ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/10 pp. 17-22
  • Ushobora Kunguka Umuvandimwe Wawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ushobora Kunguka Umuvandimwe Wawe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni Iki Yashakaga Kuvuga?
  • Hatanira Kunguka Umuvandimwe Wawe
  • Shakira Ubufasha ku Bantu Bakuze mu Buryo bw’Umwuka
  • Imihati ya Nyuma yo Kumwunguka
  • Imyifatire ihuje n’ubushake bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Tubumbatire amahoro n’isuku mu itorero
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Jya ukemura ibibazo mu rukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Uko abasaza bagaragariza urukundo n’imbabazi abantu bakoze ibyaha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/10 pp. 17-22

Ushobora Kunguka Umuvandimwe Wawe

“Ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye: nakumvira, uzaba ubonye mwene so.”​—MATAYO 18:15.

1, 2. Ni iyihe nama y’ingirakamaro yatanzwe na Yesu ku bihereranye no gukemura ibibazo biterwa n’amakosa?

MU GIHE Yesu yari asigaranye igihe kitagejeje ku mwaka kugira ngo arangize umurimo we, yari afite amasomo y’ingenzi yagombaga kwigisha abigishwa be. Ushobora kuyasoma muri Matayo igice cya 18. Rimwe muri yo ryari ryerekeranye n’akamaro ko kuba abantu bicisha bugufi, tukamera nk’abana bato. Hanyuma, yatsindagirije ko tugomba kwirinda kugusha “umwe muri aba bato” kandi ko twagombye kugerageza kugarura ‘abato’ bayoba kugira ngo batarimbuka. Nyuma y’aho Yesu yongeyeho inama y’agaciro, y’ingirakamaro ku bihereranye no gukemura ibibazo bivuka hagati y’Abakristo.

2 Ushobora kuba wibuka amagambo ye agira ati “mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye: nakumvira, uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira, umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo, uzabibwire Itorero: niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro” (Matayo 18:15-17). Ni ryari twagombye gukurikiza iyo nama, kandi se twagombye kubyifatamo dute?

3. Ni gute muri rusange twagombye kubyifatamo mu gihe dukosherejwe n’abandi?

3 Igice kibanziriza iki, cyatsindagirije ko kubera ko twese tudatunganye kandi tukaba tubangukirwa no gukora amakosa, tugomba kwihatira kuba abantu bakunda kubabarira. Ibyo ni ko biri mu buryo bwihariye mu gihe hari umuntu wakomerekejwe mu byiyumvo n’ikintu runaka Umukristo mugenzi we yavuze cyangwa yakoze (1 Petero 4:8). Akenshi, ibyiza cyane kurusha ibindi ni uko twakwirengagiza icyo gicumuro​—tukababarira kandi tukibagirwa. Ibyo dushobora kubona ko ari uburyo bwo kwimakaza amahoro mu itorero rya Gikristo (Zaburi 133:1; Imigani 19:11). Ariko kandi, hashobora kubaho igihe ushobora kumva ko ugomba gukemurira icyo kibazo hamwe n’umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wacu wagukomerekeje. Muri iyo mimerere, amagambo yavuzwe na Yesu twabonye haruguru atanga ubuyobozi.

4. Mu rwego rw’ihame, ni gute dushobora gushyira mu bikorwa ibivugwa muri Matayo 18:15 mu gihe abandi badukoshereje?

4 Yesu yatanze inama y’uko ‘wamumenyesha icyaha cye mwiherereye.’ Ibyo ni ibintu birangwa n’ubwenge. Hari ubuhinduzi bumwe na bumwe bwo mu rurimi rw’Ikidage buvuga iyi nteruro ngo ni ukugaragaza icyaha cye “hari amaso ane,” bisobanura amaso yawe n’amaso ye. Iyo ugejeje ikibazo kuri mugenzi wawe mu bwiherero ubigiranye ubugwaneza, akenshi kugikemura birushaho koroha. Umuvandimwe wakoze cyangwa wavuze ikintu runaka gisesereza cyangwa kitarangwa n’ineza, bishobora kurushaho kumworohera guhita yemera ikosa rye muri mwenyine. Iyo haza kuba hari abandi bahari, kamere ya kimuntu idatunganye ishobora kumusunikira guhakana avuga ko nta kibi yakoze cyangwa kugerageza kwihagararaho atanga impamvu z’ibyo yakoze. Ariko kandi, mu gihe muganira kuri icyo kibazo “hari amaso ane,” ushobora gusanga ari ikintu mutumvikanagaho neza aho kuba icyaha cyangwa ikintu kibi cyagambiriwe. Mu gihe mwembi mumaze gusobanukirwa neza ko ari ikintu mutumvikanagaho, mushobora kugikemura, mutaretse ngo akantu katagize icyo kavuze gakure, hanyuma kangize imishyikirano iri hagati yanyu. Ku bw’ibyo, ihame riboneka muri Matayo 18:15, rishobora gushyirwa mu bikorwa ndetse no ku bihereranye n’udukorwa duto tubabaza tubaho mu mibereho ya buri munsi.

Ni Iki Yashakaga Kuvuga?

5, 6. Dukurikije amagambo akikije ibivugwa muri Matayo 18:15, ni ibihe byaha herekezaho, kandi se ni iki kibigaragaza?

5 Mu by’ukuri koko, inama yatanzwe na Yesu yerekeza ku bintu bikomeye cyane. Yesu yagize ati “mwene so nakugirira nabi, [“umuvandimwe wawe nakora icyaha,” NW].” Mu buryo bwagutse kurushaho, “icyaha” gishobora kuba ikosa iryo ari ryo ryose (Yobu 2:10; Imigani 21:4; Yakobo 4:17). Ariko kandi, amagambo akikije uwo murongo agaragaza ko icyaha Yesu yashakaga kuvuga kigomba kuba cyari icyaha gikomeye. Cyari gikomeye bihagije, ku buryo cyashoboraga gutuma uwagikoze afatwa nk’“umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.” Iyo nteruro yumvikanisha iki?

6 Abigishwa ba Yesu bumvaga ayo magambo bari bazi ko bene wabo batashoboraga gusabana n’Abanyamahanga (Yohana 4:9; 18:28; Ibyakozwe 10:28). Kandi birindaga rwose kwifatanya n’abakoresha b’ikoro, abagabo bari baravutse ari Abayahudi ariko bakaza guhemukira abantu babagirira nabi. Bityo rero, tudaciye ku ruhande, amagambo avugwa muri Matayo 18:15-17 yerekezaga ku byaha bikomeye, aho kuba ibikorwa byoroheje byo kubabaza cyangwa gukomeretsa umuntu mu byiyumvo mu buryo bwa bwite, ibikorwa ushobora kubabarira kandi ukibagirwa gusa.​—Matayo 18:21, 22.a

7, 8. (a) Ni byaha bwoko ki bigomba gukemurwa n’abasaza? (b) Ni ibihe byaha bishobora gukemurwa hagati y’Abakristo babiri, mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Matayo 18:15-​17?

7 Mu gihe cy’Amategeko, ibyaha bimwe na bimwe byasabaga ko hakorwa ibirenze ibyo kubabarirwa n’umuntu wagiriwe nabi. Gutuka Imana, ubuhakanyi, gusenga ibigirwamana n’ibyaha birebana n’ibitsina, urugero nko guheheta, gusambana no kuryamana kw’abahuje ibitsina, byagombaga gushyikirizwa abakuru (cyangwa abatambyi), akaba ari bo babihihibikanira. Ibyo ni na ko bimeze mu itorero rya Gikristo (Abalewi 5:1; 20:10-13; Kubara 5:30; 35:12; Gutegeka 17:9; 19:16-19; Imigani 29:24). Icyakora, zirikana ko ibyaha Yesu yavugaga aha ngaha, byashoboraga gukemurwa hagati y’abantu babiri. Reka dufate ingero: umuntu ashobora kubeshyera mugenzi we amusebya abitewe n’umujinya cyangwa ishyari. Umukristo ashobora gukora amasezerano yo kuzakora akazi runaka akoresheje ibikoresho runaka by’ubwubatsi kandi agashyiraho n’itariki azarangirizaho. Undi yemeye ko azishyura amafaranga akurikije ingengabihe runaka cyangwa agashyiraho itariki ntarengwa azayishyuriraho. Umuntu asezeranyije umukoresha we ko naramuka amutoje akazi, atazigera apiganwa na we (n’ubwo byaba ngombwa ko ahindura akazi), cyangwa ngo agerageze kumutwara abakiriya mu gihe runaka bumvikanyeho cyangwa mu karere runaka.b Mu gihe umuvandimwe yaba atubahirije ibyo yasezeranyije kandi akaba adashaka kwicuza ku bw’ibyo bibi yakoze, nta gushidikanya ko byaba bikomeye (Ibyahishuwe 21:8). Ariko kandi, ibyo bikorwa bibi bishobora gukemurwa n’abo bantu bombi bireba.

8 None se, wabyifatamo ute mu gihe ukemura icyo kibazo? Amagambo ya Yesu incuro nyinshi yagiye abonwa mu ntambwe eshatu. Reka dusuzume buri imwe imwe. Aho kubona ko ayo magambo ari igikorwa kitagoragozwa gishingiye ku mategeko, gerageza kwiyumvisha icyo yari agamije, ntiwibagirwe na hato intego yuje urukundo ugamije.

Hatanira Kunguka Umuvandimwe Wawe

9. Ni iki twagombye kuzirikana ku birebana no gukurikiza ihame rivugwa muri Matayo 18:15?

9 Yesu yatangiye agira ati “mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye: nakumvira, uzaba ubonye mwene so.” Uko bigaragara, iyo si intambwe ishingiye ku bintu byo gukekakeka gusa. Wagombye kuba ufite ibihamya cyangwa ibintu byihariye uzi ushobora gushingiraho mu gufasha umuvandimwe wawe kubona ko yakoze nabi, bityo akaba akeneye gukosora ibintu. Ni byiza ko umuntu yafata ingamba zo kubimumenyesha mu maguru mashya, ataretse ngo icyo kibazo gikure cyangwa ngo imyifatire ye ishinge imizi. Kandi ntiwibagirwe ko guhangayikishwa n’icyo kibazo nawe bishobora kukwangiza. Kubera ko ari mwebwe mwembi mugomba kubiganiraho mwiherereye, irinde kubibwira abandi mbere y’igihe ngo bakunde baherere ku ruhande rwawe cyangwa ngo urusheho kugaragara neza (Imigani 12:25; 17:9). Kubera iki? Kubera intego ufite.

10. Ni iki kizadufasha kunguka umuvandimwe wacu?

10 Intego yawe yagombye kuba iyo kunguka umuvandimwe wawe, aho kuba iyo kumuhana, kumucisha bugufi, cyangwa iyo kumwangiza. Niba mu by’ukuri yarakoze nabi, imishyikirano ye na Yehova iri mu kaga. Rwose, wifuza gukomeza kubana na we ari umuvandimwe wawe w’Umukristo. Niba mu gihe muganira mwiherereye ukomeza kuvuga mu ijwi rituje, ukirinda amagambo akanjaye cyangwa kuvuga umushinja, bishobora rwose gutuma ugera ku ntego yawe. Igihe muvugana imbona nkubone mu buryo burangwa n’urukundo, mwibuke ko mwembi mudatunganye, muri abantu b’abanyabyaha (Abaroma 3:23, 24). Iyo amaze kubona ko utamuzimuriye kandi akabona ko wifuza kumufasha nta buryarya, hashobora kuboneka umuti bitagoranye. Ubwo buryo burangwa n’ineza kandi busobanutse neza waba ukoresheje, buzagaragaza ubwenge mu buryo bwihariye nibigaragara ko mwembi mufite amakosa runaka muhuriyeho, cyangwa ko ibintu mutumvikanagaho neza mu by’ukuri ari byo byari umuzi w’icyo kibazo.​—Imigani 25:9, 10; 26:20; Yakobo 3:5, 6.

11. N’ubwo uwaduhemukiye yaba atatwumviye, ni iki dushobora gukora?

11 Numufasha kubona ko hari ikibi yakoze kandi ko gikomeye, ashobora gusunikirwa kwicuza. Mu buryo buhuje n’ukuri ariko, ubwibone bushobora kuba inzitizi (Imigani 16:18; 17:19). Bityo rero, n’ubwo ku ncuro ya mbere atakwemera icyaha cye ngo yicuze, ushobora kuba witonze mbere yuko ugira indi ntambwe utera. Yesu ntiyavuze ngo ‘ugende rimwe gusa umumenyeshe icyaha cye.’ Kubera ko ari icyaha mushobora gukemura, teganya kuzongera kumusanga mu buryo buhuje n’ibivugwa mu Bagalatiya 6:1, kandi ubikore “hari amaso ane.” Ushobora kugira icyo ugeraho. (Gereranya na Yuda 22, 23.) Ariko se, byagenda bite mu gihe waba uzi neza ko hari icyaha cyakozwe, kandi ko atari bubyitabire?

Shakira Ubufasha ku Bantu Bakuze mu Buryo bw’Umwuka

12, 13. (a) Ni iyihe ntambwe ya kabiri Yesu yagaragaje ko tugomba gutera mu gukemura ibibazo biterwa n’amakosa? (b) Ni izihe nama zikwiriye tugomba gukurikiza mu gutera iyo ntambwe?

12 Wowe se, wakwifuza ko abandi bahita bagutererana mu gihe waba wakoze icyaha gikomeye? Oya rwose. Ku birebana n’ibyo, Yesu yagaragaje ko utagombye guterera iyo mu gihe umaze gutera intambwe ya mbere ugerageza kunguka umuvandimwe wawe, kugira ngo wowe na we mukomeze kunga ubumwe hamwe n’abandi mu gusenga Imana mu buryo yemera. Yesu yavuze indi ntambwe ya kabiri, agira ati “ariko natakumvira, umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ ”

13 Yavuze ko wamuteza “undi cyangwa babiri.” Ntiyavuze ko nyuma yo gutera intambwe ya mbere uba ufite umudendezo wo kubiganiraho n’abandi benshi, kubigeza ku mugenzuzi usura amatorero, cyangwa kwandikira abavandimwe iby’icyo kibazo. N’ubwo ushobora kuba wemera udashidikanya ko hari ikibazo, nta bwo mu by’ukuri kiba cyagahamye mu buryo bwuzuye. Ntiwakwifuza gukwirakwiza ibintu bitari byo bishobora kukuviramo gusebanya (Imigani 16:28; 18:8). Ahubwo Yesu yavuze ko wamuteza undi cyangwa babiri. Kubera iki? Kandi se, bashobora kuba ari bande?

14. Ni nde dushobora kujyana na we mu gihe dutera intambwe ya kabiri?

14 Urimo uragerageza kunguka umuvandimwe wawe umwumvisha ko yakoze icyaha no kumusunikira kwicuza, kugira ngo mugirane imishyikirano y’amahoro, anayigirane n’Imana. Kugira ngo ubigereho, icyarushaho kuba cyiza ni uko abo “undi cyangwa babiri,” baba ari abazi ibihereranye n’icyo cyaha. Wenda se bari bahari igihe cyakorwaga, cyangwa se hari ibintu bazi bifite ishingiro ku bihereranye n’ibyakozwe (cyangwa ibitarakozwe) mu gihe ari ikibazo gihereranye n’iby’ubucuruzi. Niba abantu nk’abo badashobora kuboneka, abo umuteza bashobora kuba ari inararibonye mu byerekeranye n’icyo kibazo, bityo bakaba bashobora kwemeza niba icyakozwe ari icyaha koko. Byongeye kandi, nyuma y’aho mu gihe bizaba bibaye ngombwa, bashobora kuzaba abagabo bo guhamya ibyavuzwe, bemeza ibintu by’ukuri byavuzwe n’imihati yashyizweho (Kubara 35:30; Gutegeka 17:6). Bityo rero, si abantu badafite aho babogamiye gusa, bameze nk’abasifuzi; ariko kuba bahari, ni ukugira ngo bagufashe kunguka umuvandimwe wawe akaba n’umuvandimwe wabo.

15. Kuki abasaza b’Abakristo bashobora kudufasha mu gihe tugomba gutera intambwe ya kabiri?

15 Si ngombwa gutekereza ko byanze bikunze abo ugomba kuzana baba ari abasaza mu itorero. Ariko kandi, abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka b’abasaza bashobora kukunganira kubera ko bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka. Abo basaza bameze “nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya” (Yesaya 32:1, 2). Ni inararibonye mu bihereranye no gufasha abavandimwe na bashiki bacu gutekereza ndetse no kubagorora. Kandi uwo wakoze icyaha afite impamvu nziza zo kugaragariza icyizere izo ‘mpano bantu’ (Abefeso 4:8, 11, 12, gereranya na NW).c Kuvugira ibyo bintu imbere y’abantu nk’abo bakuze mu buryo bw’umwuka no kwifatanya mu isengesho muri kumwe na bo, bishobora gutuma habaho umwuka mushya kandi bigakemura icyasaga n’aho kidashobora gukemuka.​—Gereranya na Yakobo 5:14, 15.

Imihati ya Nyuma yo Kumwunguka

16. Ni iyihe ntambwe ya gatatu Yesu yagaragaje?

16 Niba intambwe ya kabiri idashobora gukemura icyo kibazo, nta gushidikanya ko abagenzuzi b’itorero bazagira uruhare mu ntambwe ya gatatu. “Kandi niyanga kumvira abo [undi cyangwa babiri], uzabibwire Itorero: niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.” Ibyo bikubiyemo iki?

