• Kuki ari iby’ingenzi ko twubahana?

• Ni mu buhe buryo twagaragariza bagenzi bacu duhuje ukwizera ko tububaha?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Twagaragaza dute ko twubaha bagenzi bacu duhuje ukwizera?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze