Hari Umuntu Utwitaho Rwose
HARI abantu babarirwa mu bihumbi bagaragaza ko mu by’ukuri bita ku bandi. Ntibagira ibitekerezo byo kutishyira mu mwanya w’abandi kandi bishingiye ku bwikunde byo kumva ko ibibazo by’abandi bitabareba na gato. Ahubwo, bakora ibyo bashoboye byose—rimwe na rimwe ndetse bagashyira ubuzima bwabo mu kaga—kugira ngo boroshye imibabaro y’abandi. Uwo ni umurimo ukomeye cyane, umurimo uremerezwa n’ibintu bifite imbaraga nyinshi badashobora kugenzura.
Umukozi umwe ukora mu bihereranye no gutanga imfashanyo, yavuze ko hari ibintu runaka, urugero nk’umururumba, ubutiriganya bushingiye kuri politiki, intambara hamwe n’impanuka kamere, bishobora ndetse gukoma imbere “imihati yizwe neza kandi ihamye kurusha iyindi yose yo kuvanaho inzara.” Kuvanaho inzara, ni kimwe gusa mu bibazo byinshi abantu bita ku bandi bahanganye na byo. Nanone kandi, usanga hari ibintu barwana na byo, urugero nk’indwara, ubukene, akarengane hamwe n’imibabaro myinshi iterwa n’intambara. Ariko se, baba barimo babitsinda?
Umuyobozi mukuru w’umuryango umwe utanga imfashanyo, yavuze ko abantu bashyiraho iyo “imihati yizwe neza kandi ihamye,” kugira ngo boroshye ikibazo cy’inzara n’imibabaro, bameze nk’Umusamariya w’umunyampuhwe uvugwa mu mugani wa Yesu Kristo (Luka 10:29-37). Ariko kandi, yavuze ko ibyo bakora byose, umubare w’abantu bagerwaho n’ibyo bintu ukomeza kugenda wiyongera. Ni yo mpamvu yabajije ati “wa Musamariya mwiza yakora iki aramutse agiye anyura muri wa muhanda buri munsi, akahanyura mu gihe cy’imyaka myinshi, maze buri cyumweru akajya asanga undi muntu waguye mu gico cy’abambuzi ku muhanda?”
Byaba byoroshye cyane ko yafatwa n’indwara yasobanuwe ko ari ‘indwara yica yo kunanirwa kw’abagiraneza,’ maze akadohoka bitewe no kumva amanjiriwe. Ikintu kiranga abantu bita ku bandi by’ukuri, ni ukudacogora (Abagalatiya 6:9, 10). Urugero, hari umugabo wandikiye ikinyamakuru cyitwa Jewish Telegraph cyo mu Bwongereza washimiye Abahamya ba Yehova, “bafashije Abayahudi babarirwa mu bihumbi kurokoka amagorwa y’i Auschwitz” mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nazi mu Budage. Uwo mwanditsi yagize ati “mu gihe ibyo kurya byabaga byabaye ingume, imigati yabo bayisangiraga n’abavandimwe na bashiki bacu b’[Abayahudi]!” Abahamya bakomeje gukora ibyo bashoboraga byose bifashishije uburyo bari bafite.
Icyakora, icyo tuzi cyo ni uko gusaranganya imigati uko yaba ingana kose, bitazavanaho burundu imibabaro y’abantu. Ibyo ntibigamije gupfobya mu buryo ubwo ari bwo bwose ibyo abantu barangwa n’impuhwe bakoze. Igikorwa icyo ari cyo cyose cyoroshya iyo mibabaro mu buryo bukwiriye, si imfabusa. Abo Bahamya, boroheje mu buryo runaka imibabaro ya bagenzi babo bari bafunganywe, kandi amaherezo ubutegetsi bwa Nazi bwarasenyutse. Ariko kandi, gahunda y’isi ituma habaho bene iryo kandamizwa iracyariho, kandi abantu batita ku bandi baracyari benshi cyane. Koko rero, “hariho umuryango w’abantu bafite amenyo ameze nk’inkota n’ibijigo bimeze nk’ibyuma, byo gutsemba abakene mu isi n’indushyi ngo bazikure mu bantu” (Imigani 30:14). Birashoboka ko waba wibaza impamvu ari uko bimeze.
Kuki Hariho Ubukene no Gukandamizwa?
Igihe kimwe Yesu Kristo yagize ati “abakene bo muba muri kumwe na bo iteka: kandi aho mwashakira mwabagirira neza” (Mariko 14:7). Mbese, Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko ubukene no gukandamizwa bitazigera birangira? Mbese, yaba yarizeraga ko imibabaro ari kimwe mu byo Imana yateganyije kugira ngo ihe bantu barangwa n’impuhwe uburyo bwo kugaragaza ukuntu bita ku bandi cyane, nk’uko abantu bamwe na bamwe babitekereza? Oya rwose! Si ko Yesu yabitekerezaga. Yari arimo agaragaza gusa ko ubukene bwari kuzaba kimwe mu bigize imibereho, igihe cyose iyi gahunda y’ibintu izaba ikiriho. Nanone ariko, Yesu yari azi ko bitari biri mu mugambi wa mbere wa Se wo mu ijuru ko bene iyo mimerere iba ku isi.
Yehova Imana yaremye isi kugira ngo ibe paradizo aho kuba ahantu hayogojwe n’ubukene, akarengane no gukandamizwa. Yagaragaje ukuntu yita ku muryango w’abantu binyuriye mu guteganya ibintu bihebuje byari kuzatuma barushaho kwishimira ubuzima. N’ikimenyimenyi, reba icyo izina ubwaryo ry’ubusitani ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bari barimo! Bwitwaga Edeni, bisobanurwa ngo “Ibyishimo” (Itangiriro 2:8, 9). Yehova ntiyahaye abantu utuntu tw’intica ntikize twari gutuma babaho batariho, mu mimerere yijimye itarimo ibyishimo kandi irangwa no gukandamizwa. Igihe Yehova yari arangije umurimo we uhereranye n’irema, yitegereje ibyo yari yararemye maze avuga ko “byari byiza cyane.”— Itangiriro 1:31.
None se, kuki ubukene, gukandamizwa n’ibindi bintu bituma habaho imibabaro byogeye hirya no hino ku isi muri iki gihe? Gahunda mbi y’ibintu yo muri iki gihe, iriho bitewe n’uko ababyeyi bacu ba mbere bahisemo kwigomeka ku Mana (Itangiriro 3:1-5). Ibyo byazamuye ikibazo cyo kumenya niba byari bikwiriye ko Imana isaba ibiremwa byayo kuyumvira. Bityo rero, Yehova yemereye abakomotse kuri Adamu kumara igihe runaka bigenga. Icyakora, Imana yakomeje kwita ku byagendaga biba ku muryango w’abantu. Yateganyije kuzavanaho ibintu byose byangiza icyo gikorwa cyo kuyigomekaho cyari kuzateza. Kandi vuba aha, Yehova azakuraho ubukene no gukandamizwa—mu by’ukuri azakuraho imibabaro yose.—Abefeso 1:8-10.
Ikibazo Abantu Badashobora Kubonera Umuti
Mu gihe cy’ibinyejana byinshi uhereye igihe umuntu yaremewe, abantu bagiye barushaho kwitandukanya n’amahame ya Yehova (Gutegeka 32:4, 5). Mu gihe abantu bakomezaga kwanga amategeko y’Imana n’amahame yayo, bagiye barwana, kandi “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Imihati yose yagiye ishyirwaho igamije gushyiraho umuryango w’abantu urangwa n’ubutabera nyakuri, utarimo ikintu cyose giteza imibabaro igera kuri rubanda, yagiye iburizwamo n’ubwikunde bw’abantu bashaka gukora ibintu mu buryo bwabo bwite, aho kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana.
Hariho n’ikindi kibazo—ikibazo abantu benshi bashobora kwirengagiza bavuga ko gishingiye ku miziririzo itagira shinge na rugero. Uwateye abantu kwigomeka ku Mana, aracyakomeza kubasunikira gukora ibintu bibi kandi birangwa n’ubwikunde. Uwo ni Satani Diyabule, kandi Yesu Kristo yamwise “umutware w’ab’iyi si” (Yohana 12:31; 14:30; 2 Abakorinto 4:4; 1 Yohana 5:19). Mu iyerekwa intumwa Yohana yahishuriwe, Satani avugwaho ko ari we soko iri ku isonga mu guteza ibyago—akaba ari na we mu buryo bw’ibanze uryozwa kuba ‘ayobya abari mu isi bose.’—Ibyahishuwe 12:9-12.
Uko abantu bamwe na bamwe baba bita kuri bagenzi babo kose, ntibazigera bashobora kuvanaho Satani Diyabule, cyangwa guhindura iyi gahunda ituma umubare w’abantu bababaye ukomeza kugenda urushaho kwiyongera. None se, ni iki gisabwa kugira ngo ibibazo by’abantu bibonerwe umuti? Umuti w’ibibazo si uko haboneka gusa umuntu utwitaho. Hagomba kuboneka umuntu ufite ubushake n’ubushobozi bwo gukuraho Satani hamwe na gahunda ye irenganya abantu yose uko yakabaye.
“Ibyo Ushaka Bibeho mu Isi”
Imana yasezeranyije kuzarimbura iyi gahunda mbi y’ibintu. Ifite ubushake n’ubushobozi bukenewe kugira ngo bikorwe (Zaburi 147:5, 6; Yesaya 40:25-31). Mu gitabo cy’ubuhanuzi bwa Bibiliya cya Daniyeli, harimo ubuhanuzi bugira buti “Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose”—ni koko, ubuziraherezo (Daniyeli 2:44). Yesu Kristo yazirikanaga ubwo butegetsi buzahoraho kandi bugamije kugirira abantu neza igihe yigishaga abigishwa be gusaba Imana mu isengesho bagira bati “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”—Matayo 6:9, 10.
Yehova azasubiza ayo masengesho bitewe n’uko mu by’ukuri yita ku muryango wa kimuntu. Dukurikije amagambo y’ubuhanuzi avugwa muri Zaburi ya 72, Imana izaha Umwana wayo, ari we Yesu Kristo, uburenganzira bwo guhoza mu buryo burambye abakene, abababazwa hamwe n’abakandamizwa bashyigikira ubutegetsi bwa Yesu. Ni yo mpamvu umwanditsi wa Zaburi wahumekewe yaririmbye agira ati “[Umwami wa Kimesiya washyizweho n’Imana] azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu, azakiza abana b’abakene. Kandi azavunagura umunyagahato. . . . azakiza umukene, ubwo azataka; n’umunyamubabaro, utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo; kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.”—Zaburi 72:4, 12-14.
Mu iyerekwa rirebana n’igihe cyacu, intumwa Yohana yabonye “ijuru rishya n’isi nshya,” ni ukuvuga gahunda y’ibintu nshya mu buryo bwuzuye yashyizweho n’Imana. Mbega imigisha ku bantu bababara! Mu guhanura ibyo Yehova yari kuzakora, Yohana yanditse agira ati “numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ‘dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.’ Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘dore, byose ndabihindura bishya.’ Kandi iti ‘andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’ ”—Ibyahishuwe 21:1-5.
Ni koko, dushobora kwiringira ayo magambo, kubera ko ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri. Vuba aha, Yehova azagira icyo akora kugira ngo avane ku isi ubukene, inzara, gukandamizwa, indwara n’akarengane k’uburyo bwose. Nk’uko iyi gazeti yagiye ibigaragaza kenshi ishingiye ku Byanditswe, hari ibihamya byinshi cyane bigaragaza ko turi mu gihe ayo masezerano azasohorezwamo. Isi nshya yasezeranyijwe n’Imana iri bugufi (2 Petero 3:13)! Vuba aha, Yehova ‘urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose,’ kandi ‘azahanagura amarira ku maso yose.’—Yesaya 25:8.
Mu gihe tugitegereje ko ibyo bibaho, dushobora kwishimira ko no muri iki gihe hariho abantu mu by’ukuri bita ku bandi. Impamvu iruta izindi zose ituma twishima, ni uko Yehova Imana ubwe atwitaho by’ukuri. Vuba aha, azakuraho gukandamizwa kose n’imibabaro yose.
Ushobora kwiringira amasezerano ya Yehova mu buryo bwimazeyo. Nta gushidikanya, umugaragu we Yosuwa yarayiringiraga. Yabwiye ubwoko bw’Imana bwa kera abigiranye icyizere cyuzuye agira ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose, Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije; byose byabasohoyeho; nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze” (Yosuwa 23:14). Ku bw’ibyo rero, n’ubwo iyi gahunda y’ibintu ikiriho, ntukadohoke ngo uneshwe n’ibigeragezo ushobora guhura na byo. Ikoreze Yehova amaganya yawe yose, kubera ko akwitaho by’ukuri.—1 Petero 5:7.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, ku isi nta bukene, gukandamizwa, indwara hamwe n’akarengane bizaba bikiharangwa