17, 18. (a) Ni uruhe rugero rudufasha gusobanukirwa icyo ‘kubibwira itorero’ bisobanura? (b) Ni gute dutera iyo ntambwe muri iki gihe?

17 Ntitubona ko ibyo ari amabwiriza duhabwa yo kuvugira icyaha cyangwa ikosa mu materaniro ya buri gihe cyangwa yihariye y’itorero ryose uko ryakabaye. Dushobora kugena uburyo bukwiriye tubikesheje Ijambo ry’Imana. Dore uko byagombaga kugenda muri Isirayeli ya kera mu gihe habaga habayeho kwigomeka, kugwa ivutu no gusinda: “umuntu nagira umuhungu unaniranye w’umugome, utumvira se na nyina; agakomeza kutabumvira naho bamuhanishije ibihano; se na nyina bamufate, bamushyire abakuru b’umudugudu wabo mu marembo yawo. Babwire abakuru b’umudugudu wabo bati ‘uyu mwana wacu yarananiranye kandi ni umugome, yanga kutwumvira; ni umunyangeso mbi, kandi ni umusinzi.’ Abagabo bo mu mudugudu wabo bose bamwicishe amabuye.”​—Gutegeka 21:18-21, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

18 Ibyaha by’uwo muntu ntibyumvwaga kandi ntibyacirwaga urubanza n’ishyanga ryose cyangwa abagize umuryango we bose. Ahubwo, “abakuru” bemewe bahihibikaniraga icyo kibazo mu rwego rw’abahagarariye itorero. (Gereranya no mu Gutegeka kwa Kabiri 19:16, 17 ku bihereranye n’imanza zacibwaga n’‘abatambyi hamwe n’abacamanza bari bariho muri icyo gihe.’) Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, iyo bibaye ngombwa gutera intambwe ya gatatu, abasaza bahagarariye itorero ni bo bahihibikanira icyo kibazo. Intego yabo ni ya yindi, ni iyo kunguka umuvandimwe w’Umukristo mu buryo ubwo ari bwo bwose bushoboka. Ibyo babigaragaza baba abantu badaca urwa kibera, badafata imyanzuro mbere yo kugenzura ikibazo neza cyangwa batabogama.

19. Ni iki abasaza bashyiriweho kumva iby’icyo kibazo bazihatira gukora?

19 Bazihatira gusuzuma ibintu by’ukuri bifitanye isano n’icyo kibazo kandi bumve ibintu bivugwa n’abagabo bakenewe, kugira ngo bemeze niba koko harakozwe icyaha (cyangwa niba kigikorwa). Bifuza kurinda itorero kumungwa no kuririnda umwuka w’isi (1 Abakorinto 2:12; 5:7). Mu buryo buhuje n’ibyo baba bujuje bisabwa mu Byanditswe, bazihatira ‘guhuguza abantu inyigisho nzima, no gutsinda ababagisha impaka’ (Tito 1:9). Turiringira ariko ko uwakoze icyaha atazamera nk’Abisirayeli umuhanuzi wa Yehova yerekejeho ubwo yandikaga agira ati ‘ubwo nabahamagaraga ntimwitabye; kandi ubwo nababwiraga, ntimwumviye; ahubwo mwakoze ibyo nanze, muhitamo ibitanezeza.’​—Yesaya 65:12.

20. Yesu yavuze ko bigomba kugenda bite mu gihe umunyabyaha yanze kumva no kwicuza?

20 Icyakora, ni incuro nke cyane ugereranyije usanga uwakoze icyaha agaragaza imyifatire nk’iyo. Iyo agaragaje iyo myifatire, amabwiriza yatanzwe na Yesu arasobanutse neza, amabwiriza agira ati “azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.” Umwami ntiyadusabye ko twagira umutima wa kinyamaswa cyangwa ko twakwifuza kubabaza umuntu mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ariko kandi, nta rujijo ruboneka mu mabwiriza yatanzwe n’intumwa Pawulo arebana no guca mu itorero umunyabyaha utihana (1 Abakorinto 5:11-13). Ndetse n’icyo gikorwa gishobora amaherezo kuzatuma ugera ku ntego yo kuzunguka uwo munyabyaha.

21. Ni gute bishobora kuzagendekera umuntu waciwe mu itorero?

21 Dushobora kubona ko ibyo bishoboka duhereye ku mugani wa Yesu uvuga ibihereranye n’umwana w’ikirara. Nk’uko uwo mugani wabigaragaje, nyuma y’igihe runaka uwo munyabyaha yamaze atabonera imishyikirano yuje urukundo mu rugo rwa se, ‘yisubiyeho’ (Luka 15:11-18). Pawulo yabwiye Timoteyo ko nyuma y’igihe runaka abantu bamwe na bamwe bakora ibyaha bari kuzicuza kandi ‘bagasinduka, bakava mu mutego wa Satani wabafashe mpiri’ (2 Timoteyo 2:24-26). Nta gushidikanya ko twakwiringira ko abantu abo ari bo bose bakora icyaha ntibicuze, maze bikaba ngombwa ko bacibwa mu itorero, bazagera ubwo bumva bafite icyo babuze​—byaba ari ukwemerwa n’Imana hamwe n’imishyikirano isusurutsa no gusabana n’Abakristo b’indahemuka​—hanyuma bagarure agatima.

22. Ni gute nanone dushobora kuzunguka umuvandimwe wacu?

22 Yesu ntiyabonaga ko abanyamahanga hamwe n’abakoresha b’ikoro ari abantu barenze ihaniro badashobora gucungurwa. Umwe muri abo bavuzwe nyuma, ari we Matayo Lewi, yarihannye, maze ‘akurikira Yesu’ nta buryarya, ndetse yanatoranyirijwe kuba intumwa (Mariko 2:15; Luka 15:1). Ku bw’ibyo rero, niba muri iki gihe umunyabyaha yanze ‘kumvira itorero’ maze akaricibwamo, dushobora gutegereza tukareba niba mu gihe runaka azicuza, akagendera mu nzira igororotse. Mu gihe azaba abikoze akaza kongera kuba umwe mu bagize itorero, icyo gihe tuzishimira kuba twungutse umuvandimwe wacu akaba agarutse mu mukumbi w’ugusenga k’ukuri.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Igitabo cyanditswe na McClintock na Strong, kigira kiti “[abakoresha b’ikoro] bo mu bwami bwa kera bw’Abaroma bavugwa mu Ise[zerano] Rishya bafatwaga nk’abagambanyi n’abahakanyi, bahumanyijwe no kuba baragiranaga imishyikirano kenshi n’abapagani, ibikoresho byishimiraga gukoreshwa n’abantu bakandamizaga abandi. Bashyirwaga mu rwego rumwe n’abanyabyaha . . . Kubera ko bahabwaga akato batyo, kandi abantu bafite imibereho izira amakemwa bakaba batarifatanyaga na bo, wasangaga incuti zabo ari abantu babaga ari ibicibwa nka bo.”

b Ibibazo bihereranye n’ubucuruzi cyangwa amafaranga bibonekamo kuvuga ibinyoma, amahugu cyangwa gucabiranya mu rugero runaka, bishobora kubarirwa mu byaha byavuzwe na Yesu. Ikigaragaza ko ari uko biri, ni uko mu gihe Yesu yari amaze gutanga amabwiriza aboneka muri Matayo 18:15-17, yavuze umugani w’abagaragu (abakozi) bari barimo umwenda w’amafaranga maze bakananirwa kuwishyura.

c Intiti imwe mu byerekeye Bibiliya yagize iti “rimwe na rimwe hari ubwo uwakoze icyaha aba yiteguye kwemera inama y’abantu babiri cyangwa batatu (cyane cyane iyo ari abantu bakwiriye guhabwa icyubahiro) kurusha uko yakwemera iy’umuntu umwe, cyane cyane iyo uwo muntu ari we bari bafite ibyo batumvikanagaho.”

Mbese, Uribuka?

◻ Mbere na mbere, muri Matayo 18:15-​17 herekeza ku bihe byaha?

◻ Ni iki twagombye kwibuka niba bibaye ngombwa ko dutera intambwe ya mbere?

◻ Ni bande bashobora kuba ingirakamaro niba tugomba gutera intambwe ya kabiri?

◻ Gutera intambwe ya gatatu bireba bande, kandi se ni gute dushobora nanone kuzunguka umuvandimwe wacu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abayahudi bahaga akato abakoresha b’ikoro. Matayo yahinduye imyifatire ye, maze akurikira Yesu

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Incuro nyinshi, dushobora gukemura ikibazo “hari amaso ane”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze