“Mwahinduye Ibitekerezo Nari Mfite ku Bahamya ba Yehova”
UKO ni ko umukozi umwe wa gereza yo muri Polonye yavuze, igihe yari amaze kubona ingingo yavugaga ibihereranye n’umurimo w’Abahamya ba Yehova, wavuzwe mu nomero yacu yo ku itariki ya 15 Ukwakira 1998. Iyo ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Mu Gihe Imitima Yinangiye Ihindutse Ikitabira Ibintu,” yibandaga ku ngaruka nziza Abahamya ba Yehova bagize mu gihe babwirizaga imfungwa zo muri gereza y’ahitwa Wołów ho muri Polonye.
Mbere y’uko iyo gazeti y’Umunara w’Umurinzi yavuzwe haruguru isohoka ngo ijye muri rubanda, ku itariki ya 13 Nzeri 1998 muri gereza y’i Wołów hateguwe inama idasanzwe kugira ngo iyo gazeti igezwe ku mfungwa. Mu bari batumiwe hari harimo Abahamya bo muri ako karere, imfungwa zabatijwe n’izindi zishimishijwe, hamwe n’abakozi benshi b’iyo gereza. Ibi bikurikira ni bimwe mu byagiye bivugwa n’abari bateranye.
Uwitwa Jerzy, akaba ari umwe mu Bahamya ba Yehova umaze imyaka isaga itanu abatirijwe muri gereza, yagize ati “ndishimye cyane kubera ko uyu munsi nshobora gusoma ibihereranye n’imihati myinshi abavandimwe bo mu matorero yo hafi aha bashyizeho kugira ngo badufashe.” Yongeyeho ati “nkomeza kwihatira kugira amajyambere, kandi nshobora kubona ukuntu Yehova yagiye angorora.”
Indi mfungwa yitwa Zdzisław, yerekeje ku murimo wo kubwiriza ukorerwa muri gereza, igira iti “ubu hari imfungwa enye zirimo zitegura kubatizwa, kandi abantu bashya bashimishijwe bakomeza kuza mu materaniro mu nzu yacu. Iyi ngingo ni imbaraga ikomeye izadusunikira kurushaho gukora ibikorwa byinshi muri uyu murima.” Mbega imyifatire irangwa n’icyizere, iyo uzirikanye ko Zdzisław agifite imyaka 19 agomba kumara muri gereza!
Mu gihe umukozi umwe wa gereza yari amaze gusoma iyo ngingo ivuga ibihereranye na gereza y’i Wołów, yagize ati “twarubashywe mu buryo bwihariye. Sinigeze ntekereza ko iyi gereza yakwamamazwa mu buryo bwiza bene aka kageni mu ndimi 130 zo mu isi. Ndabakunda, kandi nishimira imihati mushyiraho kugira ngo mufashe imfungwa.” Undi mukozi yongeyeho ati “mwahinduye ibitekerezo nari mfite ku Bahamya ba Yehova. Mbere nabonaga muri abafana b’idini gusa. None ubu mbona muri abantu bafite amahame mugenderaho.”
Umuyobozi mukuru wa gereza y’i Wołów, Marek Gajos, yaramwenyuye maze aravuga ati “mu mizo ya mbere twatekerezaga ko nta cyo mwari kuzageraho kigaragara. Twatekerezaga ko mwari irindi dini gusa, rifite icyifuzo gikomeye cyo kugorora imfungwa mwifashishije Bibiliya. Ariko kandi, tumaze kubona ingaruka z’igikorwa cyanyu cya mbere, twiyemeje gufatanyiriza hamwe mu buryo bwa bugufi. Mumaze imyaka icyenda muza hano ubutarambirwa, kandi nishimira cyane ibyo mwakoze kugeza ubu.”
Ariko se, ni gute iyo ngingo yakiriwe n’abantu bari muri gereza y’i Wołów muri rusange? Imfungwa zarashimishijwe cyane, ku buryo Abahamya bo muri gereza batanze amagazeti yabo agashira. Abakozi ba gereza na bo bagaragaje ko bashimishijwe basaba kopi 40 z’inyongera zabo bwite. Kugira ngo ayo magazeti yari yasabwe ari menshi aboneke, amatorero yo muri ako karere yarahagobotse, maze atanga kopi 100 z’inyongera aziha abavandimwe bo muri gereza. Nanone kandi, umubare w’abaterana muri gereza wariyongereye.
Uwitwa Piotr Choduń, akaba ari umukozi wa gereza wakoranye n’Abahamya ba Yehova mu buryo bwa bugufi, yagize ati “twafashe icyemezo cyo kumanika iyo ngingo ahantu hose hamanikwa amatangazo muri gereza yacu. Twiringiye ko imfungwa zose zitaratangira kwigana namwe Bibiliya zasoma iyo gazeti.”
Urugero rwiza rwatanzwe n’Abahamya hamwe n’imihati yabo ihamye yo kubwiriza, bikomeje kugira ingaruka nziza. Uretse imfungwa 15 zagize amajyambere zikagera ku kubatizwa, hari abakozi ba gereza 2 beguriye Yehova ubuzima bwabo, kandi hari undi mukozi wa gereza wasabye ko yayoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Birumvikana ariko ko abavandimwe babwiriza muri gereza y’i Wołów babona ko ibyo bagezeho byose babikesha Yehova Imana.—Gereranya na 1 Abakorinto 3:6, 7.
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Abahamya batatu hamwe n’imfungwa imwe mu gihe iyo gazeti yatangazwaga mu nzu ya gereza ikorerwamo inama