ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/6 pp. 7-8
  • Inkuru nziza ku bakene

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inkuru nziza ku bakene
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Iyo nkuru nziza ni iyihe?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Imihati yo kurandura ubukene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Mwigane urugero rwa Yesu mwita ku bakene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Isi itarangwamo ubukene iregereje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/6 pp. 7-8

Inkuru nziza ku bakene

IJAMBO RY’IMANA rigira riti “umukene ntazibagirana iteka ryose” (Zaburi 9:18). Nanone Bibiliya ivuga ko Umuremyi wacu ‘apfumbatura ikiganza cye agahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose’ (Zaburi 145:16). Ibyo byiringiro bitangwa n’Ijambo ry’Imana, si inzozi. Imana Ishoborabyose ifite ubushobozi bwo gutanga ibikenewe byose ngo ubukene buveho. None se abakene bakeneye iki?

Hari umuhanga mu by’ubukungu wo muri Afurika, wavuze ko ibihugu bikennye bikeneye “umutegetsi w’umunyagitugu ariko w’umugiraneza.” Iyo mvugo yumvikanisha ko kugira ngo ubukene buveho, bisaba ko habaho umuntu ufite ubushobozi bwo kugira icyo akora, kandi akaba ari umugwaneza ku buryo yita ku bantu. Nanone kandi, nta wabura kuvuga ko umutegetsi wavaniraho abantu bose ubukene yagombye kuba ategeka isi yose, kubera ko ubukene buterwa n’uko akenshi hari ubusumbane mu rwego rw’isi yose. Uretse n’ibyo, umutegetsi wakuraho ubukene yagombye kuba afite ubushobozi bwo kugira icyo akora ku ngeso y’ubwikunde iba mu bantu, ari na yo mvano y’ubukene. None se uwo mutegetsi ubikwiriye yava he?

Imana yohereje Yesu ngo ageze inkuru nziza ku bakene. Igihe Yesu yahagurukaga ngo asome ibirebana n’inshingano yahawe n’Imana, yaravuze ati “umwuka wa Yehova uri kuri jye, kuko yantoranyirije gutangariza abakene ubutumwa bwiza,” cyangwa inkuru nziza.​—Luka 4:16-18.

Iyo nkuru nziza ni iyihe?

Imana yimitse Yesu. Koko rero, iyo ni inkuru nziza. Yesu ni we mutegetsi ufite ubushobozi bwo gukuraho ubukene, kubera ko (1) azategeka isi yose kandi akaba afite ububasha bwo gukemura ibibazo; (2) agirira impuhwe abakene kandi akaba yaratoje abigishwa be kubitaho. Nanone, (3) ashobora kuvanaho ingeso twarazwe y’ubwikunde, ari yo mvano y’ubukene. Reka dusuzume ibyo bintu bitatu bikubiye muri iyo nkuru nziza.

1. Yesu azategeka isi yose. Ijambo ry’Imana rivuga ibya Yesu, rigira riti “ahabwa ubutware, . . . kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera” (Daniyeli 7:14). Ese waba wiyumvisha ibyiza byo kugira ubutegetsi bumwe ku isi hose? Abantu ntibazongera gusahuranwa umutungo kamere w’isi no kuwurwanira. Bose bazasaranganya baringanize. Yesu ubwe yasezeranyije abantu ko azaba Umutegetsi w’isi ufite ubushobozi bwo kugira icyo akora. Yaravuze ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.”—Matayo 28:18.

2. Yesu agirira impuhwe abakene. Igihe Yesu yakoraga umurimo wo kubwiriza hano ku isi, yagiriraga impuhwe abakene. Urugero, hari umugore wari waratanze ibye byose yivuza wakoze ku mwenda wa Yesu, yizeye ko yari gukira. Yari amaze imyaka 12 ava amaraso, kandi amaraso yendaga kumushiramo. Dukurikije uko Amategeko yabivugaga, umuntu wese yari gukoraho yari kuba ahumanye. Ariko Yesu yamugaragarije ineza, aramubwira ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga.”​—Mariko 5:25-34.

Inyigisho za Yesu zari zifite imbaraga zo guhindura abantu, ku buryo na bo bagirira abandi impuhwe. Urugero, reka turebe uko Yesu yashubije umuntu wamubajije icyo yakora ngo ashimishe Imana. Nubwo uwo muntu yari azi neza ko Imana ishaka ko dukunda bagenzi bacu, yabajije Yesu ati “mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde?”

Yesu yamushubije amuha urugero ruzwi cyane, ruvuga iby’umugabo wari uvuye i Yerusalemu ajya Yeriko, maze agahura n’abambuzi bakamwiba kandi bakamusiga “ari intere.” Umutambyi wamanukaga muri iyo nzira yanyuze ku rundi ruhande. Umulewi na we yabigenje atyo. “Ariko Umusamariya wanyuraga muri iyo nzira amugeraho, maze amubonye amugirira impuhwe.” Yomoye uwo mugabo maze amujyana mu icumbi, kandi yishyura nyir’icumbi ngo ajye amwitaho. Yesu yaramubajije ati “utekereza ko ari nde wabaye mugenzi w’uwo muntu wari waguye mu gico cy’abambuzi?” Yaramushubije ati “ni uwamugaragarije imbabazi.” Nuko Yesu aramubwira ati “genda nawe ujye ugenza utyo.”​—Luka 10:25-37.

Iyo abantu bamaze kuba Abahamya ba Yehova biga inyigisho za Yesu nk’izo, maze bagahindura imyifatire yabo bakumva ko bagomba gufasha abantu babikeneye. Urugero, hari umwanditsi wo muri Letoniya wanditse ibirebana n’indwara yarwaye mu myaka ya za 60, ubwo yakoraga mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’ahitwa Potma, agira ati “igihe cyose namaze ndwaye, [Abahamya ba Yehova] bandwaje neza. Nta bandi bantu bari kunyitaho nka bo.” Yongeyeho ati “Abahamya ba Yehova bumva ko bafite inshingano yo gufasha buri wese, batitaye ku idini arimo cyangwa igihugu akomokamo.”​—Women in Soviet Prisons.

Igihe ubukungu bwahungabanaga bigatuma Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Ancón muri Équateur batakaza akazi kabo kandi bakabura amafaranga, Abahamya bagenzi babo bafashe umwanzuro wo kubafasha kubona amafaranga. Batekaga ibyokurya bakabigurisha abarobyi babaga baraye baroba. (Reba ifoto iri iburyo.) Abari bagize itorero, baba abato n’abakuru, biyemeje gukorera hamwe. Batangiraga guteka saa saba z’ijoro kugira ngo bibe bihiye saa kumi za mu gitondo, igihe amato yabaga ahageze. Amafaranga abo Bahamya babaga bungutse, bayagabanaga bakurikije ibyo buri wese yabaga akeneye.

Ibyo bintu byabayeho bigaragaza ko urugero rwa Yesu n’inyigisho ze bifite imbaraga zo guhindura abantu, bakumva ko bagomba gufasha ababikeneye.

3. Yesu afite imbaraga zo guhindura kamere muntu. Twese tuzi ko abantu barangwa n’ubwikunde, kandi turabyemera. Bibiliya ibyita icyaha. Intumwa Pawulo ubwe yaranditse ati “ubwo rero, mbona iri tegeko rinyerekeyeho: iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye.” Yongeyeho ati “ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu? Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo” (Abaroma 7:21-25). Icyo gihe Pawulo yasobanuraga ukuntu Imana izakiza abagaragu bayo kamere y’icyaha barazwe, harimo n’ubwikunde ari yo mvano y’ubukene, ibyo ikabikora binyuriye kuri Yesu. Ariko se bizagerwaho bite?

Nyuma y’igihe gito Yesu abatijwe, Yohana Umubatiza yabwiye abantu ibya Yesu agira ati “dore Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi” (Yohana 1:29)! Vuba aha, isi izaturwa n’abantu bazaba bavanywe mu bubata bw’icyaha, harimo n’ingeso y’ubwikunde (Yesaya 11:9). Icyo gihe Yesu azakuraho impamvu itera ubukene.

Iyo dutekereje uko bizaba bimeze igihe abantu bose bazaba babona ibyo bakeneye, biradushimisha cyane. Ijambo ry’Imana rigira riti “umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi” (Mika 4:4). Mu buryo bw’ubusizi, ayo magambo avuga ibirebana n’igihe abantu bose bazaba bafite akazi gashimishije, umutekano, kandi bashobora kwishimira kuba ku isi itarangwamo ubukene, ibyo bikazatuma Yehova ahabwa ikuzo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze