Imihati Dushyiraho mu Gushakisha Ubuzima Burambye
“Umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho, agakenyuka. Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa. Ahita nk’igicucu, kandi ntarame.”—Yobu 14:1, 2.
NDETSE no muri iki gihe, abantu bake ni bo bavuguruza icyo gitekerezo ku bihereranye n’ukuntu ubuzima ari bugufi, n’ubwo cyanditswe mu myaka igera ku 3.500 ishize. Buri gihe abantu bagiye basanga bidahagije gusogongera igihe gito ku byiza by’ubuzima buzira umuze, hanyuma bagasaza maze bagapfa. Ni yo mpamvu uburyo bwo gutuma ubuzima bumara igihe kirekire kurushaho, bwagiye bwiyongera cyane mu mateka.
Mu gihe cya Yobu, Abanyamisiri baryaga amabya y’inyamaswa, mu mihati yabo y’imfabusa yo kongera kuba abasore. Imwe mu ntego z’ibanze za shimi yo mu Gihe Rwagati, yari iyo gukora uruvange rw’imiti yashoboraga gutuma haboneka ubuzima burambye. Abahanga benshi mu bihereranye n’iyo shimi, batekerezaga ko zahabu yakozwe n’abantu yashoboraga gutanga ubuzima budapfa, kandi ko kurira ku masahane ya zahabu byatumaga ubuzima bumara igihe kirekire kurushaho. Abashinwa ba kera bo mu idini rya Tao batekerezaga ko bashobora guhindura imikorere y’umubiri yo mu rwego rwa shimi binyuriye mu gukoresha uburyo bumwe na bumwe, urugero nko gutekereza, imyitozo yo guhumeka hamwe n’imirire, maze muri ubwo buryo bakabona ukudapfa.
Umugenzi wo muri Hisipaniya wagendaga agamije kumenya isi witwaga Juan Ponce de León, azwiho kuba yari afite inyota idashira yo gushakisha isoko yo gusubira ibuto. Umuganga wo mu kinyejana cya 18, mu gitabo cye cyitwa Hermippus Redivivus, yasabye ko abakobwa b’amasugi bakiri bato bashyirwa mu cyumba gito mu gihe cy’itumba, maze umwuka bahumetse ugakoranyirizwa hamwe mu macupa, ukazajya ukoreshwa nk’umuti utuma ubuzima buramba. Si ngombwa ko tunirirwa tubivuga, muri ubwo buryo nta na bumwe bwagize icyo bugeraho.
Muri iki gihe, nyuma y’imyaka igera ku 3.500 Mose yanditse amagambo yavuzwe na Yobu, abantu bageze ku kwezi, bakoze imodoka na za orudinateri, kandi bakoze ubushakashatsi bunonosoye ku byerekeranye na atome hamwe n’ingirabuzima fatizo. Ariko kandi, n’ubwo hariho ayo majyambere yose mu by’ikoranabuhanga, ‘turama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho.’ Ni iby’ukuri ko mu bihugu byateye imbere, imyaka umuntu yiringira kubaho yiyongereye cyane mu buryo butangaje muri iki kinyejana gishize. Ariko ahanini ibyo byatewe n’uko ubuvuzi bwateye imbere, hagafatwa ingamba z’ingirakamaro zo kurushaho kwita ku isuku hamwe n’imirire myiza. Urugero, uhereye mu kinyejana cya 18 rwagati kugeza mu ntangiriro y’imyaka ya za 90, ugereranyije imyaka abantu babaho mu Busuwisi yariyongereye iva ku myaka 40 igera ku myaka 75 ku bagabo, naho ku bagore iva ku myaka 44 igera kuri 80. Ariko se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko icyifuzo cy’umuntu cyo kugira ubuzima burambye cyahagijwe?
Oya, kubera ko n’ubwo mu bihugu bimwe na bimwe abantu babaho bakarinda bagera mu za bukuru ari benshi, amagambo Mose yanditse mu myaka myinshi ishize, aracyari ukuri, amagambo agira ati “iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, ariko kandi nitugira intege nyinshi, ikagera kuri mirongo inani . . . , kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse” (Zaburi 90:10). Mbese, mu gihe cya vuba aha hari ihinduka tuzabona? Mbese, umuntu azashobora kubaho igihe kirekire mu buryo nyabwo? Igice gikurikira kirasuzuma ibyo bibazo.