ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/03 p. 7
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • “Mwahinduye Ibitekerezo Nari Mfite ku Bahamya ba Yehova”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • “Tugirire bose neza”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Inkuru ya Ricardo na Andres
    Nimukanguke!—2019
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 4/03 p. 7

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ni ayahe makenga tugomba kugira mu gihe tubwiriza abagororwa muri gereza?

Ku isi hose, hari abagororwa bagera nibura kuri miriyoni umunani bari muri za gereza, kandi bamwe muri bo bagaragaza ko bashimishijwe n’ubutumwa bwiza (1 Tim 2:4). Hari ibiro by’ishami bijya byakira amabaruwa agera ku 1.400 buri kwezi yanditswe n’abagororwa cyangwa abagize imiryango yabo, basaba ibitabo cyangwa bagira ngo basurwe mu buryo bwa bwite. Nubwo abagororwa benshi baba bashimishijwe koko nta buryarya, inkuru z’ibyabaye zagiye zigaragaza ko hari bamwe berekana ko bashimishijwe nyamara bagamije guhenda ubwenge ubwoko bw’Imana. Ku bw’ibyo rero, twese tugomba kwita ku nama zikurikira zihereranye no kubwiriza abagororwa muri gereza.

Akenshi, abagororwa babwirizwa hakoreshejwe uburyo bwo kubandikira amabaruwa. Birabujijwe cyane rwose ko hagira bashiki bacu bandikira abagororwa b’igitsina gabo, kabone n’iyo baba bafite intego yo kubaha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Iyo nshingano igomba kuba iy’abavandimwe babishoboye gusa. Bashiki bacu babishoboye bashobora gusabwa kwandikirana n’abagororwa b’igitsina gore bagaragaza nta buryarya ko bashimishijwe n’ukuri kwa Bibiliya. Nta mafaranga cyangwa izindi mpano byagombye kohererezwa abagororwa, kabone n’iyo baba babisabye.

Igihe umuntu ufunzwe agaragaje ko ashimishijwe, izina rye na aderesi bigomba guhabwa itorero ribwiriza mu ifasi gereza yubatsemo. Ubusanzwe, abavandimwe baho babishoboye baba bazi uko bakwitwara mu mimerere runaka inyuranye ishobora kuvuka. Niba nta torero rizwi ribwiriza aho hantu, iryo zina na aderesi byakohererezwa ibiro by’ishami.

Abavandimwe bahawe iyo nshingano bashobora kujya bayobora amateraniro, kugira ngo abagororwa benshi bashobore kujya bigira icyarimwe. Ariko kandi, ibikorwa byihariye byatuma ababwiriza basabana n’abagororwa mu buryo butagira imipaka, ntibigomba kubera muri za gereza. Byongeye kandi, ntibihuje n’ubwenge ko ababwiriza basura abagororwa batabanje kubitekerezaho neza; kandi ntibagomba kugirana na bo imishyikirano ya bugufi.

Nimucyo ‘tugire ubwenge nk’inzoka, kandi tube nk’inuma tutagira amahugu’ mu gihe tugeza ubutumwa bwiza ku bagororwa.​—Mat 10:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze