ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/10 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Imihati yo kurandura ubukene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Inkuru nziza ku bakene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ubukene
    Nimukanguke!—2015
  • Aho umuti urambye w’ikibazo cy’ubukene uzava
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/10 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ese ubukene buzashira?

Umugore ufite isahani iriho ubusa uri kumwe n’umwana

Imana izakuraho ubukene ite?​—Matayo 6:9, 10.

Kurya nabi n’indwara bihitana abantu babarirwa muri za miriyoni buri mwaka bitewe n’ubukene bukabije. Nubwo hari abantu bakize, hari abandi benshi bakiri abatindi nyakujya. Bibiliya igaragaza ko kuva kera ubukene bwakomeje kuba ikibazo cy’ingorabahizi.​—Soma muri Yohana 12:8.

Kugira ngo ubukene bucike, ni ngombwa ko habaho ubutegetsi bumwe butegeka isi yose. Ubwo butegetsi bugomba kuba bufite ubushobozi bwo gusaranganya abaturage umutungo w’isi mu buryo bungana no gukuraho intambara, kuko ahanini ari zo zitera ubukene. Imana yadusezeranyije ko izashyiraho ubwo butegetsi.​—Soma muri Daniyeli 2:44.

Ni nde ufite ubushobozi bwo guca ubukene?

Imana yashyizeho Umwana wayo Yesu kugira ngo ategeke abantu bose (Zaburi 2:4-8). Yesu azakiza abakene kandi akureho urugomo no gukandamizwa.​—Soma muri Zaburi 72:8, 12-14.

Bibiliya yavuze ko Yesu “Umwami w’amahoro” azazana amahoro n’umutekano ku isi. Icyo gihe abazaba batuye isi bose bazaba bafite amazu yabo bwite, akazi kabashimishije n’ibyokurya bihagije.​—Soma muri Yesaya 9:6, 7; 65:21-23.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 8 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze