ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/1 pp. 4-5
  • Uko abantu barwanyije urupfu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko abantu barwanyije urupfu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ESE DUSHOBORA GUTSINDA URUPFU?
  • Abantu bashobora kubaho igihe kingana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ese urupfu rushobora kuvaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Ushobora kubaho iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Imihati Dushyiraho mu Gushakisha Ubuzima Burambye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/1 pp. 4-5
Farawo wo muri Egiputa

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE IYO UMUNTU APFUYE BIBA BIRANGIYE?

Uko abantu barwanyije urupfu

Umwami w’abami w’u Bushinwa Qin Shi Huang n’umushakashatsi w’Umunyesipanyoli Juan Ponce de León

UMWAMI QIN SHI HUANG

UMUSHAKASHATSI PONCE DE LEÓN

Urupfu ni umwanzi uteye ubwoba. Tururwanya dukoresheje imbaraga zacu zose. Iyo rudutwaye umuntu, kubyakira biratugora. Iyo tugifite amaraso ya gisore, tuba twumva rutaduhangara, kandi iyo mitekerereze ntipfa kutuvamo.

Nta bantu bashakishije ubuzima bw’iteka nka ba Farawo ba kera. Igihe cyose babayeho, bo n’abakozi babo batagira ingano bakimaze barwanya urupfu. Bubatse piramide zigaragaza ko nta ko batagize ngo baruneshe, ariko nta cyo bagezeho.

Abami b’Abashinwa na bo barwanyije urupfu, ariko bo bakoresheje ubundi buryo. Banywaga imiti bumvaga ko ifite ubushobozi budasanzwe bwatuma babaho iteka. Umwami witwa Qin Shi Huang, yasabye abahanga mu bya siyansi gushaka umuti wari kuzatuma adapfa. Ariko imiti myinshi bamuhaye yarimo uburozi bwa merikire, kandi umwe muri yo ushobora kuba ari wo wamuhitanye.

Bavuga ko mu kinyejana cya 16, umushakashatsi w’Umwesipanyoli witwa Juan Ponce de León, yambutse inyanja ya Karayibe ashakisha isoko y’amazi yatuma abantu bagumana itoto. Hagati aho yaje kuvumbura agace ka Floride muri Amerika, ariko aza gupfa imyaka mike nyuma yaho igihe yarwanaga n’abasangwabutaka bo muri Amerika. Yapfuye atabonye ya soko y’amazi atuma abantu bahorana itoto.

Ba Farawo, abami n’abashakashatsi, bose bakoze uko bashoboye kugira ngo baneshe urupfu. Kandi nta wabaveba, nubwo wenda tutemera uburyo bakoresheje. Uko byagenda kose, nta n’umwe muri twe utifuza kubaho iteka.

ESE DUSHOBORA GUTSINDA URUPFU?

Kuki turwanya urupfu? Bibiliya idusobanurira impamvu. Ivuga ibirebana na Yehova Imanaa Umuremyi wacu, igira iti “ikintu cyose yagikoze ari cyiza mu gihe cyacyo. Ndetse yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka” (Umubwiriza 3:11). Twifuza kuba ku isi tukishimira ibyiza biyiriho iteka ryose, atari mu gihe cy’imyaka 80 gusa (Zaburi 90:10). Icyo cyifuzo kiba mu mitima yacu.

Kuki Imana yashyize “igitekerezo cyo kubaho iteka” mu mitima yacu? Ese yashakaga kubituratira kandi bitazashoboka? Oya rwose. Ahubwo yadusezeranyije ko urupfu ruzavaho. Bibiliya idusezeranya kenshi ko urupfu ruzavaho burundu, abantu bakabaho iteka.—Reba ibivugwa ku mutwe uri kuri iyi paji ugira uti “Urupfu ruzavaho.”

Yesu Kristo yaravuze ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Koko rero, urupfu ruzavaho nta kabuza. Yesu yemeje ko Imana ari yo yonyine ishobora kutuvaniraho urupfu.

a Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.

Urupfu ruzavaho

  • “Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.”​—Yesaya 25:8.

  • “Ibyo Data ashaka ni uko umuntu wese ubonye Umwana kandi akamwizera abona ubuzima bw’iteka.”​—Yohana 6:40.

  • “Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa.”​—1 Abakorinto 15:26.

  • Dufite ‘ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, ubwo Imana idashobora kubeshya yasezeranyije uhereye kera cyane.’​—Tito 1:2.

  • “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi.”​—Ibyahishuwe 21:4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze